BARAFUNGA RASHID HAKAVUKA BATANDATU : NTA NTERAHAMWE NTA NKOTANYI

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Hakuzimana Abdoul Rashid yavukiye mu Majyaruguru icyahoze ari Komini Kinigi muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Akarere kazwiho kweza    ibirayi byinshi n’ubwo ntacyo bimariye abahatuye, kuko abambari ba FPR babigize ibyabo bakikwizaho indoke, binyuze mu ma coopératives ya baringa aho bagura ikilo kimwe cy’ibirayi ku mafaranga y’u Rwanda 80 bikagera i Kigali bihagaze 300.

Si ibyo byonyine kuko mu Kinigi bahatiwe gutera ibireti bivamo imiti yica udukoko ariko aho gukiza abaturage babihinga, bikiza Kagame n’abambari be, none uwahavukiye wabiteye imboni bati tumushinje ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya, n’undi uzakopfora tuzamwereka uko intama zambarwa.

Birababaje kandi biteye agahinda kubona Hakuzimana Abdoul Rashid wakoze ibishoboka byose ngo aramire abicwaga muri Jenoside aho yabahishaga mu bigega bya Electrogaz, uyu munsi afungwa, nyuma y’imyaka 27, azira gusa ko yavuze ibitagenda bikorwa n’ingoma-mpotozi ya FPR Inkotanyi na Kagame w’umwicanyi.

Ubundi ku ngoma ya Habyarimana abari batuye muri kariya gace Hakuzimana yavukiyemo bumvaga ari  abakiga bari ku ngoma, nyamara ntacyo abenshi byari bibamariye kuko ingoma y’akazu yabarizwaga i Gashiru, abandi bagakurikira bumva bafite ishema ariko mu by’ukuri ntaryo ! Aya ni amateka dusangiye twese.

Hakuzimana yize amashuri abanza mu Kinigi, ayarangiza bitamugoye ariko yisanga yagiye kwiga ibijyanye n’amashanyarazi muri Ecole Technique Muhazi-ETM, yahavanye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, rikaba ryari rimwe mu mashuri yashinzwe n’abayisilamu mu buryo bwo gukemura ikibazo cy’iringaniza ry’uturere n’amoko (Equilibre régional et ethnique), twibutse ko iyi yari politique yakozwe na Habyarimana.

Iyi politiki yateje ingaruka zikomeye kuko nyuma y’imyaka 2 gusa, batangiye gushyira mu bikorwa amajanisha mu mashuri no mu myanya y’imirimo, abiswe Abatutsi baratesetse karahava. Umunyamakuru wacu akatubwira ko Ribara uwarirayekuko “Data umbyara yabigendeyemo ubwo yigaga muri Kaminuza maze ampungana mfite amezi atatu gusa, menya ubwenge twibereye ingozi mu Burundi! Ribara uwariraye, amahanga arahanda”.

Reka tugaruke kuri Abdoul Rashid Hakuzimana wavukiye muri urwo ruhuri rw’ibibazo none akaba agiye kugwa muri gereza azira gusa ko yanenze ibitagenda bya FPR, agasa n’uteye ibuye ku Karere. Hakuzimana yari ikimene kuko mu myaka ya za 1990 uwabaga arangije amashuri avuga neza ikinyarwanda n’igifaransa yabaga ari ikimene akaba yakwibonera akazi muri ministère none uyu munsi urarangiza kaminuza utabona n’akazi mu Kagari, kubera ireme ry’uburezi ryangijwe ku bushake na FPR ya Kagame.

Birumvikana rero ko Hakuzimana wari urangije amashuri yisumbuye mu mashuri y’imyuga yahise ahabwa akazi keza mu kigo gishinzwe amazi n’amashanyarazi mu gihugu kitwaga Electrogaz icyo gihe, kikaba cyarahinduriwe amazina inshuro nyinshi ngo ngaho RECO-RWASCO, EWASA, none ubu kikaba cyaragabanyijwemo ibice bibiri amazi akajya muri WASAC, amashanyarazi akajya muri REG, byose hagamijwe kujijisha abashoramari no guhishira imitungo ivanwa muri ibi bigo igashyirwa ku ma comptes ya FPR ari muri Panama no mu bindi bihugu byitwa « paradis fiscaux ». Ibi rero bifite ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange, ari nabyo bituma amadeni u Rwanda rufitiye amahanga arenze 80% bya GDP y’igihugu !

Hakuzimana kuba yaravukiye mu Ruhengeri akiga i Kigali, ari muri bake bize, byamuhaye amahirwe yo kumenya amakuru, kuko nyine yari ku isooko ryayo ! Ntabwo wamugereranya n’umwana wavukiye i Nyabimata akiga i Runyombyi, kuko icyo gihe nta binyamakuru byahageraga n’itumanaho ryakorwaga n’amaguru binyuze mu ibahasha yaguraga amafaranga y’u Rwanda 5 ariko ukaba wakwandikira mugenzi wawe iposita ikazayimugezaho nyuma y’amezi 5, mwaramaze kubonana. Icyo gihe byari bigoye.

Uyu munsi rero hari intera yatewe ariko FPR iyisubiza inyuma, wa mukono mwiza twandikaga wagiye nka Nyomberi, ubu ni uguhamagara cyangwa ukandika ubutumwa bugufi mu kinyarwanda gipfuye amaso, aho u Rwanda rugana ni habi cyane. Tuzirata ikoranabuhanga, nyamara nta reme ry’uburezi bipfire rimwe byose.

Mu 1991 ubwo amashyaka menshi yageraga mu Rwanda ku busabe bwa Mitterand, Hakuzimana Abdoul Rashid wari ukomeye muri icyo gihe kuko yari yarize anafite akazi mu kigo gikomeye afatanya n’abandi bayislamu gushinga Ishyaka riharaniri Demokarasi rya Kiyislamu (Parti Démocratique Islamique-PDI). Uyu munsi ryabaye amateka kuko FPR yaribohoje irigira « Parti Démocratique Idéal », rikomeza kwitwa PDI ariko umwimerere wo mu 1991 wajyanye na Jenoside, bituma Hakuzimana arivamo bya burundu ! Nanjye ari njye nta kindi nari gukora.

Uyu munsi Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda uko « ryatekinitswe » na Tito Rutaremera ntiryemera gushinga amashyaka ashingiye ku turere cyangwa ku madini ! Ibi nibyo byatumye « Islamique » ihinduka « Idéal » maze ba Shehe bakomera amashyi Kagame, mu gihe Hakuzimana yaboreraga muri Gereza ! Ni nabyo byatumye ishyaka rya Nayinzira ryitwaga « Parti Démocratique Chrétien-PDC » rihinduka « Parti Démocratique Centraliste-PDC », maze Nayinzira ashatse kwiyamamariza kuba Perezida ahita yicwa amarabira. Ubu ntawe ukimuvuga nyamara mu masezerano y’Arusha bari bamugize Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubukerarugendo (MINETO). Ibye byarangiye nk’ibyo kwa Mwungeri wa Nyankaka ! Mpiru na Nyoni.

Hakuzimana yagize uruhare mu gushinga PDI afatanyije na Mukama Abbas wo mu Bugarama, ubu akaba ariwe urimo kumugambanira yitwaje urwego ariho rw’Umuvunyi wungirije. Harimo kandi Amuri Sued nawe uvuka mu Ruhengeri ariko ubu FPR yamugize amateka. Hakabamo Sheihk Kibata Juma wanabaye Mufti w’u Rwanda igihe kitari gito, ndetse na Sheihk Bumaya André Habib wakoreye FPR ikamuhemba kwangara.

Rashid wari waravukiye mu Ruhengeri ari umuyislamu yakoze uko ashoboye azamura abo mu ishyaka rye bimeze neza nk’uko buri wese yazamuraga abo mu gace ke cyangwa abo bahuje ishyaka.

PDI yari ishamikiye kuri MRND, nyuma y’1994, yahise ihindura uruhande ihita ijya ku ruhande rwa FPR, arinako ihindurirwa izina ! Ubu Sheihk Mussa Fazil wamaze igihe kinini aburana muri gacaca yabaye umwere, FPR ihora imugabira imyanya nyamara akibagirwa ko Sheihk André Bumaya Habib yahunze naho Sheihk Amuri Sued akaba yarishywe amarabira n’imfubyi yasize zabaye mayibobo, umugore we aba indaya. Biba bibabaje kuvuga amateka nk’aya, ariko ni amateka yacu tugomba kuyavuga uko asa kose. Imbaraga za politique zatumye habaho ivunja n’ivunjisha ryatumye ba Rwarakabije na Ninja bagororerwa amamodoka n’imirimo myiza. Bimeze neza nk’uko PDI yahinduriwe izina maze Rashid yivumbura ubwo kuko atibonye mu ishyaka yagize uruhare mu gushinga, abonye rigiye ku ruhande rwa FPR. Rashid yumvikanye ku maradiyo, mu kwezi kwa 3 kwa 2000, avuga Pasteur Bizimungu yeguye kuko umwanya yarimo wa Perezida w’igihugu wari agakingirizo, kandi byari byo kuko hayoboraga Vice-Président Paul Kagame, akaba na Ministre w’Ingabo na Chef d’État-Major ! Ikibigaragaza ni uko nyuma y’uko Bizimungu yeguye, iyo myanya yose yahise ivanwaho uhereye ku wa Vice-Président. Kagame rero yari yerekanye uwo ari we.

Ikinyamakuru Le Partisant cyari cyarashinzwe na Mpayimana Elie wari warize itangazamakuru i Kinshasa, nyuma akaza no kuba umudepite, cyasohoye inkuru mu kwezi kwa 03/2000 ivuga ko Hakuzimana Abdoul Rashid yemeje ko Bizimungu Pasteur yari agakingirizo FPR yabeshye Abanyarwanda ariko anongeraho ko nta cyiza yiteze kuri FPR, none nyuma y’imyaka 21 abivuze birangiye imwirengeje. Ni agahinda gakomeye.

Ni agahinda gakomeye kubona Rashid weretswe icyo ari cyo FPR, akanabibwira Abanyarwanda none ikaba igiye kumwica bakatubeshya ko yiyahuje amashuka nka Kizito Mihigo nyamara twarabwiwe ntitwumve !

Mu gihe Bizimungu Pasteur yashingaga Ubuyanja Rashid yariyobotse vuba cyane kuko yumvaga rigiye kumuhanagura amarira yatewe na PDI, ariko FPR ihita irikubitira mu gafuka irisomera muri Daniel 5 :25. Ni uko Rashid n’ubundi aba abaye imfumbyi bwa kabiri. Ibi byatumye afata ikaramu yandikira Kagame, mu 2006, amusaba kumwunga na Bizimungu, aho gusubizwa arafatwa yicwa urubozo akurwa amenyo, arafungwa imyaka umunani yose nta dossier yashyikirijwe urukiko, hagamijwe kumucecekesha gusa, mbega agahinda !

Abasesenguzi bavuka ko Rashid atari umuntu wa nyawe (right person) wo kunga Pasteur Bizimungu na Paul Kagame, nyamara muri 2003 yumvikanye kuri BBC avuga ko guhindura ibirango by’igihugu harimo ibendera n’indirimbo yubahiriza igihugu ari ukugurisha u Rwanda, none bigaragaye mu 2021.

Ubu uyu munsi tuvugana ababaye mu Buyanja bose hasigaye Ladislas usigaye yica agakiza muri MINALOC kuko yamenye guhindura uruhande akinjira muri FPR, mu gihe kuva 2006 Rashid we yahoraga ahindurirwa amagereza kuva i Nsinda muri Rwamagana, i Mpanga muri Nyanza, 1930 mu Mujyi wa Kigali n’andi magereza menshi yagiye yimurirwamo nyamara hatitawe ko ataragezwa imbere y’urukiko ngo rumukatire.

Ibi byose byabaga kubera ko yanze gufata “couleur locale”. Agifungurwa mu 2014 yongeye kumvikana avuga ko Umujyi wa Kigali wamwibye umushinga wo kwishyuza parking. Kuri twe tubona ko yagize ubwonko bwa occasion kuko umushinga we usigaye ukorwa na MISCA yahoze yitwa KVCS none ubu ubu abahoze ari abasirikare bararya nyamara Rashid akaburara nyamara ariwe wazanye umushinga.

Rashid akimara gufungurwa mu 2014 yahuye n’imanza zo kuburana imitungo n’umuryango, nyuma mu 2017 yumvikana abyina nk’usobanya, bituma Hassan Havugimana, utwara Fuso, unavukana na Rashid amwihakana mu magambo mabi avuga ko nta wamutumye kuba umuvugizi w’Abakiga cyangwa Abahutu. Birababaje uko FPR yatumye abantu bihakana abo bavukana.

Ejo bundi aho YouTube isakariye mu Rwanda Rashid yumvikanye anenga ibitero byo mu Kinigi ko ari amayeri ya FPR yo kugira ngo bice Abahutu, ndetse anasaba ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byahagarara hakibukwa Abanyarwanda bose nk’uko byagendaga mu Nzira ya Gicurasi. Gusa yaje no kwerekana uko we aramutse ashyizeho Guverinoma yaba iteye! Ibi byamukururiye urwango rukomeye rwa FPR.

Abambari ba FPR buririye kuri iki kiganiro cya Rashid bamusabira kubambwa nk’umugome nyamara nta kintu na kimwe yavugaga kitari cyo. Rashid yibagiwe ko Idamange na Karasira bafunzwe bazira gusa ko bavuze ibyo batekereza, nyamara Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo ya 38, ryemera guha buri munyarwanda urubuga rwo gutanga ibitekerezo uko abyumva. Ese nta kindi bari kumushinja? Rashid yibagiwe umuhanano wa Kizito Mihigo wo kuvuga ko “Jenoside yamugize impfubyi itamwibagiza abandi bantu bazize urugomo rutiswe Jenoside”.

Mu nyandiko ya Rashid yise “Umushinga w’Amahoro Ku Banyarwanda no mu Karere” yanditse ku wa 28/10/2021, umunsi yagombaga kwitaba muri RIB, yamuviriyemo ibyago bikomeye. Muri iyo nyandiko yagiraga ati “Perezida akwiye gukomeza kuba Paul Kagame”. Arongera ati “Minisitiri w’Intebe yakomeza kuba Edouard Ngirente”. Uyu bamwita “Edouard Nsinyente” kuko yirirwa asinya ibyo nawe atemera neza. Ndetse anagumisha JMV Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Gusa mu rwego rwo kunga Abanyarwanda, yazanyemo ibicibwa bya FPR birimo Twagiramungu Faustin, Ingabire Victoire yumvaga yaba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga no gucyura impunzi, Niyitegeka Théoneste yagize Minisitiri w’Ubuzima, Evode Uwiziyemana amugira Procureur Général yirengagije ko Kagame yamugize sénateur, agarura Minisiteri y’Umutekano mu gihugu ayiha Tom Byabagamba yirengagije ko iyi minisiteri iriho mu buryo bwa baringa na Tom Byabagamba yasomewe muri Daniel 5:25 ku mategeko ya Kagame, ashyiraho Minisiteri y’itangazamakuru itabaho mu Rwanda ayiha uwitwa Karenzi Flora udafite icyo azwiho mu Rwanda rw’ubu ariko wibera Ottawa muri Canada, Urukiko rw’ikirenga aruha Ntaganda Bernard, wanzwe na FPR kubera gushaka kuba Perezida, we yiha Minisiteri ishinzwe Ubutabera n’Ubworoherane nyamara itabaho mu Rwanda. Ashyiraho n’abandi tutarondora hano. Nyamara yirengagije ko yashyiragamo abafunzwe, abagifunzwe nabo FPR yahejeje ishyanga. Birumvikana ko abambari ba Kagame bari babonye icyo buririraho ngo bamwirenze, byahise biba uwo munsi arafungwa, ku wa 28/10/2021.

Yari kandi yashyizeho abajyanama barimo Rutaremara Tito, Rucagu Boniface, Pasteur Bizimungu, Twagiramungu Faustin, Fatuma Ndangiza, Mukabaramba Alvera, Rudasingwa Théogène, Noble Marara, Padiri Thomas Nahimana, n’abandi bose hamwe bakaba 10, barimo 4 baba mu Rwanda na 6 baba hanze yarwo. Ibi ntabwo byari kurebeka neza mu maso y’abambari ba FPR n’agatsiko bayoboye.

Iyi guverinoma ya Rashid yamukururiye amakuba kuko umunsi yayisohoye yaraye muri gereza. Gukinisha ingoma y’abicanyi yumvaga birangira bite? Yazonze FPR nayo imuhemba kumubika muri gereza! Nta nka yaciye amabere kuko si we wa mbere wari ushyizeho guverinoma mu yindi. Ati “ko Nyakwigendera yahetse mu ruhu rw’imbwa yabaye iki”?

Mu mategeko bavuga ngo “sine lege, sine culpa” (nta tegeko nta cyaha). Icyaha Rashid yakoze cyo gushyiraho guverinoma giteganywa n’irihe tegeko? None ngo arafunzwe kuko yapfobeje Jenoside? Urwitwazo! Ibi ntabwo bishobora kumarwa no gufunga abantu cyangwa kubica hakenewe kubana.

Mu kwanzura iyi nkuru twavuga uko igitekerezo cya Rachid cyakiriwe kandi we yari yagiriye imbabazi Abacanyi byerekana ko inzira yu Ubutabera bushingiye ku mategeko ariyo izakemura ibibazo byu u Rwanda, FPR yavuniye ibiti mu matwi yiyemeza kuzuza Abanyarwanda bafite ibitekerezo byiza mu ma gereza.

Aha rero niho duhera tuvuga ko abambari ba Kagame bafunga umwe hakavuka batandatu kuko igihe bicaga Niyomubago, bagafunga Kizito na Ntamuhanga bumvaga nta wundi uzavuga. Bafunze Karasira na Idamange bumvaga ikibazo gikemutse, ariko ntibyatinze ba Rashid baraje n’abandi bazaza kugeza igihe tuzapfa cyangwa tukarokoka ariko igihugu cyacu tukakiraga abana bageze ku nyungu z’impinduramatwara gacanzigo.

FPR N’AGAHOTORO KAWE NTA WUZAGUKUMBURA

Manzi Uwayo Fabrice