Yanditswe na Mutimukeye Constance
Mu minsi yashize twabagejejeho amakuru ya Nkundabanyanga Eugénie wafunzwe azira akarengane none ubu akaba yarafunguwe, uyu munsi tugiye kureba uko abayeho nyuma yo gufungurwa.
Ugufungurwa kwe kwashimishe benshi cyane ariko abareba kure batangira kugira impungenge ko ashobora kugirirwa nabi, akanyerezwa cyangwa akicwa. Niyo mpamvu twahagurutse ngo turebe umwuka uri mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Uyu munsi rero Nkundabanyanga Eugénie yasubiye mu muryango we, yarongeye aturana na Karangwa Charles, wize undi mutwe noneho wo gukoresha iterabwoba. Mbere yo kureba iterabwoba Karangwa akorera uyu mukecuru, reka tubabwire ko amategeko yo mu Rwanda avuga ko “ iyo ushinje umuntu ibinyoma wabigambiriye, bikagaragara ko yari umwere, uwamushinje ibinyoma (fausse accusation), agomba guhanishwa igihano kingana n’icyari guhanishwa uwabeshyewe”. Hakibazwa rero impamvu RIB itahise ikurikirana Charles Karangwa ngo ahanishwe nawe imyaka 30 yumve uko bimera!
Kuba rero Karangwa Charles atarakurikiranwe kandi nta immunité afite ni gihamya ko abantu batareshya imbere y’amategeko, kandi akaba ari imbogamizi ku mutekano wa Nkundabanyanga n’umuryango we kuko, mu gihe atahaniwe fausse accusation, aracyakubita agatoki ku kandi, ahiga abo muri uyu muryango ngo abagirire nabi. Bwaba ari butabera ki se Nkundabanyanga arekuwe, ejo tukazumva inkuru mbi ngo yabuze cyangwa yapfuye? Ubu butabera se burumva Karangwa yarazibukiriye, akemera kureka ku isambu itari iye?
Mu mategeko twemera ko urwego rw’ubugenzacyaha cyangwa urw’ubushinjacyaha zifite uburenganzira bwo gukeka umuntu ko yakoze ibyaha, akagira iminsi yateganyishijwe gushakirwa ibimenyetso bimushinja n’ibimushinjura, yaba umwere agataha ntacyo abajije ku ndishyi y’abaturage. Izi nzego zitwaza ko ziba zabikoze mu izina no ku neza y’abaturage bose, n’ubwo ari ibyanditse gusa bitajya bikurikizwa.
Ariko hano ho biratandukanye, Charles Karangwa yakoreye fausse accusation Nkundabanyanga Eugénie, agomba gushyikirizwa ubutabera, akaryozwa icyaha yakoze kuko gihanwa n’amategeko. Atari ibyo abantu bazajya bishyira hejuru y’amategeko bakomeze bashinje abandi ibinyoma, kandi aho bizatugeza ni habi cyane kuko umuturage utagira gikurikirana azajya arengana bicire aho, abakamurenganuye babe ari bo bamwica.
Karangwa Charles ni umugome utagifite icyo ashinzwe muri Kicukiro, ariko uyu munsi aracyazana abantu bakomeye, mu madoka ahenze, harimo n’abo mu nzego z’umutekano bakuru, bambaye n’amanyenyeri, bakazenguruka isambu ye, barangiza bakagenda. Abandi bambaye gisivili bahora bazengurutse urugo rwe bareba abo basurana, aho ajya n’icyo akora. Abana be bakurikirwa na za moto aho bagiye hose ku buryo uyu muryango wihebye, burira ukabona butari buke, bwacya ukabona butari bwire. Barahungabanye bikomeye!
Urugo rwa Nkundabanyanga rwahindutse nka gereza ifungiyemo ibyihebe naho isambu ye yabaye nka site y’ubukererugendo, kuko imodoka zihasimburana, mu mvura cyangwa kuzuba, bose ubona barambagiza isambu ye nk’abashaka kuyigura, kandi uyu mukecuru yararahiye ko adashobora kugurisha isambu asangiye n’umuryango. Uyu muryango rero ni uwo gutabarizwa kuko uri mu kaga gateye ubwoba.
Aba basirikare n’abapolisi bakomeye bahora basura isambu ya Nkundabanyanga barazwi, abamuhamagara amanywa n’ijoro barazwi, ariko ikibabaje ni uko inzego zibakuriye zitababuza ibikorwa nk’ibi ngibi. Za nzego z’ibanze zigamba ngo “umuturage ku isonga” kuki zitabona ko aba bose ari imbogamizi ku mutekano w’uyu muryango? Ubu dutegereze ko uzabwirwa ko uyu mukecuru yiyahuye cyangwa n’abagizi ba nabi batazwi?
Abagome nibasubize amerwe mu isaho kuko ubu isi yose yahanze amaso ikibazo cya Nkundabanyanga. Iki kibazo kandi kiratwibutsa amarangizarubanza rwa Gacaca yo mu Murenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba, aho uwitwa Musabyimana Obed, yakoresheje inyandiko mpimbano zivuga ko Urukiko Gacaca rwahamije abantu batandukanye ko mu gihe cya Jenoside, bamusahuye inka 400, nyamara na Perezida wa Repubulika wariho icyo gihe ntiyari atunze inka zingana gutyo. Musabyimana Obed yahamijwe icyaha cyo gushinja abandi ibinyoma (fausse accusation) no gukoresha inyandiko mpimbano (usage de faux documents), arafungwa. Kuki Charles Karangwa we hadakoreshwa iyi jurisprudence?
Amateka yerekana ko abashinja abandi ibinyoma bagiye babaho mu Rwanda, na n’ubu baracyahari ndetse bariyongereye, ikibazo ni uko hahanwa bamwe, abandi bagakingirwa ikibaba na FPR kubera inyungu ibafitemo.
Bigaragara kandi ko n’ubwo Leta ivuga yakuye amoko mu ndangamuntu, mu mitwe y’abantu aracyarimo, aho bitandukanye ni uko FPR iyo igiye kunyereza, gufunga cyangwa kwica itita ku moko, ahubwo yica uwo ibona ko yavuze ibyo idashaka kumva kuko biba bigamije gukubitira ikinyoma ahakubuye.
Nkundabanyanga yabwiye itangazamakuru ko atarakariye Leta y’u Rwanda kuko yafungishijwe na Karangwa Charles. Icyo atazi ni uko aba bose barenganya abantu baba bakingiwe ikibaba na FPR, kandi ikaba yiyita moteur ya gouvernement. Kandi koko ni moteur ijyana u Rwanda n’Abanyarwanda mu rwobo. Twasaba abaturage kuba maso bakajya batangira amakuru ku gihe, bakagaragaza ahari akarengane kugira ngo ababishoboye bose batabarize abatagira kivugira. Aba bagome ntabwo twabatsinda tutabahagurukiye ngo tuvuge akarengane gakorerwa rubanda. Bamwe bazapfa abandi bamugare, ariko abazasigara bose bazaba mu gihugu kizira akarengane ka FPR. N’ubwo rutaba paradizo ariko byibuze tukaba mu gihugu kitagira intambara umunyarwanda arwana n’undi, ahubwo kigendera ku kuri no ku mategeko.
Mu gusoza twakwibutsa ko umuhanga yavuze ngo “iyo utsinze urugamba nibwo witegura kurwana kurushaho”. Abarenganyije Nkundabanyanga baracyaturanye, niyo mpamvu tudakwiye guterera iyo.
Constance Mutimukeye