Yanditswe na Mutimukeye Constance
Ku i tariki ya 15 kanama, umunsi abagatolika bizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, Evariste Ndayishimiye yagiye ku musozi w’i Mugera ajyanwe ni imanza ebyiri nkuko yabyivugiye : kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya n’ isabukuru y’imyaka 60 U Burundi bushyizwe mu maboko ya Bikira Mariya ngo abubere umurinzi. Mur’iyi nkuru tugiye kureba amagambo akomeye nyirucyabahiro Ndayishimiye yavuze kur’uwo munsi. Yunze ijwi rye mu rya Kizito Mihigo aho yasabye inema Imana ngo intambwe Abarundi bagezeho biyunga ikomeze ndetse no mu rya Niyomugabo aho yakomeje avuga ko Umurundi atakagombye kwica umurundi mwene wabo. Yanavuze uko amaserezano y’Arusha yari yarashyize u Burundi mu mutego wa macakubiri ashingiye ku moko yise aya “amaremerano” aho gushingira ku igihango cy’u Burundi. Muri iyi nyandiko kandi turagenda tureba aho umuyobozi mwiza atandukaniye n’umuyobozi gito.
Agitangira Ndayishimiye yibukije ko umuyobozi mwiza yubaha Imana aho yatanze ingero k’umuhanuzi Mose. Kuri Ndayishimiye kuva na kera Imana niyigena ubuyobozi bw’Uburundi kandi abashumba ba matorero baba bagomba gufatanya n’abayobozi b’ igihugu kugira ngo igihugu cyiyoborwe mu cyubahiro cy’Imana.
Ibi bihabanye cyane n’ibibera mu Rwanda aho abayobozi bigize ibigirwamana kugeza ubwo Kagame yishimira kwitwa impanga ya Yezu ndetse bakaboneka muri National Prayer Breakfast bigamba kwica abantu abanyamadini bagasubiza ati”Amena”.
Ndayishimiye yibukije ko Umuyobozi mwiza ari uwubaha Imana kandi ko utabikoze amaherezo ahirimana n’ingoma ye. Mukwerekana iherezo ry’umuyobozi mubi yatanze urugero kuri Sauli aho yatatiriye igihango cy’ Imana ikamutumaho umuhanuzi Samweli muri aya magambo : “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry’Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose. Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w’ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.” 1 Samweli 13-14.
Ndayishimiye yazirikanye kandi u Burundi gakondo kuko yibukijije ko kuva cyera Abarundi bo hambere nabo bazaga ku musozi w’i Mugera baje kwiyambaza Imana y’ i Burundi. Yongeye kwibutsa kandi ko ari igikomangoma Ludoviko Rwagasore waragije u Burundi Bikira Mariya ku i tariki ya 15 Kanama 1961, akagena kur’uwo musozi ikibanza cyo guhimbaza umubyeyi Bikira Mariya. Ndayishimiye yaboneyeho kur’uwo munsi w’ isabukuru y’ imyaka 60 kuvuga urugendo rukomeye u Burundi bwakoze kugira ngo buve ikuzimu aho bwari bwaraguye.
Agendeye ku kwemera kwe, (aha buri wese yakumva iy’inkuru mu kwemera kwe bwite), yavuze ko aho bageze harimo uburinzi bw’Umubyeyi Bikira Mariya aho yagize ati : “Iyo ataba Mariya ni imva zacu ntiziba zikivugwa, ni Mariya wafashishe abatubanjirije kutwitangira”.
Yibukije uko u Burundi bwari bwarageze ikuzimu igihe Abarundi bamwe bari baribagiwe uwabaremye. Yabivuze muri aya magambo : “ Ati abarundi twari tuzi ko Imana ari yo nkingi y’u Burundi turenga amabwiriza yayo tujya mu bana bayo turabica, mu Burundi twabuze abatware tubura n’abahanuzi kuko iyo bitaba ibyo ibyabaye ntibyarikuba”. Ndayishimiye yanavuze ko muri ibyo bihe Abarundi bari barageze aho kudatinya Imana kuko kuri we iy’Abarundi baba baratinye Imana abashumba b’amatorero bageza ku Barundi ubutumwa bw’ Imana bari kurokoka anongera ho ko uwasesengura neza yasanga no muri abo bashumba harimo abafashwe na shitani bakarigisa abavandimwe babo. Kur’iy’ingingo uwavuga ko u Rwanda rukiri ikuzimu ntiyaba abeshye kuko umunsi k’uwundi Abanyarwanda barenga ku mategeko y’Imana bakicana kandi ntibatabarane, abanyamadini bo mu Rwanda bagahitamo gukurikiza amabwiriza ya FPR aho gukorera Imana.
Tugarutse ku ijambo rya Ndayishimiye yibukije ko ubumwe/igihango cy’ iguhugu bigomba kujya hejuru ya byose aho yavuze ko mu Burundi habaye igihe abayobozi b’u Burundi batatiriye igihango cy’igihugu bimika amacakubiri mu Barundi. Ibihe afata nk’ibihe igihugu cyabayeho nta buyobozi kuko abayobozi bose bibonaga mu moko yamaremerano aho kwibona mu bwoko bwa Abarundi. Ati : “erega iyo baba babona ko Abarundi ari Abarundi twari kuba dukize kuko iy’ umaze kubona mugenzi wawe nk’umurundi muhita mufatanya kwihanganirana kandi mugafatanya kubungabunga iki gisata Imana yaturemeye”. Nka Niyomugabo Nyamihirwa ni icurikabwenge iyo utangiye kubona umuvandimwe wawe mu moko yamaremerano. Yagize ati : “Noneho nyamucamo amaze kuza Abarundi barazimiye ubwenge aho kubona umurundi mwene wabo bakamubonamo Umuhutu, Umututsi n’Umutwa nkuko igihugu cy’u Burundi kiciyemo ubwami butatu, ubwami bw’ubuhutu, ubw’ubututsi n’ubutwa”. Ndayishimiye iy’asesenguye abona ko kur’uyu munsi hari Abarundi bakibona mur’ayo moko y’amaremerano . Yababwiye kandi ko ko igihe cyose batazazirikana inyungu z’igihugu buri wese agakurura yishyira , aho kubaka bagasenya u Burundi batazatera imbere.
Ndayishimiye yanagize icy’avuga ku Barundi basahuye igihugu bagahungira mu mahanga, aho yabahumurije abibutsa ko nta gihugu kizabarutira u Burundi. Yabivuze muri ay’amagambo : “Hari abakoresheje umutungo w’u Burundi bakajya kwigurira amazu mu mahanga ariko abo turabizi ko bizarangira nka wa mugani w’umwana w’ikirara kuko impera y’ inzira ari mu nzu”. Yongeyeho ko igisigaye ari ukumenya uko bazakirwa ntibagaruka, aho yavuze ko ubwenge buzakoreshwa abo bantu bagarutse ari bwabundi bwakoreshejwe igihe umwana w’ ikirara yagarukaga iwabo mu gihe abayobozi b’i Burundi bazaba koko ari abana b’Imana kandi bayubaha. Yanahise ahamagarira Abarundi bagiseta ibirenge mu kugaruka iwabo ko amarembo yuguruye kandi intambwe uburundi bugezeho haba mu iterambere cyangwa m’ubumwe ishimishije aho yagize ati : “Ntibatinda bazasanga Abarundi bageze kure gutyo kwiyumvamo abandi Barundi benewabo bibagore .”
Nyamara Leta ya FPR na Kagame birirwa bacyurira Abanyarwanda baba hanze y’ igihugu, bakababonamo abanzi b’u Rwanda, biturutse ku kwiyitiranya n’u Rwanda.
Yakomeje avuga k’iyo u Burundi butagira uburinzi bwa Bikira Mariya ubu bwari kuba bumeze nka Somaliya. Yahise avuga ibitangaza bikomeye Imana yakoreye u Burundi na abarundi :
- Ni ibitangaza by’Imana kuba u Burundi bufite amahoro kur’uyu munsi.
- Ni igitangaza kuko nta muntu watahura ingeno akarorero amasezerano y’Arusha yasasiye amacakubiri mu gushinga imitwe ya Politiki yo kuyobora igihugu ishingiye ku moko kugirango ubwami bwa bwa bwoko navugaga buronke umwami ariko bigeze mu kuyashyira mu bikorwa ya migwi ishingiye ku moko twarayibuze iyo twayibonye.
- Ni igitangaza kuko ntawashobora kumva ukuntu imitwe ikoresha intwaro yahoraga ihanganye yashoboye gushyira hamwe igatahiriza umugozi umwe mu kubaka inzego z’umutekano w’ igihugu bose bahuriyemo.
- Ni Igitangaza kuko nta washobora kumva ukuntu mu gihugu cyari cyuzuyemo amacakubiri, aho abarundi bicanaga ubu bashobora kwitoramo umuntu umwe kandi bakemera ko abayobora. Ibyo byose ni ibitangaza.
Mu bitangaza yanakomoje kuri ba mpatsebihugu bakoze ibishoboka byose ngo u Burundi bugume mu mirwano aho yagize ati : “Ntibyumvikana ko mu gihe twarimo twisanasana, amahanga yafatiye ibihano u Burundi ariko U Burundi bugakomeza kubaho ndetse n’inzara igatangira kugabanyuka mu buryo bugaragara”. Aha yahise arasa kuri FPR idaharanira inyungu z’ Abanyarwanda aho yagize ati : “ Ariko ibihugu bivugwa ko bikunzwe nayo mahanga tukabona ababyo bashonje. Ni Imana ibikora kandi ikabikomeza”.
Nyuma yo kwibutsa ibitangaza Imana yakoreye u Burundi yahamagariye Abarundi kuyisenga no kuyiyambaza kuko ibikwiriye kandi ko nubwo u Burundi buhura n’ibigeragezo bituruka ku bihe bihindagurika kubera ibidukikije, ukwemera kwabo kubakomeza ntibacyeke ko ar’uko Imana yabakuyeho amaboko.
Yavuze kandi ko ar’igitangaza kuko nubwo isi yugarijwe n’ikiza covid-19, uruvange rw’abantu benshi bashoboye guhurira i Mugera bashimira umubyeyi Bikira Mariya mu gihe ahandi hantu henshi abantu bari muri guma mu rugo, aho yagiz’ati : “Ntiturasiba uk’umwaka utashye guhurira kur’uyu musozi kandi tugataha mu rugo amahoro”. Ntitwava kur’iyi ngingo tutibajije impamvu i Kibeho aho abantu bajyaga bahurira ari ibihumbi 50, uyu mwaka hemerewe abantu 330 gusa mu birori byo kwizihiza umunsi umubyeyi Bikira Mariya yasuye u Rwanda kandi akaruburira. Kizito Mihigo mu ndirimbo ye yanyuma yaburiraga Abanyarwanda kumva ubutumwa bwa Bikira Mariya kugira bashobore kugera ku mahoro. Agapfa kaburiwe ni impongo!
Evaritse Ndayishimiye yatanze icyerekezo cy’u Burundi. Yasabye abanyamadini n’umubyeyi Bikira Mariya kuvuganira u Burundi imbere y’ Imana kugira ngo baneshe imbogamizi ziri mbere.Kuri we igihe niki kugira ngo ubumwe kw’abanyepolitiki bube ubwo gukorera igihugu aho kurwanira imyanya. Yashimiye abanyepolitiki bashima ibikorwa byiza kandi bakanavuga ibitagenda kugirango bikosorwe. Mi gihe FPR ihita yihutira kwica, gufunga, kunyereza umunyarwanda wese utanze ibitekerezo bye bitayishimishije. Yashimiye ubufatanye hagati y’ ubuyobozi bw’igihugu n’aba nyamadini bose. Ndetse Yasabye imana ko Abarundi bakomeza gufatanya kandi bimika ubumwe.
Ndayishimiye yashize imbere y’ Imana ibintu bikomeye bizafasha u Burundi kuba igihugu gitemba amata n’ubuki aho yashimangiye ko guca inzigo hagati y’ Abarundi ari ishyaka buri Murundi agomba kugira ku mutima kugira ngo abohoke asige ibyamukomerekeje inyuma. Anongeraho kandi ko bitoroshye kuko ibyabaye byasigiye agahinda n’ umubabaro Abarundi gutyo hari abagifite impungenge ko andi mahano yagwira u Burundi. Yavuze ko bamwe mu bagize uruhare mu mahano bumva ko mubahekuwe haba harimo abafite umutima wo kwihorera gutyo n’ abavutse nyuma yaho bakabigwamo. Kuri we Abarundi baragenzwa n’imitima ibiri ibyo bikaba nabyo byashobora kubacamo ibice kuko uwabikoze ku mutima asaba ko byakibagirana naho uwabikorewe nawe agasaba ko byajya ahabona kugira ngo nawe aruhuke ku mutima. Uwabibonye gusa nawe ati ntidukangure ibisiga bisinziriye byadusubiza mu ihumbi, ariko bose bagahurira mu kwifuza ko byatahurwa, abayobozi bakizeza Abarundi ko bitazasubira kandi ko nawe uzagwa mu mporero. Kuri Ndayishimiye kunga abo Barundi bose bizashoboka igihe byose bizajya ahabona, Abarundi bagasasa inzobe : “Abarundi tukabinegura byose, bakihanikirizanya ko bitazasubira” nk’uko yabivuze mu magambo ye.
Nka Kizito Mihigo, Ndayishimiye abona kugirango ibyo bishoboke hagomba inema zituruka ku Mana nk’uko Yagize ati : “Icyo gikorwa gisaba kugira umutima muntu, umutima wo kwihagana ndetse umutima uremye”.
Ndayishimiye yijeje Abarundi ko bitazasubira ndetse yerekana uruhare rw’Abayobozi mu mahano yabaye. Yagize ati : “ kugirango ayo mahano abe abayobozi bari he ? Icyatwishe nuko abayobozi batigeze bamenya ko ari ababyeyi b’ Abarundi hanyuma bahengamira ku moko”. Yahumurije Abarundi ababwira ko ubu mu Burundi hari Leta mbyeyi kandi ko bo bayiserukiye batazemera ko hari “abana b’u Burundi babavamo bahitanywe n’ububisha bwabo ”. Yibukije inshingano z’Abategetsi aho yagize ati : “Ubuyobozi bw’igihugu ni uguhagararira Amategeko, ubutegetsi nabwo ni amategeko. Muhumure rero kuko mu mategeko y’U Burundi ntabwo byemewe kwihorera nta muntu uhanirwa amakosa y’undi”. Yitanzeho urugero aho yagize ati : “Igihe cyose nzaba ndi umukuru w’ igihugu sinzemera ko haba Umurundi wicwa n’undi Murundi, ibyo kandi muzabyibonera mu myitwarire yacu kuko ntitwanegura ibintu ngo abe aribyo dukora”.
Yasabye kandi Abayobozi kwibuka ko babareyeho gukorera abaturage kandi ko igipimo cy’ubuyobozi bwabo ari uko abaturage bazaba bahagaze.
Yongeye ho kurwanya ubukene,avuga ko intego yabo ar’iyo kurwanya ubukene kuko buri mu bikurura umwiryane hagati y’Abarundi “aharaye inzara hazinduka inzigo”. Ubanza ari iyo mpamvu FPR ikora ibishobotse byose ngo abaturage bu u Rwanda bakene igamije guhembera inzigo.
Mu gusoza ku munsi w’isabukuru y’imyaka 60 U Burundi buragijwe umubyeyi Bikira Mariya, Ndayishimiye kuva mu buto bwe utarahwemye kujya kuri icyo kibanza cyahariwe Bikira Mariya kuko umubyeyi we yahamujyanaga amuhetse yongeye kwibutsa umwihariko w’icyo kibanza kuko na mbere y’abakoloni i Mugera hamye hahimbazwa Imana rudasumbwa. I Mugera rero hakaba ari “ikibanza gikomeye cy’ Imana mu Burundi”. Yahise asaba ko hakubakwa ikibutso ntibagirwa, yasabye ko hazubakwa ingoro nziza y’ Imana ihimbaye ku gihugu cyayishyize imbere, Ingoro itazaba isanzwe kuko Abarundi bose bazajya bayihuriramo. Aha nanone umuntu ahiya yibuka inzozi ya Kizito Mihigo yo kubaka i Kibeho urwibutso rukomeye aho Abanyarwanda bose ntavangura bazajya bayihuriramo bagasana imitima yabo, buri wese akumva undi ndetse akanamufata mu mugongo.
Constance Mutimukeye