UMUTEGO MUTINDI: NUBWO “MWATOWE NIMUHINDURE CYANGWA MUHINDURWE”

Yanditswe na BUREGEYA Benjamin

Abanyarwanda bagize bati “umutego mutindi ushibukana nyirawo”, barongera bati “umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze”. Iyi migani yombi yigaragaje ubwo, ku wa 29/11/2021, Kagame yasozaga “icurikabwenge n’iyozabwonko” byabereye i Gishali, mu Karere ka Rwamagana, aho “intozo” zigiye gutegeka Uturere muri mandat izageza mu 2026 zatorezwaga, mu gihe cy’icyumweru cyose.

Ubwo Kagame yavugaga ijambo risoza, “intozo” zose zari zabukereye zije kumva amabwiriza n’imigambi mishya ije gukarishya icurikabwenge, ariko zatunguwe no kumva ibyo zitari ziteze, zibwirwa ko zivuga indimi ebyiri, “No” na “Yes” icyarimwe, maze “Intozo izirusha kwica” yazitumye irazandagaza, yarakaye cyane.

Iri jambo rya Kagame ryaranzwe no kwivuguruza gukomeye kuko yatangiye avuga ko abayobozi “batowe”, bataje kwishimira ibyiza byagezweho gusa, ahubwo bakwiye kujya mu byishimo ariko bakazirikana no gukora inshingano batorewe, ariko ageze hagati amaze guhembera umujinya neza, ati “niba kuzuza inshingano bibaniye mutubwire dushyireho abandi!” Aha rero yari abibukije neza ko muri bo nta watowe ahubwo uwabashyizeho, yanabakuraho agashyiraho abandi, nta wundi rero ni FPR. Ikinyoma cyari cyikubise ubwacyo.

Uku kwivuguruza kwa mbere kwari kubaye “umutego wanga ikinyoma”, kuko mu gihe rubanda twabeshywaga ko twatumye abazadutorera, twari tumaze gusobanukirwa neza udushyiriraho abadutegeka, bakamukorera, aho gukorera twebwe rubanda twagowe, tubahemba barangiza bakatwirengagiza! Ni akumiro.

Intozo izirusha intambwe mu bwicanyi yakomeje ibaza intozo zose zari zimaze gutozwa niba ikibazo zihura nacyo ari uburangare cyangwa ubushake, ziraca zirarumira, akomeza kubazaaa, habura intozo n’imwe yasubiza. Kera kabaye “intozo” yatojwe kera ikagabirwa MINALOC, JMV Gatabazi, irahaguruka iti “ni byose Afande!”. Kagame ati “ibiki?” Gatabazi ati “hagaragara uburangare n’ubushake buke, ariko tugiye kubihindura!” Abandi bose baraseka. Badaseka se bumvaga ibyo batahinduye mu myaka 27 bagiye kubihindura muri itanu? Uretse se ko kuba bari bamaze icyumweru bozwa ubwonko, bayobewe ko akabaye icwende katoga, kanoga ntigacye, kanacya ntigashire umunuko? Icyizere kiraza amasinde! Ntacyo twiteze!

Rudasumbwa mu ntozo yakomeje yibutsa ko badakwiye gusesagura umutungo. Ariko se uretse ko intozo zari zamaze gucurikwa ubwenge ninde usesagura umutungo kurusha uwushora muri Rwandair? Marriot Hotel se imariye iki Abanyarwanda? Ninde uzungukira muri Kagame Convention Center? Ninde unyereza amafaranga ya Leta kurusha Reserve Force? N’ibindi utabara byose byinjiriza FPR yatumye izi ntozo gusahura rubanda!

Intozo Gatabazi, irahaguruka iti “ni byose Afande

Kwibaza niba habura ubumenyi ni ukwirengagiza gukomeye kuko nawe abizi neza ko ubwenge bwamaze kwimukira mu gifu kera. Umuco yavugaga ubura ngo bakorere abaturage, nta wundi ubiri inyuma ni FPR.

Kagame yongeye kwereka intozo zimaze gutozwa ko zidakwiye kurata amashuri menshi, ahubwo zikwiye kwibanda mu byo zifitiye ubushake n’ubushobozi. Aha yari aberetse ko kuba warize Itangazamakuru ukaba ugiye kuba Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ukwiye gusiga ibyo wize iwanyu, ukajya gukora ibyo FPR yagutumye, kandi utabikora ugasukwa hanze imbwa zikakota. Uwo yavugaga yarumvikanaga, ni Uwiringira Marie Josée, wize Itangazamakuru akaba agiye kuba Vice-Mayor ASOC muri kamonyi. Si nawe wenyine kandi kuko abashyizwe ku rutonde bose ntihigeze hitabwa ku byo bize mu mashuri.

Kagame yagarutse ku bibazo by’ingutu izi ntozo zigiye guhura nabyo muri iyi mandat, ariko habaho kwirengagiza gukomeye, kuko ahanini ibibazo zitwa ko zije gukemura byose byatewe na FPR, birazwi neza.

Muri ibyo bibazo yagarutse kuri ibi bitatu bikurikira, nk’aho ari byo bihangayikishije kurusha abahohoterwa:

  • Igwingira ry’abana n’imirire mibi (children stanting and malnutrition): Kagame yakubise hasi ikinyoma cya Semuhanuka yemeza ko hari abana bagwingira muri buri Karere bitewe n’ubukene bw’ababyeyi babo, akibaza icyabuze kandi azi ko neza ko ubwo bukene babushowemo na FPR. Mu kwiyerurutsa yarabajije ngo “do you want a stanted country” (murashaka kuba igihugu kingwingiye), bamusubiza ngo “No”. Araseka cyane ati “musubiza ‘No’ ariko mu migirire ari ‘Yes’, kandi ndabibona”. Yahagurukije abavuye i Musanze bose ababaza niba babizi ko imibare y’abagwingiye irenze 40% mu Karere kabo, maze Mayor wa Musanze mu gutitira kwinshi, ameze nk’uwanyagiwe, arasubiza ati “twari tubizi Afande, twarabimenye”. Ababajije ikibura Mayor yaradidimanze agira ati “mu by’ukuri Nyakubahwa Perezida, urebye…, mbese…, mu bigaragara, nta na kimwe kibuze, kuko ibyafasha mu gukemura kiriya kibazo byose birahari, ikibura ni uburyo tubikora, na twebwe ubwacu.” Mu by’ukuri uyu Mayor yavugaga ukuri kose, ndetse nta wari kumuhakanya!

Akarere ka Musanze ni Akarere k’ibirunga, kagizwe n’ubutaka bw’amakoro (laves volcaniques) buzwiho kwera cyane. Ariko abaturage baho bose babujijwe guhinga ibyo bashaka, bategekwa guhinga gusa ibirayi n’ibireti. Ibireti ntibabirya, babigurisha ku mafaranga makeya cyane uruganda rusahurira FPR rwitwa SOPYRWA (Société des Pyrèthres du Rwanda). Ibirayi nabyo bihingwa bigurishwa ku makusanyirizo ya Reserve Force (Inkeragutabara), aho umuturage agurirwa ku mafaranga ari hagati ya 80 n’100 FRW, bikagera ku isoko bihagaze hagati ya 300 na 350 FRW. Birumvikana ko abaturage bahinga badashobora na rimwe kuzapfa babonye ibibahaza, nta kuntu abana batagwingira cyangwa ngo bahere mu mirire mibi.

Yatanze urundi rugero rwa Karongi, abana bafite imirire mibi n’igwingira kandi baturiye ikiyaga cya Kivu, cyuzuyemo amafi n’isambaza, nyamara yirengagiza ko kiriya kiyaga ntacyo kimariye abagituriye habe namba! Ahubwo Rwabuzisoni yarirenze arahira aravuga ngo ahagaragara abana bagwingiye, abayobozi nibo baba baragwingiye mbere. Umudamu wahawe gutegeka Karongi yahise yemera ko yagwingiye abandi barinumira. Kagame ati “nimuhindure cyangwa muhindurwe”. Yari yongeye gushimangira aho abategetsi bava.

  • Umuco mubi mu bayobozi: Kagame yabwiye “intozo” zose, ko guhera mu mujyi wa Kigali kuzenguruka igihugu cyose, hadutse icyorezo cyo gukora amanama atarangira, nyamara akirengagiza ko ayo manama iyo atari aya FPR, aba yatumijwe n’inzego z’umutekano. Ubu se yari yirengagije ko inama y’umutekano yaguye iba buri kwezi igakusanya ikitwa umuyobozi cyose? Ubuse yari ayobewe ko inama y’umutekano itaguye iterana buri cyumweru? Ubu se yarayobewe ko buri munsi inama ya JOC (Joint Operation Committee)?

Gatabazi mu kwisobanura aba azanyemo ikindi cy’uko abayobozi barangije mandat berekanye ibibazo bakemuye n’ibyabananiye. Nk’aho yashubije ikibazo yabajijwe cy’inama zibera ku biro, ayobya uburari azanamo ikindi cy’inama zikoreshwa abaturage, uwabatumiye saa tatu akahagera saa munani barambiwe. Ariko ni akumiro! None se niba umutegetsi yarateguye inama y’abaturage saa tatu, umunsi wagera akabona intumwa za FPR zije kumubaza aho imisanzu ya FPR igeze, azazita mu biro asange abaturage? Yarara he? Gatabazi ati “ikibazo ni igenamigambi ribi n’abayobozi badafite gahunda, tugiye kubikosora!” Byahe byo kajya!

  • Ibya Kayizari: Kagame yongeye kwibutsa “intozo” inshingano yo gukama amafaranga abaturage aho yazibukije ko zigomba kumenya “ibya Kayizari” ni ukuvuga amafaranga ajya muri FPR, n’ibyazo bwite.

Yashoje avuga ko yanze kuvuga ku cyorezo cya Covid cyazahaje ubukungu. Ubundi se yari kubivugaho iki?

BUREGEYA Benjamin

Intara y’Uburasirazuba.