NINDE USHINZWE KUGARURA ABANA BATAYE AMASHURI? NI MWARIMU CYANGWA NI INZEGO Z’IBANZE?

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Uburezi bwo mu Rwanda bwapfuye kuva igihe ireme ryabwo ryicwaga ku bushake na FPR yakenesheje Abanyarwanda, abana bayo itangira ibapfunyikira ikibiribiri. Iyo ugeze ku Gitikinyoni mu marembo ya Kigali uhahurira n’utwana turi hagati y’imyaka 5 na 12 dupanze imodoka. Ariko ni gacye cyane abantu bibaza icyo turimo kurerera.

Muri Gafunzo, mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo uhasanga abana benshi bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 barunda, abandi bagapakira imicanga, nyamara ukumva mu itangazamakuru ngo FPR yateje imbere uburezi. Ubu se aba bakora imirimo irenze imyaka yabo baziga bate?

Mu Murenge wa Ntarabana w’Akarere ka Rulindo, kimwe no mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga uhasanga abana bahonda amabuye, mu gihe abana bo mu Murenge wa Kitabi w’Akarere ka Nyamagabe no mu wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, utabura abana basoroma icyayi. Mu Murenge wa Rubona w’Akarere ka Rwamagana no mu wa Shyogwe w’Akarere ka Muhanga huzuye abana barinda umuceri, abandi hirya no hino bakirirwa basyaga ibyuma bijyanwa gushongeshwa i Rwamagana ngo bikorwemo fer à béton. Aha rero niho hatumye tuzengurutsa amaso mu gihugu hose ngo turebe aho abana bata ishuri (drop out) bajya n’icyo bajya gukorayo. Byaba biteye agahinda niba Banki y’isi ihora itanga amafaranga yo kubaka amashuri ariko akabura abayigamo, kuko nta ngamba zihamye zo kurwanya iki gikorwa kigayitse cyo guta amashuri.

Ku kigo cy’amashuri cya Kibingo mu Karere ka Muhanga, mu mwaka wa 2020/2021, hatsinzwe abana bagera kuri 95%. Ese aba batsindwa n’abata ishuri sibo bihazi n’impiringi z’ejo hazaza??? Amaherezo ni ayahe?

Minisitiri Oda Gasinzigwa yavuze ko ikibazo cya mayibobo kizakemuka mu gihe kitarenze icyumweru, Kagame ahita amushyira ku gatebe, nyamara ntabwo byakemuye ikibazo. Kagame yabeshye Abanyarwanda ko kwiga ari ubuntu, ariko ikigaragara cyo twahindutse mu mibereho (changement social) ariko ntitwahinduka mu mutwe (changement psychologique). Ese uburyo bwo gusezerana hifashishijwe amategeko y’i Burayi bukemura ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya mu muhanda? Ese indezo irahagije ku bana bavutse ku batarasezeranye? Kuki amategeko ariho atagendera ku muco? (Aspect culturel).

Kuba hariho policies zitajyanye n’imibereho y’ingo nizo ziza ku isonga mu gutuma abana bata ishuri. Ibyo abantu bahora bapfa harimo no kuba uburyo bwo kuyobora société hishingikirijwe amategeko nayo adashinga, ntibishobora gutuma abana biga batuje. Umwana azakurira mu makimbirane yige bigenze bite?

Iyo Tito Rutaremara asobanura Itegeko Nshinga avuga ko mbere twagiraga amategeko nshinga yakorewe mu mahanga, ariko uyu munsi dufite iryakozwe n’Abanyarwanda, rikorerwa Abanyarwanda. Ariko se iri Tegeko Nshinga rivuga iki ku mibereho y’abana bakeneye kwiga nyamara imiryango yabo idashobora kubibemerera.

Niba tukibona abana bibana, turabategereza ku mashuri ngo bigende bite? Ese imibereho ya mwarimu imwemerera kurinda abana bose guta amashuri? Amafaranga agenda ata agaciro se nta ruhare agira mu guta amashuri kuri aba bana?   Ubuzima busharira kubera ikinyuranyo kinini kiri mu mishahara ni imvano ikomeye yo guta amashuri ku bana. Ni gute mwarimu uhembwa 40,000 FRW azabasha kwishyurira abana bane?

Iyo umwana rero arebye imibereho ya mwarimu nta motivation n’imwe yagira yo gukomeza kugaruka ku ishuri. Ni gute mwarimu wapfuye mu mutwe azita ku mwana wataye ishuri mu gihe nawe atabayeho neza? Rimwe na rimwe usanga ishuri rifatwa nka “le grand voleur du temps”. Niyo mpamvu usanga abatarize aribo bakire bo mu gace batuyemo. Abize ugasanga nibo bakene kuko babaho mu buzima buhenze.

Ikindi kinini gituma abana bata amashuri ni uko usanga abana b’u Rwanda batiga gukora, ahubwo biga kubaho. Uzasanga abana bata amashuri bagiye kurinda umuceri cyangwa gukora mu birombe by’abatarize.

Kuba Leta ya FPR ihatira abarimu kuba “au four et au moulin” icyarimwe ntibishoboka. Ushinzwe uburezi mu Murenge aranyaruka kuri moto agiye gusenyesha amazu yubatse mu kajagari, agaca ku bana batiga, barangiza ngo mwarimu najye kuzana abana bataye ishuri. Ikigaragara ni uko mu nzego z’ibanze bakora gusa ibicanye maremare, kandi muri byo icyo guta amashuri ntigicanye maremare. Ese mobilisation yo ikorwa ite?

Imibare y’imitekinikano ikorwa na ba directeurs nayo si shyashya mu kubara drop out. Niba directeur afite ubwoba bwo kudatsindisha abana, uzasanga umwana agera mu wa 6 bakamusubiza mu wa 4 kugira ngo azese imihigo. Kubona umugore wonsa yiga muri 9YBE tuba twumva ubu burezi bw’ibanze bugana he?

Mu kwanzura iyi nkuru dusanga hagakwiye kuba ikigero cy’imyaka uburezi bw’ibanze bugarukiraho. Ese kuki hatabaho uburyo SDF (Skills Development Fund) ya Banque Mondiale ikoreshwa mu kwigisha imyuga aba bana baba bafite imyaka myinshi? Ese kuki buri mwaka hatatangwa impamyabumenyi ijyanye n’ibyo umwana azi, bigatuma abafite icyo bashoboye bisanga ku isoko ry’umurimo? Amafaranga araza akibwa kuko hataruwe inzira azanyuramo. Nicyo rero gituma nta rutonde ruba mu Turere no mu Mirenge rugaragaza abana batiga.

Twagombye kureka gushakira ikibazo cy’abana batiga mu miryango gusa, ahubwo kikareberwa muri politiki rusange y’uburezi. Hakwiriye kubaho guha mahirwe yo kwiga imyuga abana bose, kandi bakiga mu buryo bwiza. Inzego zibaze zikwiriye kureka kuba “Ntibindeba”, ahubwo zigafata umwanya ukwiye kuri aba bana.

Niba umwana adashoboye kwiga kuki hatabaho izindi choix ku babyeyi? Hakwiriye kurebwa aho abana bazajya igihe bataye amashuri. Niba FPR idafashe guta amashuri nka priorité, twitegure ko tugiye kurera mayibobo zizavamo ibuhazi n’impiringi z’ejo hazaza. Ibi si uguca umugani, ahubwo ni urubanza rw’urucabana.

Ese Minisitiri w’Uburezi afite ruhare ki mu Mirenge no mu Turere? Kuki se MINALOC yivanga muri byose itareba niba policy ya education muri rusange itubahirizwa? Ubu si nka bya bindi Martin-Pêcheur yagira umuhigo w’imikurire y’amafi. Ese kuki ya politique ya décentralization itaza ngo igere no mu burezi? Uku kuba FPR ihunza amaso uburezi, ahubwo igahitamo kwisahurira, nibyo bizatuma ntaho Abanyarwanda bava nta n’aho bajya. Nta makiriro rero ahari mu gihe FPR inanirwa gushaka intama zayo zazimiye, ahubwo ikabyegeka ku barimu nabo batishoboye, bamwe Leta ibeshya ko ihemba, bakayibeshya ko bayikorera.

FPR, WISHE UBUREZI KU BUSHAKE, UKUNDA GUKORANA N’IBICUCU, NTITUZAGUKUMBURA!

Ahirwe Karoli