NYUMA YA KANZEGUHAKWA REKA TUREBE ZA KADAHUMEKA MU RWANDA

Yanditswe na Karemera

Ejo bundi ubwo nari ndi kureba ikiganiro cyakozwe na Madame Adeline RWAGARA, aho yarari kwerekana ibyobo bacukuye mu kibanza no ku mazu ye. Nakomeje kubona abasore babiri bari bahagaze ku nguni z’umuhanda bamucunze batahava. N’uko nkibaza nti ese bariya basore ko bazi uyu mudamu akarengane arimo, bakaba bakiri bato mbona atari abasazi, aka kazi bakora ko gutoteza inzirakarengane n’ubwo ataribo baba bafashe ibyemezo kuki bakomeza kugakora kandi bagashyizeho umurava. 

N’uko bituma nibuka za Kadahumeka, kubantu batazizi cyangwa batarazibona nizo mu ndimi z’amahanga bita “épouvantail” muri macye n’ikintu kiba gihagaze aho ushobora kugikora wifashishije inkoni ebyiri utambika ukazikoramo umusaraba, uwo musaraba ukawambika ingofero, ikote, ipantalon se, cg ikindi ushaka. 

Akamaro kacyo n’uko gikanga inyoni zaba zije kona, zikagira ngo ni umuntu. 

Gusa rimwe na rimwe hari ubwo inyoni zigica amazi, zikajya ziza zikagihagararaho, yewe rimwe na rimwe zikanakinnyaho, amaherezo ya Kadahumeka kandi iyo bamaze gusarura imyaka, nyirayo akenshi ibiyikoze abishyira mu bishingwe akajugunya. 

Kadahumeka muri macye, Ibaho itifatira ibyemezo, ntishobora kwanga cg kwemera ibyo bayikoresha irabikora kandi yabikora neza cyangwa nabi amaherezo yayo ni mu ngarani. 

Nkibaza rero nti, ese ko Abanyarwanda bahohoterwa igihe cyose, kandi bagahohoterwa n’abandi Aanyarwanda kandi ubona ibyo bakora batabyemera, habura iki ngo bange ako kazi kabi bakoreshwa 🤔

Cyuma Hassan abamutwaye bamujyanye bavuga ko yakoraga akazi neza ariko batumwe akazi ari akazi. Adeline RWIGARA aranekwa aratotezwa n’abantu bazi uwo ariwe n’ibyiza yakoreye iriya Leta na bamwe mu bana b’imfubyi benshi yafashije. 

Ese kuba batitandukanya n’ikibi aho abenshi mu basirikare, abapolisi, n’abandi baturage bahohotera abandi ntibaba ar’uko ari za Kadahumeka tukaba tubitiranya n’abantu 🤔. Amaherezo ya za Kadahumeka twayababwiye, Banyarwanda amahitamo ni ayanyu.

Karemera