IMPAMVU KWISOBANURA IMBERE Y’URUKIKO RWO MU BUBILIGI KWA IBUKA KWIMUWE





Yanditswe na Nema Ange

ku wa 9 Ukuboza 2021, ishyirahamwe IBUKA ryitabye ubutabera bwo mu Bubiligi ku mpamvu yo kutubahiriza amategeko agenga amasosiyete, kuterekana ibaruramari ngarukamwaka, kuva muri 2018, ndetse bikaba bishobora no gutuma hatangizwa inzira zo kurisesa, rikavaho burundu.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byandikirwa mu Bubiligi nka Le Soir na Le Vif n’ibindi mpuzamahanga nka VOA n’ibindi atubwira ko kuri uyu wa kane yariki ya 9 Ukuboza 2021, iri shyirahamwe rikorera mu Bubiligi ryitabye Urukiko i Buruseli, mu rwego rwo kurebera hamwe uko iseswa ryatangiye ryasozwa kuko ritegeze rigaragaza ibaruramari rya buri mwaka. Nyuma yo kuganira birambuye urukiko rwimuriye ubutumire bw’ubutaha ku wa 17 Gashyantare 2022, hanyuma icyo ishyirahamwe rizahinduka gishyirwa mu biganza by’abanyamuryango baryo. Mu bika bikurikira tugiye kureba uko mu rukiko byari byifashe, mu ncamake.

Ku ikubitiro, Me Bernard Maingain, umunyamategeko w’umubiligi, uhagarariye inyungu za Paul Kagame mu Burayi, yatunguranye asaba ko baburanira mu muhezo. Muri make, Me Maingain, unagira inama Ibuka yo mu Bubiligi muri iki kibazo, yifuje ko ibiganiro bibera kure ya rubanda, asobanura ubusabe bwe avuga ko hari “abanyamuryango ba Jambo ASBL ” bari mu cyumba cy’iburanisha. Urukiko ruhita rubitera utwatsi ako kanya! Aha rero niho twibariza uku kwikeka kwa Ibuka yo mu Bubiligi aho gushingiye, mu gihe bizwi neza ko ikorera Kagame, udacana imbizi n’abanenga amabi n’akarengane akorera Abanyarwanda. Reka tubirebe!

Me Maingain amaze kwangirwa kwisobanura mu muhezo, yahise atangira ahakana ibirego byose, yemeza ko nta mafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa yanyerejwe, nk’uko bivugwa mu bitangazamakuru, yikoma cyane Le Soir. Yakomeje avuga ko Ibuka yo mu Bubiligi itigeze ibona akavagari k’amafaranga, ko ahubwo icungira ku nkunga nkeya ingana n’amayero ibihumbi icumi (10.000 €), yahawe n’Umuryango w’Aba-Wallons baba i Buruseli (Communauté Wallonie-Bruxelles), hakiyongera andi 25.000 € yavuye muri filimi mbarankuru bakoze. Yahise ahakana yivuye inyuma ko Ibuka yo mu Bubiligi ifite konti ya banki mu Rwanda.

Mu kwinjira mu muzi w’ikibazo, Me Maingain yasobanuye ko hakozwe akazi gakomeye kugira ngo ibyakozwe kuri konti za Ibuka yo mu Bubiligi bihuzwe, ariko ibyavuyemo ntibyabashije kugezwa mu rukiko mbere y’iburana, kuko bigomba kubanza kwemezwa n’inama y’inteko rusange, iteganyijwe ku wa 29/12/2021.

Muri make, icyo Urukiko ruburanisha Ibigo rwashaka kugenzura gusa ni ukureba niba ASBL Ibuka yo mu Bubiligi yuzuza inshingano zayo zijyanye n’ubutegetsi n’ibaruramari (obligations administratives et comptables). Ntabwo rero rwari urubanza rwo kureba niba hari amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa yanyerejwe, kuko iyo biba ari ibyo ikirego kiba cyaratanzwe n’Ubushinjacyaha (Parquet) cyangwa Umucamanza ukurikirana ikirego (Juge d’Instruction), bityo urubanza rugacibwa n’Urukiko rugorora abatannye (le Tribunal Correctionnel).

Aha ngaha rero, ni ukureba gusa niba ubutegetsi bunoze, hakanarebwa niba abanyamuryango ba Ibuka yo mu Bubiligi bazemeza ibyakozwe kuri konti zayo, mu nama y’inteko rusange iteganyijwe ku wa 29/12/2021. Ubwo rero imirimo y’uru rukiko yagombaga guhita ipfundikirirwa aho.

Gusa siko byagenze kuko Perezida w’Urukiko yahise asaba ibisonuro niba nta mwuka mubi (dissensions) uri mu banyamuryango ba Ibuka yo mu Bubiligi, ushobora gutuma habaho ibiganiro (discussions) ku byakozwe ku ma konti mu nama y’inteko rusange. Kuri iyi ngingo Me Maingain yahise yamaganira kure ko haba hari umwuka mubi urangwa mu banyamuryango ba Ibuka yo mu Bubiligi, ko n’ubwo byagaragara muri bamwe mu banyamuryango (sensibilités distinctes), hari icyizere cy’uko ibyakozwe ku ma konti bizemezwa mu nama y’inteko rusange kandi ko yizeye ko byose bizagenda neza (tout allait bien se passer).

Inama yo ku wa 29/12/2021 rero niyo yonyine yitezweho kugena ahazaza h’iri shyirahamwe. Me Maingain yongeyeho ko n’ibindi byinshi bitangenze neza bigomba kuzakosorwa, cyane nka mandats z’abagize inama y’ubutegetsi zarangiye, hakaba hashize amezi menshi, ndetse no gushyiraho abagenzuzi b’imari (commissaires aux comptes), batarajyaho kuva iri shyirahamwe ryashingwa.

Ubu noneho ahazaza ha Ibuka yo mu Bubiligi hashyizwe mu maboko y’abanyamuryango bayo, ntihakibarizwa mu gatsiko kariyoboye, katunzwe intoki mu kuba ikiraro cya FPR mu Bubiligi, nk’uko bivugwa n’ababikurikiranira hafi (observateurs), kuva mu myaka myinshi yatambutse.

Mu by’ukuri, muri Werurwe 2019, Ikinyamakuru Le Vif l’Express cyavugaga umuyobozi wa Ibuka yo mu Bubiligi ukorana bya hafi n’Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi. Uyu muyobozi ntiyatinyanga no guhangana n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Paul Kagame cyangwa akumvikana asobanura ibyo FPR yagezeho, harimo n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Yari yarabaye nk’umuvugizi wayo mu Bubiligi.

Mu 2011, ikinyamakuru La Libre Belgique cyashyize hanze imibanire yari itangiye kwangirika hagati y’ubutegetsi bwa Kigali n’abarokotse jenoside, nyuma y’uko abanyamuryango 23 ba Ibuka mu Burayi no muri Amerika, bari bandikiye ibaruwa Perezida Kagame, bamwereka impungenge bafite kuri politiki nshya y’ubutegetsi bwa Kigali ku Bahutu baba hanze y’u Rwanda (Hutus de la diaspora).

Ariko no kuva mu 2008, uwari uyoboye Ibuka yo mu Bubiligi icyo gihe yari yagaragaje umugambi wo kumuhirika kugira ngo inama y’ubutegetsi ya Ibuka yigarurirwe, maze ihindurwe ikiraro cy’ubutegetsi bw’u Rwanda mu Bubiligi, byanatumye bamwe mu bayobozi ba Ibuka bitabaza ubutabera bwo mu Bubiligi. Habayeho guhamagarira ubugizi bwa nabi ku ikipe yayoboraga Ibuka yo mu Bubiligi bikozwe n’abanyamuryango ba FPR, hagamijwe kugira iri shyirahamwe rishyirwe munsi y’ubutegetsi bwa Kigali.

Ibihangayikishije cyane mu rwego rw’ubutegetsi n’ubw’imari muri Ibuka yo mu Bubiligi bizatuma habaho impaka zimbitse ku ruhande rwayo muri politiki, haba mu Bubiligi cyangwa ahandi. Byongeye kandi, kuva muri uyu mwaka, havutse irindi shyirahamwe ry’abarokotse jenoside y’Abatutsi mu Bubiligi, rivuga ko ryitandukanyije ku buryo bweruye ku butegetsi bwa Kigali (IGICUMBI, la Vois des Rescapés).

N’ubwo Ibuka yo mu Bubiligi yabasha gukiranuka n’ibibazo by’ubutegetsi, iby’abaruramari n’iby’umutungo, igihangayikishije cyane Abanyarwanda bo mu Bubiligi, ni ukureba niba izabasha kwigobotora ingoyi yashyizweho na FPR cyangwa niba izakomeza kuba ikiraro cy’ingengabitekerezo ya FPR, mu gihe iyi ikomeje kwamaganwa no kunengwa hirya no hino ku isi. Bizasobanuka ku matariki ya 29/12/2021 na 17/02/2022.

Mu kwanzura rero, Abaryankuna babona ko gukomeza kwibona muri mwene utu dutsiko duheza bamwe tukimika abandi, kandi utugiyeho twose tugashaka gukorera mu kwaha kwa FPR, ntaho twageza Abanyarwanda. Ikiduhangayikishije ni Impinduramatwara Gacanzigo, aho tuzayisohokamo hashyizwe iherezo ku ntambara umunyarwanda arwana n’undi, tukiyubakira igihugu cyiza kandi cy’ibihe byose. Ibi rero ntabwo twabigeraho hatabaye gukubita icyuhagiro abagomye mu byiswe amoko byose, tukimika amahoro.

Nema Ange