Nyuma y’uko abaturage batagira ingano basenyewe mu Midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro, aho benshi bazi nko muri Bannyahe, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, maze bamwe ku bw’amaburakindi bakemera kwimurirwa mu mazu yubatswe mu Busanza ho mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, ubu uyu munsi baratabaza ndetse bararira ayo kwarika kubera ibibazo.
Muri rusange uru ruhuri rw’ibibazo bisanzemo bemeza ko babitewe na Leta, itarabagiriye impuhwe ngo ibahe ingurane ikwiye. Ese ubundi barinda kugirirwa impuhwe kubera iki ko imitungo ari iyabo kandi Itegeko ryo kwimura abantu rivuga ko abaturage bimuwe ku mpamvu z’igikorwa cy’inyungurusange bahabwa ingurane ikwiye, kandi batayihabwa mu gihe cy’iminsi 120 igenagaciro rigateshwa agaciro, nta yandi mananiza.
Ibi rero byo kwangazwa ntawe byatungura kuko duhora twerekana ukuntu agatsiko ka FPR kadaha agaciro amategeko kaba karashyizeho, ahubwo kita ku mabwiriza, akenshi aba afite inzirakarengane agushamo. Uku rero niko byagendekeye aba basenyewe biturutse ku mabwiriza none abenshi babaye inzererezi, abana ntibakiga, abandi babuze uko bagira bemera gutuzwa bisanze mu ruhuri rw’ibibazo batewe na Leta-rushenyi.
Izi nzirakarengane rero zatujwe mu Busanza zihangayikishijwe no kuba mu mazu zitishimiye kuko yubatse nabi, akaba ashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ndetse akaba atagira ibyangombwa kandi MINALOC n’Umujyi wa Kigali bari barasezeranyije abazemera gutuzwa guhabwa ibyangombwa by’amazu, none umwaka urihiritse, abaturage baravuze bararuha, abategetsi batereye agati mu ryinyo na n’ubu.
Birababaje kuba bari barabeshywe ko amazu ari ayabo ndetse bazahabwa ibyangombwa byayo bashobora no gusabiraho inguzanyo mu bigo by’imari biciriritse, none nyuma y’umwaka basanze amazu yose ahari yanditse ku Mujyi wa Kigali, ku buryo bashobora kuyasohorwamo isaha iyo ari yo yose. Ni agahinda gakabije gusa.
Aba baturage baragaragaza ko batishimiye imibereho babayemo aho batujwe kuko ibyo bijejwe byose batigeze babibona, ariko cyane cyane bagahangayikishwa no kutagira ibyangombwa by’amazu batujwemo. Aba baturage bemeza bashize amanga ko abategetsi bababeshye ibitangaza, none bisanze mu bibazo utabara.
Bavuga ko ubutegetsi bwababwiye ko nibemera kujya mu Busanza bazahabwa ibyangombwa by’amazu n’imfunguzo, ariko batunguwe no kwamburwa ibyangombwa bari basanganywe bategereza ibindi baraheba. Ikindi cyabatunguye ni uko basenyewe inzu bavanagaho amaramuko, none bisanze baba mu nzu z’icyumba kimwe (chambrette/studio) cyangwa z’icyumba kimwe na salon nabyo bitandukanyijwe na triplèxe.
Izi nzu kandi zubakishije ibikoresho bitaramba (matériaux non-durables) nk’aho usanga amadirishya n’inzugi bikoze mu biti, imvura inyagira bigahita bibyimba bigasenyuka, kandi amazu basenyewe yari akingishije inzugi n’amadirishya bikoze mu byuma (métallique). Bakaba rero bahangayikishijwe n’uko bazavugurura amazu atabanditseho. Bagasaba Umujyi wa Kigali na MINALOC kubahiriza amasezerano bagiranye mbere yo kuzijyamo, bitaba ibyo bakazivamo bakisubirira kuba aho basenyewe kuko basanga abanze gutuzwa muri ariya mazu, bakayoboka inkiko barabarushije guhitamo neza, bakanga gutuzwa.
Abatuye muri aya mazu bemeza ko kuyaryamamo ntaho bitaniye no kuryama hanze kuko n’ubundi iyo imvura iguye banyagirwa kubera ko nta gikingira amadirishya ngo kibuze amazi kuza mu nzu, ibirahure byaramenaguritse kuko byari bifashwe n’ibiti bidakomeye, mu mbuga hagati y’amazu nta canalisations z’amazi zatekerejwe ku buryo iyo imvura ihise imbuga zose ziba zabaye nk’ikiyaga, ndetse amazi akarenga agatera mu mazu yo kuri niveau ya mbere, bakumva rero batashobora gukomeza kubyihanganira igihe kinini. Bagasaba Umujyi wa Kigali na MINALOC kubakemurira ibibazo kuko ibyo bijejwe bitandukanye n’ibyo basanze.
Abaturage barasaba abategetsi kubaha ibyangombwa by’amazu byanditse mu mazina yabo, bakabaha amazi n’umuriro byanditse mu mazina yabo, bakabasanira ibyo bakoze nabi ndetse bagasimbuza amadirishya n’inzugi zikoze mu biti. Ntibumva ukuntu babwiwe ko bajyanywe ahantu heza, inzu ya make ikabarirwa 14,000,000FRW none bakaba barisanze mu ruhuri rw’ibibazo bashowemo na Leta, kandi nta mpuhwe yari ibafitiye. Basanga ntaho bavuye ntaho bagiye ahubwo baricuza bikomeye icyatumye bemera kuzijyamo.
Aba baturage bibaza impamvu babayeho nk’impunzi mu gihugu cyabo, bakanibaza niba ari abanyamahanga bikabayobera. Bareba ukuntu babeshywe ko batabawe none bakaba baratujwe mu nzu zikikijwe n’imikingo miremire itubakiye, bagahora bikanga ko yabagwaho mu gihe imvura yaba yabaye nyinshi. Ni akumiro.
Ku bijyanye n’ibikorwa remezo babeshywe ko bazahasanga amashuri, ibiro bya Polisi, ivuriro n’isoko ariko barahageze ntibabona na kimwe mu byo basezeranywaga, bagasanga uwahisemo kutahatuzwa yahabwa ingurane mu mafaranga, ariko nabo batuye mu mazu arutwa n’ayo basenyewe agasubirwamo akubakwa neza. Aba baturage batungurwa buri gihe n’uko Leta ibatekerereza kandi bayisaba kubakemurira ibibazo yabateje, igaterera agati mu ryinyo. Bumva nta wundi wabamara agahinda bafite kereka Imana yo mu ijuru yonyine. Bagoswe n’ibibazo by’imibereho bikomeye ku buryo basaba Minisitiri JMV Gatabazi kuza kubasura akirebera uko abo yangaje babayeho, akahava abakemuriye ibibazo kuko n’ubundi bahaje by’amaburakindi.
Abatujwe muri aya mazu barashishikariza bagenzi babo basigaye mu matongo kudahirahira ngo bemere gutuzwa muri aya mazu akingishije imbaho mu gihe basenyewe akingishijwe inzugi za métallique. Abana batiga nibo usanga babaye mayibobo ejo mu gitondo, ejo bundi bakazaba amabandi kabombo, nyamara ntacyo ababyeyi babo babakorera ngo babarinde ubu buzima bugoye kubaho. Ese FPR yabasenyeye yananiwe kubaha indishyi ikwiye mu mafaranga yose isarura mu Banyarwanda n’abanyamahanga mu nguzanyo zihoraho? Inzu zitagira ibyangombwa byanditse ku batujwe nyamara barasenyewe bamaze kwamburwa ibyo bari basanganywe FPR yabisobanura gute? Guhererekanya ibyangombwa byabananije iki mu by’ukuri?
Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko aba baturage barenganiye mu gihugu cyabo, bizezwa ibitangaza bahageze barabibura, ku buryo bemeza ko badashobora kuzumva bishimye bibaho. Aba baturage bavugana agahinda gakabije bibaza igihe bazagirira uburenganzira kuri izi nzu batujwemo ku ngufu mu gihe nta byangombwa bazifitiye. Bagasanga aka ari akarengane katagira ingano ku buryo bamwe bihebye bikomeye. Iri hungabana bateye abaturage igihe kizagera babibazwe. Guheza aba baturage mu bukene ntacyo byageza ku gihugu, ndetse ubu buzima busharira FPR yashyizemo aba bantu bose yagize inzererezi izabwicuza.
Twe rero dusanga ubu ari bwa bugome bwa FPR bwo kuzerereza aba baturage no kubaheza mu bukene. Ubu se igenagaciro ryo mu 2017 riracyafite akahe gaciro mu gihe abategetsi bafite indimi 10 mu kanwa. Rimwe ngo babimuye ku mpamvu z’inyungu rusange, ubundi ngo bakijijwe ibyago byo gutura mu manegeka, ubundi ngo bari batuye mu kajagari. Ese abimurwa mu kajagari bemerewe kwangazwa ku gasozi bari batuye?
Ndabaga TV