KAGAME YANANIWE INTAMBARA YO KU BUTAKA YISHINGIKIRIZA ITERABWOBA RISHINGIYE KU KUZAMURA IMIBARE MIHIMBANO Y’ABASIKIRIKARE

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Tumaze iminsi twumva izamurwa mu mapeti ry‟abasirikare ba  Kagame rya hato na hato, nk‟aho  muri uyu mwaka gusa, ku wa 12/05/2021, hazamuwe mu ntera abofisiye barenga 500. Ku wa 04/09/2021, Lt Col Innocent  Munyengango  yashyizwe  ku  ipeti  rya  Colonel,  ahabwa  n‟inshingano  zo  kuyobora  urwego  rwa gatanu rwa gisirikare ruzwi nka „J5‟ rushinzwe igenamigambi, Lt Col Claver Karara na we yahawe ipeti rya Colonel, akaba yari ashinzwe ibikorwa bya girikare muri Ambasade y‟u Rwanda muri Ethiopia.

Ku wa 09/09/2021, hazamuwe aba Lieutenant Colonel batanu bagirwa ba Colonel: Abo ni Lieutenant Colonel Regis Francis Gatarayiha, Lieutenant Colonel Karangwa Caple Mwezi, Lieutenant Colonel Patrick Nyirishema, Lieutenant Colonel Lambert Sendegeya na Lieutenant Colonel Aimable Rudahunga. Ibi byafashwe nk’ibitunguranye ariko n’ubundi abazamurwa ni za ntoranywa za Kagame.

Lieutenant Colonel Francis Regis Gatarayiha nyuma yo kuzamurwa mu ntera, we yahise anahabwa inshingano nshya nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Umutekano muri RDF. Yahawe uyu mwanya nyuma y‟iminsi itatu akuwe ku Buyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka yari yashyizweho mu 2018. Yasimbuwe na ACP Lynder Nkuranga mu mpinduka zatangajwe ku wa 6 Nzeri 2021.

Aya mazamurwa mu ntera yabanje ntiyateye impaka zidasanzwe mu masengura, ariko ikintu cyatunguye abantu ni uko ku rubuga rwa Minisiteri  y’Ingabo, ku wa 17/12/2021, hagaragaye itangazo rifite Numéro: REF: RDF/MPR/A/10/13/21 ryavugaga ko Col François Regis Gatarayiha, wari umaze amezi atatu gusa agizwe Umuyobozi w’Ishami rya ICT muri RDF, noneho yagizwe Umuyobozi w’Ubutasi n’Ikoranabuhanga muri RDF. Kugeza ubu twandika iyi nkuru ya mizindaro ya FPR yaruciye irarumira nta wigeze yandika iyi nkuru.

Icyatunguye abantu na none ndetse kigatera no kwibaza ibibazo byinshi ni ukumva ngo Abari ku ipeti rya Major bagera kuri 460 bagizwe ba Lieutenant Colonel, Abari ba Capitaine bagera kuri 472 bagirwa ba Major, Ba Warrant Officer II bane (4) bagirwa Warrant Officer I, Abandi 14 bari ku ipeti rya Staff Sergeant bagirwa ba Warrant Officer II, 10 bari ku ipetit rya Staff Sergeant bagirwa ba Sergeant Major, 225 bari ku ipeti rya Sergeant bagirwa ba Staff Sergeant, 2,836 bari ku ipeti rya Corporal bagirwa ba Sergeant, 12,690 bari ba Private bagirwa ba Corporal. Bivuze ko abazamuwe mu ntera, kuri iyi tariki ya 17/12/2021 bose hamwe ari 16,711 kongeraho umu Colonel umwewagizwe uwungirije mu butasi. Ese iyi mibare ivuze iki mu gisirikare?

Ubundi igisirikare iyo kiva kikagera kiba cyubakiye ku matsinda mato yitwa “Section”. Iri tsinda riba rigizwe n’abasirikare  hagati  y’10  na  12,  yaba  atatu  ni ukuvuga  hagati  y’abasirikare  30  na  36,  akagira itsinda  rya kabiri ryitwa “Platoon” cyangwa “Péloton”. Izi iyo zibaye 3 ni ukuvuga hagati y’abasirikare 90 n’108 bagira icyitwa “Company”. Iyo Companies zibaye 3 zikora “Bataillon”, ibumbatiye hamwe abasirikare bari hagati ya 270 na 324. Bataillon ishobora kugira abasirikare barenze 324 iyo igizwe na platoons nyinshi ariko ni hakeya irenza 600. Iyo Bataillons zibaye 3 zikora “Brigade” iba igizwe n‟abasirikare bari hagati 900 na 1200, naho Brigades zaba eshatu (3) nazo zigakora “Division”. Twibutse ko ubu u Rwanda rwari rusanganywe Divisions enye  (4):  imwe  ishinzwe  kurinda  Umujyi  wa  Kigali  n’Intara  y’Iburasirazuba,  indi  mu  Majyepfo,  indi  mu Burengerazuba iya nyuma ikarinda Intara y‟Amajyarugu, mu zahoze ari Perefegitura za Ruhengeri na Byumba.

Ikindi iyi mibare ivuze ni uko aba basirikare bazamuwe mu ntera bagize Bataillons zirenga 51 zavamo Brigades cumi na zirindwi (17) na Divisions hafi esheshatu (6) ziyongera kuri enye (4) zisanzwe mu Rwanda. Nyamara buri wese ukurikirana ibibera mu Rwanda azi neza ko kuzamuka mu mapeti bijyana no kuzamuka  mu  mishahara.  Hagahita  hibazwa  aho  imishahara  y’aba  basirikare  izava  niba  atari  ugutekinika imibare! Ikindi kibazwa n’ibikoresho ndetse n’abayobozi b’izi Divisions esheshatu (6) ziyongereyeho.

Abibaza rero ko iyi mibare ari imihimbano babishingira ko mu mateka y’u Rwanda ari ubwa mbere hazamuwe abasirikare 16,711 ndetse bakongeraho ko Inkotanyi zitera, mu 1990, zari zifite abasirikare babarirwa mu 8,000 naho aba FAR bari 7,000 n’aba gendarmes barenga gato 3,000. Ikibazo kigahita kiba icyo iyi mibare Kagame arimo guhimba imufasha cyaneko u Rwanda rutabona ibyo rubahemba, n’iyo rwabagira.

Iyi  mibare  kandi  aho  ibera  iterabwoba  ni  uko  Kagame  n’abambari  be  babonye  uko  Ingabo  za  UPDF  za Uganda  ziyerekanye  mu  Karere  ka  Ituri  n’ahandi  muri  DRC  aho  zatangiye  kurwana  na  ADF,  kuva  kuri 30/10/2021. Ibi rero bikaba byaba intandaro yo kwereka Museveni ko Coporals bagera ku 12,690 ndetse na Sergeants bagera ku 3,000, kandi aba muri rusange akaba aribo barwana urugamba rwo kubutaka, noneho Kagame akaba amutera ubwoba ngo abone ko aba 16,711 bazamukiye rimwe mu mapeti baje basanga abandi basanzwe mu gisirikare, bityo uwatekereza kurwana n’u Rwanda yaba yiteguye guhangana na Divisions icumi (10). Nyamara iri ni iterabwoba kuko ubukungu bw’u Rwanda, aho bugeze, ntibwatuma rwishora mu ntambara z’ubucucu zidafite icyo zungukira u Rwanda n’Abanyarwanda uretse gusahura gusa.

Abandi bakomeje guhuriza ko kuba Kagame azamuye abasirikare kenshi mu mwaka ndetse ama divisions akaruta ayari asanzwe, byanze bikunze arimo gutegura intambara, azi neza ko atatsinda, akaba arimo gukoresha iterabwoba, ngo yereke abo bahanganye ko yiteguye, abonereho kubaha gasopo (ultimatum).

Iyi mibare ya Kagame kandi ije mu gihe muri Goma hari imyigaragambyo simusiga, aho abaturage bafunze umuhanda ujya mu i Sake, kubera ubwicanyi bwabaye mu maduka. Ibi byo kurasa mu baturage utagamije kwica bisanzwe bikorwa na Kagame, kugira ngo yerekane ko abarwanya u Rwanda bahungabanya umutekano bigatuma rwoherezayo ingabo. Ikindi ni uko mu Rwanda adatangwa hakurikijwe imyaka abasirikare bamaze cyangwa ubushobozi bafite, ahubwo hashingirwa ku byo Kagame aba ateganya (Circonstances). Kuba rero ADF irimo gutsindwa na UPDF ni impamvu ifatika yo guha amapeti abasirikare ba RDF, bahora bagaragara nk’abarakare ku buryo iyo Kagame aboherezayo bari kujya kwisahurira gusa!

Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko kuba abasirikare b’u Rwanda buzuyemo abarakare, bakaba bakorera koherezwa mu mahanga, bazamuwe mu ntera kugira ngo Kagame abazamurire moral, noneho guhimbahimba imibare bikaba ari iterabwoba ku ngabo za UPDF, zirimo kwitwara neza cyane muri DRC aho zihanganye bikomeye n’umutwe wa ADF ufashwa na RDF ku buryo bweruye. Uku kuzamura kandi ba Rushati 12,690 bitumye bagira agapeti kabajya ku rutugu, bigatuma umunsi Kagame yabashora mu ntambara barwana  nk’abiyahura.  Gusa  uku  kuzamurira  amapeti  abasirikare  utabazabamuriye  umushahara,  ntacyo bibahinduraho na kimwe. Ni akaraha k’akanya gato bagenderaho amezi abiri cyangwa atatu, bikarangira bityo.

Ikindi cyabanjirije aya mapeti ya huti huti ni ukuba  Kagame arimo kuyora abasore n’inkumi abashyira mu gisirikare ku ngufu. Ikimenyimenyi nta wahawe ipeti rya Lt cyangwa rya S/Lt ahubwo batanze amatangazo yo gutumiza abajya kuri Cadet, twe dufata nko kwibuka ibitereko washeshe, kuko nta kintu kinini bivuze.

Tuzakomeza  kubakurikiranira  iyi  nkuru  ariko  icyo  dusabwa  nk’Abanyarwanda  ni  uguhaguruka  tukarwanya intambara umunyarwanda arwana n’undi, kandi nta kindi cyazikemura uretse kugira umutima wa kiryankuna no kwimakaza amatwara y’impinduramatwara gacanzigo. Itekinika rya FPR rero ni ikinyoma dukwiye gukubitira ahakubuye. Kuba Kagame amaranira kujya muri DRC ngo n’uko UPDF yagiyeyo ni ukuvanga ama dossiers. Ntabwo intambara zirwanwa n’imirindi y’abasirikare benshi, irwanwa n’ufite impamvu zumvikana akaziharanira.

Manzi Uwayo Fabrice