RUBAVU : RDF YONGEYE KURASA ABATURAGE BATATU

Yanditswe na Pedro Mugisha

Muri iki gitondo cyo kuwa kane, tariki ya 23 Nzeli 2021 ingabo za FPR zitirirwa izu u Rwanda zaraye zirashe abagabo babiri nu umugore umwe.

Ayo makuru tukaba tuyakesha Ijisho rya Abaryankuna riri ku umusozi wa Hehu mu karere ka Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho ryacanye ku maso rikatumenyeshya ko « RDF yishe abaturage batatu : abagabo babiri nu umugore umwe bose bafite ubwenegihugu bwu u Rwanda kandi bakaba barasiwe ku uruhande rwu u Rwanda. Amasasu akaba yaraye yumvikanye ahagana saa yine zi ijoro ni iminota itandatu. Akaba yarasiwe “i Kabagana hafi ya Kitotoma, Hehu/ Kibumba ku umupaka wu u Rwanda na RDC”. Biragayitse ko ingabo za FPR zitirirwa u Rwanda zikomeje guhekura igihugu.

Andi makuru yatangajwe ku mbuga za WhatsApp kuri iyi nkuru nuko “Ingabo za RDF zikorera mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, mu ijoro ryakeye ahagana Saa tatu zarashe abagabo babiri n’umugore umwe barimo bagerageza kwinjiza mu gihugu Magendu igizwe n’amabaro y’imyenda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’akarere n’Ingabo baganiriye n’abaturage babasaba kwirinda guca mu mayira atemewe kuko bitiranwa n’abanzi b’Igihugu”.

Abaryankuna dukomeje gusaba RDF kunamura icumu, kubibutsa inshingano zabo zo kurindira umutekano abaturage, ko FPR izagera aho ikavaho, ko FPR nivaho abana ba abayobozi bose bazajya kwibera mu mahanga ariko ko bo urubyaro rwabo ruzaguma mu Rwanda rubana ni ingaruka za Amaraso RDF ikomeje kumenera ku ubutaka bwu u Rwanda ndetse no mu mahanga! Turakomeza kubibutsa ko na FPR nayo itera bayise inyangarwanda bikarangira ingabo zariho kera zishoye muri Jenoside, gutyo RDF yari ikwiye kuzirikana ko nta Munyarwanda wanga u Rwanda.

Igihe kirageze ngo mwereke agatsiko ka FPR uko murambiwe ibikorwa byo kumena amaraso ibashoramo nkuko bamwe muri mwe mukunze kubitugezaho, igihe kirageze ngo mwereke Abanyarwanda ko murimo nabashobora kubatabara. Igihe kirageze ngo icumu ryunamurwe.

Pedro Mugisha

Nyiragongo – RDC