Yanditswe na Emmanuel Nyemazi
Muri uku kwezi Ugushyingo, 2021, ijisho rya Abaryankuna rikorera mu Ntara y’Amajyepfo, akarere ka Ruhango, umurenge wa Byimana, akagari ka Ntenyo, ryagiye gusura abaturanyi bu umusaza witwa Nyagahigi Innocent, akaba ari umubyeyi wa Sénateur Evode Uwizeyimana, umunyamategeko umaze kumenyekana cyane mu mateka yo guhubuka no kumwamwanya. Aka gace akaba ni nako Rutagambwa na Asteria, ababyeyi b’umunyagitugu Paul Kagame ariho bari batuye mbere yo guhungira muri Uganda, mu 1960.
Abazi umuryango wa Senateur Evode Uwizeyimana, batubwiye ko batazi neza igihe yavukiye. Batubwira ko abavandimwe bose ba Evode bize kaminuza, abandi barayirenza harimo na Evode. Bemeje ko Nyagahingi Innocent ari umusaza w’inyangamugayo cyane kuko aho atuye mu kagari ka Ntenyo bamugiriye icyizere kuva bikiri Komini Mukingi. Ikindi nanone bashingira ko kuva mu 1994, yabaye Mudugudugu, akaba amaze kuyobora mandats eshanu (5) zikurikiranya zose, ariko mu matora aheruka bashatse kongera ku mutora ababwira ko ashaje. Aha twahamenyeye ko burya gukunda ubutegetsi bigira aho bituruka. Twashatse kumenya byinshi kuri Evode, batubwira ko umusaza yababwiraga ko “yajyaga amwumva avugira muri Canada, atuka u Rwanda, nyuma agiye kumva yumva ngo ari i Kigali, akumva bitazamuhira”. Nyamara ngo uwo musaza ajya azirikana ko iyo umwana akoze ikosa akigarura, ahabwa imbabazi agasubira mu muryango, agatekereza ko ari nako byagendegekeye umuhungu we. Uwo musaza akaba yarababajwe nuko iyo nkuru yayumvanye abandi kuko umuhungu atavuye muri Canada ngo aze kumuhumuriza. Abaturanyi bavuga ko uwo musaza yababwiye ko “ababazwa nuko Evode yanze kujyayo ngo yakire umugisha wa kibyeyi”.
Amakuru acukumbuye, Ijisho ry’ Abaryankuna, ryashoboye gutohoza nuko Evode Uwizeyimana amateka yagiye yiyandikira amenshi ari amabi. Ngo ubwo hazaga inkubiri y’amashyaka menshi, mu 1991, yasanze Evode Uwizeyimana yiga mu Amategeko mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryari i Mburabuturo ya Gikondo, mu Mujyi wa Kigali, atazuyaje ahita yinjira muri MDR, kuko yumvaga ari ishyaka ry’Abahutu b’iwabo i Gitarama. Twibutse ko yavukiye ari naho havukiye Dominiko Mbonyumutwa wabaye Perezida w’u Rwanda wa mbere, kuva ku itariki ya 28/01/1961 kugeza kuri 26/10/1961, asimburwa na Gregoire Kayibanda nawe wari utuye i Kavumu, ku bilometero 6 gusa uvuye iwabo wa Sénateur Evode. Abaduhaye amakuru bavuga ko umubyeyi we avuga ko ariwe wagiriye inama Evode Uwizeyimana kwiga amategeko ngo bazarebe ko bakwisubiza ubutegetsi. Nyuma y’1994, Evode yisanze muri MDR ya Twagiramungu, aho ahungiye Evode yabaye nk’imfubyi kugeza igihe yaje kubonera akazi mu kinyamakuru kitwa IMBARUTSO, cyari cyarashinzwe na Lucy Umukundwa, wahoze ari umunyamakuru wa VOA. Yaje kumera n’ubonekewe muri 2003 ubwo Faustin Twagiramungu yazaga kwiyamamaza ngo abe Perezida, maze agira Evode ushinzwe kumwamamaza (Campain Manager). Amatora ya 2003 yarangiye Twagiramungu atsinzwe, agira amajwi 3%, ahita yisubirira mu Bubiligi, Evode wafatanyaga na Hakuzimana Abdul Rashid kumwamamaza, aba arongeye asigara nk’imfubyi bwa kabiri. Nyuma gato Evode yahise abona akazi mu bucamanza maze ahabwa akazi nk’umucamanza mu Rukiko rwisumbuye rwa Butare. Aha rero niho noneho ubusambo bwari bubonye umwanya wo kwigaragaza.
Kuva mu 2003 kugeza mu 2007, yariye ruswa karahava, ariko amarira ya rubanda akomeza kuzamuka agera ku Mana, maze muri uwo mwaka Imana imushyira ahagaragara. Imbarutso iba umuturage wamuhaye ruswa ngo amufashe gutsinda urubanza, Evode amubeshya ko ayashyiriye Perezida w’Urukiko, ariko arayirira. Nyuma wa muturage yahamagaye Perezida w’urukiko amusaba ko yaba amwihanganiye akimura urubanza kuko yari agishakisha igice cya kabiri cya ruswa. Perezida w’urukiko byaramuyobeye, amubaza uwo yahaye igice cya mbere (avance), amubwira ko ari Evode Uwizeyimana, arababara ariko amukorera raporo ayoherereza Minisitiri w’Ubutabera, icyo gihe yari Tharcisse Karugarama, nawe yandikira ibaruwa Evode amugaya ndetse amusaba kwisubiraho akava mu bya ruswa, nyakibi ntirara bushyitsi, Evode Uwizeyimana yongeye kuvugwa mu rubanza rwa Jérémie Ruzindana yaburanaga n’Akarere ka Huye kari karamuhaye aho kubaka station ya essence yitwa Discentre n’amazu y’ubucuruzi, nyuma bikaza kugaragara ko bamuhaye ikibanza mu mbago z’ikibuga cy’indege, bakamusaba gusenya ibyo yubatse byose kandi ari bo bamuhaye ibya ngombwa byo kubaka.Ruzindana ufite ama stations ya essence yose ya Discentre ntiyanyuzwe yahise arega mu rukiko Akarere ka Huye, kayoborwaga na Terrance Kayigire, maze ku bw’amahirwe make yakirwa n’igisambo ruharwa Evode, kimwaka 35,000,000 FRW, kimwizeza kuzamufasha gutsinda urwo rubanza. Mu by’ukuri muri uwo mwaka wa 2007 ntibyari byoroshye gutsinda Leta n’ubwo urubanza rwari urucabana. Leta yahaye Ruzindana ibyangombwa byo kubaka mu mbago z’ikibuga cy’indege, amaze kuzuza inyubako zose yasabwaga, imusaba kwisenyera itamuhaye ingurane n’indishyi. Icyari cyoroshye ni ukumusubiza utwe akigendera.Evode yaburanishije uru rubanza maze Jérémie Ruzindana ararutsinda ndetse urukiko rutegeka ko ahabwa indishyi zingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 121 (121,000,000 FRW), nyamara Karugarama Tharcisse yari yabwiye Evode ko agomba guhengamira kuri Leta, umushoramari agataha amara masa. Ingingo Evode yashingiragaho kwari ukubaza ngo ari ikibuga cy’indege na station ni iki cyaje mbere?Akarere ka Huye kajuririye mu Rukiko rukuru (Haute Cour) i Nyanza, maze Ruzindana ntiyanyurwa nawe nawe ajurira mu Rukiko rw’Ikirenga i Kigali, ariko mu gihe urubanza rutaraba bamusanze iwe mu nzu yapfuye, Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru byemeza ko yishwe n’indwara z’umutima (maladies cardio-vasculaires).Hakurikiyeho gusenya ya station ya essence ndetse n’ama boutiques na gare ya Huye, bibisa ikibuga cy’indege.
Nyuma gato, Tharcisse Karugarama yashyizeho itsinda riyobowe na Procureur Muhumuza ngo rikurikirane uruhare rwa Evode mu rubanza rwa mbere, maze bidatinze bavumbura chèque ya 35,000,000 FRW, Evode Uwizeyimana yavunjishije muri Banki ya Kigali (BK) i Huye, maze abajijwe icyo yaguraga na Ruzindana wamuhaye iyo chèque arakibura, itsinda ryemeza ko ari ruswa rishyikiriza raporo Tharcisse Karugarama. Igisambo Evode cyaburiwe n’abo muri Minisiteri y’ubutabera ko bafite photocopie ya chèque iriho umukono we, igisambo gishya ubwoba, cyambuka iryo joro ryo mu kwezi kwa 5/2007, nyuma y’amezi abiri ashakishwa, Minisitiri Karugarama ateranya Inama Nkuru y’Ubucamanza yambura ubudahangarwa (immunité) Evode Uwizeyimana, inasaba ko akurikiranwa mu nkiko, ariko ntibyakozwe kuko yari yarageze muri Canada kera.
Icyatangaje abantu rero ni uko mu myanzuro y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yasabaga ko Evode akurikiranwa ku cyaha cya ruswa, ntabwo byigeze, habe na mandat yo kumufata yamushyiriweho, nyamara ni umunyamategeko uzi neza ko icyaha cya ruswa kireka gukurikiranwa nyuma y’imyaka 10, nyamara yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 agikoze. Aho yakuye icyizere cyo kudakurikiranwa turaza kuhabona.
Muri Rwanda Day yabereye i Toronto muri Canada, ku wa 28/09/2013, Evode yarayitabiriye ahahurira na Inyumba Aloysia, amusaba kuzaza mu Rwanda, akareba, agasubirayo akabwira abandi ibyo yabonye (Come and See, Go and Tell). Mu kwezi gukurikiyeho yaje mu Rwanda, bagira ibyo bamusezeranya, asubira muri Canada, maze mu kwa 12/2013 ahita aza mu Rwanda rwihishwa nta wurabutswe.
Nta kinyamakuru na kimwe kigeze kivuga iby’itahuka rye. Gusa icyamenyekanye ni uko mu masezerano Evode yagiranye na Kagame yamusabye ibintu bibiri:
- Kudakurikiranwa ku cyaha cya ruswa ndetse agategeka Minisitiri w’Ubutabera Karugarama kumusaba imbabazi. Yarabyemerewe ntiyakurikiranwa mu nkiko, ariko Karugarama aragarama yanga kumusaba imbabazi, bimuviramo kwirukanwa ku bu Minisitiri, dore ko we ibyo guhindura Itegeko Nshinga ngo Kagame akomeze ayobore atanabikozwaga, uzabikora yari abonetse.
Nguko uko Karugarama yabisikanye na Evode yinjira muri Minisiteri y’Ubutabera, agirwa Umujyanama wa Minisitiri Busingye Johnston, wari usimbuye Karugarama, ahabwa amasezerano y’akazi mu gihe cy’amezi 6. Gusa Abanyarwanda ntibabyihanganiye bahise bibaza ngo “Evode wo kuri BBC atandukaniye he na Evode wo muri MINIJUST”? Igisubizo cyarabuze mu guhosha uburakari bwo kuri Social Media MINIJUST yabyivanzemo, maze ivuga ko Evode azabyisubiriza. Ikinyamakuru THE CHRONICLES cyo ku wa 07/02/2020, kivuga ko ubwo Evode Uwizeyimana yari amaze kwirenza Minisitiri Karugarama, abifashijwemo n’ibiro bishinzwe itumanaho muri minisiteri y’ubutabera, ku cyumweru tariki ya 23/02/2014, Me Uwizeyimana Evode yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri La Pallisse Nyandungu. Iki kiganiro kikaba cyari kigamije ahanini gusobanukirwa n’itahuka rye ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho. Ibi kandi byatangajwe kuri iyo tariki na Kigali Today ndetse n’ibindi binyamakuru.
Ni uko rero igisambo ruharwa kigobotoye za ruswa cyashinjwaga mu 2007, ndetse bikakiviramo kwamburwa ubudahangarwa kikajya ku maradio mpuzamahanga kinenga Kagame kivuga ko Leta ya Kigali ari “agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro afata igihugu” (clique of armed gangs…) ndetse ari “agaco k’amabandi kagize ikinyoma intwaro ya politiki”, n’ibindi byose.
Mu nyungu zo guhindura Itegeko Nshinga, ibyo Karugarama atakozwaga, ibyo byose byaburijwemo maze igisambo ruharwa gitangira kubaho neza nk’ibindi bisambo. Aha tubona nta gitangaza kirimo kuko ibandi rikuru ryari ryihuje n’agatsiko k’amabandi. Ni ishyano gusa.
Ntibategereje ko ya mezi atandatu Evode yatangarije umunyamakuru wa VOA, Eric Bagiruwubusa, ubwo yamusangaga mu biro bitarimo ikintu na kimwe, mu mpera z’ukwa mbere 2014, yahise ahindurirwa umwanya ashingwa Kuvugurura Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ingingo y’101, irahindurwa, Kagame yemererwa Mandats zizarangira mu 2034. Ni ukuvuga ko izo yari yemerewe ebyiri zagombaga kurangira mu 2017, hongeweho indi imwe y’imyaka 7, izageza mu 2024, nyuma akaba yemerewe kwiyamamaza izindi ebyiri z’imyaka itanu, itanu, ikaba imyaka 10. Evode yahise atangira ikiraka Itegeko Nshinga rihindurwa muri 2015.
Ku itariki ya 6/10/2016, Perezida Kagame yahembye Evode Uwizeyimana ku kazi keza yakoze ko kumugumisha ku butegetsi hishingikirijwe amategeko yamushyiriyeho, maze amugira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, guhera ubwo nawe akajya yicara kuri “High Table”. The Chronicles ikomeza itubwira ko Evode yahise yishyira hejuru cyane kugeza ubwo, nyuma y’amezi abiri gusa, mu kwa 12/2016, yumvikanye yandagaza Musenyeri Sylverien Nzakamwita, wa Diyosezi ya Byumba, mu nama y’Umushyikirano, yaberaga muri Kagame Convention Center, ngo ntakwiye gusobanura ibibazo by’ihohoterwa n’akarengane bibera mu ngo kuko ntarwo agira, nyamara uyu musenyeri yavugaga ibyo azi kuko nyuma Minisitiri w’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yahise ajya ku ruhande rwa Musenyeri, Evode ararakara. Mu kwezi kwa 11/2017, yumvikanye yandagaza abanyamakuru, abita “Imihirimbiri”, imbere y’Inteko ishinga amategeko, yuzuyemo abahoze ari abanyamakuru, ariko babirenza ingohe ahubwo bakoma amashyi. Icyo gihe abanyamakuru bose bahise bisohokera hasigara abacinyankoro ba Leta gusa kuko batinyaga kwirukanwa. Abataripfana bahita bashyiraho hashtag yitwa #NdiUmuhirimbi (#JeSuisUmuhirimbiri /#IamUmuhirimbiri).
Ntibyaciriye aho muri uwo mwaka kandi yumvikanye mu nama ya Unity Club yashinzwe na Jeannette Nyiramongi ashinja abategetsi bagenzi be. Yavugaga ko mu bikomerezwa hari abo ubona inyuma ariko imbere harimo bane, ibyo yise “Four in One” nka za nzu barya amafaranga maze imiryango 4 bakayituza mu nzu imwe. Aha rero Evode yari akomeje kugaragariza bagenzi be ko impamvu bicaye aho ari we babikesha. Ku wa 06/02/2020, yanditse yegura nyuma yo kotswa igitutu na Social Media yamubonye akubita umugore utwite witwa Oliva wakoraga akazi k’ubu sécurité. BBC yatangaje ko ateguye wenyine ahubwo yajyanye na Dr Isaac Munyakazi na n’ubu ugikingiwe ikibaba na Kagame, kubera ruswa adahakana na rimwe. Ikinyamakuru Rugari cya Niyonambaza Assouman cyo ku wa 11/02/2020, kivuga Evode nk’umusore- mugabo-munyarwanda-muhanga-mumenyi-ntyoza mu mategeko ndetse kugeza no ku rwego mpuzamahanga, kizi kuva muri Werurwe 1996. Kikavuga ko ahubuka, atagira rutangira, asuzugura, atagira uburere, yise abanyarwandakazi ibimpoteri, n’ibindi byinshi bituma kuri bo afite intelligence sans conscience!
Nyuma yo kwegura hatangiye iperereza ryo kwiyerurutsa ariko ripfundikirwa ntacyo rigezeho ngo kuko yasabye imbabazi Madamu Oliva wa ISCO, ariko nyuma yo kuzitanga ahita yirukanwa, ngo yasebeje ISCO kuko atamenye ko nta wuhangara Minisitiri. Ubu umudamu ntaho ataragera ngo byibuze ahembwe ayo yari yarakoreye ariko byaranze, araririra mu myotsi kubera igisambo kabuhariwe Uwizeyimana Evode. Mu magambo make uwari umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yanyuranyije n’ubutegetsi abwira BBC ko iperereza ryarangiye bohereje dosiye mu bushinjacyaha, kandi bitarigeze biba.
Nyuma y’amezi 8 ku gatebe, kuko FPR yabuze abanyabwenge bayikorera, yavanye Evode mu kimoteri yari yamushyizemo.
Ni gutyo ku i tariki ya 16/10/2020, yagizwe Sénateur mu gihe Oliva watumye yegura we yaratarakira ibikomere, ndetse yirirwa imbere y’ibiro bya ISCO asaba guhembwa kuko yirukanwe amaze amezi 5 atarahembwa. Ngizo intumwa za rubanda dufite uyu munsi wa none.
Mu kwishongora kwinshi, Evode yanditse kuri Twitter ye ati: “Nyakubahwa, mfite imbaraga nyinshi, ubudahemuka, ishema kandi niteguye gukorera igihugu cyacu munsi y’ubuyobozi bwawe”.
Inkuru dukesha Kigali Today yo ku wa 30/04/2021 ivuga ko Paul Kagame n’umugore we, bitabiriye inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi, yabereye ku cyicaro cy’Umuryango i Rusororo. Ni inama y’iminsi ibiri yatangiye kuwa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021 ku cyicaro gikuru cya RPF giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, ihuza abanyamuryango babarirwa muri 650 bahagarariye inzego zitandukanye.
Ijisho ry’Abaryankuna ryamenye ko Evode yatumiwe muri iyi nama maze agirwa inama ko yava mu buseribateri, kuko umujyanama wa mbere azagira ari uwo bashakanye. Yabyumvise vuba maze ku i tariki ya 29/11/2021, hatangazwa ko Senateri Evode Uwizeyimana yasezeranye bwa kabiri na Zena Abayisenga, biyemeza kubana akaramata, kuko umugore we wa mbere hari hashize igihe batandukanye. Ikigaragara ni uko kuva yagaruka mu 2013 nta wigeze avuga ku mugore we. Basezeraniye mu Karere ka Nyarugenge, imbere y’amategeko, gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe mu ntangiriro z’Ukuboza mu gihe ibirori byabo bizabera i Rusororo, ku biro bya FPR, nk’uko impapuro z’ubutumire zibigaragaza.
Aha rero niho ruzingiye kuko uwamurangiye umugore nka Zena Abayisenga, umukobwa wabaye kwa Tito Rutaremara, arerwa bupfubyi, ariko ababyeyi be bakaza kugaragara. Uyu niwe uzajya amugira inama, amutangire n’amakuru uko bwije n’uko bukeye, kugeza batandukanyijwe n’urupfu, nk’uko babisezeraniye imbere y’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge. Uwiyishe ntaririrwa rwose, ntituzakurira.
Mu gusoza iyi nkuru twababwira ko nta kindi gituma FPR ibona inyungu mu gukoresha ibisambo ruharwa, atari uko ibi bisambo ibikingira ikibaba, ariko bikaba bitatinyuka kuyinenga. Ikindi nibyo biyifasha gucucura abaturage no kubasiga iheruheru. Ntabwo rero amakonti yo muri Panama yakuzura hatariho ibisambo yifashisha.
Birababaje kubona igisambo nka Evode Uwizeyimana cyayogoje imitungo ya rubanda mu rukiko rwa Butare, kikarya 35,000,000 FRW za Jérémie Ruzindana, bikarangira azize umutungo we, ariko ubu kikaba kirya ibya rubanda kitwa ngo ni intumwa ya rubanda. Mana y’u Rwanda tabara uru Rwanda urukize ibi bisambo. Ni wowe uzi icyo Abanyarwanda bakeneye: nta kindi uretse amahoro, ukuri, ubutabera, uburenganzira bwa muntu, demokarasi, ubumwe, ubwiyunge, iterambere, atari ibyo nuhumbya gato urasanga Kagame n’ibisambo bye byamaze Abanyarwanda!
Emmanuel Nyemazi
Intara y’Amajyepfo