NKUNDABANYANGA WAFUNZWE AZIRA ISAMBU YE ARAFUNGUWE

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu gihe gishize twabagejejeho akarengane kakorewe Nkundabanyanga Eugénie, w’imyaka 76, wari umaze amezi 10 afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge, bikavugwa ko Urukiko Gacaca rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30, nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwifashishije impapuro mpimbano rushimangira icyo gihano, ahita afatwa arafungwa.

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko icyamufungishije atari Urukiko Gacaca, ahubwo ari isambu yasigiwe n’umugabo we, yashakwaga na Chairman wa FPR mu Murenge wa Gatenga witwa Charles Karangwa. Uyu mugabo gito yaburanye n’umukecuru aratsindwa ku isambu ifite agaciro ka 1,000,000,000 FRW bapfaga, bituma nyir’ububasha ashaka kumwihimuraho, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabitesheje agaciro maze uyu mukecuru agirwa umwere, ahita anarekurwa asubira mu muryango we.

Nkundabanyanga mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, yavuze ko n’ubwo yari amaze gufungwa aya mezi yose, yari afite icyizere cyo kutazagwa muri gereza, kuko yari azi neza ko ari umwere. Akomeza yemeza ko nta cyaha yigeze akora ahubwo yaziraga amasambu ye bashakaga kumwambura, bamuhimbira ibyaha atakoze.

Mu magambo ye, Nkundabanyanga yagize ati: “Rwose nari nizeye ko nzavamo kuko ibyo bavugaga ko nishe Abatutsi bitari byo, sinari kuba mpigwa ngo nsubire inyuma mbone umwanya wo guhiga abo dusangiye ubwoko. Ndabizi neza ko nanjye nahigwaga ngo nicwe, nzira ubwoko ntihaye. Nicyo cyatumye niha icyizere cy’uko igihe kizagera nkarenganurwa”. Uyu mukecuru akomeza avuga ko imvano yo gufungwa kwe ari isambu ye yashakwaga n’igikomerezwa cyo mu Gatenga. Avuga ko ibyaha bya Jenoside yahimbiwe byahimbwe na Karangwa Charles agamije kumufungisha ngo amwihimureho kuko yari yaramutsinze mu nkiko zose. Uyu Karangwa yabeshye Urukiko rw’ibanze ko Nkundabanyanga yahoze yitwa Nyirankundabanyanga, nyuma aza guhinduza amazina ngo ataryozwa ibyaha bya Jenoside. Gusa byari ikinyoma kuko Nkundabanyanga atahinduje amazina, ndetse nta kuntu yari kwishora mu bwicanyi kandi nawe ahigwa ngo yicwe. Ibi rero nibyo byasuzumwe maze umucamanza wo mu Rukiko rw’Ubujurire asanga Nkundabanyanga atandukanye na Nyirankundabanyanga, maze ahita atesha agaciro ikirego cya Karangwa, Nkundabanyanga ahita agirwa umwere ndetse arafungurwa, inkuru nziza itaha mu muryango we, ndetse no mu mitima y’Abanyarwanda bagifite umutima wo gutabariza abarengana.

Uretse gufungurwa, Nkundabanyanga yari yaratsindiye isambu yari yarambuwe na Karangwa Charles, Urukiko rwategetse ko ayisubizwa nta yandi mananiza. Icyatunguye abantu ni uko uyu Karangwa Charles atigeze ahanirwa icyaha cye cyo kubeshya agamije kwigarurira umutungo w’abandi, ariko dukora iyi nkuru twamenye ko atakiri Chairman wa FPR mu Murenge wa Gatenga kuko yakuweho icyizere azira guhuguza amasambu y’abaturage, bari baramugoreweho.

Constance Mutimukeye