KONTI ZA FPR MURI PANAMA ZIKOMEJE KUBYIMBA MU GIHE ABATURAGE BAKIRARA HANZE





Yanditswe na Nema Ange

Inkuru dukesha uyu muzindaro wa Kigali yo ku wa 09/11/2021, yavugaga ko «Leta yashyize Miliyari 10 FRW mu gusana ibyangijwe n’ibiza mu mwaka umwe». Bwa mbere wumvise umutwe w’iyi nkuru wagira ngo cya kirunga cyarutse i Goma, cyarutse u Rwanda rwose kuko udahita wiyumvisha icyo uyu murengera wakoze.

Niho rero Ijisho ry’Abaryankuna rihera ryibaza niba atari bimwe byo gutekinika.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministere Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Olivier Kayumba, yagaragaje ko Leta itanga amafaranga menshi mu gusana ibyangijwe n’ibiza nyamara bishoboka kubyirinda. Yabigarutseho mu mpera z’icyumweru cyatangiye ku wa 08/11/2021 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Kagari ka Byinza mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, gukora umuganda hasanwa inzu zasenywe n’imvura nyinshi ivanze n’inkubi y’umuyaga.

None se niba ibiza bibaye hitabazwa imiganda y’abaturage ubu ibyo Olivier Kayumba avuga bihuriye na

Miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda bavuga bakoresheje mu mwaka umwe gusa? Ni akumiro!

Twe rero tubona ya mayeri FPR yakoreshaga ngo ibeshye abaturage muri za 2000 yarayishiranye, none ikaba isigaye ibeshya utunyoma tw’abana bariye isukari, ku buryo kudukubitira ahakubuye bitakigomba imbaraga nyinshi. Nawe se bati “dukoresha imiganda y’abaturage”, barangiza bati “twasohoye ama miliyari”?

Ubu se ninde wananirwa kumva ko izi Miliyari 10 bavuga ko zakoreshejwe mu mwaka umwe 2020/21, zagiye ku ma konti ya FPR cyane cyane ko Uturere twinshi twari muri “Guma mu rugo”? Ariko ye! None izi Miliyari zasannye ibikorwa remezo bya Leta cyangwa zasannye amazu y’abaturage? Ni iki yakoze mu by’ukuri wasobanurira Abanyarwanda cyatwaye aka kayabo k’amafaranga uretse kubyimbisha konti za FPR?

Ubu se Kayumba Olivier uretse kuba abambari ba FPR bacura umugambi bakawunyuza mu kinyamakuru cyabo IGIHE, uwamubaza icyo izo Miliyari 10 zakoze yakikubwira? FPR amayeri ikomeje kubeshya Abanyarwanda bahangayikishijwe n’uko ejo bazabaho kuburyo ko bemera ibyo binyoma biragoye, baragenda bahumuka buhoro buhoro, barabizi ko FPR itabakunda, ibabeshya ko ibashakira ibyiza nabo bakayibeshya ko bayikunda. Amaherezo y’inzira ni mu nzu, aho buzakera ubugome FPR ikorera Abanyarwanda buzayigaruka, agatsiko kazinge utwangushye, kajye kurya ayo kabikije muri “paradis fiscaux”.

Kuri uwo munsi na none, ku itariki ya 09/11/2021, nyuma y’amasaha make FPR yigambye ko yarigishije Miliyari 10, uyu munymakuru yarongeye yandika indi nkuru ifite umutwe ugira uti «Gisagara: Imiryango 154 niyo isigaye idafite aho guhengeka umusaya». None se Banyarwanda, iyo umunyamakuru Prudence Kwizera yanditse mu muzindaro wa Leta inkuru y’uko MINEMA yakoresheje Miliyari 10 mu mwaka umwe, yarangiza akayikurikiza indi y’uko imiryango 154 ikirara hanze, ubu “Chief editor” arakora cyangwa ni ugutegereza ibivuye i Rusororo bakabitangaza uko babihaye, hatabayeho gusesengura, gukoresha inyurabwenge no kureba icyo urukurikirane rw’inkuru ruri buze gusiga?

Muri iyi nkuru, Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yavuze ko bubakiye imiryango irenga 800. Ese babukira amazu bwoko ki? Zubakishije ibihe bikoresho? Uruhare rwa Leta ku nyubako rungana rute? Iyi bubakiye inzu umuturage iba iyande? Ese umuturage wubakiwe mwene izi nzu ashobora kuyitangaho ingwate muri banki Akaka inguzanyo? Ese izi nzu ziba zifite garantie y’igihe kingana iki? Isanwa na nde? Ese imiryango ituye muri aya mazu ihabwa icyangombwa cy’ubutaka yose yanditseho?

Ibi byose ni ibibazo Ntaganzwa Athanase yari akwiye kuba asubiza aho kujijisha abaturage ngo bubatse amazu 800, dore ko rimwe na rimwe ujya no kuyashaka ukayabura, wanayabona ukabona imiryango ine (4) ishyirwa mu nzu imwe (1), ibyo bo bise “Four in One” (4 in 1), ngo ni ukwishakamo ibisubizo.

Uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo ntabwo ari “4 in 1” kuko ya miryango ine bashyize mu nzu imwe ihora mu matiku adashinga. Kandi birumvikana nta kuntu imiryango ine yaba iba mu nzu imwe ngo abana bo mu muryango umwe barare bariye abandi baburare, nibarangiza ngo bazumvikana. Ntibyavamo rwose.

Mu kwanzura iyi nkuru twavuga ko igisubizo cy’ibibazo by’ubukene bukabije butuma benshi mu Banyarwanda batagira aho gukinga umusaya ari kimwe. Ni uko FPR yahagarika ubujura no kwigwizaho imitungo ya rubanda, maze inkunga zose ibona zigashorwa mu mishinga y’abaturage, bakiteza imbere, buri wese agahabwa aho yiyubakira batamutuje muri “4 in 1”, akanabasha no gutekereza imbere heza, nta wumufashe ku gakanu. Atari ibyo tuzakomeza tubeshye za Miliyari zisohorwe ku bikorwa byakozwe n’imiganda y’abaturage, zijyanwe muri Panama, nibikomera agatsiko kiyirukire dusigare duhangana n’ingaruka zabyo. Ibi rero ni uruhare rwa buri wese ngo atekereze uburyo FPR yavaho hakajyaho Abanyarwanda biteguye gusasa inzobe, bagasesengura ibyabatanyije byose, bakabana mu mahoro azira umwiryane.

Nema Ange