NIGER – UBUFARANSA – U RWANDA: PEREZIDA WA NIGER, MOHAMED BAZOUM, AZIRUKANA ABANYARWANDA KU GITUTU CYA EMMANUEL MACRON NA PAUL KAGAME, BITYO ARENGE AMASEZERANO NIGER YAGIRANYE N’UMURYANGO W’ABIBUMBYE.

Inkuru yatangajwe na AfroAmerica Network

Ku ya 27 Ukuboza 2021, guverinoma ya Niger iyobowe na Mohamed Bazoum yatangaje ko yirukanye abanyarwanda 8 ku butaka bwa Niger. Abanyarwanda 8 bagizwe abere cyangwa bararekuwe n’Urukiko mpuzamahanga rw’umuryango w’abibumbye (ICT) muri Tanzaniya. Abo banyarwanda babaga mu nzu z’Umutekano muri Tanzaniya baherutse koherezwa muri Niger. Nk’uko amakuru agera kuri AfroAmerica Network aturuka kubegereye Perezida Mohamed Bazoum abitangaza ngo icyemezo cyo gusesa amasezerano n’umuryango w’abibumbye cyafashwe nyuma y’ikiganiro kirekire kuri telefoni hagati ya Perezida wa Niger Mohamed Bazoum i Niamey na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku i tariki ya 20 Ukuboza 2021 ubwo kagame yarari i Paris.

Aba banyarwanda 8, bari bagize guverinoma cyangwa ingabo z’u Rwanda kugeza mu 1994, boherejwe muri Niger hashingiwe ku masezerano hagati ya Guverinoma ya Niger n’umuryango w’abibumbye, yasinywe i Niamey, muri Niger, ku ya 15 Ugushyingo 2021. Abanyarwanda 8 ni aba bakurikira:

    Zigiranyirazo Protais

    Nzuwonemeye Francois Xavier

    Nteziryatyo Alphose

    Muvunyi Tharcisse

    Ntagerura André

    Nsengiyumva Anatole

    Mugiraneza Prosper

    Sagahutu Innocent

Uwitwa Bicamumpaka Jerome Clement we yakuwe ku rutonde ku munota wa nyuma, ubwo guverinoma ya Niger yamenyaga ko guverinoma ya Kanada yakurikiraniraga hafi ikibazo kimureba.

Icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda cyagaragaye mu iteka ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu no kwegereza ubuyobozi abaturage, Hamadou Adamou Souley, ku ya 27 Ukuboza 2021. Abavugwa muri iryo tangazo bakaba barahawe iminsi 7 yo kuva mu gihugu. Guverinoma ya Niger yavuze ko iki cyemezo cyatewe no guharanira « inyungu za diplomasi ».

Ikibazo gikurikira rero : niki cyihishe inyuma yizi nyungu za diplomasi?

Nk’uko amakuru agera kuri AfroAmerica Network abitangaza aturuka muri guverinoma ya Niger, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikiganiro kuri telefone kirekire hagati ya Perezida Mohamed Bazoum na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ku ya 20 Ukuboza 2021.

Mubyukuri, iri tangazo rikurikira uruzinduko mu Bufaransa, kuva ku ya 19 kugeza ku ya 21 Ukuboza 2021, rwa Jenerali Paul Kagame, umunyagitugu w’u Rwanda, ndetse na nyuma yuko yakiriwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, i Paris.

Abandi bahaye amakuru AfroAmerica begereye guverinoma y’u Rwanda bavuze ko inama ya Emmanuel Macron na Paul Kagame i Paris ku ya 20 Ukuboza 2021 yibanze mu kugenzura igikorwa cyo kohereza ingabo z’u Rwanda mu karere ka Mozambike ka Cabo Delgado, cyane cyane muri Afungi, agace gakungahaye kuri peteroli, gaze namabuye y’agaciro. Izo ngabo zikaba zaragiye kurwanya umutekano muke n’intambara y’abenegihugu ariko cyane cyane kurengera inyungu z’isosiyete ikora peteroli yo mu Bufaransa Total. Ngo abatanze ayo makuru banakomoje mu buryo budasobanutse neza ko banaganiriye ku karere ka  Afurika y’iburengerazuba, cyane cyane Mali, Niger na Repubulika ya Santrafrica.

Ubufaransa – Niger – Umubano w’u Rwanda: Ibisabwa kugirango ingabo z’u Rwanda zijye muri Niger

Imbaraga z’Ubufaransa buyobowe na Emmanuel Macron, zaragabanutse cyane muri Afurika, cyane cyane muri Afurika y’Iburengerazuba. Ibi byagize ingaruka ku bukungu bw’Ubufaransa bushingiye ku mutungo kamere w’akarere n’ibikoresho fatizo nu ubucuruzi bwabwo muri Afurika. Ubufaransa nabwo bwibasiwe n’impirimbanyi zikomeye zo muri Afurika ku isonga aba panafricain barimo Kemi Seba hamwe n’abayobozi ba Afurika, nka perezida mushya w’inzibacyuho wa Mali, Colonel Assimi Goita, we, mu gihe yasezeranyije ko azashyiraho ubutegetsi bwa gisivili muri Gashyantare 2022 nyuma y’amatora ya Perezida nay’inteko ishinga amategeko, yafashe umwanzuro wo kwirukana ingabo z’Abafaransa muri Mali.

Ubufaransa rero bwagerageje kwishingikiriza ku bayobozi bamwe na bamwe bo muri Afurika kugira ngo bugumane imbaraga no kurengera inyungu zabwo. Muri abo bayobozi harimo abanyagitugu b’Abanyafurika, nka Jenerali Paul Kagame, n’abandi bafite imiyoborere idakomeye kandi bafite ikibazo cy’inyeshyamba zikaze bashaka uburinzi bw’ Ubufaransa, cyane cyane Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum.

Ku ya 31 Werurwe 2021, hasigaye iminsi ibiri ngo Perezida Mohamed Bazoum arahire, abashinzwe umutekano muri Niger bahosheje umugambi wo guhirika ubutegetsi wari uyobowe n’umutwe wa gisirikare mu murwa mukuru Niamey. Ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo naba GP. ku ya 2 Mata 2021, Bazoum yarahiye, abaye perezida wa mbere watowe muri demokarasi kuva mu bwigenge mu 1960.

Kuva icyo gihe, nk’uko amakuru agera kuri AfroAmerica Network abivuga, Perezida Mohamed Bazoum ntiyizera igisirikare kandi asaba ubufasha kuri guverinoma y’Ubufaransa. Guverinoma ye kandi ihura n’inyeshyamba zaba jihadiste zangiza ibintu mu burengerazuba bw’igihugu ndetse no mu karere ka Sahel. Guverinoma y’Ubufaransa, ishingiye ku bunararibonye bwa Mozambique, yemeye gutumira, mu buryo busanzwe cyangwa rwihishwa, ingabo zidasanzwe cyangwa ingabo z’u Rwanda muri Niger kugira ngo zunganire uburinzi bwa Perezida n’ingabo zimurinda. Izi ngabo kandi zizarinda umutekano hafi y’ibirombe bya zahabu na uranium hamwe n’umutungo wa peteroli.

Amakuru aturuka muri guverinoma ya Niger yemeza ko kwirukana abanyarwanda 8 aricyo kintu cyingenzi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ihamye yemejwe igihe Perezida wa Niger Mohamed Bazoum yasabaga Perezida w’Ubufaransa kumufasha kurinda umutekano wa Guverinoma n’ubuyobozi bwayo.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko hakoreshwa ingabo z’u Rwanda, bitewe n’imikorere yazo muri Mozambique, Sudani yepfo na Repubulika ya Santrafrica, ariko asaba ko hagomba kubaho ibanga no kudashyira ahagaragara ingabo z’Abafaransa mu gace badakunzwe. Ubufaransa bwo bugatanga umusada wo gufasha kwemeza Paul Kagame no gutanga amafaranga ahagije yo kubikora.

Perezida Mohamed Bazoum yasanze icyo cyifuzo ari cyiza. Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron atumiza Jenerali Paul Kagame kugira ngo baganire ku cyifuzo cyo kohereza ingabo z’u Rwanda n’ingabo zidasanzwe muri Niger. Igice kimwe cyingabo zidasanzwe cyarangije imyitozo hagati mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Uko gahunda yo gushyira mu bikorwa icyo cyemezo iteye :

  • Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yateguye uruzinduko rutunguranye rwa Jenerali Paul Kagame i Paris mu Bufaransa, kuva ku ya 19 kugeza ku ya 21 Ukuboza 2021.
  • Hanyuma, ku ya 20 Ukuboza 2021, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na Jenerali Paul Kagame baganiriye i Paris. Mu buryo butunguranye, Jenerali Paul Kagame yasabye iyirukanwa ry’ Abanyarwanda 8 muri Niger, bidatinze.
  • Ako kanya, Emmanuel Macron na Paul Kagame bahamagaye Mohamed Bazoum kugira ngo bamugezeho icyifuzo cya Paul Kagame. Yahise abyemera nta kintu asabye. Hashize icyumweru kimwe, ku ya 27 Ukuboza 2021, icyemezo cyo kwirukana abanyarwanda 8 cyashyizwe ahagaragara.

Intambwe ikurikira ni iyihe?

  • Ese ingabo z’u Rwanda zizoherezwa rwihishwa muri Niger kugirango zifashe guhagarika umutekano muke, zirindire umutekano guverinoma n’ubuyobozi bwa Mohamed Bazoum ndetse zirengere inyungu za guverinoma y’Ubufaransa mu karere?
  • Ese Umuryango w’abibumbye n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bizemerera guverinoma ya Mohamed Bazoum ya Niger kurenga ku masezerano yasinywe ukwezi kumwe mbere yo kwirukana abanyarwanda 8?
  • Bizagendekera bite abanyarwanda 8, bagizwe abere cyangwa barekuwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR), nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo baburanishwa no gufungwa? Bazahatirwa gusubira mu Rwanda, aho byanze bikunze bashobora gufatwa nabi, gufungwa cyangwa kwicwa?

Umuyoboro wa AfroAmerica ukomeje iperereza.

Umuyoboro wa AfroAmerica

Byashyizwe mu kinyarwanda na Mutimukeye Constance