URUPFU RWA SENATERI KALIMBA ZEPHILIN – ABATWA BAZAVUGIRWA NANDE ?

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Ku wa mbere tariki ya 3 Mutarama 2022 habyutse humvikana inkuru y’incamugongo yavugaga ko uwahoze ari Senateri Kalimba Zéphyrin yitabye Imana, aguye mu bitaro by’umwami Fayçal i Kigali, mu gihe inkuru y’uburwayi bwe yari imaze igihe yaragizwe ibanga, abantu bagaheraho bavuga ko FPR ibifitemo uruhare.

Senateri Kalimba yavukiye mu Karere ka Ruhango, avukira mu muryango wo mu gice cyahoze cyitwa Abatwa, ariko abasha kwiga amashuri kugeza no ku rwego rwa Kaminuza. Mbere yo kwiga Kaminuza yabanje kuba umujandarume mu gihe cy’imyaka ine n’amezi umunani, mbere y’1994, arangije Kaminuza ahabwa akazi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ariko akomeza kugaragara nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa bene wabo, byagaragara ko bakiri nyamuke, yaba mu myanya y’akazi, mu mashuri no mu buzima busanzwe.

Mu 1990, Kalimba yashinze umuryango uvuganira abo mu gice kitwaga Abatwa awita CAURWA (Communauté des Autochtones du Rwanda), anawubera umuyobozi. Muri icyo gihe yagiye yumvikana kenshi anenga uburyo Abasangwabutaka batitabwaho, agasaba ko hari icyakorwa kugira ngo imibereho yabo ihinduke, ariko nta cyakozwe kuko Gen Habyarimana wayoboraga yari yugarijwe bikomeye n’intambara yagabweho, ku wa 01 Ukwakira 1990, yamusabaga imbaraga z’ibikoresho na diplomatie atari afite mu buryo buhagije. Ibi ariko ntibyaciye intege Kalimba, yarakomeje aharanira intego yari yarihaye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda yariho icyo gihe, hapfuye Abatwa batagira ingano, dore ko bari basanzwe atari na benshi, kuko uwabashaga gutera intambwe mu mibereho yahitaga ahindura ubwoko, akaba Umuhutu cyangwa Umututsi. Ntacyo byari bitwaye kuko n’ubundi ibyiswe amoko Hutu-Twa-Tutsi bitari amoko y’amaraso, ahubwo byari ibyiciro by’imibereho.

FPR ikimara gufata ubutegetsi yiyegereje Kalimba na bagenzi be kugira ngo bayibwire ibanga bakoresheje ngo barokoke, gusa byaje kurangira nabi kuko FPR yahise ibahatira guhindura izina, maze aho kwitwa Abasangwabutaka (Autochtones), ibahatira kwitwa Abasigajwe inyuma n’amateka. Icyari CAURWA cyahise gihindurwa COPORWA (Communauté des Potiers du Rwanda), maze kubera kwigura barabyemera. Nta yandi mahitamo bari bafite kuko FPR yicaga buri wese wanze ibyo imusabye gukora.

Mu Burundi

Mu 1997, Kalimba Zéphyrin yayoboye Ihuriro ry’imiryango yita ku basigajwe inyuma n’amateka mu karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests). Iki gihe Kalimba yari abonye uburyo bwiza bwo kuvuganira bene wabo bari baratereranywe kuva kera. Mu Rwanda bagira imvugo ivuga ngo “na ya mabati mwatwemereye ntimwaduyaduhaye”, yakomotse ku Batwa b’i Nyanza bemerewe amabati mu myaka ya za 1980, bikarangira batayabonye.

Mu myaka ya mbere, u Rwanda ruvuye mu nzibacyuho, kuva mu 2003, Kalimba yakomeje kuvuganira abo mu cyiciro cyiswe Abatwa, ariko akabivuga mu ibanga rikomeye kuko FPR yari yarabise Abahejejwe inyuma n’amateka. Yabashakiye amashuri bariga, abandi binjizwa mu mirimo rusange y’igihugu, ntibyashimisha FPR kuko iyo umuntu abohotse agatangira kwigenga, FPR iba irimo gutakaza umubare w’abacakara.

Abacurabwenge ba FPR babonye muri Kalimba ikiraro cyiza cyo kwigarurira abo mu cyiswe ubwoko bw’Abatwa, maze, mu 2012, bamushyikiriza Kagame ndetse amutoranya mu ba Senateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, abikora kugeza mu 2020. FPR yumvaga ko azahinduka ariko irategereza iraheba.

Mu 2020, Senateri Kalimba yaje gufatwa n’indwara idasanzwe yo mu buhumekero, agerageza kwivuza ariko biranga biba iby’ubusa, kugeza ubwo inama y’abaganga yamusabiye kujya kwivuza muri Israheli ariko abambari ba FPR barabyanga, bavuga ko amaze kumenya amabanga menshi y’ubutegetsi, ko aramutse atagarutse, agahungira ku mugabane w’Uburayi cyangwa Amerika, batakwivana imbere y’ibyo yatangaza.

Yakomeje kwandikira Kagame amusaba ko yakwemererwa kujya kwivuza hanze y’u Rwanda ariko ategereza igisubizo, amaso ahera mu kirere, kugeza ubwo mu mpera z’ukwezi kwa 11/2021 yaje kuremba cyane, yaratindahaye bikabije ku buryo no kwivuza kuri Centre de Santé atari kubishobora. Aha rero niho abasesenguzi bahurije kuri ya mvugo igira iti “FPR iguhekenya ifite icyo igukuramo, wamara gushiramo uburyohe, ibona ntacyo ukiyimariye, ikagucira nka shikarete”. Nawe cyari cyo gihe cye!

Abari hafi ya Kalimba bababazwa n’uko yitanze atizigamye mu mirimo yakoreye Leta, ariko yagera igihe ayikeneyeho ubufasha, ikamwirengagiza, agapfa nk’imbwa kandi yari umugabo wagize akamaro kenshi, yaba ku muryango mugari w’Abatwa mu Rwanda by’umwihariko no ku gihugu muri rusange. Nta wuzamwibagirwa!

Uru rupfu ruje mu gihe abantu benshi mu Rwanda bagiye bagaragaraho kurebera no guceceka, aho kwamagana ikibi hatitawe ku bagikora n’abagikorerwa. Birababaje kuba baba abo bakoranye muri Sena, abaharanira uburenganzira bwa muntu, impirimbanyi za demokarasi, n’abandi bose, nta n’umwe wigeze yamagana aka gashinyaguro kakorewe Senateri Kalimba. Ni nde utabona ko iyo avuzwa yari gusunika iminsi? Nta kundi byari kugenda kuko nta kintu na kimwe FPR ikora mu bwihisho, iba yabanje guca amarenga.

Dufashe nk’urugero, ejo bundi umucurabwenge wa FPR, Tito Rutaremara, yaciye amarenga yirengagijwe, ariko ibyo yavugaga yari abizi neza. Uyu musaza yagiye kuri Twitter yandika inyandiko ndende, ifite paragraphes zigera kuri 17, avuga ko Abahutu ari abanzi b’Abatutsi. Ntiyabihaniwe nyamara undi wese ukomoje ku moko, ahita ashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside, agafungwa cyangwa akicwa.

Kubwira umuntu ko afite umwanzi, haba habibwe amacakubiri akomeye ashobora no kugeza ku bwicanyi, mu gihe Leta ica ku ruhande ikavuga ko ishaka kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda. Aho gufunga uyu wigisha amacakubiri, hafunzwe Rashid, Théoneste n’abandi, mu gihe amagambo bavuze atanganya ubukana n’aya Tito. Uku gukingirwa ikibaba na FPR, buri wese abona neza aho biganisha u Rwanda, ariko nta wuvuga.

Mu kwanzura iyi nkuru twavuga ko buri wese akwiye gufungura amaso y’umutima maze akareba ko FPR igihe cyose iguhekenya ifite icyo igukuramo, wamara gushiramo uburyohe ikagucira nka shikarete. Kubeshywa ko twageze ku bumwe n’ubwiyunge ni inzozi zidashobora kujya mu ngiro, igihe cyose FPR ikiyoboye igihugu.

Ikibazo si amoko kuko FPR idatoranya abo yica, mu byiciro byose harimo abo yibasira bakicwa cyangwa bagafungirwa ubusa, abahonotse bakirukira mu mahanga, ariko ikarenga ikanabakurikirayo. Igihe tugezemo si icyo kwicara ngo turambye, kuko imfu za hato na hato, zica amarenga ko hategurwa ikintu kibi cyane. Ntawabasha kubara agahinda kari mu mitima y’Abatwa bavuganiwe na Kalimba, kuko kubona undi nkawe bitazashoboka na rimwe. Kalimba yitangiye agatsiko ka FPR, ariko nta kindi imwituye uretse kubuzwa ubuvuzi. Amarenga ya Tito Rutaremara yerekana ko hari umwihariko FPR ifite mu kwica abo yita abanzi bose. Kutabibona ni ukwirengagiza kuko kwica byamaze guhinduka umuco, kugeza ubwo buri wese abibona.

Nta wundi wungukiye muri jenoside uretse FPR, niyo mpamvu yabaye igikangisho ku bayinenga bose. Abo yishe ntibagira ingano, abafunzwe baratakamba, abandi barapfa uruhongohongo, nta gikurikirana bafite.

Remezo Rodriguez

Kigali