Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Dusanzwe tumenyereye ko inkiko zo mu Rwanda, zitigenga ndetse zica imanza zidashingiye ku mategeko, ahubwo zishingira ku mabwiriza, rimwe na rimwe atanditse. Gusa hari aho bigera bigakabya, cyane cyane iyo bigeze mu manza za Politiki. Twababwiye uburyo mu rubanza rw’umunyapolitiki Hakuzimana Abdul-Rashid, hari umuntu wambaye ikoti wazaga kongorera abacamanza, mbere y’uko bagira icyo batangaza, uyu akabikora inshuro eshatu (3) zose. Abantu babyibajijeho ariko ibisubizo birabura barikubura barataha.
By’agahomamunwa, ku wa 30/12/2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwahaniye abana b’abanyeshuri, kwangiza ibikoresho by’ishuri bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 44,000, rubahanisha gufungwa imyaka 5 no kwishyura ihazabu ya Leta ingana na Miliyoni 30 z’amanyarwanda, nyamara ibikoresho byarishyuwe.
Aha rero niho abantu bavuze bati “Leta yabuze ikura amafaranga none igiye kuyashakira mu bana b’abanyeshuri, bakirangiza kwiga”. Nta muntu n’umwe utabyibabazaho mu gihe Minisitiri Dr Isaac Munyakazi, wari ushinzwe guha uburere aba bana wenda yashinjwe kurya ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 500,000 ariko yibereye iwe mu rugo, mu gihe aba bana batahawe n’amahirwe yo gusurwa n’imiryango yabo aho kuva mu kwa 7 bamaze kumenyera gereza, kuko nyine nta wuburana n’umuhamba.
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu Rwanda birimo, Bwiza na Taarifa, avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwakatiye abanyeshuri batandatu (6) gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya 5,000,000 FRW buri wese, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo konona inyubako ubwo bari barangije ibizamini bya Leta by’umwaka ushize wa 2020/2021.
Iyi nkuru yavuzwe cyane mu kwezi kwa 07/2021, ubwo abanyeshuri basozaga amashuri yisumbuye maze bagakora ibintu bikinira, birimo guca imyenda biganaga, amakaye yabo, bishimira ko barangije kwiga.
Mu minsi mike, ikibazo cyahise gihindura isura: Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho biravuga, nyuma ikibazo cyari uguca amakaye bwite y’abana, ikirego gihinduka “konona inyubako”, agati bamanitse bicaye basabwa guhaguruka ngo bakamanure ariko biranga biba iby’ubusa, ubuzima bw’ishuri bukomereza muri Gereza. Urukiko rwahamije ko, aba banyeshuri bo muri ESECOM Rucano TVET, mu Murenge wa Hindiro, Akarere ka Ngororero, bakose igisa n’imyigaragambyo ku wa kane, tariki 29/07/2021, maze batwika ibitanda by’ishuri, bamena ibirahure, banasenya uruzitiro rw’aho bararaga, ngo bishimira ko basoje ibizami bya Leta.
Abanyeshuri baburanye bahakana, bavuga koi bi byaha bashinjwa ari ibihimbano byakozwe bamaze gufungwa, bagira ngo babashakire icyaha, kuko Minisitiri wa MINEDUC, Valentine Uwamariya, yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko aba banyeshuri bagomba guhanwa bikomeye.
Abanyeshuri bavuga ko koko baciye amakaye yabo, banaca imyambaro biganaga (uniformes), bishimira ko barangije urugendo rurerure bakoze ngo basoze amashuri yisumbuye. Bakavuga ko ibyo kuvuga ngo batwitse ibitanda, basenya uruzitiro, bamena n’ibirahure ari ibinyoma byahimbwe bamaze gufungwa kuko batari kujya mu rukiko ngo baburane guca amakaye n’imyenda baguriwe n’ababyeyi babo atari bo baregeye urukiko.
Iyo usesenguye neza iby’uru rubanza, usanga abanyeshuri bafite ukuri kuko ibyaha baregwa ntibyavuzwe bagifatwa, no mu rukiko herekanwe gusa amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abana baca amakaye, banambaye uniformes zicitse, ariko na shusho y’igitanda cyatwitswe, ikirahure cyamenetse cyangwa uruzitiro rwashenywe. Ubundi ibi byishyurwa na “caution” abanyeshuri baba baratanze.
Ikindi kigaragaza ko ari urubanza rwa munyumvishirize ni uko abana bahanishijwe kwishyura 30,000,000 FRW, nyamara Ikigo cy’Ishuri ntikigeze na rimwe kiregera indishyi z’akababaro ku nyubako n’ibikoresho byaryo. Nta kuntu rero Ikigo cyari kwemera ko ihazabu yose ijya muri Leta batishyuwe ibyangijwe.
Ikindi kigaragaza itekinika muri uru rubanza ni uko Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwabanje gutangaza ko rwataye muri yombi abana 5, ariko urukiko rwakatiye 6, hakibazwa rero aho uyu wa 6 yavuye.
Ikindi cyasekeje abantu kikanatera no kwibaza kuri uru rubanza ni ukuntu urukiko rwavuze ko aba banyeshuri bose bafite imyaka y’ubukure, kuko umukuru muri bo afite imyaka 25, babiri bakagira 21, undi 20 undi 18, nyamara mu rubanza ntihagaragajwe ibyemezo by’amavuko yabo, ahubwo bavuze ko bashingiye ku myirondoro yavuye ku ishuri bigagaho. Ni iki kigaragaza ko iyo myirondoro yo itahimbwe? Ese ubundi ni ryari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yasimbuye Umwanditsi w’Irangamimirere? Itegeko rirasobanutse neza, imyaka y’amavuko ntibarizwa ku ishuri, ahubwo ibikwa mu bitabo by’irangamirere, bibikwa ku Murenge no muri Mudasobwa, maze ukeneye kumenya imyaka y’amavuko y’umuntu, hakitabazwa inyandiko y’ivuka ivanwa mu gitabo cy’irangamimerere (Extrait d’Acte de Naissance) isinywa na Gitifu w’Umurenge ikajyaho Cachet.
Agashobero rero kaza mu mategeko: Ingingo ya 182 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/201, rigena ibyaha n’ibihano muri rusange (Code Pénal) ivuga ku “Gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo” iteganya ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu
(3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)”.
Ikibazo: Reka tuvuge ko aba banyeshuri bakoze icyaha bashinjwaga. Ko urukiko rwabahanishije igihano gikuru kuruta ibindi, ntirusobanure icyo rwashingiyeho. Mu busanzwe abahanishwa ibihano binini kuruta ibindi mu itegeko ni ababa barakoze insubiracyaha (Recidivism), cyangwa barananiranye ari ba ruharwa. Gufata umwana ukiva mu ishuri uamuhanisha igihano kiruta ibindi biteganywa mu itegeko ni ukwerekana ko uru rubanza rutaciye mu kuri, bikaza byiyongera ku bindi bimenyetso byose twagaragaje haruguru.
Bamwe mu babyeyi batangarije itangazamakuru ko batari biteguye ibi bihano. Bakubiswe n’inkuba babonye ukuntu biremereye cyane. Byongeye kandi, ngo bari bumvikanye n’ubuyobozi bw’ikigo bishyura ibyangijwe, ndetse ngo ibyagaragajwe byose si abana babo babyangije ariko nabyo bemera kubyishyura, babizi neza ko ari ibihimbano. Bavuga ko kuba ishuri ritararegeye indishyi ariko ntacyo rwahombye, naho aya mafaranga Leta isaba akaba adasobanutse. Nabo bemeza ko habayeho itekinika, bagasaba inzego nkuru z’igihugu, zirimo Perezida wa Repubulika, ko zabaha imbabazi, abana babo bagafungurwa, bagakomeza amasomo yabo, cyane ko ari n’abana bagikeneye kurerwa. Bwaba ari uburezi nyabaki abana bagiye kubuhererwa muri Gereza?
Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko habayeho, ku mpande zombi, kumanika agati wicaye wajya kukamanura bikagusaba guhaguruka. Ku ruhande rumwe abana bishimiye bidasanzwe kurangiza amashuri, bigaragara nabi ku ruhande rwa Leta, bibabyarira amazi nk’ibisusa, none bibutse ibitereko zasheshe.
Ariko ku rundi ruhande, abacamanza bemeye gukoreshwa, bahimba ibimenyetso, baburanisha umuntu mushya wa 6 utararezwe na RIB, babahanisha ibihano byo hejuru kandi ari ubwa mbere bagaragaye mu rukiko, ibyo bita, mu miburanishirize y’imanza, “personne sans antécedent judiciaire”, kwirengagiza ibimenyetso byatanzwe no guhimba ibindi, ibindi bijyanye n’imyaka y’amavuko bakabibariza ahadateganywa n’amategeko, kugwa mu mutego wa MINEDUC, n’ibindi byinshi bitanyuze mu mucyo muri uru rubanza. Nabo rero bamanitse agati bicaye, kukamanura bizabasaba guhaguruka ndetse no kwisumbukuruza, ariko amazi azaba yararenze inkombe. Turasaba rero ababishinzwe gukora ibishoboka byose aba bana bakarenganurwa. Imiryango mpuzamahanga n’itagengwa na Leta yita ku burenganzira bwa muntu ikwiye guhagurukira iki kibazo.
FPR UFUNGA URUBYURIKO AHO KUBAKA URWANDA RWEJO NTITUZAGUKUMBURA
Manzi Uwayo Fabrice