MUHANGA : ABATURAGE BAKOMEJE KWICWA N’INZARA MU GIHE  AKARERE KASHOYE AMAFARANGA MU NZU ZABUZE ISOKO

Yanditswe na Irakoze  Sophia

Abaturage batuye mu karere ka Muhanga  barataka ibiciro by’ibiribwa bizamuka umusubirizo ku masoko ku buryo ibiryo bisiagaye bibona umugabo bigasiba undi  ndetse ku buryo n’ababashije kubibona usanga barya kugirango baticwa n’inzara kuko kurya ibyo inzoka ishaka bihenze cyane kandi aho gukura amafaranga hakaba ari ntaho , nkuko bivugwa na benshi mu baturage batuye mu murenge wa Nyamabuye bazahajwe n’ubushomeri .

Ariko akarere ko icyo kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko ndetse n’inzara ivuza ubuhuha mu baturage ntikabikozwa  ahubwo karajwe ishinga no kugaragaza ko kateye mbere dore ko ari nayo politiki  bategekwa ituruka ibukuru yo kwerekana ko igihugu cyateye imbere ndetse ko nta n’umuturage ufite ikibazo ibi bigakorwa hubakwa inzu z’etage zirenze ubushobozi bw’abatuarage mu rwego rwo   kwereka ba mukerarugendo  ko igihugu gitemba amata n’ubuki nyamara abagituye agahinda ndetse n’inzara bigiye kubica .

Mperuka ubuyobozi burebera abaturage bakabanza gukemura ibibazo byabo by’ibanze ariko mu karere ka muhanga siko byifashe kuko  abayobozi birengagije ibibazo by’ibanze biraje abaturage ishinga ahubwo bahitamo  gushora mu nzu z’ikitegererezo z’ubwoko bwa one in four ziri ku giciro cya miriyoni cumi n’icyenda z’amanyarwanda  ubu zikaba zimaze imyaka itatu zarabuze isoko abaturage bavuga ko zihenze cyane mu by’ukuri ko zirenze ubushobozi bwabo kandi birumvikana ntiwaba wabuze icyo  ushyira mu gifu ngo ubundi ubone ako kayabo. Ikindi izo nzu zinengwa ni uko zubatswe hatitawe ku muco w’Abanyarwanda ngo mbere yo gufata imisoro  y’abaturage bayishore mu mishinga itabafitiye akamaro hari hakwiye kubanza hagakorwa ubushakashatsi bakareba icyo abaturage bashaka ndetse n’urwego rw’imyumvire yabo ku mishinga igiye gukorwa ,  aho kugirango imbogamizi ziboneke amafaranga yaramaze gushorwa kuko nyuma yo kubaka izi nzu byagaragaye ko abaturage bataragera ku rwego rwo gutura mu mazu ageretse ( etage ) ahubwo ko n’uwaba afite ubwo bushobozi yakwigurira ikibanza akubaka ku buryo atura mu gipangu wenyine ndetse akagira n’igikari aho kujya kubyiganira harya muri etage adafite n’aho ashobora guhinga akarima k’igikoni cyangwa se ngo yorore amatungo  mu bwisanzure .

Ubuyobozi bwikwiye kujya bureba ibibazo by’ibanze abaturage bafite mbega yo kujya gutera inyoni imisoro y’abaturage kuko imyaka itatu imaze inzu nta n’imwe iragurwamo aba yarashowe mu  bindi bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage y’ibanze barwanya inzara , imirire mibi y’abana ndetse n’ubushomeri.

Irakoze  Sophia