INGABIRE PAULA WASHYIZWE KU RUTONDE RW’ABANTU BARIMBUYE INYOKOMUNTU NI UMUNTU KI?

ku wa 20 Ugushyingo 2021, ikinyamakuru Etresouverain.com cyasohoye inkuru igira iti : “BOOM: Le Dr David Martin dévoile les noms et les visages des personnes qui tuent l’humanité”, ugenekereje mu Kinyarwanda iragira iti “KARABAYE: Dr David Martin ashyize hanze amazina n’amasura yabantu barimbura inyokomuntu ”, uyu muhanga yazengurukije isi yose amaso maze abona ibihugu, ibigo by’ubucuruzi, inganda zikora imiti, n’abantu ku giti cyabo bihishe inyuma y’icyorezo cya COVID maze bashaka kurimbura abatuye isi. Yifashisha ingero nyinshi. Muri iyo nkuru Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Ingabire Paula, yaje ku  mwanya wa 21.

Iki kinyamakuru gitangira iyi nkuru kigira kiti “David a rassemblé sur une seule diapositive les noms et les visages de tous les principaux acteurs du théâtre de la guerre du COVID, ce qui est important selon lui, car « Nous dynamisons les forces des ténèbres lorsque nous les rendons anonymes et lorsque nous voyons leurs visages sur un écran, nous réalisons qu’ils ne sont que des individus qui ont perdu le contrat social avec l’humanité. »” Ugenekereje mu Kinyarwanda kiragira kiti “David yakusanyirije hamwe amazina n’amasura y’abakinnyi b’imena mu ikinamico y’intambara ya COVID, igikomeye kuri we, kuko «Duha imbaraga imbaraga z’umwijima igihe tuzihishira n’igihe tubona amasura yazo ku nsakazamashusho, tukibwira ko bibereye abantu basheshe amasezerano bafitanye n’inyokomuntu agamije imibereho myiza.»” Kigakomeza kivuga ko iki cyegeranyo kigamije gukuraho urujijo kuri bariya twita “Bo” mu ntambara ya COVID. Muri make David agamije kuvana Isi mu gihirahiro, maze akatwereka amazina n’amasura y’abafite uruhare muri iyi ntambara aho kugira ngo tujye tuguma mu icuraburindi ryo kuvuga ngo “Bariya, Bagize batya, Bakoze ibi, Bakoze biriya, Bategetse ko, Basabye ko, Barajya inama ko,….”, abo “Bavugwa batazwi” agashaka ko tubamenya tukanabirinda.

Dr David Martin atwereka ko ibigo by’iburyo dutekereza ko ari byo byoretse isi nka Pfizer, Moderna, Johnson&Johnson, Merck Ridgeback, Gilead Sciences, mu by’ukuri atari byo, ahubwo ari udukingirizo tw’ibigo by’ibumoso nka Anser, Fors-Marsh, Palantir, Publicis Sapient, n’ibindi. Akomeza avuga ko ibigo by’iburyo bikingira ikibaba iby’ibumoso bikemera umugayo no guterwa amabuye mu gihe iby’ibumoso ari byo byakira amafaranga. Agatanga urugero ko amafaranga yishyuwe muri “opération Warp Speed” yahawe Anser, itari isanzwe izwi, nyamara mu binyamakuru hatangajwe ko hishyuwe Pfizer, Moderna, Johnson & Johnson, n’ibindi bigo bikora nk’ibi ariko sibyo.

Dr David akomeza yerekana za Kaminuza zagize uruhare mu ntambara ya COVID nka UNC Chapel Hill, Vanderbilt, Emory, Johns Hopkins, University of California System, MIT, NYU Langone, DZIF, Imperial College, IHME, Erasmus Medical Center, n’izindi, akerekana akayabo k’amafaranga zahawe kuva mu 1999, aho atanga urugero rwa UNC Chapel Hill yahawe arenga Miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, ariko batubwira gusa Miliyoni 3.7 z’amadolari zagiye Wuhan muri 2019, nyuma y’imyaka 20 bitegurwa.

Dr David Martin yerekana na none ibihugu bikuriye iyi ntambara ya COVID akaba aribyo biyoboye ibindi birimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Afurika y’Epfo, Ubushinwa na Australia akanerekana n’amasosiyete nka BlackRock, AXA, HSBC, Fonds monétaire international, United Healthcare na Insurance Corporation of British Columbia.

Dr David Martin yerekana kandi amazina n’amasura y’abantu ku giti cyabo, bagize uruhare mu kwamamaza COVID mu cyo yise “COVID ORCHESTRA”, kugira ngo isi yose imenye neza abarimbuye inyoko muntu.

Ku rutonde ashyiraho abanyenganda, abanyamabanki, abategetsi bakomeye muri za Leta, abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi, abakora mu miryango mpuzamahanga ikomeye nka IMF, OECD, WEF, Croix Rouge, ndetse n’abahanga mu mitekerereze no mu mibanire y’abantu. Icyatunguye abasesenguzi benshi ni uko kuri uru rutonde rw’abantu 35 ni uko ku mwanya wa 21 hagaragayeho umunyarwandakazi, Ingabire Paula, Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano mu Rwanda. Ubundi uru rutonde ruri ho abantu basanzwe bazwi ku isi nka Mukesh D.Ambani, Perezida wa Reliance Industries, Chrystia Freeland, wungirije Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari muri Canada, Kristalina Georgieva, uyobora IMF, Umwamikazi Rania wa Jordan, Mark Scneider, CEO wa Nestlé, Al Gore, uzwi cyane mu kurengera ibidukikije, Luis Alberto Moreno, uyobora WEF, za nama Kagame ahora yitabira, Angel Gurría, Umunyamabanga Mukuru wa OECD, Zhu Min, wungirije Umuyobozi Mukuru wa IMF, n’abandi.

Icyatunguye na none abasesenguzi kuri uru rutonde ni ukuntu Ingabire Paula, utazwi cyane mu Rwanda, nyamara kuri uru rutonde yaje imbere ya Jim Hagemann Snabe, uyobora Siemens na Maersk, Christine Lagarde, uyobora Banki Nkuru y’Uburayi, Peter Maurer, uobora Croix Rouge, Mark Zuckerberg uyobora Facebook na Bill Gates uyobora Microsoft. Nta wutabura kubyibazaho.

Ese mu by’ukuri akorera nde?

Ingabire Paula ni nyina w’abana batatu, akaba imfura mu muryango w’abakobwa 6. Yavukiye muri Kenya kuwa 24 Mutarama 1983, iwabo baza kwimukira muri Uganda hanyuma baza mu Rwanda. Yize amashuri abanza mu bihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda n’u Rwanda muri Camp Kigali, ayisumbuye ayiga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux na Lycée de Kigali, yiga Kaminuza mu cyahoze ari KIST, ahakura icyiciro cya kabiri muri Computer Science, icya gatatu akiga Massachusetts muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yakoze muri RITA no muri RDB, nyuma ku wa 18/10/2018 agirwa Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya (ICT &Innovation). Muri Werurwe 2020, Paula Ingabire yashyizwe mu bayobozi 115 bakiri bato ku isi mu mwaka wa 2020, n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum-WEF). Urutonde ruba rurimo abayobozi ba Leta, abanyamakuru, impirimbanyi, abahanzi, abarezi, impuguke mu bucuruzi, n’abashinzwe ikoranabuhanga, bari munsi y’imyaka 40. Kuva muri 2020 yashyizwe mu nama y’ubutegetsi ya WEF, anaba umwe mu bagize inama nkuru ya Africa Europe Foundation (AEF).

Ubwabyo iyi ntabwo ari CV iremereye cyane ku buryo yajya ku rutonde rumwe na Chrystia Freeland, Bill Gates, Mark Zuckerberg, n’abandi. Aha rero niho abasesenguzi bahera bemeza ko yagiye kuri ruriya rutonde kuko ari agakingirizo k’ibikorwa by’umwijima shebuja Kagame akora. Utari umwana wese yabona neza ko kuba yarashyizwe mu nama y’ubutegetsi ya WEF, Kagame ahora yitabira, atari ku giti cye ahubwo aba ahagarariye inyungu z’uwamutumye, akanamugira Minisitiri utajya ugaragara muri rubanda, habe no gucikwa. Nta kindi kibyihishe inyuma uretse imbaraga z’umwijima Kagame n’abambari be binjiyemo.

Izi mbaraga z’umwijima (forces des ténèbres), nk’uko Dr David Martin azita nta handi zishobora kugeza isi uretse ku irimbuka ry’inyokomuntu. Abanyarwanda rero dufite akaga gakomeye kuba tugikomeje kuyoborwa na “Shitani, Pirato” nk’uko bitaga Paul Kagame mu gisirikare cya Uganda. Baca umugani ngo “akabaye icwende ntikoga, n’iyo koze ntigacya, niyo gacyeke ntigashira umunuko”, Kagame azapfa ari Kagame!!! Nta makiriro dufite uretse ko ijambo ry’Imana ritubwira ko azavunagurika nta wumukozeho. Ibyo tubisanga muri Daniel 8:25 (…he will be broken without human hand)! Imana y’u Rwanda ihora ihoze.

Ndabaga TV