Yanditswe na Ahirwe Karoli
Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) rwitwa East African Court of Justice rwasubukuye iburanisha riri hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigo cya Union Trade Center (UTC) Ltd cyubatse inyubako ya UTC, gifite Rujugiro Tribert Ayabatwa nk’umunyamigabane mukuru.
Ni ubujurire bwatanzwe n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda ku cyemezo cy’Urukiko cyo ku wa 20 Ugushyingo 2020 rwanzuye ko Leta y’u Rwanda yakoze amakosa akomeye ubwo yatangiraga gucunga inyubako ya UTC, mu 2013, iyita umutungo wasizwe na bene wo. Iyi nyubako yaje gutezwa cyamunara ku wa 25/09/2017, bavuga ari ukwishyura ibirarane by’imisoro isaga 1,000,000,000 FRW yabazwe hagati ya 2011 na 2013. Icyo gihe mu cyamunara hajemo amanyanga akomeye, maze inyubako igurwa na Kigali Investment Company (KIC), izwi nko gukorera mu kwaha kwa FPR.
Ku kagambane gakomeye, iyi nyubako yari ifite agaciro karenga 20,000,000,000 FRW yateshejwe agaciro igurishwa kuri 6,800,000,000 FRW kugira ngo hishyurwe imisoro yavugwaga, ariko ba nyirayo ntibahabwa ayasagutse. Nta washidikanya aho andi yagiye kuko harazwi neza, kereka ku muntu utazi imikorere ya FPR.
Mu iburanishwa rya mbere Urukiko rwari rwasanze hari amakosa akomeye yakozwe na Leta y’u Rwanda. Mu rubanza rwa mbere Urukiko rwari rwategetse ko Leta y’u Rwanda guha UTC Ltd amafaranga y’ubukode yakiriwe guhera ku itariki ya 01 Ugushyingo 2013 kugera ku itariki ya 27 Nzeri 2017, hafi imyaka 4. Rwari rwategetse kandi Leta y’u Rwanda gutanga indishyi y’akababaro ingana n’amadorali y’Amerika ibihumbi 500. Aya mafaranga yose yagombaga kujya yunguka 6% buri mwaka kugeza izi ndishyi z’akababaro zose zitanzwe. Ibi rero byari nk’urucabana kuko Leta ya FPR yari izi neza ko cyamanura itaciye mu mucyo kuko uwagurishije ni nawe waguze, nta wundi ni FPR. Mu gukomeza umutsi, Leta y’u Rwanda yarajuriye.
Mu bujurire, Leta y’u Rwanda ihagarariwe n’Intumwa Nkuru ya Leta, Nicholas Ntarugera yungirijwe na Ntwari Emile. Aba babwiye Urukiko rw’Ubujurire ko Urukiko rwa mbere rwakoze amakosa mu kwemeza ko ikirego cyatanzwe ku gihe. Habanje kuzamuka impaka zishingiye ku gihe Leta y’u Rwanda yafatiye icyemezo cyo gucunga UTC, hibazwa niba nta makosa yabayemo. Urukiko rusanga harabaye amakosa kuko rwafashe UTC Ltd nk’umuntu kandi ari company igizwe n’abantu benshi. Kuba Rujugiro yameneshwa mu Rwanda, ntibivuze ko ajyana na UTC kuko n’ubwo ari we munyamigabane mukuru, ariko harimo n’abandi ndetse bari cyangwa bafite imiryango yabo mu Rwanda. Urukiko rwatanze urugero ku bigo mpuzamahanga biba bikorera mu bihugu byinshi. Ruvuga ko atari ngombwa ko abanyamigabane bose babera icya rimwe muri ibyo bihugu.
Leta y’u Rwanda ijurira ivuga ko ikirego cyatinze gutangwa kuko icyemezo cyo gutangira gucunga UTC cyafashwe ku wa 29 Nyakanga 2013 aho kuba ku wa 02 Ugushyingo 2013. Ikirego cyatanzwe ku itariki ya 22 Ugushyingo 2013, Leta ikavuga ko harimo amezi 4 y’ikinyuranyo, ugereranyije n’igihe amategeko yo mu Rwanda ateganya. Ibi nta gitangaza kirimo kuko mu rubanza rwa mbere, Urukiko rwari rwemeje ko icyabaye ku wa 29/07/2013 cyari inama ku micungire y’imigabane ya Rujugiro, mu gihe haburanwaga igihe Leta yatangiriye gucunga UTC. Birumvikana rero ko u Rwanda rukomeje amanyanga yatumye rutsindwa mbere.
Urukiko rwa mbere rwari rwatangaje ko ku itariki 02/11/2013 aribwo Komisiyo ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo yandikiye abantu bakodeshaga muri UTC, ibamenyesha ko bahita batangira kwishyura Leta kubera ko ari yo icunga inyubako bakoreramo. Leta ikavuga ko itigeze yinjira mu micungire ya UTC kandi kuva kuri iyo tariki, ari yo yishyurwa ubukode bw’amazu acururizwamo. Ariko akaga kabaho! Bahakana bate?
Intumwa ya Leta y’u Rwanda yongeye gusaza imigeri avuga ko abanyamategeko barimo Francis Guimala na Hanington baburaniraga UTC ngo badakwiye kwemererwa kubaranira muri uru rukiko.
U Rwanda rukavuga ko aba banyamategeko bazwi ku rwego mpuzamahanga batagaragaje icyemezo bahawe na UTC Ltd ngo bayihagararire, rukemeza ko bashyizweho na Rujugiro ku giti cye. Nta n’icyo byari kuba bitwaye kuko ari we munyamigabane mukuru, ariko mu gutinza urubanza gusa u Rwanda rukabigira inzitizi.
Me Ntwari Emile, akaba n’Intumwa ya Leta muri uru rubanza, yavuze ko guverinoma ifite inshingano yo gucunga umutungo wasizwe na bene wo, ariko akirengagiza na none ko UTC Ltd itandukanye n’umuntu ku giti cye, ko n’iyo Rujugiro yagirana ikibazo na Kagame, bitakwitirirwa UTC Ltd yose. Amanyanga na none!
Ku rundi ruhande, abanyamategeko ba UTC Ltd bavuze ko Urukiko rwa mbere rwanzuye ko ikirego cyatangiwe ku gihe. Bavuga ko ikirego cyatanzwe bakimenya ko UTC yatangiye gucungwa na Leta, haciyemo iminsi 20.
Me Francis Guimala wunganira UTC Ltd yavuze ko ayunganira mu buryo bwemewe n’amategeko kubera ko afite uburenganzira bwo gukora akazi ka Avocat yunganira abantu n’ibigo mu nkiko. Byongeye kandi UTC Ltd ni ikigo cyanditswe mu gihugu kinyamuryango cy’urukiko ruri kuburanisha uru rubanza. Akongeraho ko ahubwo Urukiko rwa mbere rwakoze amakosa kuko rutategetse ko UTC Ltd isubizwa ubukode n’inyubako yayo ndetse n’indishyi z’akababaro hakaba harabazwe nkeya cyane, ugereranyije n’igihombo Leta yateje.
Me Francis na Me Hanington bategetse ko Urukiko rutesha agaciro ubujurire bwa Leta y’u Rwanda, kuko babonaga bisa no gukina ku mubyimba abo yambuye imitungo yabo, aho kuyibasubizanya n’impozamarira.
Uru rubanza ruzakomeza kugeza ku wa 28 Gashyantare 2022, nyuma Urukiko rutangaze icyemezo kuri uru rubanza. Tuzakomeza kurubakurikiranira kugeza igihe ikinyoma cya Leta y’u Rwanda kizakubitirwa ahakubuye.
Turebe muri make amateka ya UTC Ltd
Ikigo cya UTC Ltd cyashinzwe tariki 20/05/1997. Ni ikigo gifite abanyamigabane benshi barimo Rujugiro Tribert Ayabatwa, unafitemo imigabane myinshi, igera ku 1933. Hari kandi mu banyamigabane uwitwa Théoneste Mutambuka, ufitemo imigabane 41, Tharcisse Ngofero ufitemo imigabane 4, Succession Makuza Désiré ifitemo imigabane 3, Succession Nkurunziza Gerald ifitemo imigabane 20.
Ni ikigo cyari cyubakiye ku muturirwa witwa Union Trade Center (UTC) uherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali. Bivugwa ko uyu muturirwa waba warubatswe kuri $20,000,000 ni ukuvuga asaga 20,000,000,000 FRW. Mu rubanza rwa mbere UTC Ltd yavuze ko kugera aho iriya nyubako itangira gucungwa na Leta y’u Rwanda, mu 2013, yari itarakira ubutumwa na bumwe buvuye muri Rwanda Revenue Authority, buyimenyesha ko ibereyemo ibirarane by’imisoro Leta. Ibi byose byahimbwe na Leta ya Kagame igamije kwigarurira inyubako.
Iki kinyoma rero nticyatunguye abanyamigabane bavuzwe haruguru kuko hafi ya bose bakoranye na Kagame, bakaba bamuzi neza, bazi n’amayeri akoresha iyo ashaka gutwara imitungo y’abandi. Ntibigeze bibaza impamvu RRA yatangiye kugaragaza ko hari ikibazo cy’imisoro nyuma y’uko Leta itangiye gucunga iyi nyubako. Nta gushidikanya bwari uburyo bwo kugira ngo ihuguzwe ba nyirayo.
Abunganira UTC Ltd bavuga ko mbere y’uko Leta iyifata yinjizaga nibura $ 120,000 buri kwezi avuye mu bukode gusa. Mu mibare yashyikirijwe Urukiko bagaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2017, amafaranga yinjiye yagombaga kuba angana na $5,600,000, hafi 5,600,000,000 FRW. Ni amafaranga yashoboraga kwishyura umwenda wose w’imisoro bivugwa iyi nyubako yari ibereyemo Leta, ndetse akanasaguka, kubera ko Leta yishyuzaga $1,100,000, angana na 1,100,000,000 FRW. Bavuga ko uwo mwenda uza kuba uhari byari kuba byoroshye cyane kuwishyura. Iki rero nicyo gituma abanyamigabane ba UTC Ltd batemeranya na Leta ku kuba iki kigo cyarafatiriwe ku mpamvu yo kutishyura imisoro, ahubwo habayeho kukinyaga bene cyo.
Birazwi cyane ko umuherwe Rujugiro Tribert Ayabatwa, uzwi cyane muri Afurika yagiye agirana ibibazo na Leta y’u Rwanda ndetse na Kagame ku giti cye, ku buryo tutatinya kuvuga ko aba banyamigabane basigaye babaye victimes b’ikibazo cy’umuntu ku giti cye. U Rwanda rwamushinjaga gukoresha amafaranga ye bwite mu gutera inkunga abarurwanya. Ibi rero niyo byaba ukuri ntibyatuma UTC Ltd ibigenderamo, kuko n’ubwo afitemo imigabane myinshi, ariko si iye ku giti ayifatanyije n’abandi babirenganiyemo. Niko FPR ikora!!!
Hari umugani mushya winjiye mu Kinyarwanda uvuga ngo “iyo wanze gukorera gukorera mu kwaha kwa FPR, n’iyo wacuruza urusenda ntirwagenda”. Baba bashaka kuvuga ko iyo wanze kuba ingaruzwamuheto ya FPR, ikora uko ishoboye ikagukenesha, kugeza uyipfukamiye, ikakuyoboza inkoni y’icyuma.
Mu mpera z’umwaka wa 2017, inkuru yamenyekanye cyane yavugaga ko uyu muherwe Rujugiro Tribert Ayabatwa yaba yarakoresheje arenga $ 440,000, ashaka kugeza ikirego aregamo Leta y’u Rwanda ku Nteko ishinga Amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Aya makuru yakwirakwijwe na Leta ya Kigali ariko biza kugaragara ko byari ibihuha kuko nyine Leta itabashije kubitangira ibimenyetso. Ni kwa kundi abambari ba FPR bicara bagahimba ibinyoma, bagamije kugira uwo baca umutwe, bamaze kumwambura ibye byose.
U Rwanda rwagiye rukomeza kuvuga ko Rujugiro akorana bya hafi Dr. David Himbara ngo bakomanyirize u Rwanda muri America. Ariko nabwo Leta y’u Rwanda yananiwe guhuza aba bagabo bombi, ahubwo igashingira ko Dr. David Himbara, mu 2017, yitabye Congrès y’Amerika agiye gusobanura akarengane gakorerwa mu Rwanda. Ntabwo rero ari Rujugiro wabwiye Congrès y’Amerika ngo itumize Dr. Himbara, ahubwo icyo bahuriyeho bombi ni uko bananiwe kwihanganira akarengane gakorerwa mu Rwanda, nta kindi.
Mu 2011, Leta y’u Rwanda yigeze kuvuga ko hari imodoka 8 zafatiwe ku mupaka wa Goma zishaka kwambuka ngo zijye muri Congo, aho bavugaga ko zijyanye ibikoresho byiswe iby’urugamba byagombaga guhabwa umutwe wa FDLR. Leta y’u Rwanda ikavuga ko izi modoka zari iza Rujugiro Tribert Ayabatwa, ariko na none yananiwe kubitangira ibimenyetso. Leta ntiyerekanye imodoka yafashe, yewe nta n’igikoresho cyagaragajwe, byose byarangiriye mu magambo gusa. Aha na none iyi Leta yari yongeye kuhata ibaba.
Umubano wa Rujugiro na Leta y’u rwanda watangiye kuzamo agatotsi mu 2009, ndetse atangira guhigwa ngo yicwe, ariko abimenya kare ahita ava mu gihugu. Mu burakari bwinshi, Kagame amwihimuraho yigabiza imitungo ye iyo iva ikagera, ariko abambari be bakora amakosa yo kutamenya gutandukanya Rujugiro na UTC Ltd, yari afatanyije n’abandi badafite aho bahuriye n’ibibazo yagiranye na Leta ya Kigali.
Twanzura rero twavuga ko akarengane kose FPR na Kagame bakorera abantu kamaze kumenywa n’isi yose, ikaba igenda imuvanaho amahoro buhoro buhoro, hakaba hasigaye imbarutso gusa ngo ashyirwe aho abandi banyagitugu bashyirwa. Icyo gihe abo yarenganyije bose baziterera hejuru bacinye umudiho, bucye bwire.
Uru rubanza rurakomeje ariko bigaragarira buri wese ko Leta y’u Rwanda idateze kurutsinda, icyo ikora ni ukurushya iminsi gusa. Ruzaba nka rwa rundi yatsinzwemo na Ingabire Victoire Umuhoza, ariko ntahabwe ibyo Urukiko rwategetse. Nirukomeza kwitwara gutya rero ruzirukanwa muri EAC kandi ni rwo ruzabihomberamo kuko rudakora ku Nyanja. Uyu muryango ufatiye runini FPR na Kagame ntuzakomeza kwihanganira amabi akora. Ibi rero byo gukomeza guta ibaba mu nkiko mpuzamahanga bizaba imbarutso.
FPR, UKOMEJE GUTA IBABA MU NKIKO MPUZAMAHANGA, BIMENYE, NTITUZAGUKUMBURA!
Ahirwe Karoli