TWIRWANEHO: ABARAMBIWE GUCECEKA AKARENGANE BAKOMEJE KWIYONGERA UKO BUKEYE

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Ngendahimana David yavukiye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, mu mwaka w’1980. Kubera umwuga w’ubufundi yakoraga yaje kwisanga atuye mu mu Mudugudu wa Gisayo, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi, muri iyo Ntara. Mu buryo bw’amaherere ubu ntashobora kuhakandagira, nyamara yari ahatuye yubashywe, kuko yari yifashije kandi yishyura amafaranga yose Leta imusaba.

David, mwene Ntibyemerwa Aphrodis na Kandama Florida, yatangiye kubonabona ubwo muri 2003 yafatwaga afungirwa muri conteneur i Remera mu Mujyi wa Kigali, afunganwa n’abandi 69, bakorerwa iyicarubozo rikabije, aho bacanaga mu nsi ya conteneur. Abo bari bafunganywe hafi ya bose barapfuye, arokokana n’undi umwe, abandi 68 bahasiga ubuzima. Bamufungura bavuga ko bari bamwibeshyeho (erreur sur la personne), ntiyasaba indishyi ariko mu kubizinzika bamushakira akazi i Zaza mu Karere ka Ngoma.

Nyuma David yagerageje gukomeza kwiyubaka mu mwuga we w’ubufundi kugeza ubwo muri 2012, Gitifu w’Umurenge yamwatse ruswa y’500,000FRW kugira ngo atamusenyera inzu yubakaga, arayamwima ahita asenyerwa. Kubyakira byaranze aregera ubugenzacyaha, bigeze mu bushinjacyaha, umushinjacyaha nawe amwaka ruswa y’500,000 FRW, abimenyesha inzego zimukuriye, ndetse arabifungirwa. David aba atangiye inzira y’umusaraba, haba mu nzego z’umutekano zamuhozaga ku nkeke, ndetse n’inzego z’ibanze zidasigaye.

Yashyizweho iterabwoba rikomeye ndetse bigeza n’aho Gitifu w’Akagari ka Gasura, Mukantagozera Alexia, amwandikira ubutumwa bugufi amubwira ko nakomeza gusebya inzego azicwa mu minsi itanu (5) gusa. Ahitamo gukiza amagara ye ahungira mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, aho n’aho baje kumumenesha ahungira mu Bugesera. Ubu abayeho nabi kandi yarigeze kwiha icyo ashaka cyose.

David avuga ko yambuwe imitungo ye yose irimo imodoka yatwawe na Polisi, arakurikirana bifata ubusa. Si ibyo byonyine kuko yahawe isoko ryo kubakira abacitse ku icumu mu Murenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana, amaze gukinga izo nzu, akoresheje inzugi 38, yarishyuje bamubwira ko yishyuraga izo bene wabo basenye. Nabwo yiyambaje inzego nyinshi zirimo MINADEF, Inteko ishinga Amategeko, agera no muri Présidence ariko biranga bifata ubusa. Ubu abayeho mu ngaruka z’ihohoterwa yakorewe igihe Lt. Col. Rose Kabuye yayoboraga Umujyi wa Kigali. Mu magambo ye avuga ko atazibagirwa tourne-vis yatewe mu kwaha.

Amaze kurambirwa guceceka akarengane yagiriwe, yarahagurutse atangira kukavuga mu Itangazamakuru, ariko aza gushengurwa bikomeye n’amagambo Tito Rutaremara, umucurabwenge wa FPR, yanditse kuri Twitter aho yagiraga ati “Abahutu ni abanzi b’Abatutsi”, David akibaza ukuntu bavuga ko FPR yigisha ubumwe n’ubwiyunge, nyamara abambari bayo bagaca inyuma bakigisha amacakubiri ashingiye ku moko.

Ntibyaciriye aho, amaze kubona ko bafunze Cyuma Hassan Dieudonné Niyonsenga, Umuyobozi wa Ishema TV, kandi ari we wamuhaye urubuga rwo kugaragaza akarengane ke bwa mbere, yahise ashinga urubuga rwe kuri YouTube, DAVID TV, maze akazajya agaragarizaho akarengane ke ndetse akagaragaza n’ak’abandi. Avuga ko imyaka yacecetse akarengane ihagije, akaba yariyemeje guhaguruka akakarwanya. Yihanangiriza bikomeye, umuzindaro wa FPR witwa The Future TV, ukorwaho na Roger Marc Rutindukanamurego, uhora umuteza urubwa uvuga ko ari umujura w’umuhezanguni, maze akawereka kuri DAVID TV, uwo Ngendahimana David ari we, akoresheje inzandiko z’ubutegetsi yagiye ahabwa kuva mu 2014 kugeza uyu munsi. Yerekana ko aho yabaye hose bamufataga nk’inyangamugayo byahamye kandi akurikiza gahunda za Leta zose, akibaza icyo amuhora akakibura. Akamusaba kureka gusebanya agaharanira icyatuma Abanyarwanda babana neza, aho kubahoza mu ntambara Abanyarwanda barwana n’abandi.

Mu kwerekana uko aho yagiye aba hose bamufata, yifashisha inyandiko zitandukanye zirimo icyemezo yahawe n’Umudugu wa Gisayo, gisinywayo n’Akagari ndetse n’Umurenge ku wa 07/08/2014. Iki cyemezo cyemeza ko ari inyangamugayo, indakemwa mu mico no mu myifatire ndetse akaba yubahiriza gahunda zose za Leta.

Ubundi mu Rwanda biragoye kugira ngo ubone iki cyemezo. Bisaba kuba utanga agatubutse muri FPR. Kuri we rero byaroroshye kuko abagize Komite y’Umudugudu bari bazi icyo bamukuraho. Icyemezo cyateguwe na Ingabire Diane, ushinzwe iterambere; Sibomana Jean Paul, ushinzwe umutekano; Murekatete Antoinette, ushinzwe imibereho myiza; ndetse n’Umuyobozi w’Umudugudu witwa Nsanzurwimo Maurice. Cyasinywe kandi na Mukantagozera Alexia, uyobora Akagari ndetse na Niyonsaba Cyriaque, uyobora Umurenge, ariko bihita bihinduka mu kanya gato, kuko ubwo yari amaze kuzuza inzu ihenze yatswe ruswa.

Yifashisha kandi icyemezo cyatangiwe mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, ku wa 15/06/2016, ubwo Gitifu w’Umurenge, Barijye Peter, yashingiye ku byemezo by’inzego z’ibanze zo mu Kagari ka Gasanze, maze yemeza ko David ari umuturage mwiza mu Murenge ayobora kandi yitabira gahunda za Leta. Aka kantu ko kwitabira gahunda za Leta ni iturufu ikomeye mu nzego z’ibanze kuko iyo bavuze ko utazitabira haba hakurikiyeho kunyerezwa, kuburirwa irengero, gufungirwa ubusa cyangwa kwicwa, bakavuga ko uri “igihazi”.

Ikindi ashingiraho asaba The Future TV kurekeraho kumwita umujura n’umuhezanguni ni uko mu 2017, Urwego rwari rushinzwe kugenza ibyaha muri Polisi (CID), rwamuhaye icyemezo cy’uko nta cyaha akurikiranyweho. Iyi CID yaje gusimburwa na RIB, kandi nayo ntirigera ikuraho ibyemezo yahawe mbere cyangwa ngo imuhamagare kwisobanura ku kindi cyaha. Akanerekana ko yikingije inkingo zombi za Covid-19, ndetse yishyuye mutuelle de santé ku muryango we. Yerekana quittance yishyuriyeho amafaranga y’umutekano kugeza umwaka utaha wa 2022. Ati ”ni gute ntubahiriza gahunda za Leta nirya nkimara”?

Mu kwanzura iyi nkuru rero, twavuga ko uko akarengane gakomeza kenshi ariko abagakorerwa bageraho kwihangana bikarangira, noneho bagaturika bagasuka agahinda kabo hanze, batitaye ku zindi ngaruka zabageraho, zirimo n’urupfu. Abarenganywa bahitamo guhaguruka bakarwanya akarengane, aho gukomeza gupfukiranwa. Abahanga mu mitekereze bavuga ko, aho kugira ngo urenganywa akomeze kubaho mu rwihisho, igihe kigera ubushobozi bwe bwo kwihangana bukarangira, akavuga akarengane ke (explosion). Bavuga kandi ko akarengane kari ku isonga ry’indwara y’agahinda gakabije (dépression sévère).

Uku guturika rero niko kwagiye kuba kuri ba Aimable Karasira, Yvonne Idamange, Rashid Hakuzimana, n’abandi none haje na David Ngendahimana. Ikigaragara ni uko aba bantu bose nta sano y’amaraso bafitanye, ariko bahuriye ku kwanga akarengane. Umuti rero si ugufunga no kwica ahubwo umuti ni ugukemura ibibazo byose bitera akarengane. Atari ibyo muzica muruhe kuko muzica umwe havuke 100 kugeza igihe kazashirira. Ntabwo Abanyarwanda biteguye gukomeza kurebera intambara Umunyarwanda arwana n’undi, barashaka Impinduramatwara Gacanzigo, ubwicanyi buhagarare, buri wese abeho anyuzwe.

FPR N’ABAMBARI BAWE, MUZICA MURUHE, ABANGA AKARENGANE NTITUZABAKUMBURA

Manzi Uwayo Fabrice