U RWANDA RWAGIZE NEZA RWISHYURA AMADENI YA IKIPE YI IGIHUGU!





Yanditswe na Nema Ange

Rwagize neza rwose!

1) Biratuma ideni rya 76.2% bya GDP dufitiye amahanga aridusonera,

2) Iyi kipe twishyuriye kandi izaha akazi abanyarwanda igipimo kive kuri 22% kigere kuri 13% mu myaka 2 iri imbere,

3) Ifaranga ry’u Rwanda rimaze guta agaciro ku kigero cya 10.3% mu myaka 2 gusa, kazazamuka kangane n’agaciro ishiringi rya Kenya rifite,

4) Iyi kipe izadusengera ubukungu bwagabanutseho 5.1 % buzamukeho byibuza 6.7%,

5) Kwishyurira iyi kipe bizatuma ibyoherezwa mu mahanga byikuba 4 kuko abakinnyi bayo n’imiryango yabo bazabigura ku bwinshi,

6) Abakunzi b’iyi ikipe yishyuriwe bazasura Ingagi batahane uduseke ku buryo inyungu izavamo izagera no ku muhinzi w’imigwegwe,

7) Kwishyurira iyi kipe ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo gufungura imipaka hagati y’ibihugu by’ibivandimwe, bisangiye amateka atari aya none gusa,

8) Kwishyurira iyi kipe birashimangira ihuzwa rya za Gasutamo no gukoresha ID mu rujya n’uruza rw’abatuye EAC,

9) Kwishyurira iyi kipe bizatuma tugira ijabo n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga, cyane cyane ku mubano ushingiye kuri za ambassades,

10) Kwishyurira iyi kipe kdi bizazamura bikomeye ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubumenyi-ngiro kuko abana barangije za 9YBE na 12YBE bazahabwa amahirwe yo kuyikinamo, batayikinamo bakayifana, ibintu bizabarinda kwishora mu biyobyabwenge!

Nema Ange