KAGAME YATANGIYE UMWAKA WA 2021 ANAWURANGIZA ATEKINIKA NONE ABAMBARI BE BABUZE AYO BACIRA N’AYO BAMIRA

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Abanyarwanda baciye umugani bagira bati “icumu rizagucungura ntumenya aho ryacuriwe”. Abanyarwanda bagiye kumara imyaka 28 bacurwa bufuni na buhoro, bamburwa utwabo, bakihangana, ariko muri iyi myaka mike ishize, kwihangana byararangiye, nta wugihebera urwaje, ngo bicire aho. Hagiye hagaragara abirwanaho, abandi bakavugiriza induru abicanyi, bakiruka bagahunga. Bamwe barabizize, abandi barabihonoka. Ariko FPR yo irakomeza yigamba iterambere ridahari mu buryo bwo gutekinika gusa.

Icyakomeje gutera inkeke ni ugutekinika imibare n’ibikorwa, byafashe indi ntera, kugeza ubwo Louise Mushikiwabo, uyobora Francophonie yasabye ko “gutekinika” byashyirwa mu nkoranyamagambo y’igifaransa. Nta kabuza yashakaga ko ibikorwa bya Shebuja bigira igisobanuro kizwi.

Kuva umwaka ushize wa 2021 watangira, hakomeje kumvwa imibare y’itekinika mu nzego zose, bigatizwa umurindi n’uko Kagame, intozo izirusha kwica, yabaye uwa mbere mu kubeshya amahanga n’Abanyarwanda, ndetse akageraho ibinyoma bigashira, agatangira kubeshya utunyoma tw’abana, bitakigoye kubeshyuza.

Mu rwego rwo gukubitira ikinyoma ahakubuye turibanda kuri amwe mu matekinika Paul Kagame yavuze asoza umwaka, akagaragaza aho igihugu gihagaze, mu binyoma byinshi, ariko yajya kuvuga ijambo ritangiza umwaka, amagambo agashira ivuga, akavuga ijambo ry’umunota umwe n’igice, none abambari be bakaba babuze ayo bacira n’ayo bamira, kuko bigoye kongera gukora raporo y’ibitagenda kandi umukuru w’abicanyi, yaravuze ko byose bigenda, ndetse ari na byiza kurusha uko byari bimeze mbere y’icyorezo cya Covid-19.

Mu ijambo Kagame yagejeje ku Banyarwanda, ku wa 27/12/2021, mu gihe cy’iminota irindwi (7) irengaho gatoya, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza, yibanda ku mutekano, aho yifatiye ku gahanga abo yita abanzi b’igihugu, avuga ko abagikoreye amakosa bazashyikirizwa ubutabera. Gusa iyo urebanye ijisho ry’ubusesenguzi, usanga abo yita abanzi b’igihugu atari bo, ahubwo ari abanzi b’ubutegetsi, kuko batishimiye ibyo we na FPR ye bakorera Abanyarwanda. Bikaba biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka hafi 28, Kagame atarabasha kwitandukanya n’igihugu ubwacyo, ngo abashe gutandukanya abanzi be n’abanzi b’igihugu.

Kagame yarihanukiriye avuga ko mu gihugu nuri rusange ibintu ari bizima, avuga ko ibiryo bihagije mu gihugu, nyamara yibagirwa ko Imirenge 27 yo mu Ntara y’Iburasirazuba, iyoborwa na Gasana Emmanuel Rurayi, abaturage bahinze, izuba riba ryinshi ntibagira icyo basarura. Leta yarabatereranye bikomeye, maze bagobokwa na bagenzi babo bo muri Rubavu, babahaye ibirayi n’amashu, nabyo ubona ko ari amarenzamunsi.

Abahanga mu bukungu bahise batangira kujora iri jambo ry’uwakabaye atabariza igihugu cye, ariko akabakina ku mubyimba, avuga ko mu gihugu hose hari ibiryo. Nyamara iyo imipaka iba ifunguye abaturage baba barahunze rugikubita, kuko nta kibabaza nko kubona abawe bicwa n’inzara, Leta yo ikagukina ku mubyimba.

Mu Turere twa Bugesera, Kayonza, Gatsibo, Ngoma, Kirehe na Nyagatare hakomeje kuvugwa inzara y’akandare yatewe n’imvura itaragwiriye igihe, maze ibyo bateye byose biruma. Ubu se tuvuge ko raporo zakozwe n’Imirenge muri turiya Turere, zigashyikirizwa MINALOC nk’uko Minisitiri w’Intebe yazisabye, zitageze kwa Perezida? Nyuma se yo gukora izo raporo, abaturage bigeze bahabwa ibibatunga? Byahe byo kajya.

Abasesenguzi batunguwe no kumva Perezida abwira abaturage ko hari ikibazo cy’igwingira ry’abana, nyamara yarangiza akavuga ko abaturage bafite ibiryo bihagije. Ubu se yirengagije abaturage babujijwe guhinga imyaka yo kubatunga, bagategekwa guhinga boberi zororerwamo amagweja, ibireti byo kujyana mu nganda, n’indi myaka abaturage batemerewe gukoraho, nk’ibirayi, umuceri, ingano, soya… nyamara aribo bayihinze?

Ubu se Perezida wikomye Karongi na Musanze, ubwo yasozaga ingando y’iyozabwonko yabereye i Gishali mu mpera z’umwaka ushize, yahise yibagirwa aho ikibazo gikomoka, yemeza ko ibiryo bihari ndetse bimenwa? Ariko ni mu gihe reka akine ku mubyimba Abanyarwanda, yashyize ku ngoyi, kuko we n’abambari be barya ibivuye mu ndege, ntibashobora kuburara, nyamara bajye bibuka ko byose biva mu misoro y’Abanyarwanda, ariko yarangiza agaturaho imibare yo gutekinika ngo igwingira ry’abana ryavuye kuri 33% muri 2020 rigera kuri 38% muri 2021. Ubu se iri zamuka arisobanura ate kandi yemeza ko ibiryo byuzuye mu Rwanda?

Abahanga mu bukungu bemeza ko bidashoboka ko abana bagwingira hari ibiryo, bakibaza nyir’ikosa: ese ni abaturage batabiha abana babo? Ese ni ibiryo babara muri rusange kandi byihariwe n’abantu bakeya? Igisobanuro batanga kirukana iki kibazo cya mbere, kuko nta kuntu umuturage yarya ngo yime umwana we, bakemeza ko igishoboka ari uko abaturage bagizwe abakene ku buryo bukabije, maze ibyo bagakwiye kuba babona barabyamburwa, bihabwa agatsiko k’abantu bakeya. Aha niho Kagame ahera avuga ko ibiryo bihari.

Ubu rero ikibazo gikomeye cyongeye kugwira abitwa ngo bayobora inzego z’ibanze, basabwaga raporo zo gutabariza abaturage, none babuze ayo bacira n’ayo bamira, kuko batatinyuka gukora raporo y’uko ibintu bimeze, nyamara Perezida yaravuze ko ibintu bimeze neza, ndetse n’ibiryo bihari mu gihugu hose ku bwinshi.

Biragaragara neza ko hakwiye kubaho imikoranire hagati ya za Minisiteri n’ibindi bigo bishinzwe kubara ibijyanye n’ubukungu ndetse no kwihaza mu biribwa, kugira ngo hatabaho kongera gutekinika. Birababaje kuba igihugu cyitwa ngo gifite Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR), nyamara bikananirana kumenya umusaruro w’abaturage no kuwuhuza n’ubwiyongere bwabo, bigatuma bamwe bamena ibiryo, abandi bicwa n’inzara. Nta wundi rero wabihuza uretse FPR, ariko bimaze kugaragara ko idashishikajwe n’abaturage, ishaka ubukire gusa.

Kuba utamenya umusaruro w’imyumbati, ibishyimbo, ibijumba, ibigori, ibirayi, umuceri, amata, n’ibindi. Igihugu kitagira imibare ntigishobora gutera imbere na rimwe. Byaba bibabaje niba hakiri imiryango igihatirwa kugurisha umusaruro wose, maze abana n’umuryango bagasigara bicwa n’inzara, mu gihe abambari ba FPR bo bataka indwara ziterwa no kurya ibiryo birenze ibikenewe (obésité), bakongera bakivuza mu misoro y’abandi.

Kuba hari inganda za FPR zitunganya umusaruro ariko zidahinga nabyo bikwiye guhagarara kuko abaturage bahagwa, mu gihe batwariwe umusaruro kuri makeya, nyamara bakenera ibivuye mu nganda bagatanga umurengera w’amafaranga badafite. Dufashe nk’urugero, uruganda rukora ifiriti mu Karere ka Nyabihu rugurisha amagarama 250 y’ifiriti ku 2,000 FRW, mu gihe umuturage aba yabagurishije ibirayi kuri 200 FRW. Bisobantye ko umuturage azakenera gutanga 50 Kg by’ibirayi kugira ngo abone ikiro kimwe cy’ifiriti. Ni nako bigenda ku muceri, aho umuturage asabwa gutanga ibilo bine (4 Kg) by’umuceri udatonoye kugira ngo abone ikilo kimwe (1Kg) cy’umuceri utonoye, agasabwa gutanga 5 L z’amata yakamye kugira ngo abone 1 L y’amata yatunganyijwe. Anasabwa kandi gutanga 20 Kg by’imyumbati, kugira ngo abone 1 Kg cy’ifu. Ibi byose rero bihurira hamwe umuturage agasigara abayeho ku bugenge bw’Imana gusa, abakire bagakomeza gukira.

Mu kwanzura rero twavuga ko iri tekinika ryabaye umwera uturutse ibukuru, bugacya wakwiriye hose, ntaho rishobora kugeza u Rwanda, kuko abaturage barushaho gukena, abambari ba FPR bakarushaho gukira. Kuba u Rwanda rudaha agaciro ubusesenguzi bukorwa, ni ikimenyetso gifatika ko FPR ititaye ku mibereho myiza y’abaturage. Umugani uvuga ngo “aho amata atemba agana, niho abayakunda berekeza umunwa” warapfukiranwe kuko ugerageje kuvuga kuri ubu busumbane yitwa umwanzi w’igihugu, agahita afungwa.

Ahirwe Karoli