U RWANDA RWA FPR RWASEBEYE I SAN ANTONIO MURI TEXAS: RUSESABAGINA NTASANZWE!

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Mu gihe Intwari Paul Rusesabagina yivanye mu rubanza aburanamo n’abandi 20, ariko bigaragara ko aba bari bato cyane ku buryo ntacyo bari kuvugana nawe, ahubwo abakuru babajyanye i Mutobo, bamwe babagira abakozi babo, abandi basubizwa mu ngo zabo, u Rwanda rukomeje guta ibaba ku ruhando mpuzamahanga kubera kugira abajyanama babi kandi abenshi muri bo bakaba barabujijwe gutekereza no kureba kure.

Uru rubanza rugeze mu bujurire, Paul Rusesabagina atarurimo, abajyanama b’inda begereye agatsiko maze bakagira inama mbi yo gufata bamwe mu basirikare bakomeye bahoze bakorana nawe, bakabajyana mu Mujyi wa San Antonio, muri Leta ya Texas, aho umuryango we utuye, akaba ari naho yaturutse yerekeza i Dubai mbere y’uko ashimutwa akisanga akorerwa iyicarubozo i Kigali, bakitabira igisa na Rwanda Day, bakita ubusabane bwo gukangurira abatazi u Rwanda kurusura ndetse no kurushoramo imari, maze bakareba umwuka uhari, bakamenya n’uko urubanza ruzarangizwa. Inama iranoga ikipe nini yerekeza muri Amerika. Bitabira igikorwa cyateguwe n’umuryango ukomeye ushingiye ku mahame ya Dr.Martin Luther King witwa DreamVoice, uhuza indi miryango itandukanye mu Mujyi wa San Antonio, ukagira n’icyumweru cyamwitiriwe kubera ukwezi yavutsemo cyitwa Dream Week, ariko biranga biba iby’ubusa bacika amazi.

Ubu busabane bwabereye muri San Antonio, umujyi umuryango wa Rusesabagina utuyemo, kugira ngo berekane ko ari abantu beza, banarebe uburyo uwo bashaka kwica afatwayo (popularité). Nyamara mu mayeri menshi uwitwa Moses Rudasunikwa, nawe w’intozo itari intore ikuriye izindi ntozo zose ziba muri San Antonio, niwe wakiriye abatumiwe, maze bitunguranye baza kwisanga mu baguze amatike yo kwinjira harimo na Christine Mukama, Visi-Perezida wa Komite Ishyigikiye Paul Rusesabagina, akurikira inama.

Ubu busabane bwagombaga kumara iminsi ibiri (2), ku itariki ya 21 n’iya 22/01/2022. Ku munsi wa mbere habaye ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “u Rwanda rwo mu bihe byashize n’u Rwanda rw’ubu; intambwe rumaze gutera mu ivuka yarwo, no mu mikurire yarwo”, cyagombaga kwitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, nk’uko yari yabitegetswe na Kigali, ahageze asanga abashyigikiye Paul Rusesabagina bakubye kenshi abaje gutekinika, amagambo ashira ivuga.

Imizinga yaje kuvamo imyibano, inzira yanga kubwira umugenzi maze ka gahanga umugenzi kaba iyo agiye, bahahurira n’uruva gusenya, bataha bimyiza imoso, bicuza icyabazanye, byegekwa kuri Amb. Mukantabana, kandi bajya kubitegura batarabanje kumugisha inama. Iyo bamugisha inama mbere ntiyari kubemerera kuko uyu mu Ambassadeur azi neza ko Rusesabagina ari umuntu udasanzwe, kugeza n’ubwo igitabo cye kigishwa mu mashuri abanza. Kumuvuga nabi ni ugukatirwa igihano cy’urupfu, kandi ukaraswa n’umwana muto cyane.

Abambari ba Kagame batekereje nabi bumva ko niba barafunze Gen. Frank Rusagara cyangwa Col. Byabagamba n’abandi inshuti zabo zigahita zibavaho ari nako bizagenda, bageze aho Paul Rusesabagina atuye bakama ikimasa, bakubita igihwereye, babura ayo bacira n’ayo bamira, barikubura barataha.

Abanyamerika berekanye ko kizira gutatira igihango ngo ugambanire uwo mwacanye ku nda. Abakurambere baciye umugani ngo “guca ku nda n’indyarya ni ugusigira abana impyisi ugasinzira”. Kuri Rusesabagina we siko bimeze kuko yaciye kunda n’Abanyamerika none Abasenateri barenga 40 bamaze kwandikira Kagame mu izina rye bamusaba kurekura intwari babanye, intwari bemera, ntibaca ku ruhande.

Uyu muco w’igihango wajyanye na Gahindiro, uwo yakundaga Bwiza akimara kumuhenda ubwenge, uyu munsi mu Rwanda umuntu agambanira uwo basangiye isano, akagambanira inshuti, akagambanira n’uwo atazi. Byose mu nyungu z’agatsiko k’abantu bakeya cyane, kayobowe n’umuntu umwe, kadafite ikindi cyose kitayeho. Ubu bugambanyi bwamaze gufata intebe mu Rwanda ku buryo buteye ubwoba.

Muri iyi minsi ibiri (2) intozo zose zari zateranye maze uzihagarariye muri San Antonio, Moses Rudasunikwa, avuga ijambo ry’ikaze, ariko bagiye kwicaza Amb. Mukantabana Mathilde bamwicaza ku meza ya VIP ariko atari kuri podium. Yataye ibaba bwa mbere asanze yicaye ku meza amwe n’abandi bantu babiri, umwe ari umuyobozi wa DreamVoice, undi ari Trésor Rusesabagina, Umuhungu wa Paul Rusesabagina. Iyi photo yateje ibibazo mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa gatatu, tariki ya 26/01/2022, ku buryo byabaye ngombwa ko basaba Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, gusobanura niba ari ubusabane bwateguwe n’u Rwanda ngo rushakire abashoramari igihugu, cyangwa niba bari bagiye kwifatanya n’umuryango wa Rusesabagina. Inama y’abaminisitiri yabaye ihagaze, agaruka asobanura ko iyo nama atayimenyeshejwe mu nyandiko, ndetse nta n’amabwiriza yahaye Amb. Mukantabana yo kuyitabira, bashaka uwatanze ayo mabwiriza arabura, Dr Biruta aba arukize atyo, ariko FPR turayizi buriya ntibirangiye.

Amb. Mukantabana yatunguwe bikomeye abonye aho kumuha ijambo, kuri Télévision ikorera muri San Antonio, barihaye Rusesabagina Trésor, avuga ijambo ryiza cyane, ashima ko batabaheje mu busabane bw’Abanyarwanda, avuga ko n’ubwo ubutegetsi bw’u Rwanda bwashimuse umubyeyi we, umuryango we ntacyo upfa n’Abanyarwanda batuye muri San Antonio. Trésor yongeyeho ko niba umuntu aguhemukiye udakwiye kumufata nk’umwanzi, ngo numubona mu nzira uce indi, ahubwo muba mukwiye kurebera hamwe icyo mupfa. Umusore uvuga adategwa, bigaragara ko avuga ibyo azi yongeraho ko ari byo bizageraho bikagira icyo bitanga. Nyuma y’ijambo rya Trésor bahise bavuga ko nta mwanya w’ibibazo uhari, abari aho barababara. Nyuma babisaba abateguye ubu busabane barabyemererwa, kandi ubwo uwo bagombaga kubaza ni Amb. Mukantabana, nawe atungurwa no kubona agiye gusubiza ibyo batamubwiye.

Ikibazo cya mbere cyaje kuri mandats za Kagame zitarangira n’impamvu bahindura Itegeko Nshinga. Amb. Mathilde arya indimi avuga ko Kagame atajya yiyamamaza ahubwo ari abaturage babimusaba, abari aho bose baraseka, ibyari inama bihinduka isoko. Ku kibazo cyo kumviriza abagiye kuvugira Rusesabagina, na none Ambasaderi yariye iminwa, arabihakana yivuye inyuma, atabarwa na Trésor, ku byabereye muri St Mary aho uwabumvirije yamenyekanye. Noneho induru iravuga, inkuru mbi itaha i Kigali ko umuhungu wa Rusesabagina asubiza ibibazo byananiye Ambasaderi.

Nyamara iperereza ryakozwe kuri numéro yahinduye izina kuri zoom ryaguye ku mukozi wa Ambassade. Andi manota kuri Amb. Mukantabana aba aragurutse. Mu kwisobanura Amb. Mathilde arabiseka cyane ati “mwagombaga kurinda zoom yanyu ntimwinjirirwe”. Bimwe Trésor yavuze amurwanaho aba arabishenye, yihamije icyaha cyo kumviriza ibiganiro by’abandi. Noneho salle yose iraseka kandi birimo guca live kuri radio na TV bikorera muri San Antonio. Amb. Mukantabana aramwaragurika, karahava.

Ibindi bibazo byose byakurikiyeho byibanze ku ishimutwa rya Paul Rusesabagina, kumwima abamwunganira mu mategeko, kuki agifunze, afungiye iki, kuki yakorewe iyicarubozo, n’ibindi bibazo byinshi. Icyari Rwanda Day gihinduka Rusesabagina Show , kandi afungiye i Mageragere aho yota izuba isaha imwe ku munsi. Kuri twe nk’abasesenguzi turabyumva: “Iyo ufungiye umunyakuri ubusa, ukuri kurivugira”.

Amb. Mathilde yahawe umwanya wo gusubiza arongera arya indimi bisesuye. Yagize ati “muzajye mwumva ibyo yiyemereye, twebwe tuzi ko twamuhaye uburenganzira, yikuye mu rubanza, ntibitureba, ari mu butabera, ubutabera burigenga…” Arakomeza acurikiranya amagambooooo, birangira bamwe batangiye kwisohokera. Mu by’ukuri Leta ya Kigali yababajwe n’uku guta ibaba, niyo mpamvu inama y’abaminisitiri yo ku wa gatatu, tariki ya 26/01/2022 yarangiye 22:00 yagombaga kurangira 20:00.

Hagaragayemo n’ibindi bibazo byibanda ku butabera, aho nk’abazungu batuye muri San Antonio babajije

Amb. Mathilde impamvu bishe Kizito Mihigo, impamvu bafunze abanyamakuru bakorera kuri YouTube, impamvu Idamange afunze, bakabaza aho Bahati yagiye, n’abandi n’abandi. Mu gusubiza Amb. Mukantabana aravuga ati “twebwe tuzi ko dutanga demokarasi, abaturage barigenga, ibyo bindi mumbaza sinzi ibyo ari byo”. Muri make mu bibazo birenga 200 nta na kimwe yashubije uko bikwiye, byose yabicaga ku ruhande. Byageze aho abazungu bamubwira bati “ibyo urimo ni drama”. Nabwo araseka ariko ubona ko bitamushimishije. Ariko akarenzaho akitwara nk’umu “diplômate”.

Ikosa rikomeye cyane Amb. Mukantabana azapfa atibagiwe ni ukwitabira iki gikorwa kitiriwe Martin Luther King, waharaniye ubumwe n’ubutabera, akaza arya indimi. Ashobora kuba agiye gutumizwa i Kigali bakamushakira ibyaha, ariko niba azi ubwenge nakore nka Amb. Gasana, hasigare hagowe bene wabo.

Abari bahari batashye batanyuzwe kuko batabonye umwanya wo kubaza, ariko n’ibyabajijwe ntibyashubijwe uko bikwiye. Gusa na none ku ruhande abitabiriye bishimiye ko impande zitavuga rumwe zari muri salle imwe, nta mahane, bose batuje, gusa banenga ko uwatangaga microphone yarobanuraga abo ayiha.

N’ubwo u Rwanda rwataye ibaba i San Antonio, icyo rwari rugamije rwakigezeho. Rwari rugamije kureba uko Rusesabagina afatwa aho umuryango we utuye, rwasanze ari umuntu udasanzwe, abazungu baramuvuga, abirabura bakamuririmba, mbese ni Martin Luther King II.

Kuba Leta y’u Rwanda yarashatse guhindanya isura ya Rusesabagina bikarangira Amb. Mathilde yicaye ku meza amwe na Rusesabagina Trésor, u Rwanda rwahataye ibaba ku buryo bukomeye kandi bubabaje. Ikintu gikomeye ku isi kibaho ni ukuba Ambassadeur wa Kagame. Birazwi ko uyu Amb. Mukantabana yahawe umwanya kubera ko umugabo we Alexandre Kimenyi , wahoze ari umwizerwa wa Kagame yishwe na shebuja, agororera uyu mugore kuba ambassadeur none agiye kubizira. Tubitege amaso!

Kimenyi yishwe azira ko yavuze ibintu bitatu (3):

(1) FPR igomba kureka amatora kuko akorwa hazwi ibizayavamo;

(2) FPR igomba kureka amashyaka akorera hanze akaza mu gihugu;

(3) FPR igomba gushyiraho inzibacyuho nyuma ya Pasteur Bizimungu.

Kuri Kimenyi, yabonaga amatora ari ukurushya Abanyarwanda no gutwara amafaranga y’ubusa kuko nta n’umwe wabasha guhangana na Kagame. None Amb. Mathilde arimo guta ibitabapfu hejuru y’amaraso y’uwo yamaze imyaka myinshi yita chéri, akanamubyarira abana. Ubu Kagame araje abahuze binyuze mu rupfu.

Amb. Mukantabana ntaho ataniye na Louise Mushikiwabo, FPR yiciye musaza we Landouard Ndasingwa, bagatwara Hôtel Chez Lando, yaruhiye ubuzima bwe bwose, agapfa nk’imbwa baseka. Amaherezo yabo azaba amwe, icyo twabasabira ni ukwiyeza kugira ngo nibapfa bazajye mu ijuru.

Mu gusoza twavuga ko iyi Dream Week yabaye platform kuko yahuje abatavuga rumwe ku kibazo cya Rusesabagina, ariko biza kurangira bya binyoma bya FPR bikubitiwe ahakubuye. Ubu igikurikiyeho ni ugusaba Imana y’u Rwanda ngo izaduhe izindi za Dream Voices nyinshi ku isi zitegure Dream Weeks maze Abanyarwanda bose bajye babona uburyo bwo guhura, tuganire ibirenze ibyabereye i San Antonio, tuganire n’ibindi. Icyumvirizo FPR yateye muri Texas, cyayeretse ko yashimuse Paul Rusesabagina izi ko yitoreye agapusi, ageze i Kigali isanga yazanye ingwe none yabuze icyo imukoresha. Rusesabagina ntasanzwe!

Ahirwe Karoli

One Reply to “U RWANDA RWA FPR RWASEBEYE I SAN ANTONIO MURI TEXAS: RUSESABAGINA NTASANZWE!”

Comments are closed.