UMUCO NO GUKUNDA IGIHUGU : UMUBYEYI UKURERA ABAWE BAGUTAYE





Yanditswe na Byamukama Christian

Bavandimwe banyarwanda (kazi), ukwezi kwa Nzeli  m’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu –RANP Abaryankuna  twaguhariye kuzirikana Umuryankuna w’umushumi  Niyomugabo Gerald n’ubutumwa bwe, akaba ari nako kwezi yavutsemo.

Uyu mukuru wacu, murumuna wacu, musaza wacu, umwana wacu ndetse na Mwarimu wacu abenshi twamumenye kandi tugenda turushaho kumusobanukirwa k’umurava we mu guharanira gusigasira umwimerere gakondo w’abanyarwanda binyuze mu muco w’abasekuruza bacu no guharanira ko U Rwanda ruba urwa bose kandi twese tukarwibona mo nk’umubyeyi uduhetse, uhebuje byose, twiteguye kwitangira kandi duhoza k’umutima.

Kuba uyu munsi nk’Abaryankuna duharanira k’ubutumwa bwe butaba amasigara cyicaro ni uko tuziko uwishe umubiri yibeshyaga ko ariryo herezo rya Niyomugabo mugutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda ruzira inzigo n’intambara umunyarwanda ahora arwana n’undi.

Muvandimwe Niyomugabo, mushakashatsi kandi mwarimu nyakuri twizeye ko ah’uri hose kwandika no gucukumbura isano muzi n’umwimerere w’abanyarwanda n’ubunyarwanda bikomeje, turagutashya kandi kuko tuzi ko duhorana nawe imbaraga n’ubudacogora byiyongera uko bwije n’uko bucyeye.

Tuzirikana iteka igihe wari mu kiganiro umusanzu w’umuhanzi kuri televiziyo ya nyamabara akibeshya ko muzayoboka ikinyoma , cyategurwaga n’umuhanzi  Kizito Mihigo inshuti yawe kandi umuvandimwe ari naryo sano abaryankuna dusangiye, wakomoje kw’isano  imyemerere ishingiye ku madini ifitanye n’umuco ndetse ugaragaza ko abanyarwanda bari bafite uko bemera Imana yabo, bijyanye n’umwimerere wabo ariwo muco, uburyo bakoraga ibintu bitangaje kandi iyo myemerere yabo ika intwaro yabafasha mu mihango yabarangaga. Ntitwakwibagirwa ukuntu wavuze ko utarwanya imyemerere y’abandi ariko abanyarwanda bagomba kwitondera imico y’ahandi yazanywe n’amadini ishobora kuzimya umuco wabo ibyo wise «Assimilation » .

Watweretse neza ko tugomba gukunda umuco wacu kugeza naho tugomba kuwambukana imipaka ugakwira isi yose.

Ibi byose bitwereka ko wakundaga igihugu nyabyo n’ubwenge bwawe bwose ndetse n’umutima wawe wose. Turibuka utanga ubusobanuro bw’igihugu bwihariye buri muri wowe kandi wifuza ko Abanyarwanda bafata mo igihugu cyabo ugir’uti igihugu ncyumva mu ngingo 4 :

1. Umubyeyi ukurera abawe bagutaye,

2. Inshuti igusigarana abandi baguhanye (bagutaye),

3. Indangamuntu (nicyo cyiranga umuntu) ndetse n’

4. Indangagaciro ihebuje waheba byose kugira ngo ucungure .

Tuza kandi uruhuke ntore y’Imana twaritaye mugutwi turigisha amanywa n’ijoro nubwo abanyabyinshi n’abanyabungo bavuniye ibiti mu matwi bakigira ibiharamagara ntiduteze kubika agatebo k’urumuri wacanye ngo bidegembye mu kwica, gusahura no gusiribanganya umuco nyarwanda.

Ubu tugusuhuza baracyinangiye ariko ubutumwa burabakorogoshora, bavunira ibiti mu matwi bukishacyira inzira! Harya wasize amazina nk’inyangarwanda, ibigarasha n’umutwe w’iterabwoba bari bayaduha ? Dukomeje kubabwiza Gacanzigo n’indangagaciro y’urukundo wadutoje kandi turaharanira ahazaza uhora utubwira tuzabana mo nabo nyuma yo kubakubita icyuhagiro.

Ibyo aribyo byose turahorana kuko ntiwatuva k’umutima, kwibagirwa uwatugabiye kandi twanywanye nkawe si umuco nyarwanda. Komera kandi dukomezanye urugendo, gahunda nta yindi ni ukuzaruhuka twisanzuye kandi twisanzura k’umubyeyi wacu twese nk’abanyarwanda.

Abo bavandimwe bose ubadusuhurize !

Byamukama Christian