MINUBUMWE YATANGIYE AKAZI: IBIGO BIBOGAMIYE KU BYISWE AMOKO BYAHAMBIRIJWE ?

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Mu minsi yashize twumvise ko hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, bidateye kabiri ihabwa Dr Jean Damascène Bizimana ngo ayibere Minisitiri kandi byaragaragaye ko nawe ubwe atazi ubumwe icyo ari cyo, ndetse kugeza n’ubu yarananiwe kwiyunga nawe ubwe ngo yiyunge n’umuryango wamureze. Hakibazwa uko yakunga Abanyarwanda!

Abantu benshi bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bumvaga ntacyo iyi Minisiteri ije kumara cyane cyane ko raporo ya 2019/20, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yari yavuze ko igipimo cy’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kigeze kuri 94.7%, hakavuka ikibazo cyo kwitiranya ubumwe n’ubwiyunge.

Mu kindi kiganiro twabagejejeho twabonye ko hadakwiye kwitiranwa ubumwe n’ubwiyunge kuko hiyunga abagiranye ikibazo naho ubumwe bukaba hagati y’abantu batagifitanye ikibazo. Ukuri kukabibanziriza.

Tukabona rero ko mu gihe mu Rwanda hataraba Impinduramatwara Gacanzigo ngo abahemukiranye ku mpande zombi bakubitwe icyuhagiro bagaruke ibuntu, bigoye cyane gutekereza ubwiyunge cyangwa ubumwe. Nta kabuza rero ubutumwa twatanze bwageze mu urugwiro maze bahita bajijisha basa nkaho birenza bimwe mu ibigo byavanguraga Abanyarwanda kuko byose byashyizweho harebwe igice kimwe cy’Abanyarwanda, cyane cyane Abatutsi.

Amakuru dukesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (National Institute of Statistics in Rwanda –NISR) agaragaza ko Abanyarwanda batarengeje imyaka 35, ni ukuvuga abavutse byibura mu mwaka w’1986 kuzamura, bagize 65% by’abaturage b’igihugu. Abasaza bagoye bakagira 35%.

Uru rubyiruko nirwo usanga kenshi abambari ba Leta y’agahotoro, barimo Gen James Kabarebe, Gen Mubarak Muganga, Dr Jean Damascène Bizimana, Edouard Bamporiki n’abandi birirwa bigisha nabi imvano y’amacakubiri yaranze Abanyarwanda, ndetse bakanabya bakabiba inzangano mu bana b’u Rwanda bari mu gihugu n’abari hanze yarwo kubera impamvu zitandukanye. Birababaje cyane!

Iki gice kinini kigize umuryango nyarwanda cyumva amateka y’urugamba rwo ku ya 01 Ukwakira 1990 nk’umugani kuko umukuru muri bo yari afite imyaka ine (4) gusa. Nyamara birarenga bakabwirwa Jenoside nk’igisasu kirimbuzi kigamije gucecekesha uwahirahira akavuga ibitagenda bya Leta ya Kagame. Kuri uru rubyiruko kumva amateka ya Jenoside ni nko kubabwira amateka ya Ruganzu, intambara yarwanye ndetse n’ibimenyetso bivugwa ko yagiye asiga hirya no hino mu Rwanda. Byaba bisa no kugarura amateka ya Nyirabiyoro cyangwa aya Nyiramavugo mu Rwanda rw’uyu munsi.

Mu bigo rero byahawe isinde harimo Komisiyo yo gukumira Jenoside no gukora ubushakashatsi (CNLG), ikaba yayoborwaga n’umuhezanguni wabyiyitiriye akaba yaragiriwe icyizere cyo kuyobora MINUBUMWE, bivuze ko ari mu ba mbere bari babangamiwe n’iyi Komisiyo, kuko akazi yari ashinzwe katigeze gakorwa, ahubwo kakaba kimukiye muri Minisiteri isa n’aho igiye gutangirira k’ubusa.

Iyo rero wumvaga inyigisho z’iyi Komisiyo nta kindi wumvaga uretse gutwerera ingengabitekerezo ya Jenoside abatavuga rumwe na Leta. Mu yandi magambo iyi Komisiyo yarwaniraga Leta ku buryo bweruye, byaba na ngombwa igacura intwaro mpimbano, zigamije gusa gucecekesha ababasha kubona ibitagenda bakabivuga. Iki kigo rero ni kimwe mu bigo byahembereye amacakubiri mu Banyarwanda, wumvise imvugo bakoreshaga ndetse n’imihango yo kwibuka ku ruhande rumwe, ku buryo u Rwanda ruzicuza impamvu cyabayeho igihe cyose ruzaba rukitwa u Rwanda. Birababaje kubona ikigo gitwara umurengera w’ingengo y’imari ariko ugasanga abakozi bacyo 100% bakomoka mu gice kimwe cy’Abatutsi, bahemberwaga gusa kwirirwa bashinja abandi kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, igahinduka igikangisho cyo guhonda uvuze ibitagenda wese.

Leta ya Kagame rero ibonye ko ururimi yavugaga urubyiruko rutarwumvaga none ihinduye imvugo. Uku guhindura imvugo rero binajyanye n’indi yatumye havanwaho Ikigo cya Leta gifasha abarokotse Jenoside (FARG) cyari kirambiranye. Iki kigo cyatanyije Abanyarwanda ku rwego rwo hejuru kuko kubona yararihiye abo mu gice cy’Abatutsi gusa abandi ikabihorera, byatumye ababujijwe amahirwe yo kwiga bose ntacyo kubabwira ibibi bya FDRL cyangwa bya RNC bibamariye. Iki kigo nacyo uru Rwanda ruzacyicuza ubuzima bwarwo bwose. Abanyarwanda baravuze ngo “ubugabo butisubiraho bubyara ububwa!”.

U Rwanda rwri rukwiye kumva ko imvugo yo mu 1998 itakijyanye n’igihe muri 2021. Iyi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda niza idakuraho impamvu zituma abantu bahunga cyangwa izituma abahunze badataha, nta kamaro izaba ifite kuko uru rubyiruko rwarambiwe kumva Kabarebe avuga ko ntacyo Kayumba yakoze mu Rwanda. Iyi Minisiteri ikwiye kwegera izindi zirimo iy’Uburezi bakigira hamwe inyigisho zijyanye n’ibikenewe.

Iyo urebye uburyo Abanyarwanda biga kubaho ariko ntibige gukora, wibaza aho rurimo kujya ukahabura. Aho kwiga koza inzara ko kuregeza amapantalo na none iyi Minisiteri ntacyo izaba imaze kuko utabwira ubumwe n’ubwiyunge abantu baburaye. Bitari ibyo tuzahora dukurikira buhumyi inyigisho za Gen Mubarak Muganga.

Iyi Minisiteri rero igiye gukubitana n’ikibazo cyavuye mu bisigisigi by’amateka y’abavuye hirya no hino. Nihatarebwa icyatandukanyaga abavuga igifaransa cyangwa icyongereza, tuzasubira mu 1995-2000 aho guhuza izi ndimi cyari ikibazo cy’ingorabahizi. Ururimi rwacu ruzaduhuza iyi Minisiteri nibiha agaciro. Abana bafite imbere hagutse bakwiye kwitabwaho aho guta igihe ku basaza bazi neza ibyo bakoze mu gihe cyabo. Dusanga gukomeza gushingira ku moko ntacyo bimaze kuko Abanyarwanda bakeneye izindi ndangagaciro zitarimo ibibatanya, ahubwo bagaharanira ibibahuza, kuruta uko bazana za FARG, NURC, NIC na za CNLG.

Hasigaye amashyirahamwe ashingiye ku cyiswe ubwoko! Bivugwa ko yigenga ariko yerekanye ko akorera mu kwaha kwa FPR.

Indi Komisiyo yahambirijwe ni Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC). Iyi rero yo ntacyo yicaga nta n’icyo yari ikijije kuko nta wuzibagirwa ikinyoma cy’uko yabeshye aAbanyarwanda ngo biyunze ku kigero cya 94.7%. Iyi rero niyiyicarire n’ubwo yagiye iha akazi Abahutu, ntibyabujije ko irondo ryivanga n’ibisambo, kandi akenshi ibisambo bikaruta abanyerondo, igihe cyari kigeze ngo Abanyarwanda bakizwe aba bajura ruharwa, baryaga imisoro ariko ukazabumva ari uko hagize uvuga ibitagenda kuri Leta ya Kagame.

Hanahambirijwe kandi Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC). Iyi Komisiyo yiswe iy’Abahutu, yasimburanyemo Rucagu na Bamporiki, yaje ihatira Abahutu bose kwishinja ibyaha bagapfukama bagasaba imbabazi Abatutsi. Nyamara bagaca inyuma bakavuga ko mu Rwanda nta moko ahari. MINUBUMWE rero nihaguruke itangize impindura-matwara gaca-nzigo, nubwo nta kizere nta gito dukeka ko biri mu bihangayikishije agatsiko ka FPR, maze Abanyarwanda basase inzobe, babwizanye ukuri kuko n’ubundi ijambo ry’Imana ritubwira ko “Ukuri ari ko kuzatubatura”.

Iri Torero kandi ryigishaga umujyo wa FPR gusa igihe cyari kigeze ngo riveho rigende, kuko n’ubundi intore zatojwe nta mutima w’ubutore zagaragaje. Komisiyo rero ishinzwe Itorero yabuze ubwigenge niyo mpamvu ntacyo yari kugeraho, uretse gusingiza Kagame na FPR, aho kwita ku byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda. Iri Torero ryavukiye muri Minisiteri y’Urubyiruko rikaza kwisanga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu byagaragaje ko nta gahunda ifatika ryari rifite, bakaba abantu bifitiye utugambo twiza, rimwe na rimwe ugasanga abatoza barushwa ubumenyi n’abatozwa. Ese ubundi batoranywaga gute na nde?

IYI MINUBUMWE NITITANDUKANYA NA POLITIKE YA MUNYANGIRE YA FPR IZABA AMASIGARACYICARO!!! IBIGO BYASHESHWE NIHASHAKWE IZINDI NGAMBA ZAZAMURA UBUMWE BW’ABANYARWANDA N’INSHINGANO MBONERAGIHUGU BITARI AMAGAMBO!

Ahirwe Karoli