Yanditswe na BUREGEYA Benjamin
Impuzamashyirahamwe y’Imiryango itari iya Leta irengera Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu Rwanda (CLADHO) irasaba ko ihame ryo gufata nk’abere abacyekwaho ibyaha cyangwa amakosa (Présomption d’innocence) ryakubahirizwa.
Ubu busabe buje mu gihe abantu batandukanye bari bamaze iminsi binubira ibyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi bakora byo kwerekana mu itangazamakuru ababa bafashwe bakekwaho ibyaha, nyamara nta rukiko rwari rwabahamya icyaha, ibyo bise ”guparedinga” (parading) cyangwa “défilé”. Usanga rero bibangamiye bikomeye Uburenganzira bwa Muntu, kuko iyo wamaze kwerekanwa ku ma Télévisions na YouTube Channels, uba wamaze gufatwa nk’uwahamijwe icyaha.
Ariko kugeza n’ubu inzego zose bireba zavuniye ibiti mu matwi, ziracyakomeje ubu bugome bweruye.
CLADHO, mu ibaruwa y’amapages atatu yandikiye Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, unafite mu nshingano ze izi nzego zose, igaragaza ko RIB na Polisi bakora ibi byaha byo kwerekana abantu bagifatwa nk’abere yabigambiriye, ariko izi nzego zikaba zitarabibazwa n’inkiko cyangwa ngo zibibuzwe.
CLADHO ivuga ko igamije gukora ubuvugizi, igasaba ko kubahiriza ihame ryo gufatwa nk’umwere, igihe utarahamywa ibyaha n’inkiko ryahabwa agaciro, kandi izi nzego zigahita zibihagarika vuba na bwangu.
Muri iyi baruwa CLADHO yibanze ku mategeko arebana n’Uburenganzira bwa Muntu, uhereye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, risumba ayandi yose, inashingira ku mategeko n’amasezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono n’u Rwanda runakanayemeza (International Conventions and Protocols signed and ratified by Rwanda), ndetse n’andi mategeko akoreshwa mu Rwanda.
CLADHO yahisemo kugaragariza izi mpungenge Minisitiri w’Ubutabera, icya rimwe akaba n’intumwa nkuru ya Leta. Ivuga ko ntaho byabaye ko umuntu utarahamywa n’urukiko icyaha yerekwa itangazamakuru. Ikibaza rero impamvu RIB na Polisi batangariza abanyamakuru abantu baba bakekwaho udukosa tworoheje, tutanagize icyaha. Kubagaragaza mu majwi no mu mashusho ni ukubabangamira mu buryo bukomeye.
CLADHO ikomeza ivuga ko ibi bibakoza isoni n’ikimwaro kandi bikabasebya cyane. Ibi kandi bivugwa na CLADHO bikunze kumvikana abanyamategeko babisaba abacamanza mu nkiko, ariko inzego zose zahisemo kwicecekera, uburenganzira bw’abakekwaho ibyaha bukomeza guhonyorwa, uko bwije n’uko bukeye. Umunyamategeko Pierre Célestin Buhuru avuga ko ihame risobanutse neza kandi ryanditse mu mategeko. Yagize ati “ukekwaho ibyaha agomba gukomeza gufatwa nk’umwere kugeza igihe abihamirijwe n’urukiko”. Yifashishe ingingo ya 13 y’Itegeko Nshinga yagize ati “Leta ifite inshingano zo kubaha umuntu, kumurinda no kumurengera”. Ati “niba Leta ariyo ifashe iya mbere mu kwica amategeko, bizagarukira he?”
Kugaragaza abere bari mu mapingu ni igisebo kigayitse kuri Leta, ariko kikanagira ingaruka ku berekanwa kuko bahita baterwa icyizere. Hari abirukanwa ku kazi, abandi bagahunga imiryango yabo kubera isoni n’ikimwaro baba bambitswe. Agasanga uyu muco mubi ukwiye gucika mu maguru mashya.
Uwitwa Olivier Tuyisenge, aherutse guteshwa ubukwe bwe mu mwaka ushize, maze we n’umugeni we n’abari babatahiye ubukwe bajyanwa kurazwa muri stade ku munsi w’ubukwe bwabo, bazira ko ngo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ukibaza niba hari itegeko rihana iri kosa, ariko bikaba kwa kundi mu Rwanda hadakurikizwa amategeko ahubwo hakurikizwa amabwiriza, rimwe na rimwe aba nta n’aho yanditse.
Olivier mu magambo ye yagize ati “njye mbifata nko guhururiza abakekwaho ibyaha kandi bidakwiye. Ahubwo Polisi yajya ikora itangazo rigenewe Abanyarwanda, ikabamenyesha abakekwaho ibyaha, ikazanongera gukora irindi yerekana uko byarangiye, niba barahamijwe ibyaha cyangwa barabaye abere. Naho kubakoresha défilé mu mapingu birasebeje cyane”.
Tuyisenge Olivier avuga ko kuba yararajwe muri stade ku munsi w’ubukwe bwe byamugizeho ingaruka zikomeye, kuko aho anyuze hose bamuryanirana inzara, bakamutungirana intoki, bikamutera ipfunwe, kuko n’akazi ke kahise gahagarara hejuru y’agakosa gato bari gutangira amande bigahita birangirira aho. Agasaba rero ko ubusabe bwa CLADHO bwahabwa agaciro, kandi ubirenzeho akajya abihanirwa kuko ari ubugome.
Ikindi cyababaje Abanyarwanda batari bake ni uko kugeza ubu twandika iyi nkuru, Minisitiri Emmanuel Ugirashebuja wandikiwe, yaracuye ararumira, n’ubutumwa yandikiwe n’abanyamakuru ntabwo yashubije. Me Pierre Célestin Buhuru yaburiye abanyamakuru kuzajya bitwararika, mu gihe batumijwe ngo berekwe abakekwaho ibyaha, kuko hari igihe bashobora kugwa mu mutego w’ubushinyaguzi, cyangwa bakica imyiregurire y’abakekwaho ibyaha, kuko abanyamakuru barengera bakabaza abakekwaho ibyaha uko babikoze, bakabatega imitego, ibyo bashubijwe bikabikwa, bikazaba ibimenyetso bishingirwaho mu rubanza.
Bitandukanye n’icyo amategeko ateganya kuko ushinjwa siwe wishakira ibimenyetso bimushinja, ahubwo ashaka ibimushinjura ku byaha aba yarezwe. Iyo rero mu rubanza bazanyemo ibyo yabwiye abanyamakuru, baba bamurenganyije, mu gihe itegeko rimwemerera kuguma acecetse kugeza ajyanywe mu rukiko.
Me Buhuru asanga ikintu cya mbere Minisitiri agomba gukora akibona iyi baruwa ari uguhagarika ibi bikorwa by’ubugome bikorwa n’inzego ziri mu nshingano ze. Asanga kandi Minisitiri abifitiye ububasha, yabikora ntawe abajije, ariko uburenganzira bw’abantu bugakomeza gusigasirwa, aho kwambikwa amapingu isi ikabota.
Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko ibi byaha byaha by’ubugome, byo kwambura igitinyiro n’icyubahiro, abakekwaho ibyaha bitarabahama, bigoye kubireka, kuko Polisi yakomeje kugenda yumvikana ivuga ko mu kwerekana abakekwaho ibyaha, nta tegeko iba yishe, ko abanyamakuru aribo batagomba kubagaragaza amasura. Ukibaza rero niba Minisitiri azemera ubusabe bwa CLADHO cyangwa niba azashyigikira ubu bugome. Gusa uko byagenda kose ibintu bigomba gusubirwamo, abaturage bakarengerwa bakanarindwa.
Birababaje kandi biteye agahinda kumva FPR yirirwa ibeshya ngo “umuturage ku isonga” kandi ariyo imusonga, imwambura igitinyiro n’icyubahiro yahawe n’Imana. Niba abambari ba FPR bakomeje kwica amategeko aribo bene yo byaba bikomeje kugaragaza kwirengagiza ukuri ukuzi, no kunezezwa no kubangamira uburenganzira bw’abakekwaho ibyaha, kandi ibishatse byahagarara uwo munsi. Duhanze amaso, igishyika cyinshi uko Minisitiri Ugirashebuja azizbukira iki gitero simusiga CLADHO yamugabyeho.
BUREGEYA Benjamin
Intara y’Uburasirazuba.