UDUKORYO TWARANZE URUBANZA RWA HAKUZIMANA ABDUL-RASHID

Urubanza rw’umunyapolitiki Hakuzimana Abdul-Rashid, rumwe mu zagiye zigaragaza ko zitazoroha na gato, bikagaragarira mu ikubitiro, rukomeje rugenda rugaragaramo utuntu twinshi, benshi mu rubyiruko bita “udukoryo”, bashaka kuvuga “utuntu tudasanzwe”. Hari n’abatekereza ko ruzacikira inzira i Gati, umuburanyi akarwikuramo rutararenga umutaru, nk’uko byagiye bigendekera izindi mpirimbanyi za politiki.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu bidasanzwe byagaragaye muri uru rubanza, ubwo ku itariki ya 23/12/2021, Hakuzimana Abdul-Rashid yajyaga kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’iminsi 30 yakatiwe ikaba yararenze kera. Ikibazo kandi atisangije wenyine kandi itegeko rivuga ko ubutabera butinze buba atari ubutabera. Utu dukoryo rero twatunguye abantu, abandi bemeza ko adateze kubona ubutabera.

Utwo dukoryo twabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ni utu dukurikira :

  • Kongorerwa k’umucamanza igihe cyose yajyaga kugira icyo atangaza: Ku wa 23/12/2021, ubwo Hakuzimana yitabaga urukiko, hagaragaye kutisanzura k’umucamanza, igihe cyose yabaga agiye gufata kugira ngo agire icyo atangaza ku byemezo agiye gufatira umuburanyi. Ibi rero byagaragaje ko ubutabera bwo mu Rwanda ari ubutareba, bubereyeho gukubitisha gusa uwagize icyo atangaza kitajyanye n’ibyo Leta yifuza. Abdul-Rashid utajya urangwaho kurya iminwa yarabirebaga agaseka gusa, ariko akabyereka n’abantu kugira ngo abakurikiranye urubanza babyibonere.
  • Hakuzimana yasabye kuburana ahibereye, hadakoreshejwe ikoranabuhanga: Ibi yabisabye nyuma y’uko hari abandi bashinjwa ibyaha bihimbano bagiye babisaba bakabyangirwa barimo Madamu Yvonne Idamande Iryamugwiza n’abandi. Ese we azashyira abyemererwe? Tubitege amaso.
  • Gufungwa bidakurikije amategeko: Hakuzimana avuga ko kuba agifunze bidakurikije amategeko, kuko iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo, yakatiwe n’urukiko, yarenze, akaba yibaza igituma agifunze.

Iyi minsi 30 y’agateganyo si Hakuzimana wenyine urimo kuyiburana kuko hari n’abandi bayirengeje barimo Karasira Aimable wafunzwe ku itariki ya 31/05/2021, akaba amaze amezi arenga 6 akiburana iyi minsi 30, aho yavuze ko atazongera kuburana kuko afunze bitemewe n’amategeko.

Hari kandi umunyamakuru Nsengimana Théoneste w’Umubavu TV, we n’abo bafunganywe bafunzwe ku wa 13/10/2021, none baracyaburana iyi minsi 30, nyamara yararenze kera, barakibaza icyo bafungiwe.

Hari na none Dr Kayumba Christopher wafunzwe tariki ya 09/09/2021, akaba nawe ategereje iyi minsi 30. Uyu mushakashatsi akaba n’umwarimu wa Kaminuza, mu bushakashatsi yakoreye muri gereza, ubwo yari afunzwe mu mwaka wa 2019, yanzuye ko muri gereza zo mu Rwanda, abafunzwe 5 umwe (1) muri bo aba afungiye iminsi 30 y’agateganyo. Ni ukuvuga ko 20% baba bafunzwe nta cyaha kirabahama. Akanzura ko abashinjacyaha n’abacamanza bafite imikoranire idashingiye ku kuri. Yanibukije kandi abanyamakuru ba Iwacu TV bamaze imyaka irenga 3, kuva muri 2018, barakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Aha rero niho umunyapolitiki Hakuzimana Abdul-Rashid yashingiye avuga ko iminsi 30 yarangiye kera akibaza ubwoko bw’ubwo butabera akabubura, mu gihe arekuwe agataha batamubura, cyane cyane ko n’ubundi ari we wishyikirije RIB. Ibi rero akabyita akarengane kimakajwe na Leta y’agahotoro n’igitugu.

  • Gufatwa nk’umwere mbere y’uko urukiko ruguhamya icyaha: Na none mu bushakashatsi bwa Dr Kayumba Christopher, yemeza ko 90% by’abafungwa bangirwa kuburana bari hanze, mu gihe itegeko riteganya ko gufungwa ari umwanzuro wa nyuma, ubundi ukekwaho ibyaha agomba gufatwa nk’umwere, igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha (présomption d’innocence).

Ibi rero kuri Hakuzimana abona ko byirengagijwe ku bushake, nta yindi mpamvu ariko atavuga rumwe na Leta ya FPR gusa. Yibaza igihe urukiko ruzasanga ari umwere uzamuha indishyi z’iki gihe yataye.

  • Kuzana umwana muto mu rubanza: Urubanza rwa Hakuzimana rwo kuri uyu wa 23/12/2021 rwongeye gukurikiranwa n’umwana we muto w’umuhererezi, abantu babibona nko kubangamira uburenganzira bw’umwana. Ukibaza rero uyu mwana wakabaye ari ku ishuri impamvu bamuzana mu rukiko ugasanga harimo uburyo bwo kumwica mu mutwe, kugira ngo aho azaba ari hose ishusho ya Se ijye imugarukamo. Ibi si uko abacamanza bayobewe uburenganzira bw’umwana babikora babishaka.
  • Kuvanga imanza zidahuriyemo abaregwa: Abantu bitabiriye uru rubanza batunguwe no kubona urubanza rwa Hakuzimana rwaragiwe ruvugwaho n’umucamanza, hagati mu zindi manza. Ibi bigahuzwa no kwerekana ko Abdul-Rashid yamaze guhamwa n’icyaha ku buryo urubanza rwe rufatirwaho urugero (jurisprudence). Byagaragaje kandi kutisanzura k’umucamanza kuko uko buri gihe yavugaga kuri Rashid, yabaga amaze kongorerwa n’umugabo winjiraga mu rukiko akajya aho abacamanza bicaye, mu gihe byagaragaraga ko yabaga avuye guhabwa amabwiriza kuri telefoni igendanwa buri kanya. Ibi byo kuza kongorera abacamanza, uyu mugabo yabikoze inshuro eshatu (3) zose, asohoka akongera akinjira.
  • Kutubahiriza amasaha y’urubanza: Urubanza rwa Hakuzimana rwatinze gutangira birakabya ku buryo hari n’abitahiye bazi ko rwasubitswe. Muri make urubanza rwatangiye nyuma y’amasaha atanu ku gihe rwari ruteganyijwe, maze abacamanza batanga impamvu ko bari bagiye kwikingiza COVID-19.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko kuba Hakuzimana Abdul-Rashid yaritabye urukiko akoresheje ikoranabuhanga rya Skype, kuko yari muri Gereza nkuru ya Nyarugenge, ari uguhonyora uburenganzira bwe, kuko yasabye kenshi kuburana yibereye mu rukiko, n’ubwo ntawe uzi niba azashyira akabyemererwa. Dusanga na none kuba Me Félix Rudakemwa, umwunganira mu mategeko, we yaremerewe kuza mu cyumba cy’urukiko, nabyo bidahwitse, kuko uwunganirwa n’umwunganira iyo bari kumwe bavugana byinshi byanagira icyo bihindura ku byemezo biba bigiye gufatwa. Urugero twagiye tubona mu manza aho umwunganizi ashobora kubwira uwo yunganira kugira ibyo asubiza n’ibyo areka asanze bidakwiye.

Ndabaga TV