Yanditswe na Nema Ange
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 02/09/2021, ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda byiganjemo amaradiyo byabyutse bitangaza inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwe mu baraperi bakomeye witwa Tuyishime Joshua, bakundaga kwita Jay Polly. Uru rupfu rukaba rwabaye amayobera ndetse rutuma abantu batandukanye bibaza ibibazo bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga, byinshi bikaba nta bisubizo bihamye bashoboraga kubona, ariko abenshi bakemeza ko azize ibihangano bye byanengaga Leta ya Kigali.
Inkuru dukesha The Source Post ivuga ko uyu muhanzi wo mu njyana ya Hip Hop wamamaye mu Rwanda yari amaze igihe afungiye muri Gereza ya Kigali iri i Mageragere aho yari akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, bikavugwa ko yaguye mu bitaro bya Muhima nk’uko TV 1 yabitangaje. Uyu muhanzi yahigaga abandi mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, ariko abandi bakemeza ko yagejejwe ku bitaro yishwe.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Jay Polly ni umwe mu bahanzi begukanye irushanwa rimwe mu yakomeye rya Primus Guma Guma Super Stars ryabaye ku nshuro ya kane (PGGSS4) nyuma yo kuba uwa 2 inshuro ebyiri. Tuyishime Joshua uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly avuka ku babyeyi: Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marianne, akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.
Jay Polly yize mu mashuri y’inshuke n’abanza mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.Kanombe giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry’ubukorikori, yanakoraga neza. Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali n’ubwo hari abavuga ko yaba yaravukiye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ariko yakuriye i Butare hafi ya Kaminuza y’u Rwanda nk’uko bitangazwa na mubyara we uzwi ku izina rya Major X.
Jay Polly asize umwana umwe w’umuhungu yabyaranye na Nirere Hafsa bivugwa ko babana nk’umugore n’umugabo n’ubwo batasezeranye imbere y’amategeko. Jay Polly gukunda injyana ya Hip Hop abikomora kuri mukuru we witwa Jean Maurice Uwera, dore ko bose bakuriye muri Korali y’abana yo muri ADEPR.
Kubera ko yari amaze kubona ko afite impano yo kwandika indirimbo we na mugenzi we Green P baje guhura na Lick Lick watunganyaga indirimbo muri 2006 muri studio yitwa “ONB” ikorera ku Kicukiro yumvise ukuntu baririmba abahuza na Bull Dogg n’uko bakora itsinda ryiswe Tuff Gangs.
Iri tsinda ryahise ryikomwa n’abambabari ba FPR kuko bavugaga batarya iminwa amabi akorwa na Leta ya Kigali. Batangiye kujya bafungwa bya hato na hato, bagakubitwa bihambaye ariko bagera mu nkiko zikababurira ibyaha, bakabafungura ntibave ku izima ngo bareke kuvugira rubanda itagira kirengera.
Iri tsinda ni naryo ryatumye Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye ku izina rya Professor Nigga yinjira muri muzika, ariko ubu akaba afungiye muri Gereza imwe n’iyo Jay Polly yiciwemo. Aha niho abasesenguzi basanga bifitanye isano itaziguye kuko kubana muri gereza imwe bitari bishimishije FPR n’abambari bayo. Bakeka ko noneho bagiye gufatanya bakagaragaza amabi yose akorerwa rubanda. Karasira Aimable yatangaje, abinyujije ku rubuga rwe UKURI MBONA ko Leta itigeze yishimira Tuff Gangs ndetse ihora ibagenza ngo ibice none iryavuzwe riratashye Jay Polly arababanjiririje.
Zimwe mu ndirimbo bakoze, zigashegesha Leta ya Kigali, harimo izo bise “Money”, “Nyumvira” n’ “Abirabura”. Muri izi ndirimbo zose bagaruka ku karengane Leta ya FPR ikorera Abanyarwanda, ariko bakabivugana ubuhanga bwinshi ku buryo bitashoboraga kumvwa n’uwenze wese.
Byaje kuba mahire ubwo iri tsinda ryungukaga undi muhanzi w’icyamamare uzwi ku izina rya Fireman, nawe ukinanara mu nkiko ashinjwa ibinyoma ngo yakubise imfungwa y’Iwawa kandi bigaragara ko ari ibipapirano bigamije gusa kubacecekesha. Na n’ubu urubanza rurageretse mu gihe atazi umurega mu rukiko rwa Gisirikare, kandi atarigeze aba umusirikare na rimwe, ahubwo byose bigamije gucecekesha iri tsinda.
Nyuma yo gusohora indirimbo zavuzwe haruguru nibwo Fireman nawe yaje kuza kwiyunga nabo kuko yari asanzwe ari inshuti magara ya Bull Dogg kandi akaba yarakoreshaga injyana ya R&B bakamwita “Akon”.
Icyababaje abantu kurusha ibindi ni uko ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta cyitwa IGIHE cyabyutse gitangaza ko Jay Polly wagombaga kuzaburana urubanza ashinjwamo gukoresha ibiyobyabwenge ku itariki ya 02/12/2021, yaguye mu bitaro bya Muhima, mu gihe abo bari bafunganywe bavuga ko yavanywe muri gereza yanegekaye akagezwa ku bitaro bya Muhima yarangije gupfa. Urupfu rwe bakarushinja abacungagereza bahawe amabwiriza yo kwica abafungwa badashaka kugendera ku gahotoro n’ibinyoma bya FPR.
Radio 10 yatangaje ko hari amakuru ava muri Gereza ya Mageragere avuga ko hari abanyururu batatu banyweye ibiyobyabwenge muri Gereza, babiri baravuzwa barakira ariko Jay Polly abigwamo.
IGIHE cyo cyatangaje ko uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo mu masaha y’ijoro, saa cyenda, acyakirwa ahakirirwa indebe ahita yitaba Imana. Ibi rero nta wabyemera kuko hibazwa impamvu hategerejwe amasaha y’igicuku ngo ajyanwe kwa muganga mu gihe kuva kuri Gereza ya Mageragere kugera ku Bitaro bya Muhima hari urugendo rutarenze iminota icumi (10).
Mukuru we, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko yabwiwe ko murumuna we yitabye Imana. Yagize ati “Jay Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima.” Yavuze ko nta kindi yatangaza ku rupfu rwa murumuna we.
Abasesenguzi bakomeje kuvuga ko azize indirimbo ze yise “Akanyarirajisho”, “Hishamunda”, “Ikosora” n’izindi zamufashije kubaka izina rye ariko ntizishimishe agatsiko ka FPR. Ibi babishingira ko uyu murapreri watangiye umuziki muri za 2006 byageze muri 2018 atangira kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi 5.
Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye. Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30, akaba arinze yicwa ataraburana mu mizi. Niba iminsi 30 itarashira nta wamenya.
Nta muntu n’umwe washidikanya ko uku gufungwa kwa Jay Polly na bagenzi be kwabaga kwihishwe inyuma n’ibikomerezwa bya FPR kuko itigeze yishimira na rimwe ibyo baririmbaga. Bagiye bashyirwa mu majwi na Tom Ndahiro, kandi bimaze kumenyerwa ko uwo atunze urutoki atarara. Abantu bakagira bati “ahubwo yari yaratinze urebye igihe yashyiriwe ku nkeke n’agatsiko”.
Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021, nyuma yo kumaza amezi ane (4) afungiye ubusa. Uru rukaba ari rwo rupfu rwitezwe ku bagize Tuff Gangs bose, ku buryo bakwiye gutabarizwa no gushinganishwa kuko bari mu kaga gakomeye gashobora gutwara ubuzima bwabo bakiyongera ku rutonde.
JAY POLLY, IGENDERE NTACYO UTAKOZE NGO URWANYE AKARENGANE, TUZAGUKUMBURA!
Nema Ange