Yanditswe na Remezo Rodriguez
Inkeragutabara ni umutwe wa gisirikare ugizwe n’abasirikare basezerewe mu gisirikare cya Kagame ku mpamvu zitandukanye. Washinzwe mu 2010, utangirana ibibazo by’isobe byiganjemo amikoro make n’ubumenyi buke. Mu bibazo by’ingutu uyu mutwe wahise uhura nabyo ugishingwa harimo ko wahawe Gen. Fred Ibingira, ufite amashuri hafi ya ntayo, ahubwo uzwi mu bwicanyi yagiye yijandikamo aho yanyuze hose.
Uyu mwicanyi ruharwa yafashije Museveni gufata ubutegetsi maze amuhemba ipeti rya Major ku myaka 22 gusa. Ku ya 01/10/1990 ubwo FPR yateraga u Rwanda Fred Ibingira yarwaniraga mu gice cy’Amajyaruguru ya Uganda aho yabanaga na Col.Twahirwa Ludoviko (Dodo), bo ntibahita baterana n’abandi baza kuza mu Rwanda nyuma y’urupfu rwa Rwigema. Uyu Dodo niwe wigaruriye amasoko yose yo gutwara abantu n’ibintu (transport public) mu Rwanda, biciye mu kigo yahinduye icye cyitwa RFTC (Rwanda Federation of Transport Cooperatives). Ubu arakataje mu kujujubya no gusahura abashoferi bakora uyu mwuga.
Tugarutse kuri Gen. Ibingira mu 1994 yayoboraga Battaillon y’157 yarwanaga mu Mutara, imirwano yubuye aca muri Kibungo, Butare, Gitarama, Gikongoro, Kibuye aruhukira i Cyangugu agenda yararika imbaga y’inzirakarengane aho yaciye hose. Yamenyekanye cyane mu kwica Abasenyeri n’abandi bihayimana, ku wa 05/06/1994, i Gakurazo muri Gitarama nyuma y’ifatwa rya Kabgayi, anamenyekana kandi mu 1995 ubwo yishe impunzi ziganjemo abo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu, zari zahungiye i Kibeho muri Nyaruguru, ahabaruwe abapfuye barenga 8,000 ariko Leta y’u Rwanda yemera ko hapfuye 336 gusa! Icyo gihe kubera igitutu cy’imiryango mpuzamahanga, Fred Ibingira yarafashwe ashyikirizwa inkiko zimuhamya icyaha ariko zimuhanisha gufungwa umwaka umwe n’igice, ubundi arajijisha gatoya yikomereza imirimo ye nta nkomyi.
Mu 2010, nyuma y’uko abasirikare bakuru barimo Gen. Kayumba Nyamwasa n’abandi benshi bahunze FPR, abacurabwenge bayo barebye ingabo zavuye ku rugerero zandagaye hirya no hino ku misozi, zarishwe n’urwagwa, maze batekereza ikintu cyazihuza bashyiraho Umutwe w’Inkeragutabara, maze Kagame awushinga Gen. Fred Ibingira wayuyoboye imyaka 10 yose, abonye ibikorwa bye by’ubujura bimunga ubukungu bw’Abanyarwanda bimaze gusakara amukuraho, amusimbuza Gen. Frank Mugambage, ariko imikorere yo ntiyahinduka, bakomeje kumunga ubukungu n’ubusanzwe bwashegeshwe ku bushake na FPR, kugeza aho busa n’aho butariho. Uyu mutwe ni imungu mbi cyane kuko urya akaribwa n’akataribwa.
Itegeko rishyiraho uyu mutwe rivuga ko ari abantu bafite ubuhanga bwihariye, ariko washaka ubwo buhanga ukabubura. Ariko birumvikana ni ubuhanga bwo gusahura ibya rubanda. Mu gutangira harimo abasivili benshi, ariko bigeze mu 2004, abasivili bose barirukanwa hasigaramo abasirikare batojwe kwica no kunyaga gusa. Nyuma ya 2004, uyu mutwe winjiye mu bucuruzi bwimbitse, maze ucuruza icyunguka n’ikitunguka. Bigiye gupfira rimwe, hashyirwaho Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivuga ko isoko ryose ricaracara mu Rwanda rizajya rihabwa Inkeragutabara, maze zirasahura zivayo, kandi nibyo “uhagarikiwe n’ingwe aravoma”.
Uyu mutwe wivanze mu masoko yose arimo amafaranga menshi harimo guca amaterasi ndinganire, gusana imiyoboro y’amazi ya WASAC, kubakira abatishoboye, gutera imigano, kubaka imihanda n’amateme, Gutanga inka muri gahunda ya Girinka, gutanga ifumbire mvaruganda, amakusanyirizo y’amata, gutunganya ibishanga, ubucuruzi bw’ibirayi, umuceri n’ibindi bikomoka ku buhinzi, kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro, kubaka za Postes de Santé, Centres de Santé n’ibitaro, kubaka amahoteli ya Leta n’amasoko atandukanye, kubaka amashuri, gukwirakwiza amashanyarazi, kuvugurura urutoki, n’ahandi hose bakeka ko harimo amafaranga.
Ikibabaje rero ni uko amasoko yose bijanditsemo bamara guhabwa avance bakayimirira bakazana abasanzwe bakora iyo mirimo bakayikora, Inkeragutabara zigasigaramo hagati y’uwatanze isoko n’urikora, bigatuma amafaranga anyerezwa ntagere kuri Rwiyemezamirimo, byarimba imirimo akayita, ibikorwa bikadindira, abaturage nabo ntibishyurwe, bagahora mu bukene, nyamara Leta yashoyemo atagira ingano.
Leta niba koko izirikana umuturage, nk’uko ihora ibibeshya, ikwiye gukurikirana ubucuruzi bwose bukorwa n’uyu mutwe kuko nta handi buganisha u Rwanda uretse mu muriro. Dufashe ingero nkeya, umukecuru wo mu Mudugudu wa Horezo, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, aherutse guhamagara mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyabereye kuri Radio Isango Star, maze avuga ko Umudugudu wa Horezo watashywe umwaka ushize, byagaragaye ko watashywe utuzuye. Inkeragutabara zubatse igice Kagame yasuye gusa, ibindi bice ntibyuzuye, nta mazi nta muriro, nta sima, nta plafond.
Imirimo yo kubaka uyu Mudugudu w’icyitegererezo yahagaze umunsi Kagame ahava. Mayor yarirutse yararushye, nyamara zari zamubwiye ko atazisebya ku mushyitsi mukuru, bazabikora nyuma, ariko birangira bityo. Aha kandi uyu mutwe wahaye abaturage inka zishaje cyane ku buryo zidashobora kwima.
Uwahoze ari Gitifu wa Rulindo, Munyarukato Emmanuel yirukaniwe mu nama, ashinjwa n’Inkeragutabara kuzima amafaranga yo kubaka umudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka, nyamara yabahaye 20%, baza kwishyuza aya kabiri ntacyo bakoze, abamukuriye bararenga bamusaba kwegura ku mpamvu ze bwite.
Mu kwanzura twavuga ko izi ngero hamwe n’izindi nyinshi zerekana ko Inkeragutabara za Kagame ari zo ziza ku isonga mu kumunga ubukungu busanzwe budashinga, bikwiye kwamaganirwa kure na buri wese. Iyi commission ya 20% yishyurwa muri MINADEF niyo iri ku isonga mu kumunga ubukungu bw’abaturage. Ubu Serushago na Bariyanga bari barogogoje abahinzi b’ibirayi babahenda Inkeragutabara zibarusha iki?
FPR, INKERAGUTABARA ZAWE ZABAYE INKERAGUTABA, NAZO NTITUZAZIKUMBURA
Remezo Rodriguez
Kigali