NKUNDABANYANGA EUGENIE WO KU KICUKIRO, YAGEJEJWE MU RUKIKO RWISUMBUYE, AJE KUBURANA UBUJURIRE BOSE BAGWA MU KANTU.





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26/11/2021, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali rwatangiye kuburanisha urubanza rw’ubujurire Nkundabanyanga Eugénie, umukecuru w’imyaka isaga 70 yajuriye ku cyemezo cyo gufungwa cyafashwe hashingiwe ku rupapuro rwagaragaje ko yakatiwe n’Inkiko Gacaca imyaka 30 y’igifungo, nyamara we n’abamwunganira bakavuga ko urwo rubanza rutigeze rubaho, ndetse ko nta Rukiko Gacaca rwigeze rumuhamya ibyaha, ngo habe no kumuburanisha yaba ahari cyangwa adahari. Ahubwo umuryango n’abaturanyi baguye mu kantu bumvise iyo nkuru bo bita mpimbano.

Me Ntwari Justin wunganira Nkundabanyanga Eugénie nawe yagaragaje ko ishingiro rya byose ari isambu ye yashatse gutwarwa n’abantu barangajwe imbere n’uwitwa Karangwa Charles. Uyu Karangwa Charles akaba yaje mu rukiko nta wamuhamagaje, aje kureba uko ibinyoma bye bikomeza guhabwa agaciro, ariko ntiyahatinze kuko Avocat akimara kumuvuga mu izina yahise ahaguruka, arasohoka aragenda. Burya koko umunyacyaha yiruka nta wumwirukakanye. Abari aho batunguwe bagwa mu kantu babonye abebereye.

Uyu munyamategeko avuga ko gushaka gutwara iyi sambu ya Nkundabanyanga Eugénie, nk’uko bigaragazwa n’imanza yatsinze inshuro nyinshi, kandi zose zikaba zari zishingiye kuri iyo sambu, yatsinda bakajurira akongera akabatsinda, bagatanga za ruswa, ariko bagera mu rukiko abacamanza bakabura uko bakwepa ibimenyetso, bakavuga ko atsinze, kugeza ubwo Inkiko zose zahetuwe atsinda, biga indi mitwe yo kumugerekaho ibyaha adafite aho ahuriye nabyo. None amaze amezi arindwi aborera muri Gereza nta cyaha. Me Ntwari yibukije ko Karangwa Charles yivugiye ko azashakira impapuro Nkundabanyanga, zikamufungisha akazagwa muri Gereza, isambu akayitwara ntawe bayiburana.

Ni nako byagenze kuko izo mpapuro yazihimbye, azishyikiriza Urukiko rwibanza rwa Kagarama muri Kicukiro, ariko uru rukiko ntirwashatse gucukumbura ngo rumenye niba koko urwo rubanza rwarabaye, cyangwa rubaze abaciye imanza mu Rukiko Gacaca rwa Murambi, cyangwa ngo rubaze abaturage bari baturanye, ahubwo rwihutiye gufata icyemezo cy’uko afatwa agafungwa, ariko ageze kuri Gereza ya Mageragere baramwanga. Uyu munyamateko yakomeje avuga ko nta kuntu Gereza yari kumwemera nyamara adafite urupapuro rumufunga, abari bamutwaye bamushimuse, bamufungira ahantu atazi, nyuma baza kumujyana kuri Station ya Police ya Kicukiro, ahamara ukwezi kose nta kimufunga bamuhaye, ahubwo ahatirwa kwemera gutanga isambu. Yabwirwaga ko adashobora gutsinda Chairman wa FPR mu nkiko zose ngo bicire aho.

Umunyamategeko yavuze ko nyuma y’ukwezi Nkundabanyanga afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, haje igipapuro kimwimurira muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, ariko yimwa uburenganzira bwo kubonana n’umuryango we ngo byibura umuhe ibyo kuryamirwa no kwiyorosa, akaba amerewe nabi kubera integer nke z’ubusaza. Agasanga kubera ako karengane kose uyu mukecuru akwiye guhita arekurwa.

Me Ntwari kandi yibukije ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutigeze rushaka copie originale y’urubanza ruvugwa ko rwaciriwe mu Rukiko Gacaca rwa Murambi, ndetse yerekana urutonde rw’abahamijwe ibyaha, barabihanirwa, mu Murenge wose wa Gatenga, agaragaza ko Nkundabanyanga Eugénie atagaragaraho!

Abunganira Nkundabanyanga Eugénie basanga uyu mukecuru afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakifuza ko yahita arekurwa agasubira iwe ubuzima bwe bukabasha kwitabwaho kuko afite intege nke kubera zabukuru, bigatuma aho afungiye babona ko ubuzima bwe buri mu kaga nta cyaha afite.

Basanga kuva yafatwa, ku itariki ya 21/04/2021, yarimwe uburenganzira bwo kubonana n’abaganga, akabwirwa ko nta muganga uvura ubukecuru ubaho. Bakumva ako nako ari akarengane gakabije.

Umucamanza amaze kumva impande zose, haba ku ruhande rw’ubushinjacyaha rutasobanuye byinshi, uretse gusaba ko hagumaho icyemezo cyafashwe n’urukiko rwamusabiye gufungwa mbere, haba no ku ruhande rwa Nkundabanyanga Eugénie n’abumwanganira, yavuze ko ibyavuzwe byose bizigwaho, hanyuma bakazasomerwa umwanzuro ku itariki ya 03/12/2021, Urukiko rukanzura niba yarekurwa cyangwa niba azakomeza gufungwa.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu ryitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abari baturanye n’umuryango wa Nkundabanyanga Eugénie, bamwe muri bo bakaba bagaragaye baganiriza Abanyamakuru bari bakubise buzuye, gusa intero bahurizagaho ni imwe: Ni uko uyu mukecuru arengana kandi ko urubanza bavuga rwamukatiye nta rwigeze rubaho. Ibi byemejwe na bamwe mu bacaga imanza i Murambi, ndetse n’abahamijwe ibyaha muri urwo Rukiko Gacaca, bakaza kurangiza ibihano byabo. Bose bari bafite intero imwe igira iti “ko bamuhigaga ngo nawe bamwice, yabonye umwanya wo kujya kwica ryari?” Bavugaga ukuri.

Ese Urukiko rwa FPR rwazakubitira  ahakubuye ikinyoma cya Karangwa Charles na bagenzi be, dore ko yakangishaga ko ari Chairman wa FPR none mu matora aheruka bakaba baranze kongera kumutora ?

Constance Mutimukeye