INDA NINI YA KAGAME IZASIGA HE U RWANDA ? IKIBAZO CY’ABANGAVU BATERWA INDA N’ABIMUKIRA ACURUZA

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Kuva muri 2011, mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo hubatswe urugomero rw’amashanyarazi rwiswe “Nyabarongo Hydropower I”, rwubatswe na Company y’Abahinde yitwa “Angelique International”. Rwagomba kubakwa mu myaka ine (4) rugatanga umuriro ungana na 28 MW (Megawatts), ariko siko byagenze kuko rwubatswe mu myaka isaga 8 kandi rutanga 11MW gusa. Cyari igihombo gikomeye ahanini gitewe no kwiga umushinga nabi na ruswa zahawe Musoni James wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, nyuma aza guhembwa kuba Ambassadeur muri Zimbabwe.

Aba Bahinde bageze muri kariya gace gahuza Muhanga na Ngororero birara mu bangavu barabangiza, abandi babatera inda zitateganyijwe ku buryo Akarere ka Muhanga konyine kabaruye abana barenga 900 bavutse ku Bahinde n’Abanyarwandakazi. Uwari Mayor wa Muhanga, Béatrice Uwamariya, wanabaye Gitifu wa Mushishiro igihe aba bakobwa baterwaga inda n’Abahinde, yagerageje kubavugira, maze ahembwa kubwirwa yandika avuga ko umuvuduko we utagendanye n’uw’igihugu, ahita yirukanwa asimbuzwa Kayitare Jacqueline, na n’ubu arakicaye ku gatebe, abayeho yicuza icyatumye yemera kuva mu Murenge.

Aba bana bavutse ku Bahinde bahindutse imari kuri Kagame kuko habayeho ibiganiro byinshi na Ambassade y’Ubuhinde, bayisaba amafaranga yo gutunga aba bana na ba nyina, ariko Ambassade isaba urutonde rw’Abahinde bateye inda rurabura, ibiganiro birangira ntacyo bigezeho, ba nyaguterwa inda babayeho nabi.

Mu gihe icyo cyasha kitarava ku Rwanda cy’abana bavutse ku Bahinde kitarasibangana, Kagame yashatse kuzana abimukira bo muri Israël, ndetse buri wese akajya yinjiza $5,000 kuri Kagame ariko imiryango mpuzamahanga iratesha, Kagame yongera gukorwa n’ikimwaro ataha amara masa, ariko ntiyashirwa.

Muri iki gihe cya vuba yakoze indi “deal” yo kuzana abimukira bafatirwa muri Libya bashaka kujya i Burayi, maze yo icamo, ndetse abazana mu Rwanda abatuza mu Bugesera, ku bilometero 40 (40 Km) gusa uvuye mu mujyi wa Kigali. Birumvikana ko aha yabatuje hagerwa ku buryo bworoshye kuko kuva i Kigali kugera yo bihagarara umugenzi wateze imodoka bisanzwe (transport public) yishyura 800 FRW akahamugeza.

Mu nkengero z’iyi nkambi yitwa “Emergency Transit Mechanism-ETM” iri muri “Gashora Transit Center”, hagaragara ikibazo kimaze gufata indi intera kimeze nk’icyo Abahinde basize i Muhanga na Ngororero, aho usanga abangavu bari hagati y’imyaka 14 na 20 batwara inda zitateganyijwe kandi bakaziterwa n’aba bimukira. Aha rero niho abasesenguzi bemeza ko ibicuruzwa bya Kagame bitangiye kumuha umusaruro w’ibyimanyi kuko umurenge wa Gashora wonyine umaze kugaragaramo abana 17 bavutse, ndetse bikemezwa ko no mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera bahari, abandi bakaba baza kwiteza inda bavuye i Kigali, dore ko, nk’uko twabivuze haruguru, kuhagera byoroshye. Ni igisebo ku Rwanda kumva ngo igihugu kigenga Kagame yakizaniye ibicuruzwa byo kumuha ibindi bibyarirane (métis) azacuruza akunguka mu gihe ababyeyi babyaye izi nkumi bifashe impungenge. Kagame akwiye kwigaya bitaba ibyo akegura.

Mu gushaka gusobanukirwa neza uko iki kibazo giteye, abanyamakuru batandukanye bo mu Rwanda bagiye baganira mu bihe bitandukanye n’ababyeyi babyaye aba bakobwa babyaranye n’abanya-Libya na Erithrea.

Niyomukobwa Bernadette, umubyeyi wa Mukandayisenga Hélène, avuga ko umwana we yabyaranye n’umwe mu bimukira baba muri iyi nkambi, akifuza ko umwuzukuru we yahuzwa na Se umubyara agafatanya n’uwo bamubyaranye kumurera, ariko HCR yabiteye utwatsi ivuga ko ifite “budget” yo gutunga abimukira gusa, itishingiye abagore n’abana bakwiyongeraho nyuma nk’uko bitangazwa na Elyse uhagarariye HCR mu Rwanda. Avuga ko ikibazo kireba Leta y’u Rwanda, ngoiramutse igize icyo ikenera yabegera. Ngiyo “deal”.

Izi mpunzi n’abimukira zibayeho nk’abandi Banyarwanda. Barasohoka bakajya gusabana n’abandi baturiye iyi nkambi, ari naho abagabo n’abasore bahurira n’abakobwa bagasabana kugeza babateye inda zitateguwe. Ni nako byagendekeye Mukandayisenga Hélène, ubwo yagiranaga ubusabane budasanzwe n’umwimukira, babigira akamenyero, aza kwisanga yamuteye inda, atazi amaherezo y’uko azarerwa. Mu magambo ye, Mukandayisenga agira ati “Nabyaranye n’umunya-Erithrea witwa Teclay. Twamenyaniye i Gashora, aho aba mu nkambi. Twamenyanye hashize igihe gito ahageze kuko yaje ku itariki ya 10/09/2019. Yari yemerewe gusohoka bituma tumenyana. Yabanje kumpagarika ambaza uko nitwa, ndamubwira, ambwira ko yankunze, mubwira ko nzabanza nkabyigaho, ariko mwereka iwacu, akajya ansura, rimwe muherekeje bwije turyamanira mu gihuru kiri hafi y’inkambi, nyuma ankodeshereza inzu tuzajya duhuriramo, tuyishyiramo ibikoresho byose”.

Hélène w’imyaka 20, avuga ko uyu munya-Erithrea bari bamaze umwaka basambana, yaje kumutera inda, ariko amaze kumubwira ko atwite ntiyongeye kumubona, kugeza ubwo agiye kumureba mu nkambi, umwana agize amezi ane (4) bamubwira ko yagiye mu Bufaransa, mu kwa 07/2021. Umwana ntafite aho abarurirwa ndetse ntiyanditse mu bitabo by’irangamimerere. Avuga ko atari we wenyine kuko mu Murenge wa Gashora atuyemo hari abandi 16 bafite ikibazo nk’icye. Amashuri yateganyaga kwiga yarangiriye aho.

Mukandayisenga asoza agira inama abandi bangavu yo “kutabona isha itamba ngo bate n’urwo bari bambaye”. Ati “igihe kiragera bariya banyamahanga bakagenda ugasigara uririra mu myotsi kandi ubuzima bwawe burahangirikira bikomeye kuko uretse no kubyarana n’uwo mudahuje umuco, ntubona ibisobanuro uzaha umwana, igihe azaba akubajije Se umubyara”. Ati “nta wakwemera kugushaka aziko uri indaya y’abanyamahanga”. Ubu yarihebye bikomeye nta garuriro!

Ingabire Claudine we yavuye i Kigali bamubwira ko i Gashora hari abanyamahanga bishyura indaya neza. Kubera imibereho mibi yari abayemo i Nyamirambo, yategeye Nyabugogo agenda yahamagawe n’abakobwa bakodesheje utuzu ducirirtse hafi y’inkambi. Akihagera bamwishyuye 50,000 FRW ariko yemera ko bamusambanya ari 5. Yahamaze iminsi 3 abonana n’abagabo hagati ya 3 na 5, kandi uwakoresheje agakingirizo ni umwe gusa. Akihava yatangiye kurwara, agiye kwa muganga bamubwira ko atwite. Amaze kubyara yayobewe uwo yashyiraho inda kuko abo baryamanye bose nta n’umwe yigeze amenya izina.

Claudine kandi avuga ko bagezeho aho babigira akamenyero ku buryo bakodeshaga imodoka ikora taxi, bakayizamo yuzuye ari 18, ikabasiga i Gashora ku wa Gatanu, ikazagaruka kubatwara ku wa Mbere. Akemeza ko hari n’abandi batwite bari mu Mujyi wa Kigali kuko bariya banyamahanga badakozwa iby’agakingirizo.

Ababyeyi, barimo Niyomukobwa Bernadette, bavuga ko bagowe no kurera abuzuku bavutse ku banyamahanga kuko Leta na HCR babyitarukije, bakavuga ikosa ari iryabo badashobora kurinda abana babo. Akabihuza n’ubukene basanzwe babayeho kuko umukobwa atakwemera kwambara ubusa areba aho amafaranga ari. Agaheraho asaba Itangazamakuru kubakorera ubuvugizi, aba bana bagahabwa uburenganzira bwabo, burimo kwandikwa mu irangamirere, kubona ibibatunga, kuvuzwa no kwiga ndetse bagahuzwa na ba Se. Asanga ntaho u Rwanda rwaba rujya mu gihe rudafite ababyeyi b’ejo hazaza, agasaba Leta kubafasha!

Rurangirwa Fred, Gitifu w’Umurenge wa Gashora avuga ko ubuyobozi bwamenye iki kibazo ndetse bumaze kubarura abana bavutse muri ubu buryo bagera kuri 17, bakumva ko hari n’abandi bitegura kubyara. Asaba n’abandi bangavu batewe inda kwegera Umurenge bakandikisha abana ndetse bagakorerwa ubuvugizi.

FPR TURAKURAMBIWE

Nema Ange