KUKI KAGAME AKEKWA KUBA YARASHATSE GUHIRIKA TSHISEKEDI ?

Spread the love

Nyuma y’aho inzego nkuru z’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe zinaniwe kumvikana zigasubika ibiganiro ku ngingo irebana no kwemererwa kwa Israel muri uyu muryango, mu nama yabaye ku cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare 2022, yari yateranye ku nshuro ya 35 i Addis-Abeba muri Ethiopia, ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango, hashyizweho Komisiyo y’ibihugu 7 birimo n’u Rwanda, bahawe inshingano zo gusuzuma icyemezo cya Perezida wa Komisiyo y’Afrika yunze Ubumwe, Mussa Faki Mahamat, cyemerera Israel kuza muri uyu muryango nk’umunyamuryango w’indorererezi.

Komisiyo y’abantu barindwi yashyizweho igizwe na Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uwa Nigeria Muhammadou Buhari, uw’u Rwanda Paul Kagame, uw’ Algeria Abdelmadgid Tebboune, uwa Cameroun Paul Biya, uwa RD Congo Félix Tshisekedi ndetse n’uwa Senegal Macky Sall. Aba baperezida rero akaba aribo bahawe inshingano zo kunononsora iby’iki cyemezo.

Perezida wa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe yafashe icyemezo cyo kwakira Israel nk’umunyamuryango w’indorerezi, muri Nyakanga 2021, ariko Palestine ihita icyamagana yivuye inyuma.

Ibihugu by’Afurika y’Epfo na Algeria ntibyumva ko igihugu cya Israel cyakwemererwa kwinjira muri uyu muryango, ariko u Rwanda na RD Congo bamaze kugiha umugisha. Mussa Faki Mahamat we avuga ko iki cyemezo yagifashe ashingiye ko ibihugu 44 by’Afurika bifitanye umubano na Israel ushingiye kuri diplomatie, kandi bihagarariwe mu buryo bwuzuye i Tel-Aviv, ikindi akavuga ko bizafasha ibihugu by’Afurika kumvisha Israel kureka ubushotoranyi kuri Palestine.

Icyatunguye abantu rero n’uko Paul Kagame yahawe inshingano atitabiriye inama kuko we yari yibereye mu cyumba gitegurirwamo ibitero (operations room) arimo gushaka guhirika mugenzi we wa RD Congo, wari witabiriye iyi nama. Inkuru zahise zicicakana ko « Coup d’État yapfubye muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo ». Uyu munsi rero tuje kubakorera isesengura kugira ngo turebe icyihishe inyuma y’iyi Coup d’État. Tunareba hamwe icyateye umunyagitugu Kagame kuba yakwihinduka mugenzi we, nyamara bahora babeshyana ko ari inshuti z’akadasohoka. Ese ibi yari agiye kumukorera bitandukaniye he n’ibyabaye i Burundi muri 2015, ubwo naho Coup d’État yapfubaga, abari bayifitemo uruhare bagahungira mu Rwanda.

Mbere yo kurebera Coup d’État yageragejwe muri RDC muri politiki y’u Rwanda, reka turebe uko Monsieur Jean-Jacques Wondo Omanyundu wo muri Afridesk ayisesengura. Mu ncamake avuga ko :
  • Mbere na mbere avuga ko umuntu ashobora kurebera ugufatwa kwa François Beya nk’igice cy’amakimbirane ari hagati y’abakozi ba hafi ba  Tshisekedi, barwanira umwanya ukomeye w’ubujyanama bwihariye bwa perezida kubirebana n’umutekano ndetse no kuba inkoramutima ya perezida.  Beya akaba ari umuntu wa Kabila wagize uruhare kugirango Kabila na Tshisekedi bakorane. Kuri izo mpamvu abo mu ishyaka rya Perezida bamaze iminsi bamushinja kuba akorera inyungu za Kabila. Muri abo hakaba harimo Jacques Tshibanda Tshisekedi, umuvandimwe wa Félix Tshisekedi. Jean-Jacques Wondo abona ko Jacques Tshisekedi, utari ufitiye ikizere Beya, ashobora kuba afite uruhare rukomeye mu byarezwe François Beya.
  • Ubundi ngo amakimbirane ari hagati y’abantu ba Kabila bafite impungenge zo guta imbaraga muri politiki bakaba babishyiraga kuri François Beya bikekwa kandi ko yari akiri umuntu wa Kabila ariko akaba umuntu wa kabiri ukomeye ku ngoma ya Tshisekedi, gutyo hakaba hari amakuru avuga ko ashobora gushyirwa ku gatebe, ibyo bikaba byabateraga ikibazo.

Jean-Jacques Wondo avuga ko hakiri igihe cyo kwitonda kubera amakuru adatangwa kandi ibihuha bikaba ari byose. Ariko ko amakuru yahawe na bamwe mu basirikare bakomeye bo muri RDC yemeza ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko hari kugeragezwa coup d’Etat mu gihe Tshisekedi yarangizaga mandat ye muri UA. Avuga kandi ko ibi byose byerekana uko ingoma ya Tshisekedi imeze nkgendera ku magi kuva mu ikubitiro nubwo muri politiki yashoboye kuca mu mitego yose kugeza ubu.

Muri 2019, ukwezi kwa buki hagati ya Kabila na Tshisekedi….ubu byaba ari igihe cya gatana?

Bijya gutangira François Beya, inshuti y’akadasohoka ya Paul Kagame, akaba n’umujyanama wa mbere wa Perezida Félix Tshisekedi mu by’umutekano, yahise ashyirwa mu majwi ko ari we wayipanze, maze akabasha kumvisha undi mugabo ukuriye iperereza (ANR), bakubikira Perezida wabo ari mu nama ya African Union i Addis Abeba muri Ethiopia ku wa 06/02/2022, bakagerageza kumutembagaza, ariko biranga!

Inkuru zavugaga ko Kagame Paul “akekwa amababa”, kubera ko mu gihe abandi bakuru b’ibihugu hafi ya byose by’Afurika bagiye mu nama yabo, we yigumira mu cyumba cy’ibitero (operations room), ayoboye abarimo kugerageza gukora Coup d’État y’inshuti ye, n’umuvandimwe we Félix Tshisekedi, ariko birapfa.

Muri iriri sesengura rero twagerageje kwegeranya ibintu bitanu bituma Kagame abona ko mugenzi we Félix Tshisekedi atakiri inshuti ye, nk’uko byahoze, ahubwo yiyemeza kumurimburana n’imizi :

  1. Urwikekwe rwatewe n’umubano wa RD Congo na Uganda: Kagame asigaye abona Félix Tshisekedi amurusha ubwenge, amubeshya, kuko acuditse na Museveni kandi bafitanye umubano adafiteho ijambo. Ibi byateye urwikekwe ku ntasi za Kagame, kuko Uganda na RDC batajya bavuganira kuri téléphone ngo u Rwanda rubumvirize.
  2. Umubano wa RD Congo n’u Burundi: Tshisekedi afite umubano wihariye na Ndayishimiye w’u Burundi, ndetse bafitanye imishinga bakorana mu ibanga rikomeye. Kuba Kagame atabasha kubigenzura, nta kabuza yagombaga gutegura ikintu kibi kuri umwe muri aba ba perezida b’ibihugu bituranyi. Kuba Ndayishimiye na Tshisekedi bohererezanya intumwa ku mpande zombi, kandi Tshisekedi yaramwemereye kwinjira muri RD Congo hagamije gusenywa umutwe wa Red Tabara, ugizwe n’ « abantu ba Kagame », bibateza urwango rukomeye kuri Kagame.
  3. Kagame afata Tshisekedi nk’indyarya: Félix Tshisekedi arangaza Kagame gusa, ngo aramuryoshyaryoshya, ariko ntamwemerere kuyogoza RD Congo nk’uko abyemerera u Burundi na Uganda. Asigaye amwita “umubeshyi ushaka kuzamukira ku izina rye gusa“. Ngo hari n’amabanga amuhisha.
  4. Kutigirira icyizere: Kagame akeka ko we na Museveni bazamukindura kuko Museveni ari indyarya ikwica yitonze. Niyo mpamvu rero yumvaga Tshisekedi avuyeho hakajyaho François Beya byamworohera kwirindira umutekano no kuyogoza RD Congo.
  5. Gushaka amaboko yaburiye muri RD Congo: François Beya ni double agent (akorera Leta 2). Abakora iperereza basanze hari ibimenyetso bimuhuza n’u Rwanda, ndetse na Perezida Kagame ubwe. Ubu arimo guhatwa ibibazo ariko ayo makuru yagiye hanze anagaragaza ko François Beya akubutse mu Rwanda aho yabonanye na Kagame mu ibanga rikomeye. Kuvanaho Tshisedeki rero byari gutuma yifatira RD Congo.

Mu kwanzura rero twavuga ko, nkuko bigaragarira buri wese,  Kagame ni imungu muri kano Karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika, akaba ari n’ihwa rijomba mu kirenge cy’Afurika yose n’isi muri rusange. Iyi Coup d’État yapfubye muri RDC ntaho itandukaniye n’iyapfubye mu Burundi, mu 2015, Kagame yabonye neza ko Uganda na Tanzania byafashije cyane Pierre Nkurunziza na CNDD gusubiza ibintu mu buryo. Abayigerageje ubu bari i Kigali, bafashwe neza, mu gihe abagerageje iya RD Congo batabashije kurira indege ya RwandAir ku gihe, bakagubwa gitumo, bakaba barimo guhatwa ibibazo, mu gihe Kagame arimo kubaseka yigaramiye.

Iyi Coup d’État yapfubye muri RD Congo ni cyo kintu cyabujije Kagame kwitabira inama y’Afurika yunze Ubumwe, akaba ari yo mpamvu atagambiriye guhemukira Abanyarwanda bonyine, n’abaturanyi ntabarebera izuba. FPR ye ibimufashamo kuko abambari bayo bambariye kuneka buri wese kugira ngo bamuhenure.

Ndabaga TV