SOBANUKIRWA: WASAC IZIRA IKI? IKIBAZO SI ABAYIYOBORA IKIBAZO NI SYSTEME YA FPR YAMUNZWE





Yanditswe na Kayinamura Lambert

Igice cya mbere : SOBANUKIRWA: WASAC IZIRA IKI? IKIBAZO SI ABAYIYOBORA IKIBAZO NI SYSTEME YA FPR YAMUNZWE

Igice cya Kabiri IKIBAZO RERO KIRI HE?

Nk’uko tudahwema kubitangaza ku mbuga zacu, ubukungu bw’u Rwanda bwamunzwe na systeme ya FPR ishingiye ku bubasha n’inyungu by’umuntu umwe rukumbi ari we Paul Kagame. Ubuyobozi nk’ubu bushingiye ku munwa w’imbunda buhora bwigamba kumena amaraso bubika ubwoba mu bantu cyane cyane abayobozi bakagombye gukora bigenga bisanzuye (autonomy/independence) kandi bashobora gufata ibyemezo binyuze mu mucyo (transparency) byose bigenzurwa n’amategeko ahamye (sustainable legal framework). Bituma rero ibigo bayoboye babiyobora mu bwoba bwo kudashobora gufata ibyemezo bityo ya systeme iba imeze nk’inyamaswa ibari hejuru akaba ariyo ifata ibyemezo mu mwanya wabo, bityo bakabura ijambo ahubwo bakabazwa amakosa nabo ubwabo baba batakoze, ahubwo babona aho aturuka ariko badashobora gutinyuka kuyavuga ngo badakurwa mu myanya, bagafungwa byarimba bakanicwa. Ibi biboneka mu bigo byinshi bya Leta mu Rwanda, mu nzego z’ibanze ndetse no mu bigo byigenga bikorera mu Rwanda.

Reka turebe ingingo nke zigera muri eshatu zerekana ukuntu ibibazo FPR yateje muri WASAC ari byo biyishegeshe:

  1. Ikibazo cy’ingengo y’imari (Budget)

Ubundi ibigo bishinzwe gukusanya no gukwirakwiza amazi meza ni ibigo biba bishamikiye kuri Leta bishinzwe inyungu rusange aribyo bita mu rurimi rw’icyongereza “Public Utilities”. Ibi bigo rero bishobora kunguka cyangwa guhomba bitewe na Service bitanga ariko bikunganirwa na Leta mu ngengo y’imari Leta nayo iba ikomora ku misoro. Ngaho rero aho ikibazo nyamukuru cya WASAC gishingiye. Ntabwo wacuruza amazi mu Rwanda, ngo wubake inganda ziyayungurura, uyakwirakwize, uyabungabunge (maintenance) ngo uzunguke. Ushingiye ku bukungu bw’umuturage w’u Rwanda ibi ntibishoboka. WASAC rero iba ikeneye ko Leta iyiha amafaranga menshi ariko idateze kunguka ahubwo agamije kugeza amazi meza ku baturage bose batuye u Rwanda.

Nyamara kubera ko FPR yo amafaranga yayo ajya mu bindi bidafitiye inyungu abaturage, (kuneka, kugura intwaro, kohereza ingabo muri Mozambique, Rwandair, gukodesha indege zo kwiba abanyarwanda batavuga rumwe nayo, n’ibindi n’ibindi) ibi bituma ibigo nka WASAC bisabwa kwirya bikimara, bigakora ibishoboka byose bigakama rubanda ngo byunguke, bikongeraho amafaranga y’abaterankunga, nyamara bikanga bikaba ubusa. Nta muyobozi n’umwe wa WASAC ushobora gutinyuka kuvuga iki kibazo nyamara azi neza ko ari ingorabahizi.

  • Ikibazo cy’igihombo giterwa n’imiyoboro y’amazi ishaje (Non-Revenue Water)

N’ubwo Leta ya FPR ntako itagira ngo isebye Leta zose zayibanjirije, nyamara imungu yayo iracyakorera ku bikorwa remezo byubatswe na Leta zayibanjirije cyane cyane Leta ya Habyarimana. No muri WASAC ni kimwe mu bibazo nyamukuru bafite ariko banyura ku ruhande. Urugero rumwe rwerekana ibi ni Raporo y’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta bwerekana ko mu mwaka wa 2020 gusa, imibare yerekana ko 40% by’amazi WASAC yohereje mu miyoboro yayo atigeze agera ku bayakoresha ngo bayishyure ahubwo yamenekeye mu nzira kubera nyine ikibazo cy’imiyoboro ishaje n’ubushobozi buke bwo kubaka imiyoboro mishya. Ibi byategeje WASAC igihombo kingana na  FRW 5,251,110,661 (MILIYARI ESHANU NA MILIYONI MAGANA ABIRI MIRONGO ITANU N’IMWE IBIHUMBI IJANA NA CUMI MAGANA ATANDATU MIRONGO ITANDATU NA RIMWE BY’AMAFARANGA Y’U RWANDA).

Umuti w’iki kibazo akaba ari nta wundi akaba ari ukureka gukodesha indege zo kujya kwiba no kwica abanyarwanda no kohereza ingabo mu bihugu byose bya Afrika kubera kwiyemera k’umuntu umwo ahubwo ayo mafaranga apfa ubusa kubera ubwonko bw’umuntu umwe akajya gusana imiyoboro y’amazi abana b’u Rwanda bakabona amazi meza ndetse n’igihugu kikareka guhomba bene aka kagendi. Ibi nta muyobozi wa WASAC watinyuka kubivuga kandi ari umwe mu muti w’ibibazo bishegeshe WASAC.

  • Ikibazo cy’amasoko ya Leta (Public Tender)

FPR yababe ikimata ku masoko ya Leta. Ni ukuvuga ko uretse Companies zishamikiye kuri Crystal Venture ikomatanyije imari ya Paul Kagame, nta yindi Companie yigenga ishobora gutsindira isoko rya Leta. Ibi rero bigira ingaruka ku bigo bikomeye nka WASAC aho usanga kubera kubura irushanwa mu mitangire y’amasoko ya Leta, ahabwa nyirakaboko karekare ariwe Paul Kagame na FPR binyuze muri Crystal Venture bityo ugasanga amasoko akozwe uko yishakiye, nta piganwa, nta genzurwa, maze ibibazo byamara kuba uruhuri umuyobozi w’ikigo agashumurizwa ingirwabadepite bo muri PAC yahahamuye abayobozi byarimba akeguzwa cyangwa agafungwa. Iri urihingukije uri umuyobozi wa WASAC uretse no kugufunga ubanza bagusomya kuri Methanol nk’iyo bahaye ho Jay Polly!

Ngako banyarwanda, banyarwandakazi agatereranzamba WASAC yahezemo nka rwa ruziga rwizenguruka maze abatabizi ngo ni abayobozi nyamara ari imungu ya FPR imereye nabi ibigo bya Leta itaretse ibyigenga.

Iyi nyandiko tukaba tuyisoreje aha ariko tutamazeyo ibya WASAC byose kuko nta wabivuga ngo abirangize mu nyandiko imwe. Tukaba tuzakomeza ubutaha dukomeza kwerekana uburyo imungu ya FPR igeze ku rutirigongo rw’ubukungu bw’u Rwanda ari wo mutungo bwite w’abanyarwanda maze baba abanyarwanda cyangwa abagirwa abayobozi bakaba aribo babihomberamo bishyura inka ya nyangara yo yarariwe kera na Pawulo Kagame wa Rutagambwa.

END.

Kayinamura Lambert