NYIRAGONGO : RDF YAGIYE KURWANIRA MURI RDC, ISUBIZWA MU RWANDA

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Kur’uyu wa mbere tariki ya 18 ukwakira 2021, haratangazwa mu binyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) ko ingabo za Kongo, les FARDC, zahanganye zikirukana ingabo z’u Rwanda, RDF, mu midugudu 6 zari zigaruriye.

Haravugwa ko kuva mu gitondo, humvikanaga imirwano hagati y’ingabo z’igihugu Les FARDC n’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda mu midugudu myinshi ya Buhumba, mu karere ka Nyiragongo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Inama y’urubyiruko y’akarere ka Nyiragongo ikaba yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zambutse zikagera ku butaka bwa RDC. Perezida wayo, Erick Kitalyaboshi, yemeza ko hari abantu bamwe bambutse umupaka bava mu Rwanda, ingabo z’u Rwanda ntizishobore kubagenzura. Yakomeje agira ati : “Ingabo zu u Rwanda rero zumvishe ko zigomba kuza kubakurikirana ku butaka bwa Kongo”, anakomeza avuga ko abo basirikare bahahuriye n’aba Kongo bikabyara imirwano : “Aho niho bahuriye n’abasirikare ba FARDC, bagafata bamwe muri abo basirikare b’u Rwanda”. Yanasobanuye ko : “Bagenzi babo batashye, bakagaruka bari kumwe nabaje kubatera inkunga, ari byo byabaye intandaro y’imirwano hagati ya RDF na FARDC“.

Liyetona-Koloneli Guillaume Ndjike Kaiko, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare byo mu karere ka Sukola 2, yemereye itangazamakuru ko habaye kurasana hagati y’abasirikare ba FARDC n’ingabo z’u Rwanda, kuko kuri we zinjiye mu karere ka Kongo “nta impamvu ifatika. ” Yatangaje ko abo basirikare b’u Rwanda bari bigaruriye imidugudu 6, mbere yo kuneshwa bagasubira inyuma, nyuma yaho ingabo za FARDC zatewe inkunga na bagenzi bazo. Liyetona-koloneli Guillaume Ndjike yemeje ko RDC izageza icyo kibazo ku akanama kagutse gahuriweho ni impanze zose gashinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare, aho  ” ingabo z’u Rwanda zizagomba  kwisobanura ku mpamvu z’iki gitero”.

Mu ngirwa binyamakuru byo gukwirakwiza ibinyoma bya FPR, nka RwandaTribune, byo biratangaza ko “Abasirikare 2 ba RDF bisanze ku butaka bwa RD Congo habaho kurasana na FARDC”, ariko kuri BBC bakaba batangaje ko abasirikare bu u Rwanda banganaga na compagnie imwe kandi ko RDF yanze kugira icyo yabatangariza kur’iyi nkuru.

Nema Ange