Yanditswe na Ahirwe Karoli
Mu minsi ishize, ku wa 14/07/2021, hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, yavugishije benshi kuko abantu bibazaga icyo ije gukora nyuma ya raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavugaga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 94.7%, hakibazwa niba iyo Minisiteri igiriyeho 5.3% basigaye. Iyi Minisiteri yashyiriweho guhuza inshingano zakorwaga na Komisiyo eshatu (3) zirimo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC). Nyamara hakomeza kwibazwa uzagirirwa icyizere cyo kuyiyobora.
Bidateye kabiri ku mugoroba wok u itariki ya 31/08/2021, Perezida Paul Kagame yeguriye Dr Jean Damascène Bizimana kuyobora iyi minisiteri nshya. Abantu batandukanye bahise bahagaruka barandika, abenshi bakagaragaza ko uyu mugabo ufite amateka azwi cyane adashobora kunga Abanyarwanda kandi nawe ubwe nta bwiyunge bwigeze bumuranga.
Ibi babihera ku mateka yaranze uyu mugabo akaba ari amateka yaranzwe n’urwango, amacakubiri no kwimurira ubwenge bwe mu gifu ahubwo akimakaza guhora ahimba ibinyoma bigamije gukubitisha abandi intwaro ya FPR yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ashinja ingengabitekerezo yayo buri wese ugerageje kuvuga ibitagenda cyangwa agatanga ibitekerezo bitandukanye n’uko FPR ibyumva ikanabitsindagira.
Uyu mugabo wahoze ayobora Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) nyuma yo kuba muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside no ku ihanurwa ry’indege yari itwaye ba Perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, ku wa 06/04/1994.
Ikibazo rero kibazwa na benshi ni ukuntu iyi minisiteri yahawe kuyobora ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu, nyamara we mu buzima bwamuranze yararanzwe no kutabasha kwiyunga nawe ubwe, ndetse n’umuryango wamureze.
Muri make se uyu Jean Damascène Bizimana ni muntu ki?
Jean Damascène Bizimana yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu mwaka w’1952, arererwa mu muryango wo mu gice cyiswe ubwoko bw’Abahutu bamukorera ibyo umubyeyi wese yakorera umwana we, harimo kumumenyera ibimutunga no kumushyira mu mashuri meza, kugeza ubwo yaje kuminuza mu mategeko, aho yavanye PhD muri Kaminuza y’i Toulouse I mu Bufaransa, nyuma yo kwiga icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu Bumenyamuntu n’Iyobokamana.
Uyu mugabo wahawe ubumenyi buhagije mu bihugu byinshi yabanje kwigisha ibijyanye na Jenoside muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma aza kubivamo yiyegurira politiki y’amacakubiri, aho agaragara yihakana umuryango wamureze ahubwo akemeza ko we ari umututsi n’ubwo yarezwe n’Abahutu.
Mu bitabo byinshi yanditse harimo inyandiko (article) yise “L’Eglise catholique et le génocide des Tutsi : de l’idéologie à la négation” ayikurije ku gitabo cye yise “L’Église et le génocide au Rwanda : Les Pères blancs et le négationnisme”. Iyi nyandiko yasohowe muri numéro ya 2 y’ikinyamakuru “La Nuit Rwandaise”. Muri iki gitabo abanza kwikoma abayoboye u Rwanda mbere y’1994, akavuga ibyabaye n’ibitarabaye ariko cyane akabashinja nta n’umwe akuyeho kugira uruhare mu gutegura Jenoside, kuyishyira mu bikorwa, kuyishakira ibisobanuro no kuyihakana.
Aha rero aba yamaze gusimbura inkiko mpanabyaha kuko abona uruhande rumwe akarwita Interahamwe zafashijwe n’abapadiri, ku rundi ruhande akahabona abatagatifu ba FPR bahagaritse Jenoside, ntiyite ku maraso bagiye bamena aho banyuze hose barwana, ndetse bakarenga bakajya no kwica Abanyekongo.
Muri iyi nyandiko kandi yikoma Kiliziya Gatorika avuga ko imbarutso y’ingengabitekerezo ya jenoside yiswe “Manifeste des Bahutu”, yanditswe mu 1957 n’abamisiyoneri 2 Le Chanoine Ernotte na Padiri Arthur Dejemeppe, bayobowe na Musenyeri Perraudin, igakwirakwizwa n’abandi bamisiyoneri barimo ba Padiri Massion, Noti, Jules Gijssens, De Cannière, Walter Alvoet ndetse na Padiri JMV Rusingizandekwe w’umunyarwanda. Aba bose kandi akabashinja nta rukiko na rumwe rwigeze rubahamya ibi byaha uretse amacakubiri yamuranze agashaka kuyabiba mu bana b’u Rwanda kugira ngo yigaragaze neza imbere ya FPR.
Jean Damascène Bizimana akomeza inyandiko ye avuga ko yaba ishyaka rya Parmehutu ryashinzwe icyo gihe na “Comité du salut public” yashyizweho mu 1973, ishinzwe na Padiri Naveau wayoboraga Koleji ya Kristu Umwami, i Nyanza, byose byari bishyigikiwe na Kiliziya Gatorika, agaheraho ayishinja uruhare rukomeye.
Akomeza avuga ko nyuma y’uko FPR iteye ku ya 01/10/1990, Kiliziya Gatorika yafashije Leta yariho guhangana n’abayiteye, agatanga urugero rwa Padiri Guy Theunis n’uwari umukuriye Jef Vleugels. Akanashinja ubwicanyi abapadiri 2 bo muri Paroisse ya Janja aribo Jean-Baptiste Rwamayanja na Wenceslas Karuta, nyamara baburanishijwe n’inkiko z’u Rwanda bagirwa abere ariko Bizimana ntarabyumva.
Akomeza avuga ko no muri jenoside nyirizina Kiliziya Gatorika ititandukanyije n’abicanyi agatanga urugero rwa Padiri Seromba Athanase watanze itegeko ryo gusenya Kiliziya y’i Nyange, nyamara akirengagiza ko uyu mu padiri yabiburanye Arusha, bikagaragara ko atatumwe na Kiliziya. Anavuga Padiri Nsengimana Hormidas w’i Nyanza akamushinja urupfu rwa bagenzi bane kandi TPIR yaramugize umwere ku mugaragaro.
Akomeza ashinja abapadiri benshi akageza no ku babikira Consolata Mukangango (Gertrude) na
Julienne Mukabutera (Kizito), nyamara aba nabo baraburanye mu Bubiligi bagirwa abere.
Ntabwo agarukira aho akomeza inyandiko ye avuga ko nyuma ya jenoside Kiliziya yakomeje kuyihakana, kuyipfobya no kuyishakira impamvu, akikoma cyane Padiri Wolfgang Schonecke wasohoye inyandiko muri Nzeri 1994, igamije guhuza imoande zombi zari zarahemukirane kugira ngo zicoce ibizitanya, zongere zisenyere umugozi umwe, nyamara Dr Bizimana ntacyo ubumwe bumubwiye icye ni ugaca abantu mo ibice.
Agera no kuri théorie ya double-génocide akayishinja Padiri Hans Zoller, ashingiye ku nyandiko ye yo mu 1999 yavugaga ko amoko yose yahemukiranye, agomba kwicara agasabana imbabazi, ibyo Dr Bizimana adakozwa. Akanashinja Kiliziya gukingira ikibaba abapadiri barimo Wenceslas Munyeshyaka waburanye mu Bufaransa akagirwa umwere, ariko Dr Bizimana kuri we aba yifuza uwamumuha akamuca umutwe.
Asoza inyandiko inyandiko ye yikoma abashinja FPR ubwicanyi akayigira abere ndetse ahora yumvikana mu binyamakuru avuga ko nta cyaha yayishinja ko ababi ari Abahutu bishe Abatutsi. Ngubwo ubwiyunge!!!
Aha rero niho duhera twibaza duti”uyu muntu wasabitswe n’inzangano niwe uje kunga Abanyarwanda?” Azabunga ate se kandi ari ku isonga mu kuryanisha Abanyarwanda?
GENDA RWANDA UGUSHIJE ISHYANO, ABAWE NTIBATEZE KUZUNGWA N’UWANANIWE KWIYUNGA NAWE UBWE NGO ANIYUNGE N’ABANDI YITA ABANZI BE !!!
Ahirwe Karoli