Yanditswe na Karemera
“Twe twubatse ahakomeye, bo bubatse ku musenyi ni nayo mpamvu ubona burigihe bajega jega…” … U Rwanda rwuzuye amagorofa adatuwe, amagorofa abishwe n’agahinda burira bakiyahura, amagorofa FPR ihanuraho abo ishaka kwikiza ikavuga ko biyahuye.
Muri uku kwezi twahariye Nyamihirwa, nakomeje gutekereza ku magambo meza meshi yasize avuze, n’uko nibuka ijambo rye nakunze rivuga ku kubaka abenegihugu. Uku kwezi kandi muri uyu mwaka, twanakubuzemo undi musore wakundaga u Rwanda n’abanyarwanda, umuhanzi Jay Polly.
Abo basore rero uretse guhuza ukwezi tuzajya tubazirikaniramo, hari n’amagambo yuzuye ubuhanuzi bavuze ari nayo mpamvu leta ya Paul yabahitanye kuko yanga kumva uyibwira ukuri.
Mu mwaka wa 2014 NIYOMUGABO yagize ati
“…..Kuko n’ikibazo gikomeye kuba wakubaka inzu nziza cyane ukavuga ng’ubonye amahirwe yo kubaka inzu nziza cyane muri Kigali, ushaka ko abantu bagutangarira umwana wawe ntazayibemo, ibyo bintu ubundi ni ubugoryi, kumara umwanya munini ukanahugira mw’ibyo bintu ukubaka inzu ariko utari kubaka igihugu! Nibyo bizatuma ushobora kuyubaka ariko umwana wawe ntazayibemo. Kandi ibi bintu mvuga, ntabwo ndi umuntu w’umusaza ariko ibi bintu ni ibintu abanyarwanda bumva neza barabizi. Ni ingaruka zo kutumva igihugu no kutita ku gihugu, mu yandi magambo ubwo njye nkaba mvuga ngo kubaka igihugu birenze kubaka amazu maremare. Birenze ibyo bintu bigaragara, ahubwo n’ukubaka za ndanga gaciro mu bantu, ni ukubaka abantu, kuko naje gusanga niba hari ikintu cyoroshye nongere nanabisubireremo aha, niba hari ikintu cyoroshye mu kubaka igihugu, ni ukubaka inzu. Kugishyiramo amazu? Ikintu gikomeye ni ukubaka ikintu bita philosophie cg imyumvire kuko iyo imyumvire imaze gutungana iterambere ririhuta. Ibi ngibi ugiye mw’iterambere ry’abanyaburayi babikubwira, ikintu kigoye ni ikintu cyitwa kubaka mu mitwe y’abantu, ntabwo ari ukubaka ku butaka bw’igihugu.
Kubaka imitwe y’abantu nicyo kintu kigomba gutwara umwanya munini, kigatwara amafaranga menshi.”
Ibyo uyu muvandimwe yavuze ubu bikomeje kugaragara aho ayo magorofa bubatse asigaye ari ayo kwiyahuriraho, bitewe n’amaganya agahinda abaturage bafite kubera ko batubatswe mu mitima no mu mitwe.
Ntihaciye kabiri, umusore Jay polly waririmbye akabyina kakahava, waranzwe no kuririmba indirimbo nyinshi zivugira abaturage, yunze mu rya mugenzi we NYAMIHIRWA agira ati
“ twe twubatse ahakomeye, bo bubatse ku musenyi ni nayo mpamvu ubona burigihe bajega jega…”
Iyo ndirimbo mu by’ukuri nyimenye vuba ntabwo nari nsanzwe nyizi, nayumvishe ubwo yaramaze guhitanywa na Leta yakagombye kumuba hafi nk’umwe mu bahanzi beza twari dufite.
Icyo gihe nyumva mu Rwanda hari hari kubera amarushanwa muri Kigali Arena, inyubako nziza cyane rwose ibereye amarushanywa mpuza mahanga, uretse kuba amarushanywa yose amaze kuhabera nta n’imwe U Rwanda ruragera byibuze ku mukino wa nyuma haba mu bagore cyangwa mu bagabo.
Agashya kabayemo muri ayo marushanwa noneho ni uko u Rwanda rwakinishije abakobwa bane bane bava mu gihugu cya Brazil! Bigahura neza na ya myubakire ijegajega muri sport ndetse n’ikibazo cyo kubaka Stade ariko utubatse abakinnyi.
Ingero ni nyinshi mu by’ukuri, tubivuze ntitwabirangiza, kuberako n’amakipe yo mu mahanga u Rwanda rushoramo akayabo ubu nayo ari kumusenyi aho Arsenal iri ku mwanya wa nyuma mu bwongereza kandi ariyo igomba kumenyekanisha U Rwanda rwuzuye amagorofa adatuwe, amagorofa abishwe n’agahinda burira bakiyahura, amagorofa FPR ihanuraho abo ishaka kwikiza ikavuga ko biyahuye.
Ntabatindiye, narangiza nibutsa kandi ngasaba Leta y’u Rwanda gutega amatwi byibuze ubuhanuzi abo basore basize bavuze, kuberako ariyo nzira yonyine yo kubaka igihugu.
Karemera