Ni GUTE UMUTURAGE YAJYA KU ISONGA ?

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ubusesenguzi bwacu butwereka bimwe mu bintu bikwiye guhinduka kugirango umuturage ajye ku isonga.

  1. Ukwishyira ukizana mu bitekerezo (mobilisation): Mu Rwanda hakenewe ko ubukangurambaga bukorwa na ba Meya butabegurirwa bonyine, ahubwo buri Munyarwanda agomba kwigishwa uburengenzira bwe gutyo akabuharanira. Birakwiye ko abiyita initi, abanyabwenge bacisha make, bagaha agaciro abaturage kuko umuntu ni kundi.
  2. Uburyo ubukungu busaranganyijwe (Economie équitable): Birababaje kubona uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi muri Ruhango rugurira abaturage imyumbati idatonoye kuri 50 FRW/Kg, nyamara umuturage yajya kugura ifu akayigura ku 1000FRW/Kg. Bivuze ko umuturage azasabwa kugurisha ibilo 20 by’imyumbati kugira ngo abone 1 Kg cy’ifu.
  3. Imyanya igendeye ku ubumenyi (Méritocratie): Birababaje kumva ko Intara y’Iburasirazuba iyobowe n’umusirikare utararangije na Secondaire nyamara ayoboye ba Meya barangije za kaminuza n’izindi z’ubusa. Ugiye mu mwanya yakagombye kuba afite amashuri aruta cyangwa angana n’ayabo akuriye.
  4. Impiringi (Les citoyens problématiques): Hari abantu bitwa ibihazi kuko bitwara nabi mu buzima bwabo cyangwa bakitwa ibihazi kuko banenze ibitagenda. Impiringi zo rero ntiziri buze kuboneka muri gahunda zose zireba abaturage bose. Mu nteko z’abaturage uwiswe impiringi agomba guhabwa umwanya wo kwisobanura maze ababirenganiramo bakavaho.
  5. Inkambi z’iyicarubozo (Transit Center): Mu Rwanda hagenda humvikana abantu bafungirwa mu bigo nko kwa Kabuga, n’ahandi henshi mu Turere bakitwa “inzererezi”. Ntibyumvikana ukuntu umuntu utuye ufite umugore n’abana afungirwa mu nzererezi akahakubita umwaka nta mpamvu. Akenshi usanga abafungirwa mu nzererezi ari abatinyutse kuvuga ibitagombwa cyangwa bakaba banze gutanga ruswa.
  6. Imfungwa za politiki ni izibitekerezo zifungurwe : ntibyumvikana ukuntu mu Rwanda, umuntu afungirwa gutanga ibitekerezo!
  7. Ubumwe bw’Abanyarwanda bwubakwe : mu rwego rwo kubaka ubumwe bwa Abanyarwanda : Leta ishyireho gahunda yo kwibuka bose, itange ubutabera kuri bose kandi butabogamye. Leta nk’umubyeyi igomba kureka gutonesha icyiswe ubwoko tutsi itoneka icyiswe ubwoko hutu.
  8. Amategeko yubahwe Amabwiriza ate agaciro (Lois et Instructions): Mu Rwanda usanga amabwiriza yubahirizwa kurenza amategeko kandi ntibibaho. Amabwiriza ashyirwaho n’abantu ku giti cyabo, naho amategeko aba yaranyuze imbere y’Inteko akemezwa. Bikwiye guhagarara tukaba igihugu kigendera ku mategeko (Etat de droit) aho kugendera ku mabwiriza atsikamira bamwe agakiza abandi. Biveho pe!
  9. Intumwa za Rubanda zireke kuba iza FPR : imvugo “imitako” irarambiranye, ni gute abadepite basobanura ko Kagame ashobora kohereza abana b’u Rwanda kurwana mu mahanga bakaruca bakarumira ?
  10.  Abanyarwanda barekure umuco w’ikinyoma : nta butabera, nta mahoro tuzageraho tugendera mu binyoma. Habaho UKURI kumwe gusa, Abanyarwanda bige kwemera ukuri kabone niyo kwaba gusharira

Ibi byose kugirango bihinduke Umuturage agomba kujya ku Isonga aharanira uburenganzira bwe ntagutegereza ko hari undi muntu uzabimukorera. Niduhaguruke twirwaneho, twange igitugu n’agahotoro FPR imaze imyaka 27 yimakaza, atari ibyo izatumarira ku icumu.

Constance Mutimukeye





Yanditswe na Mutimukeye Constance