NI IKI CYIHISHE INYUMA Y’INKONGI YIBASIYE IBITARO BYA NYIRAMONGI I KIBAGABAGA?

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 6/10/2021, inkuru yasakaye ivuga ko Ibitaro bya Nyiramongi Jeannette biherereye i Kibagabaga, mu Mudugudu w’ Urugero, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, byibasiwe n’inkongi y’umuriro, ibintu biradogera, abari aho hafi batangira gukwirwa imishwaro. Iyo nkongi yatangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice (15:30), ntiyavuzweho rumwe namba, ahubwo ubutumwa bwatangiye gucicikana muri social media, Kibagabaga iba Kibagabaga.

Bamwe bagiraga bati : “ni abashaka guhombya Jeannette Kagame”, abandi bati “ni rya kinamico tumenyereye mu mazu y’ubucuruzi no mu dukiriro”. Iyo hari icyo FPR ishaka gukora gikomeye nko kwica no kurigisa abantu ibanza guteza inkongi, abantu bakazirangariraho, maze yo igashyira mu bikorwa umugambi wo kwica abo idashaka. Byose byashoboka ariko twe tugiye kugaragaza aho duhagaze kuri iyi nkongi y’umuriro.

Mbere na mbere, icyavugishije benshi muri iyi nkongi ni ukuntu inkongi yibasiye ahabikwa amafaranga, impapuro zishyurizwaho n’ahandi hafite icyo hahuriyeho n’amafaranga, kugira ngo ibikomerezwa bizimanganye  ibimenyetso by’ayo biba byanyereje cyangwa byatanze muri FPR, maze ahahiye hakishyurwa n’ibigo by’ubwishingizi nabyo bidashinga. Bivuye ku masoko n’udukiriro bigeze mu bitaro? Harahagazwe!

Mu by’ukuri iyi nkongi yibasiye igice cyo hejuru cy’inzu igeretse (étage), kiri hejuru y’aho bafatira ibizamini by’abarwayi (Laboratoire). Ikibazo rero kigahita kivuka kuko iyi nkongi itahereye mu bikoni, ahubwo igahera mu mafaranga. Nta wutabura kwibaza iki kibazo kuko n’abazimya bari aho barebera, ubuyobozi bukoresha imvugo ikarishye ngo “muhareke hashye hakongoke, assurances zizishyura”. Abandi mu mvugo itebya bati “hahiye koko!”, ari nako abandi bikiriza ngo “hadashya se”! Ibyari akababaro bihinduka urwenya!

Muri make ya nkongi itarahereye ahahurira insinga z’amashanyarazi, igahera mu mafaranga nta wayiguyemo bisa n’aho abakorera muri nyubako bari baburiwe mbere ko hari buze gushya, bagakuramo akabo karenge! Igice cyo hasi gikoreramo Laboratoire cyarahiye ariko si cyane nk’icyo hejuru gikoreramo ibiro 6 bitandukanye birimo ahakorerwa ibaruramari, ahishyurizwa abaje kwivuza, ahabikwa inyandiko z’ibitaro (Archives) n’ahandi. Gusa icyatunguye abantu ni ukwibasira ahabikwa inyandiko z’amafaranga!

abakozi, abarwaza, abarwaye bashoboye gusohoka

Uwitwa Tuyambaze Gaston yari ahabereye iyi nkongi yaje kwivuza. Yatangarije abanyamakuru ko ataramara  kwakirwa yagiye kubona abona abantu barirutse, nawe akizwa n’amaguru. Yatangajwe no gusanga insinga ziturutse mu butaka zirimo guturagurika, ariko ahari transformateurs harinzwe bikomeye n’abapolisi. Twe tugaheraho twemeza ko ari ikinamico ribitse umugambi wari wapanzwe mbere hose kuko ahandi hajya hashya            abapolisi bahagera byarangiye, bakiyerurutsa basuka amazi mu ivu ryamaze kuba umuyonga.

Tuyambaze Gaston yakomeje abwira abanyamakuru ko yiboneye ibirahure by’ibiro bituragurika ariko ngo mbere inkongi itarakara cyane abakorera muri iyi nyubako bari basohotse bose, buri wese agasohoka imbokoboko, ugahita wibaza uburyo umubaruramari atabashije gusohokana imashini (laptop) yabaruriragamo  amafaranga, bigaragaza ko wari umugambi wo kureka bigashya amafaranga yanyerejwe ntazagaragare. Muri rusange hahiye imashini (computers) zirindwi (7) zirimo desktop enye (4) zifashishwaga mu kubara amafaranga, laptops 3 ni imprimantes (printers) ebyiri (2), ibikoresho bya laboratoire n’ibindi n’ibindi.

Undi nawe wari waje kwivuza witwa Ingabire Latifayahamije aya makuru kuko ibiro byose byahiye abireba.   Yagize ati “nari naje kwivuza, nibonera ubwanjye igice kimwe cy’ibitaro gishya”. Yongeyeho ati “byari biteye ubwoba cyane, abarwayi n’abarwaza bakutse umutima”. Abajijwe niba hari umurwayi, umurwaza cyangwa undi mukozi waguye muri iyi nkongi, yavuze ko abantu bose bakorera muri iri nyubako yahiye bari basohotse kare inkongi itarakomera! Bigaragaza na none wa mugambi w’uko uwateje inkongi atashakaga ko hari abapfa. Bigaragara rero ko icyari kigamijwe kuri iyi nshuro ari gutwika inyandiko z’amafaranga!

Umuriro wose wamaze isaha irenga ntihagira upfa ariko uwageragezaga kwegera abapolisi n’abandi bategetsi b’Akarere, akumva ikiganiro bagiranaga yahitaga afungwa ngo ritamucika akavuga ko inkongi yapanzwe!

Abanyamakuru bashatse kumenya umubare w’ibyangiritse begera Maj. Dr. Munyemana Ernest, uyobora ibi bitaro bya Kibagabaga, ababwira ko nta mwanya afite wo kubavugisha, maze mu mvugo yuzuye uburakari arababwira ati “ntacyo navugana namwe, niba mushaka amakuru muzaze ejo”!

Ni ibintu bibabaje kandi biteye agahinda kubona umuyobozi wo kuri uru rwego yanga kugira icyo atangariza Abanyarwanda    kandi bahora batubeshya ko mu miyoborere yabo umuturage ari we uri ku isonga.

Hahise hakurikiraho kuvanaho murandasi (internet) mu bitaro byose. Mu busesenguzi rero twakoze kuri aka gasuzuguro ka Maj. Dr. Munyemana Ernest, bigaragara neza ko ari umugambi bacuze wo gutwika ahabikwa impapuro, za mudasobwa (computers) n’izindi nyandiko zose zifite aho zihuriye n’amafaranga kugira ngo ayanyerejwe n’ayatanzwe muri FPR aburirwe irengero burundu.

Iyi nkongi yahagarikiwe kandi n’Umutegetsi utegeka Akarere ka Gasabo, Madame Umwali Pauline, ariko nawe itangazamakuru rimwegereye aribwira ko agize icyo atangaza yakizira. Mu magambo ye, ari kumwe n’Abahagarariye Ingabo, Polisi na RIB yagize ati “muragira ngo mbatangarize iki mutabonye”?

Abanyamakuru bakomeje kumuhata ibibazo, arimuka ndetse ajya mu modoka ye, umushoferi ayiha umuriro! Ibi nabyo rero nta wabura kwibaza niba uyu mutegetsi nawe atari inyuma y’iyi nkongi cyane cyane ko azi neza ko mandat ye irangirana n’uyu mwaka wa 2021, yagiraga ngo atagira icyo avuga akanyuranya n’abateguye inkongi y’umuriro, mandat ye akayirangiriza i Mageragere abenshi bita Madrid.

Ikitumvikana rero kandi gikomeye ni uburyo inzego zose zahagarikiye itwikwa ry’ibitaro bya Nyiramongi Jeannette, ariko zikanga kugira icyo zitangariza abaturage. Zaba inzego za gisivili, iza gisirikare, igipolisi,  RIB,   za maneko n’izindi utarondora nta na rumwe rwigeze rukopfora, bose baruciye bararumira, yewe n’itangazamakuru rya Leta ryahisemo kwicecekera kugira ritazamura uburakari bw’uyu mugore umaze kugira ijambo rikomeye kuko abategetsi bakomeye baba mu gisirikare, igipolisi n’abasivili yamaze kuzuzamo abo baturukanye i Burundi, maze abavanye n’umugabo we i Bugande agenda abigizayo gahoro gahoro!

Kugeza uyu munsi twandika iyi nkuru RIB ivuga ko igikora iperereza ngo hamenyekane icyateye iriya nkongi, ariko ikizavamo buri wese yagikeka. Bazatubwira ko yatewe n’amashanyarazi cyangwa insinga zishaje maze hakibasirwa gusa ahabarurirwa amafaranga gusa! Ni akumiro!

FPR, Aho gukora amanyenga, Abanyarwanda bararambiwe, UNAMURA ICUMU.

 

Remezo Rodriguez

Kigali