UBURASIRAZUBA : BARATAKA KUKO LETA YABAMBUYE AMASAMBU

Mu ntara y’Uburasirazuba abaturage batandukanye bavuga ko Leta yabambuye amasambu yabo ku ngufu maze iyubakamo ibikorwa remezo byayo, ariko bo ntiyaba ingurane, none barasembera bahindutse impunzi mu gihugu cyabo, nta epfo nta ruguru ni agahinda gusa.

Uku niko byagendekeye umuryango wa Masisita Jean Claude na Nyirahabimana Claudine, utuye mu mudugudu w’Ubutatu, akagari k’Agakomeye, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba. Uyu muryango wahuye n’uruva gusenya, ubwo Leta ya FPR yawamburaga isambu wari utuyemo maze ihubaka ibiro by’Umurenge wa Kiziguro muri Gatsibo, hari mu 2008, none nyuma y’imyaka 13 uyu muryango nturatuzwa cyangwa ngo uhabwe indishyi ikwiye, ahubwo utunzwe no gusembera gusa, wahindutse impunzi mu gihugu cyawo. Ntaho utagejeje aka karengane no ku Muvunyi bagezeyo ariko ikibazo kiracyari ikibazo, nta cyizere cy’igisubizo. Aho uyu muryango wahawe n’inkungarane hari hafitiwe icyangombwa n’undi muturage, ahandi uhawe bigaragara ko ari mu butaka bwa MINAGRI, ubu babuze aho berekeza, ntaho gukinga umusaya.

Undi muturage witwa Laurence Kankindi, we n’umuryango we basenyewe n’iyubaka ry’umuhanda wa Kaburimbo unyura ku murenge wa Kiziguro muri 2009 none kugeza uyu munsi uyu muryango ugizwe n’abantu batandatu (6) umwaze imyaka 12 ukodesherezwa n’umurenge inzu nayo yenda kubagwaho. Ngo ibi bibazo byo kwamburwa amasambu byugarije abaturage benshi muri iyi Ntara ariko bikaba bigaragara ko ntacyo abambari ba FPR babikozeho ahubwo icyo bazi ni ukwica gusa.

Mu Karere ka Kayonza naho hakaba hari ikibazo cy’umusirikare wasezerewe ku maherere ataha iwe, ahageze akarere karamusenyera none we n’umuryango we bahisemo kwibera muri shitingi kugera uyu munsi tariki ya 16 ugushyingo 2021, aho bamusenyere shitingi, bakamujyana kumufunga none umugore na abana bakaba bacumbikiwe mu ga centre Ryamanyoni. Ntihitawe ko yamugariye ku rugamba Leta yamushoyemo muri R.D. Congo, ubu abaye nabi abana ntibiga, no kubona ibibatunga ni ikibazo kandi gikomeye. Ntibikwiye kuba impunzi mu gihugu warwaniye ariko nuko FPR ikora, ikoresha umuntu yarangiza ikamujugunya nki igikoresho.

FPR n’abambari bayo bakwiye gushyira agatima impembero, bakumva amarira n’imiborogo bateje ku Banyarwanda bose, maze bakunamura icumu. Batabikoze ku bushake, abaturage bagomba guhaguruka bakirwanaho nkuko abantu benshi bakunze kubivuga.

Ndabaga TV