Yanditswe na Remezo Rodriguez
Tumaze iminsi tubona mu itangazamakuru abaturage benshi bagaragara bahakana kwikingiza COVID-19. Twabonye umusaza witwa Nyarwaya yanga ko bamukingira nyuma tuza kubona bamuziritse, umusirikare ufite imbunda kandi wambaye impuzankano yamupfukamyeho baramukingira ku ngufu, yishwe n’agahinda.
Twumvise na none umukecuru wanze ko bamukingira avuga ko urukingo rwa mugiga yatewe mu gihe cyahise rwamumugaje, agahita azinukwa inkingo. Hakiyongeraho umusaza w’i Gahini mu Karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba, wanze ko bamukingira, avuga ko ari impamvu y’idini ituma atikingiza, bajyaho barahondagura, arembye aremera bamukingira ku ngufu. Hari n’abahungiye i Burundi babagarura ku ngufu barabakingira.
Twabonye abagiye banga kwikingiza kubera idini bakabirukana ku kazi barimo Christine w’i Rubavu na bagenzi be. Ni henshi abakozi, biganjemo abarimu, birukanywe bagiye batakambira Leta abemeye kwikingiza bagasubizwa mu kazi, abandi bakangirwa, bakaba bakirimo gusiragira kandi barikingije inkingo zose zisabwa.
Kuva uyu mwaka watangira inzego z’ibanze n’iz’umutekano zaritabajwe maze zirara mu baturage, urugo ku rugo, zirakubita zigira intere, abaturage bibarambiye batangira kwirwanaho, bagahangana n’inzego zitaza kubigisha ubwiza bw’urukingo, ahubwo zikaza zikubita zikomeretse. Abaturage bakeneye kubanza kwigishwa.
Ariko noneho byabaye agahomamunwa ubwo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25/01/2022, inzego z’Akagari ka Bwinsanga, mu Murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, ziraye mu rugo rw’umwe mu baturage wanze kuvuga amazina ye, zinjira zifite amakuru ko muri urwo rugo harimo abantu 8 batikingije barimo umugabo, umugore n’abana 12 ariko abujuje imyaka yo kwikingiza bakaba ari 8 gusa. Nta bisobanuro bahawe, bagabweho igitero mu rukerera batarabyuka, ubyutse bagahita bamufata, bagakubita.
Aba bayobozi gito bari bakoze kuri Polisi, DASSO n’abanyerondo binjira muri uru rugo basimbutse urugo mu ma saa kumi za mugitondo, bararira abahatuye, noneho ubyutse agahita afatwa akaryamishwa mu mbuga, atanifubitse, ntanahabwe umwanya wo kujya kwifubika ngo atabwira abandi.
Byageze mu saa kumi n’ebyiri hafi kimwe cya kabiri cy’uyu muryango kiryamye mu mbuga, kuko bari bagose urugo, ugerageje gucika agahita agarurwa. Saa moya nibwo igikorwa nyirizina cyatangiye batangirira ku gukubita buri wese, babwirwa ko banze gahunda za Leta, bakaba batumye baza kubakingirira mu rugo, bataye akandi kazi. Kugeza icyo gihe nyir’urugo yari yanze gusohoka, ariko kubera induru y’umukecuru n’abana bakubitwaga mu mutwe no ku bindi bice by’umubiri byatumye abaturage baturanye bahurura, bavuza induru n’aba kure baraza, barakubita baruzura, umugabo arebera mu idirishya abonye ko batabawe arasohoka.
Abanyerondo bigabanyijemo kabiri, bamwe bajya kwirukana abaturage basakurizaga inyuma y’urugo, abandi basigarana na Gitifu na SEDO b’Akagari ka Bwinsanga, bakomeza gukubita abagize uyu muryango uko ari 12. Byageze saa yine umusaza inkoni zimurembeje, bavuga ko nta mpuhwe babafitiye zo kubakingira, uyu musaza akababwira ko ntaho inkingo zigiye, bakomeza kubisengera bazabona igisubizo kivuye ku Mana bakajya kwikingiza ku Kigo Nderabuzima cya Polisi, dore ko Ishuri ndetse n’Ikigo Nderabuzima by’Abapolisi biri muri aka Kagari. Abapolisi bane bari bahari babiri bagiye, basa n’ababyemeye, ariko abandi bapolisi babiri, Abayobozi b’Akagari, DASSO n’Abanyerondo noneho bareka gukubita abagize umuryango, bakubita nyir’urugo bavuga ko ari we ugumura abandi, ubwo abandi bamwe bari bambaye amapingu, abandi baboheshe imigozi.
Byageze mu ma saa tanu, umugabo wari wambaye amapingu akirimo gukubitwa, abacunga ku jisho asimbukira mu nzu, DASSO wari ufite inkoni amwirukaho ageze muri salon aramubura, yinjiye mu cyumba asanga umusaza yamwiteguye, ahita amukubita inyundo mu mutwe, akoresheje amaboko abiri, yambaye amapingu, DASSO ahita yikubita hasi aripfusha kugira ngo aremereze ikibazo. Bahamagara ku Murenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Gishari, Muhinda Augustin, yahise ahagera ako kanya mu ma saa sita, babanza kujyana DASSO kwa muganga, bahasiga abanyerondo, ariko mu minota itarenga 10 haje imodoka yuzuye abapolisi, bakora raporo y’ibibereye aho, nayo itavuzweho rumwe.
Muri iyi raporo banditsemo ko “inzego z’umutekano n’iz’ibanze bagiye gukurikirana, urugo ku rundi bareba ko abantu bose bikingije, COVID-19 bageze kuri uwo mugabo basanga iwe ntibarikingiza, mu gihe bari kuganiriza umwana we ku ruhande, umugabo ava mu rugo afite inyundo ayikubita DASSO mu mutwe agwa hasi, hakurikiyeho guhita afatwa ndetse n’umwana we n’umugore we bahise bafata isuka n’ibiti bagaragaza ko badashaka kwikingiza.”
Nyamara aya makuru yanyomojwe n’abaturanyi kuko bavuze ko abo bategetsi batagiye urugo ku rundi kuko bararariye urwo rugo rwonyine, bakaba babatse ibyangombwa barabibura, kandi imodoka ya Gitifu w’Umurenge yahageze saa sita, DASSO yamaze gukubitwa, kandi ngo yakubitiwe mu nzu si hanze.
Umurenge ushinja uru rugo kuba rusengera mu idini ritazwi rikorera i Gicumbi mu Majyaruguru, bakaba batemera gufata ibyangombwa nk’indangamuntu, bakaba batanishyura mutuelle de santé. Aha rero niho byagaragaye ko Gitifu yivuguruje kuko yavuze ngo bagendaga urugo ku rundi, yarangiza ngo uyu muryango usengera mu idini ritazwi, akavuga ko barwanya gahunda za Leta, bigaragara ko ari bo bari bagenderewe.
Abaturage batangaza ko urugo rwose rwajyanywe ku Murenge ariko bamwe baza gutaha hasigara hafunzwe umugabo n’umuhungu w’imfura, abandi bana 11 na nyina bahita bifungirana mu nzu bagasenga baririmba, basakuza, batinya kugirirwa nabi n’inzego z’umutekano. Abaturanyi bemeza ko bababonye binjira mu rugo barikingirana uko ari 12, barekuwe, kandi basengaga bavuga ururimi rutazwi muri aka gace.
Twakwibaza impamvu inzego z’ibanze n’iz’umutekano bahutaza abaturage, babaziza ko batikingije, nyamara Minisitiri JMV Gatabazi, aherutse gutangaza, mu mpera z’icyumweru gishize, ko kwikingiza atari itegeko. Ariko mu bikorwa sibyo, abo mu nzego zo hasi bazengurukana mu ngo n’abaganga, n’abajyanama b’ubuzima, bagahatira abaturage kwikingiza, bakwanga bakabahondagura bakabagira intere, bakemera kwikingiza ku ngufu, ubwo abategetsi bakaba besheje umuhigo kuko buri munsi batanga imibare ku Karere y’abamaze gukingirwa, nako kakayohereza muri MINISANTE na MINALOC.
Ibi rero byo mu Turere tuba duharanira kuba utwa mbere mu bakingiwe nicyo gituma abaturage bahohoterwa. Nta nyungu aba bategetsi bafite ku baturage kuko batabakunda, icyo bashaka ni irushanwa. Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 26/01/2022, Akarere ka Rubavu niko karaye ku mwanya wa mbere mu gihugu, kuko kamaze gukingira abagera ku 108%, bakavuga ko barengeje umubare bagakingira n’abaturanyi babo bo muri DRC bahagenda, ariko bakavuga ko hari abarenga 80,000 by’abanya Rubavu bitarikingiza urukingo na rumwe.
Turasaba dukomeje imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abantu ku giti cyabo, gutabariza aba baturage bahohoterwa, bagakubitwa, bazira ko batikingije COVID-19, nyamara hakwiye kubanza kwigisha kurusha gukoresha ikiboko, kuko usanga abenshi batingiza ari imyumvire ishingiye ku idini, kandi nta tegeko na rimwe ribihanira. Ibi bintu byo kumugaza abantu ubabeshya ko ubashakira ibyiza FPR ibishatse byarara bihagaze, kuko icyo baba barwanira ni ukwigaragaza mu ruhando rw’amahanga, si inyungu z’umuturage.
Remezo Rodriguez
Kigali