PROF CHARLES KAMBANDA : MARA PHONES RWANDA IRI MU MAREMBERA ?





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu kwezi kwa kanama 2020, nibwo Mara Phones, ikigo gikorera mu Rwanda,  gikora smartphone cyatangaje ko kinjiye mu isoko ryo muri Burkina Faso.  Icyo gihe cyashyiraga imbere  ko nyuma y’u Rwanda na Afurica Yepfo cyari gifite umugambi wo gutangiza urundi ruganda muri Nigeria. Nyuma y’umwaka umwe urenga, muri iki cyumweru cya gatandatu cyuyu mwaka wa 2022, hatangajwe ko Mara Phones South Africa igiye gutezwa cyamunara. Uku guhomba kwa Mara Phones South Africa kwaba kuzagira ingaruka kuri Mara Phones Rwanda ?

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Business Insider , Uruganda rwa Mara Phones rwubatse ku nkombe y’umujyi wa Durban, rwatashwe muri 2019, hari abantu benshi bishimye kandi binavugwa ko ari intambwe ikomeye yo kuzageza Afurica Yepfo mu kuba ikitegerezo mu nganda z’ikoranabuhanga, ubu rwarafunze nyuma y’imyaka ibiri gusa. Uruganda rukaba rurimo gutezwa cyamunara bisabwe n’abaruteye inkunga aribo Ikigo gishinzwe iterambere ry’inganda (IDC) na Standard Bank.

Mara Phones isobanura ko uguhomba kwayo kwatewe na Covid-19 kubera ugufungwa kw’ahantu mu rwego rwo gukumira Covid-19. Ibyo bikaba byarabaye nyuma y’igihe gito uruganda rutangiye.  Hagati aho, hashize umwaka umwe urwo ruganda rutangiye, Mara Phones yafunguye iduka ryo gucuruza telefone muri Afurica yepfo kandi yaranaateganyaga gufungura andi maduka 50 mu gihugu hose. Kubijyanye no guhomba, Mara Phones yanasobanuye kandi ko telefone yayo itakunzwe cyane mu gihugu, mu magambo yayo ibivuga gutya :“Uruganda rwa Mara Phones South Africa ruzatezwa cyamunara turakorana n’ibigo bishinzwe imali ngo bidushyigikire, twahuye n’ingorane kuko telefone zitakiriwe neza ku isoko hakiyongeraho no kuba tutaratsindiye amasoko ya Leta, byose byatumye dufata iyi ngamba”.

Uruganda rwo muri Afurica Yepfo rwafunguye nyuma y’icyumweru kimwe urwo mu Rwanda rufunguye, Mara Phones ikaba itangaza ko mu Rwanda nta kibazo uruganda rufite ko rumokeje gukora neza no gutanga ikizere. Corsi na Thakkar ba nyiri Mara Phones bavuga ko : “Mara Phones Rwanda ifite isoko ryiza mu karere no muri Moyen-Orient aho izashyira ku isoko telefone za 4G zihendutse kandi zifite ubuziranenge buhanitse, irateganya kuzakora telefone zigenewe isoko ryo muri America n’i Burayi, harimo za telefone 5G”.

Ko Mara Phones Rwanda yaba nta kibazo ifite, suko bose babibona. Urugero twafata nibyo twasomye k’urubuga Facebook rwa Prof Charles Kambanda ubona ko “Mara Phones Rwanda iri mu marembera”. Kuri we uguhomba kwa Mara Phones yo muri Afurika Yepfo ni ikimenyetso cyuko Ikigo cyose cya Mara Phones kiri mu marembera. Icyo kigo ku isoko gifite agaciro k’amadolari miliyoni 500, yaturutse mu mafaranga ya Leta y’u Rwanda. Prof Charles Kambanda akaba yibaza niba :

  • Ukugwa kwa Mara Phone kuvuga iherezo ry’iterabwoba rya Kagame?
  • Kuba Perezida Ramaphosa yarumvirijwe byaba byarabaye imbarutso yo guhomba kwa Mara Phones South Africa, ikigo gikomeye cya Kagame muri Afurica Yepfo ?
  • Mara Phones Rwanda” isigaje igihe kingana iki mbere yo guhomba ?

Nubwo ba nyiri Mara Phones batanga ikizere kuri Mara Phones Rwanda, ntitwabura kwibaza uko isoko mpuzamahanga rya Mara Phone rihagaze. Niba izo telefone zitaraguzwe muri Afurica Yepfo, igihugu gifite abaturage bafite ubushobozi, ni gute izagurwa mu karere k’ibiyaga bigali aho abaturage bakeneshejwe n’ubuyobozi gito uko ibihe bisimburana? Niba koko isoko mpuzamahanga rya Mara Phones rihagaze neza kuki bafunze uruganda rwo muru Afurica yepfo? Kuki izo telefone zitoherejwe kugurishwa kuri iryo soko. Nka RwandAir, Mara Phones Rwanda yaba igihe kuba ikindi gikinisho cya Kagame kibeshejweho n’umusoro w’Abanyarwanda?

Constance Mutimukeye