Yanditswe na Ahirwe Karoli
Nkuko tubikesha RFI, u Burundi burashaka ko ingabo zabwo zigira uruhare runini mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni. Icyo ni ikifuzo u Burundi bwashikirije Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye, ushinzwe ibibazo byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, wari mu ruzinduko mu gihugu kuva ku wa mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021.
Urwo rukaba ari uruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi mukuru wa Loni mu Burundi kuva mu 2016. RFI itangaza ko Jean-Pierre Lacroix yabonanye n’abayobozi bakuru b’u Burundi, barimo perezida w’Uburundi, kuri uyu wa kabiri.
Jean-Pierre Lacroix akaba yaraturutse muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo akajya i Burundi kuganira ahanini ku bibazo by’akarere harimo umutekano hagati yu umupaka wa RDC n’Uburundi. Urwo ruzinduko rukaba rwabaye amahirwe k’Uburundi yo gusaba ko ingabo zabwo ziri m’ubutumwa muri Santrafrica zakwiyongera cyane ko kuva mu mwaka wa 2020 Umuryango w’abibumbye wakuye ingabo za Gabon mu nshingano zazo muri Repubulika ya Santrafrica kandi nanone ukaba warafashe icyemzeo cyo kohereza abandi basirikare 3000 mu ubutumwa bwa Minusca (ingabo za LONI muri Santrafrica).
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ikaba yanatangaje kuri Twitter ko “baganiriye ku kongera imbaraga m’bufatanye hagati y’Uburundi na LONI cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Somaliya na Santrafrica, no kuzindi nyungu rusange”.
Ku uruhande rwa Jean-Pierre Lacroix ntacyo yatangaje kuri iyo ngingo.
U Burundi bukaba bukeneye amadovize aturuka muri ubwo butumwa cyane cyane nyuma yaho ubucuruzi bwi ikawa ku isoko mpuzamahanga bugabanyutse.
Ahirwe Karoli