Yanditswe na Mutimukeye Constance
Mu mpera za Nzeri 2021, urubuga wa AfroAmerica Network rwatangaje ibyiciro ngenderwaho ku bantu bagaragara ku “urutonde rw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa Paul Kagame yashikirije Emmanuel Macron mu ruzinduko rwe mu Rwanda”. Nubwo hashize ukwezi kurenga, tugiye kugaruka kuri iyo nyandiko ku batavuga uruzungu.
Iyo nyandiko itangira yibutsa urugendo rwa Macron mu Rwanda, icyaruvuzweho ndetse n’umusaruro rwabyaye.
Ku ya 26 na 27 Gicurasi 2021, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasuye u Rwanda. Muri urwo ruzinduko, hibajijwe ibibazo ku mpamvu yarwo kandi rutunguranye runasura umunyagitugu w’u Rwanda, Paul Kagame, nyuma y’imyaka irenga 25 ibyo bihugu byombi bigaragaza amakimbirane ashingiye kuri diplomasi n’ubukungu.
Noneho amakuru yaje kugera kuri AfroAmerica Network aturuka kuri Guverinoma yu Rwanda niya Mozambike atanga umucyo ku mpamvu yiyo mikoranire “ Intambara y’abenegihugu ikomeje kubera muri Mozambike”. Nyuma y’uruzinduko, ingabo z’u Rwanda, bivugwa ko zongewemo niza abafaransa, zoherejwe muri Mozambike (Mushobora gusoma : INZIRABWENGE MURI MOZAMBIQUE! NINDE UZARIHA ? ZAKIRIWE GUTE MURI MOZAMBIKE?).
Ariko sibyarangiriye aho, mu rwego rwo gushyigikira ubufasha bwe muri Mozambike, Paul Kagame yashikirije Emmanuel Macron urutonde rw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa kandi bashakishwa na guverinoma y’u Rwanda. AfroAmerica Network, abantu bayo baziranye nubuyobozi bukuru bwa Paul Kagame, yakubise imboni kuri urwo rutonde. Ruragoye gusobanuka kandi rurimo amatsinda atatu ataboneka: amazina azwi y’abakurikiranwa mu nkiko z’Ubufaransa ibyo bikaba byari byitezwe, amazina atunguranye ku baregwa ibyaha bitandukanye , n’amazina yo kuyobya uburari.
Nkuko amakuru, ya abantu bo muri AfroAmerica Network begereye Ubuyobozi bukuru bwa Paul Kagame, abitangaza ngo urutonde rwashyikirijwe Emmanuel Macron na Guverinoma ye ni urwa amayeli cyane, rurakomeye, rurimo propaganda kandi rugamije no kuyobya uburali bikozwe ni ishami rishinzwe iperereza rya gisirikare (DMI) ryu Rwanda. Mubyukuri, ikubiyemo amazina yatoranijwe kugirango habeho kurangaza kandi hanariho abantu runaka banenga Leta yu u Rwanda. Uru rutonde rurimo abantu bo mu moko abiri yiganje mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi.
Amazina azwi kandi yari yiteguwe
Ku isonga ry’uru rutonde harimo amazina y’abantu bamaze kuburanishwa cyangwa bazaburanishwa n’inkiko z’Ubufaransa, cyangwa bafatiwe mu Bufaransa bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994. Nk’uko bitangazwa na AfroAmerica Network, ngo aya mazina ari ku isonga ryur’urutonde kugirango babeshye guverinoma y’Ubufaransa berekana ko abantu bose bari kuri urwo rutonde bafitanye isano n’ibyaha byakorewe mu Rwanda mu 1994. Iri tsinda kandi riroroshye gushigikirwa kuko mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Emmanuel Macron, nubwo atemeye yeruye uruhare rwu u Ubufaransa muri Jenoside, yavuze ko Ubufaransa bufite uruhare rukomeye ntambara yo mu Rwanda hagato ya 1990-1994.
Amazina yatunguranye: Uruvange ya bene kanaka, impirimbanyi nabandi baregwa ibyaha bitandukanye
Igice cya kabiri cyurutonde, nubwo bitoroshye kubatandukanya kuko amazina yabo ari mu urutonde rusange, arimo abantu bazwi na abatazwi. Ariko, hariho ibintu bigaragara kuri aba bantu :
- Muribo harimo itsinda rigaragara ririmo bene wabo ba hafi b’abantu bavuzwe haruguru, abazwi kandi bari biteguwe.
- Itsinda rya kabiri ririmo abantu baregwa ibyaha, cyane cyane kunyereza umutungo n’imyitwarire mibi itandukanye, mu Rwanda cyangwa ku mutungo wa Leta y’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, mbere yo guhungira mu Bufaransa.
- Hariho bamwe bazwiho kunenga guverinoma y’u Rwanda mu miyoboro itandukanye ndetse no mu itangazamakuru : nk’imbuga nkoranyambaga, radiyo, ibinyamakuru na TV ya YouTube. Nkuko amakuru aturuka muri AfroAmerica abitangaza ngo bamwe mu bantu bari muri iri tsinda, niba bakomoka mu bwoko bw’Abahutu, nabo bashinjwa kugira uruhare mu byaha byo mu 1994, hejuru yibi byaha.
Amazina yo kuyobya uburari: Abahoze muri FPR na bene wabo
Igice gitangaje cyurutonde kirimo amazina atari yiteguwe. Mbere ya byose, hari itsinda ryabahoze mu ngabo za APR na benewabo, harimo n’abo bashakanye. Bamwe murutonde barigaragaza dore ko amwe mu mazina azwi cyane mubikorwa cyangwa amagambo yamaganaga Paul Kagame na FPR ku uruhare rwabo mu bikorwa byurugomo ndengakamere mu byago byagwiriye u Rwanda hagati ya 1990-1994.
Ariko, harimo nirindi tsinda ririmo amazina yarasanzwe atazwi rwose, mbere yuko urutonde rusohoka. Nyuma yiperereza ryakozwe na AfroAmerica Network, bigaragara ko aya mazina ari aya abantu bo mu inzego zubutasi z’u Rwanda gusa zaba zarahungiye mu Bufaransa mu ubutumwa bwo gukurikirana neza ibikorwa by’abantu bagaragara kuri urwo rutonde kandi bagatanga raporo mu uburyo buhoraho. Mu gihe, Ubufaransa buramutse bwemeye, abantu bose bari ku urutonde baba boherejwe mu Rwanda, ubutumwa bwabo bakozi buzaba bugezweho. Bazarekurwa kandi babure kumugaragaro ubundi bajye mu ubundi butumwa cyangwa mu kiruhuko cyizabukuru.
Intambwe izakurikira: Leta y’Ubufaransa izemera kohereza abantu bose ? Bamwe se? Cyangwa Ntanumwe ? Biramutse bibaye, bizaba ryali ?
Umuyoboro wa AfroAmerica ukomeje gukurikirana inkuru no kugenzura amazina yose ngo ugire amakuru yuzuye.
Yashyizwe mu Kinyarwanda na Mutimukeye Constance