AMEZI MU NDIMI ZIKORESHWA MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI

Tumaze iminsi dukurikirana amakuru ku maradiyo akunda kuvuga amakuru yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane VOA na BBC, dusanga kutamenya uko amezi yitwa mu ndimi zikoreshwa muri ibi bihugu bishobora kuba ingorane ku mugenerwamakuru. Niyo mpamvu tugiye kureba uko amezi avugwa mu bihigu bituranyi, tunarebe ni ibisobanuro byayo mu Kinyarwanda no mu Kirundi.

Aya mezi agiye afite ibisobanuro bijyanye n’imico y’ibihugu yakomotsemo: Niyo mpamvu tugiye gutanga ibisobanuro by’ay’Ikinyarwanda n’Ikirundi gusa, kuko andi asanzwe aboneka henshi:

Icyitonderwa: Ibisobanuro by’amezi mu Kinyarwanda no mu Kirundi bijya gusa, ariko hari ibyo utakwitiranya nka Nzero (Kirundi) na Nzeri (Kinyarwanda), aho kumwe ari ukwa mbere ahandi kukaba ukwa 9 cyangwa Nyakanga (ukwa Karindwi mu Kinyarwanda) na Nyakanga (ukwa Cyenda mu Kirundi).
Mu gusoza twasaba buri wese ufite ubushake bwo kutwunganira, ko yabikora tukanarenga izi ndimi 5.

Ndabaga TV