Yanditswe na Nema Ange
28/01/1961-28/01/2022, hashize icyumweru u Rwanda rwizihiza imyaka 61 rusezereye ingoma ya cyami, ruhitamo kugendera kuri Demokarasi. Uyu munsi mu mateka utwibutsa ubwo abajyanama b’amakomini bateraniye i Gitarama, ubu habaye mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, maze bakora amatora. Muri ayo matora yarimo amashyaka menshi ariko atanganya imbaraga, n’ubwami buhagarariwe n’ubwo umwami yaherukaga mu Rwanda mu mezi arindwi (7), kuko ubwo yajyaga kwizihiza ubwigenge bwa Congo, i Kinshasa, Ababiligi batamwemereye kugaruka mu Rwanda, ku mpamvu batigeze bamenyesha Abanyarwanda.
Kuri uwo munsi ubwami bwaratsinzwe maze hashyirwaho Perezida w’Agateganyo, Dominiko Mbonyumutwa, wayoboye u Rwanda kuva uwo munsi kugeza ku wa 25/10/1961, asimburwa na Gerigori Kayibanda n’abandi bakurikiranye, uko tubazi kugeza uyu munsi. Ese aya mateka yadusigiye murage ki uretse “gatebe-gatoki” z’ubwicanyi no guhemukirana ku mpande zose? Ese nicyo cyari gikwiye?
Mu gihe tumaze imyaka ingana gutya turi muri Demokarasi, isobanurwa n’abahanga nk’ “ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bukorera abaturage”, yatuzaniye ihame ry’uko “abantu bareshya imbere y’amategeko”, ariko ibyo biracyari inzozi, biracyari kure nk’ukwezi.
Aho kugira ngo abantu bareshye imbere y’amategeko, ubusumbane bwagiye bukura burushaho gukaza umurego, bamwe baraharenganira, abandi baratindahara, nyamara abakurambere bahanze uru Rwanda baravuze ngo “gukena si ingeso”, barongera bati “ntawe uba imbwa abishaka”. Na none bavuga ko “uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize” kandi ngo “inda ibyara mweru na muhima”.
Kugira ngo dufate urugero rutoya twanyarukiye kuri Twitter ya Bernard Makuza, @_MakuzaBernard, umutegetsi w’ikirenga wagiye akurira inzego nyinshi, maze dusanga, mu gihe twibuka imyaka 61 twinjiye muri Demokarasi, tutabura kuyibazaho, kugira ngo twerekane ikigero cyo hejuru cy’ubusumbane, ndetse n’ubwishongozi buteye agahinda yagaragaje bituma abantu benshi babyibazaho, maze baramusubiza karahava. Ashobora kuba yarabonye ko yakomerekeje Abanyarwanda benshi kubera ubwibone.
Makuza Bernard yavutse ku wa 30/09/1961, kuri Makuza Anastase, wahoze ari Minisitiri muri Repubulika ya mbere. Birumvikana ko yavukiye heza, akurira heza, yiga neza. Yarangije amashuri ya Kaminuza mu ishami ry’amategeko ahita agirwa umujyanama mu by’amategeko w’uwari Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agatha, wishwe ku itariki ya 07/04/1994. Nyuma yavuye aho yari atuye i Nyamirambo, ahungira muri Hôtel des Mille Collines, aho yakirijwe na Paul Rusesabagina, n’ubwo yaje kumwihakana.
Nyuma ya Jenoside yagizwe Ambassadeur mu Budage, ahava aje kuba Minisitiri w’Intebe, ku wa 08/03/2000, ku itike ya MDR, nyuma iza guseswa, asigara nta shyaka arimo ku bigaragara, ariko imbere ari umwambari ukomeye wa FPR. Ku wa 06/11/2011 yagizwe Visi-Perezida wa Sena, nyuma aho Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène abereye Shikarete, ku wa 14/10/2014, ahita amusimbura aba Perezida wa Sena kugeza ku wa 17/10/2019. Iyi myanya yose ifite icyo ivuze mbere y’uko tuyivugaho.
Nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, umwanya wa Minisitiri w’Intebe ni wo mukuru mu butegetsi nyubahirizategeko, hanyuma Perezida wa Sena akaba ari we mukuru mu butegetsi nshingamategeko, ni nawe usimbura Perezida iyo agize ikibazo. Ni ukuvuga ko mu nzego z’ubutegetsi eshatu ziri mu Rwanda, uvanyemo ubucamanza, izindi ebyiri yagiye azikurira imyaka myinshi, nta wundi umuri hejuru uretse shebuja Kagame. Bivuze ngo ibyo Kagame yabazwa uyu ntiyabicika kuko nta wundi wigeze abajya hejuru bibaho. Makuza rero si umuntu usanzwe, yaba ukomeye cyangwa uworoshye, yamuciye imbere amwubashye kandi yicishije bugufi, kuko yagendanaga urupfu mu ntoki. Iyo uyu mugabo atabaho Mutagatifu Kizito Mihigo aba akiriho.
Ikintu cyatangaje abantu benshi, ubundi twari tumuzi nk’umuntu ucecetse, ivu rihoze, utajya agaragara cyane mu itangazamakuru no kuri social media, ni ukuntu yagiye kuri Twitter ye, ku wa gatatu, tariki ya 26/01/2022, saa 15:56, arata services za Leta, ngo yaragiye baramwubaha cyaneee, none se utubashye igikomerezwa nk’iki warara he? Yaranditse ngo “Ndashimira abakozi bo muri services z’ubutaka mu Murenge wa Kinyinya n’abo mu Karere ka Gasabo, uburyo bakira ababagana na service yihuse kandi inoze batanga. Nanyuzwe! Ni urugero rwiza henshi na benshi bakwigiraho. Ntimugatezuke!”. Iyo umuntu yanyuzwe ni uko aba yahawe ibyo yashakaga byose, ndetse bakarenzaho n’ibyo adashaka. Nyamara iki gikomerezwa kibagiwe ko Umurenge wa Kinyinya wubatse muri 2 Km gusa, uvuye Kangondo na Kibiraro, n’ubwo ari Imirenge itandukanye ariko ihana imbibi muri Gasabo.
Abanyarwanda batandukanye bivuye inyuma baramubwira koko! Aha niho ubonera ko Abanyarwanda bagenda bashira ubwoba. Bamwe bamubwiye ko adakwiye gushima service yahawe kuko hari abandi bayimwe, kugira ngo yakirwe nk’umwami. Abandi bamwibukije ko hari abamaze imyaka n’imyaniko barabuze iyo service yahawe, baranamubwira ngo azagende yambaye masque y’agasaza n’imyenda icitse arebe uko bamwakira.
Ubu se tuvugishije ukuri uyu mutegetsi azi uko abaturage bo hasi bamerewe. Tuvuge se ko yageze i Kinyinya adaciye Bannyahe, kereka niba yaragiye ahumirije? Turashima uwiyise Umunyakuri Cyuma wamubwiye ko nta wukwiye gushimirwa services ahemberwa nyamara Rusesabagina wamwitayeho, akamufasha kurokoka, we yamwituye kumusebya. Ati “inda nini muyime amayira”. Yamwibukije ko hari indangagaciro akibura.
Uru rero ni rumwe mu ngero nyinshi rutwereka ko imyaka 61 ishize twitwa ngo turareshya imbere y’amategeko, nyamara hari ba Bernard Makuza baturanye na Bannyahe tuzi, kandi ibyo byangombwa by’ubutaka yagiye kwaka nabo bari babifite. Ni iki gituma tuvuga ko ubusumbane FPR yateye mu Rwanda, ikabubagara, ubu turimo gusarura akarengane, ihohoterwa no kuvutswa uburenganzira bwa muntu.
Nta na rimwe Abanyarwanda bateze kureshya imbere y’amategeko mu gihe tudafite Demokarasi. Mu mizo ya mbere twabeshywaga ko dufite “démocratie responsable”, bukeye FPR ituzanira icyo yise “démocratie consensuelle”, utatinya kwita “humiriza nkuyobore”, kandi nta handi batuyobora uretse mu rwobo.
Uru rugero na none ruratwibutsa ko Bernard Makuza yavukiye i Nyamagabe ku Gikongoro, akaba arimo kurata ko yahawe ubutaka i Kinyinya nyamara abari babusanganywe mu Mujyi wa Kigali nko kwa Mirimo, kwa Rwigara, n’ahandi henshi barabunyazwe nyuma y’uko bishwe urw’agashunyaguro. Ni agahinda kenshi!
Uwatekereza yavuga ko imyaka 61 ya Demokarasi idusize tutareshya imbere y’amategeko, idusiganye imfungwa utabara zizira ibitekerezo byazo, idusigiye abishwe bazira ko banenze ibitagenda cyangwa bavuze ibyo badashaka kumva, idusiganye imfubyi n’abapfakazi batagira kirengera, idusigiye igihugu kiyobowe n’agatsiko katazi ibibazo by’abaturage, idusigiye abagipfukiranwe babaye impunzi mu gihugu cyabo, idusigiye abategetsi barya utwabo bakarya n’utw’abandi, idusigiye abari hejuru y’amategeko bahonyora abandi, idusigiye inkirabuheri usanga zisekera uwabujijwe amahirwe ye, idusigiye abategetsi batagira indangagaciro, idusigiye abakora mu Rwanda mu mutima ari abanyamahanga, idusigiye ibicibwa bitemerewe gukandagira mu rwabababyaye, idusigiye Abanyarwanda batararukandagiramo, idusigiye abakibona mu moko, idusigiye agahinda, idusigiye amadebe akina ku mubyimba impunzi, idusigiye… idusigiye… idusigiye… idusigiye… ariko na none idusigiye abishongozi n’abakina ku mubyimba ab’intege nke, inadusigiye na FPR yoretse u Rwanda.
Nema Ange