IKINAMICO RYO M’URUGWIRO RITEGURA 2024 RIKOMEJE GUSETSA BENSHI

Spread the love

Yanditswe na Mucyo Didier

Niki cyahuza inkuru Kagame muri Kenya niy’urubyiruko rw’Abakorerabushake rwamusabye kurwemerera kongera kuyobora u Rwanda nyuma ya 2024 ? Twasanze ari ikinamico ryo m’Urugwiro.

Mu gitondo cyo ku wa 04/02/2022 habyutse humvikana ko Paul Kagame yagiriye urugendo rw’amasaha ane muri Kenya ariko we ubwe yanditse kuri Twitter ko urugendo rwatwaye isaha imwe andi yose yashiriye mu ngendo.

Ku mugoroba wo ku wa 03/02/2022, umuzindaro wa Leta Igihe.com watangaje saa kumi n’ebyiri n’iminota cumi n’ibiri za nimugoroba ko “Perezida Kagame yanyuzwe n’imigendekere y’uruzinduko rwe rwamaze igihe gito i Nairobi”, abantu batandukanye batangira kubyibazaho, bibaza impamvu uru ruzinduko rwabaye. Nta kindi abasesenguzi babonye uretse kubona ko Kagame yatangiye urugendo rurerure.

Muri iyi nkuru yanditswe na Akayezu Jean de Dieu, uzwiho kuba umuvugizi wa Leta ya Kigali, unabihemberwa, yavuze ko “Perezida Paul Kagame yatangaje ko yanyuzwe n’uruzinduko rw’akazi yagiriye i Nairobi muri Kenya aho yahuriye na Perezida Uhuru Kenyatta bakagirana ibiganiro by’ingirakamaro byamaze umwanya muto agahita agaruka i Kigali”. Arongera ati “Urwo rugendo rwamaze amasaha ane ndetse ku murongo w’ibyaganiriweho hariho ingingo nyinshi kandi zose zaganiriwe nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Kenya”.

Nyamara Kagame yivuyemo ashyira ku rubuga rwe rwa Twitter amagambo yahise avuguruza ibyatangajwe. Yagize ati “Ubu nagarutse mu rugo! Nkunze ubu buryo, isaha imwe kugera i Nairobi, isaha imwe yo kugaruka i Kigali. Isaha imwe y’ibiganiro, isaha imwe yo kuva ku Kibuga cy’Indege ngera mu Biro by’Umukuru w’Igihugu nkaba ngarutse ku Kibuga cy’Indege. Byinshi byagezweho.”

Ubu butumwa bwavugishije benshi bakibaza icyamuteye kubwandika, niba ariwe wabwanditse, abasesenguzi bahita batangira kwibaza icyo uru rugendo rwari rugamije basanga nta kindi kitari ukwiyamamaza kuko yanabikoze mu 2017. Ibyo Kagame yavuze byazamuye imbamutima z’abamukurikira bagaragaje ko bibahaye isomo ry’uburyo akoresha indege ze nyamara zikishyurwa mu misoro y’abana b’u Rwanda. Abenshi bagaruka ku buryo Abahinde bamaze imyaka irenga 100 mu Rwanda nyamara bakaba nta compte ya banki bahagira.

Inkuru irangira ivuga ko “Perezida Kagame na mugenzi we, Uhuru Kenyatta baganiriye ku ngingo zirimo ubucuruzi, ubutwererane, umubano w’ibihugu byombi, ibirebana n’Akarere n’Umugabane wa Afurika muri rusange”. Nyamara ku ruhande rwa Kenya ntacyo batangaje ku buryo nabyo byibazwaho.

Mu gihe twasesenguraga icyihishe inyuma y’uru rugendo rutunguranye, undi muvugizi, abandi bita umuteruzi w’ibibindi witwa Kayitare Jean Paul, yifashishije Imvaho Nshya, maze asohora neza icyabereye i Gako, aho urubyiruko rugizwe n’inkorabusa, rwiyemeje kuba ibikoresho bya FPR mu gukwirakwiza amatwara-rutwitsi, rwahatiwe gusinya inyandiko ivuga ko rukeneye ko Kagame yayobora u Rwanda kugeza apfuye. Aka ni agahinda gakomeye ndetse ni akababaro n’agashinyaguro ku muntu waba wari utuye muri Bannyahe, akabona bamusenyeho inzu ye, agasigara yangara, uwo Kagame ntagire icyo avuga, nyamara uyu munsi ngo niyitegure kongera kumutora. Nyamara ubu mu matora ya 2024 Kagame azagira 100% muri Bannyahe!

Ikizaba icyo ari cyo cyose ntabwo Abanyarwanda bakibeshywa, icyo babura ni uburenganzira bwabo.

 Mu nkuru ya Jean Paul, utamenya niba ari umuntu ufatika (physical person) cyangwa niba ari umuntu wahanzwe na FPR Inkotanyi ngo ajye ayivugira, yanditse inkuru kuru uwo munsi saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’ibiri z’umugoroba (18:42:58) yari ifite umutwe ugira uti “Urubyiruko rwasabye Perezida Kagame kuruha andi mahirwe yo kuzamutora”. Abantu barenga 41,503 bahise bayisoma mu gihe kitarenze isaha imwe, ariko 35 bonyine nibo bagize icyo bayivugaho. Ni iki se gitangaje iyi nkuru yavugaga? Ntacyo rwose!

Muri iyi nkuru bavugaga ko urubyiruko rw’Abakorerabushake rwasabye Paul Kagame kurwemerera kongera kuyobora u Rwanda nyuma ya 2024. Nyamara ikibabaje ni uko abenshi mu bajyanywe i Gako bavutse uyu Kagame babeshyerwa ko bamushaka yayoboraga iki gihugu uko yishakiye. Ariko yeeeee!!!! Amabara abaho!!!!

Mu kubeshyera uru rubyiruko bavuga ko rwavuze ko imyaka yihuta vuba nk’umuyaga kuko rubona iyi manda isigaje hafi imyaka ibiri gusa Perezida Kagame yarimakaje imiyoborere y’intangarugero haba mu gihugu imbere ndetse no mu ruhando mpuzamahanga, bityo ko yemeye kongera kwiyamamaza byabaha amahirwe yo kumutora no kumushyigikira muri manda nshya izajyana n’ingamba zigeza u Rwanda ku Cyerekezo 2050.

Birababaje kandi biteye agahinda kuba urubyiruko rutarigera rutora na rimwe rwifuza kuzatora umunyagitugu nka Paul Kagame! Ese bitandukaniye he na kwa kundi mu 2005 abanyururu bari bafungiye muri gereza ya Nyakiriba ku Gisenyi bandikiye inteko ishinga amategeko bayisaba guhindura itegeko nshinga, cyane cyane ingingo y’101, yabuzaga Kagame kongera kwiyamamaza, nyamara babizi ko batemerewe gutora?

Mu kunoza ikinyoma cya FPR babeshya ko uwitwa Mutimukeye Marie Rose wo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru na bagenzi be basabye Perezida Kagame kubemerera kongera kumutora. Bakongeraho ko uwitwa Sebanani Welcome, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake wo mu Karere ka Nyamasheke, asobanura ko ukwiyemeza kwabo nk’urubyiruko babishingira ku masomo bakuye i Gikoba na Shonga mu Murenge wa Tabagwe muri Nyagatare.

Kugira ngo inkuru mpimbano yuzure bati “Mutangana Jean Bosco, Komiseri ushinzwe amahugurwa ku rwego rw’igihugu mu rubyiruko rw’Abakorerabushake, avuga ko nk’urubyiruko iyo barebye Perezida Paul Kagame mu cyerekezo cyabo n’ibyo amaze kugeza ku Banyarwanda, asanga yabaha amahirwe kuko bakimufitiye icyizere”. Ibise ubundi bihatse iki mu Banyarwanda batotezwa?

Nta kindi bitwibutsa uretse ibyo Gen Kabarebe, Umujyanama wa Perezida Kagame mu bya Gisirikare, aherutse kubwira urubyiruko rw’abakorerabushake ko rufite ijwi rikomeye cyane. Nta kindi bigamije uretse Kagame. Ibi nta wundi wabitekereza uretse Kabarebe wigize imbwa y’impigi ya Kagame kandi arabizi ko amubeshya. Nta mwana wa Kabarebe uba mu Rwanda uretse abo yagiye abyaragura hirya no hino.

Ibi na none bitwibutsa ko mu mpera z’ukwezi gushize, Paul Kagame yatangarije Jeune Afrique ko mu mwaka 2024 Abanyarwanda bazakora amahitamo yabo batuje, abajijwe niba azongera kwiyamamaza ahishura ko bishoboka, ati “Birashoboka, ntabwo ndabimenya. Itegeko Nshinga rirabinyemerera…” None igikurikiyeho ngo yabisabwe n’urubyiruko. Aha rero niho duhera twanzura ko ari ya mayeri ya FPR Inkotanyi.

Mucyo Didier