UBWIGENGE BW’U RWANDA N’IBIHUGU BY’AFURIKA BURACYARI KURE NK’UKWEZI





Yanditswe na Nema Ange

Nyuma yaho ibihugu bya Afurica byifashe ari byinshi ntibyamagane Uburusiya mu ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, u Rwanda rukagaragara mu bihugu byatoye “Yego”, rwamagana Uburusiya, abantu benshi bibajije niba abayoboye u Rwanda bibagiwe ko bafite amasezerano n’Uburusiya mu birebana n’intwaro ndetse n’ingufu za Nucleaire. Nta gushidikanya u Rwanda ntirwigenga kandi rutora muri Loni rugendeye ku nyungu za Mpatsebihugu. Kuri iyi nshuro, abasesenguzi batekereje ko rwatoye mu nyungu z’Ubufaransa. Abanyarwanda baciye umugani bati “ugutunze agukubita yicaye”.

Ibi babivugiye ko ufite icyo akurusha agutegeka uko ashaka, cyane cyane iyo hajemo amaikoro y’ubukungu. Ni nako rero bitugendekera iyo urebye umubano n’ubutwererane urangwa hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Burayi, Aziya n’Amerika. Usanga ibi bihugu byohereza inkunga zikagurikirwa n’amananiza akomeye, kandi si ku Rwanda gusa ahubwo ni ku bihugu byose bikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo ku mugabane w’Afurika ndetse n’iby’Amerika y’epfo.

Usanga ibihugu bikize ari byo biyobora ibikennye kuko muri iyi minsi basigaye bavuga ko adresse y’umukene ari umukire baturanye. Niyo mpamvu usanga ubaza umunyarwanda uti “utuye he?” Akagusubiza ngo atuye kwa Rwahama, kwa Kabuga, kwa Mushimire, akorera kwa Rubangura… n’ahandi nk’aho. Aba bose bavugwa baba ari ibikomerezwa byubatse amazina muri quartier, bigatuma buri référence ifashwe ifatirwa ku mukire.

Umugabo witwa Julius Nyerere waharaniye ubwingenge bwa Tanzania ndetse akaza kuyiyobora mu gihe cy’imyaka 10 yahoraga abwira Abatanzania ati “nimuhaguruke dukore, ubu twabonye si ubwigenge, ni ubw’ibendera gusa”. Iki rero yitaga “uhuru wa bendera” yakigereranyaga no kubona amabendera azamuye mu gihugu cyabo, ariko bitavuze ubwigenge, kuko utashoboraga kwigenga mu buryo bwa politiki kandi ukennye. Akabashishirikariza rero gukora cyane, kugira ngo babashe kwigobotora ubukoloni mvaburayi.

Putine ashobora kutazibagirwa ko bita Kagame Pilato byari bifite ishingiro, ni nyamujya aho ba Mpatsebihugu bamubwiye!

Aha rero niho twanzikiye iyi nkuru tuvuga ko urugendo rw’ubwigenge ku Rwanda no ku bindi bihugu bikennye rukiri rurerure cyane, kuko ahanini usanga ibihugu bikize bidafata ibihugu bikennye n’abantu bigenga. Usanga mu bihugu bikennye ababituye bafata abazungu nk’ibihanganye byageze iyo bijya. Nyamara bo siko bimeze, bahora badufata ba nyagupfa, bakabona ko dukeneye gufashwa, kabone n’iyo hari icyo twakwishoborera.

Agasuzuguro k’aba batuye ibihugu bikize rero kagaragarira mu bintu byinshi, tukaba tugiye kureba mo bike kugira ngo tubisesengure, binadufashe kureba aho urugendo rw’ubwigenge bw’ibihugu bikennye rugeze:

1.Ishoramari (Investment): Biragoye ku gihugu nk’u Rwanda cyari kivuye muri Jenoside, intambara z’urudaca ndetse n’ubundi bwicanyi ndengakamere, kuba cyari kubona abashoramari bahita baza gushora amafaranga yabo mu gihugu kimeze uko. Gusa bagiye baboneka nka MTN iva muri Afurika y’epfo, n’abandi bagenda baza. Gusa icyatumye iri shoramari ritaragize icyo ryungura umuturage ni uko FPR yahise iryivangamo, irikungahaza karahava kandi ntacyo yashoye uretse gucuruza Abanyarwanda. Ibi rero byangije ishoramari ku buryo bukomeye, bituma n’Abanyarwanda batinya gushora imari yabo. Bamwe bati “urashora imari se Assinapol Rwigara, Bertin Makuza, André Kagwa Rwisereka, Rwabukamba, Tribert Rujugiro, Valens Kajeguhwa, n’abandi bashoye makeya?” Abatarishwe barahunze! Uko byagendekeye aba bagabo bose ni urucantege ku ishoramari ry’Abanyarwanda.

2.Ibikorwa Remezo (Infrastructure): Usanga igihe cyose mu Rwanda no mu bindi bihugu bikennye, ibikorwa remezo bidakorerwa abanyagihugu. Kubwira Abanyarwanda ngo wubatse Kigali Convention Centre, Arena, ibibuga by’indege, amahoteli, imihanda, n’ibindi, kandi uzi ko nta munyagihugu uzahakandagiza ikirenge uba ugaragaje ko ufite indi agenda cashé idafite aho ihuriye n’iterambere ry’abaturage. None se iyo wubatse umuhanda wa kaburimbo ukawandikamo ngo “humps ahead” uba ubwira umunyarwanda cyangwa uba ubwira abanyamahanga? Cyangwa babanza kwiga icyongereza?

3.Imyanya y’imirimo (organigramme) itajyanye n’igihe: Hari abantu usanga bakora imirimo muri za

minisiteri no mu bigo bya Leta, baranashyizweho n’inama y’abaminisitiri, ariko ugasanga nabo ubwabo batazi icyo bakora ngo ni ba “senior advisors”, “members of boards”….ariko wamubaza icyo akora akakurimanganya akakubwira ko ibyo akora “bidipendinga na ishu, uko ije ayihandolinga, agafowadinga ku basiniya be nabo bakayisoluvinga uko babyumva”. Byumvwa na bangahe??!

4.Kwishyira hejuru no kwikomeza (over confidence): Hari abantu bamwe bagera mu myanya y’akazi, mu bihugu bikennye, n’u Rwanda rurimo, bagahita bakomera kurenza iyo myanya. Ibi rero byo kumva barageze hejuru kurusha abandi bose nibyo bituma mwene aba bahita bahinduka ibikomerezwa, bikaba nta n’umusaruro byatanga. Dufashe nk’urugero ikibazo cy’urugomero rwa Rukarara rwatwaye amafaranga atagira ingano, ariko ntirutange umusaruro rwari rwitezweho, iyo hatabamo akaboko karekare ka Musoni James, wari wararemereye kubera imyanya yagiye ahabwa cyari kugorana. Urundi rugero ni Tour du Rwanda yabaye ku bwa Francis Kaboneka, nawe wari amaze gusumba umwanya yari afite muri MINALOC. Ubu abo yahamagaye, cyane cyane ba Mayors, abeguza baramuvuma.

5.Ibihugu bidaha agaciro abaturage babyo : Usanga iyo habaye ikibazo hirya no hino ku isi, ibihugu bikize biha agaciro abaturage babyo, bigashakisha uburyo bwo kubatabara, ariko siko bigenda mu bihugu bikennye, abaturage barirya bakimara kandi Leta z’ibihugu byabo ari zo zagakwiye kubarinda no kubareberera. Ese ni amikoro abura cyangwa ni ubushake buke? Nyamara aba baturage birengagizwa nibo basubira inyuma bagafasha bya bihugu byabo bitabitaho.

6.Ubukungu bujegajega (Economie non stable): Usanga ibihugu bikennye bihora mu madeni y’amahanga, bigahora biguza byishyura ayo byagujije mbere, kwishyura bigasaba kugwatiriza imitungo y’igihugu. Ubu muri iyi minsi turumva ngo Zambia yagwatirije n’Ubushinwa ikibuga cy’indege cya Lusaka, kandi si aho gusa, no mu Rwanda ntibiri kera. Amadeni azana amananiza ariko bakarenga bakayafata.

7.Kwivanga mu miyoborere (Ingérance extérieure): Usanga ibihugu bikize byivanga mu miyoborere y’ibihugu bikennye, ndetse bikanabikoreramo, ku buryo gutekereza ubwigenge bikiri kure nk’ukwezi. Usanga ibyo ba Mpatsibihugu babwira u Rwanda, Kenya cyangwa Tanzania atari byo babwira Ubushinwa. Uku kwivanga uretse no gutesha agaciro abanyagihugu bibambura uburenganzira bumwe na bumwe, bigatuma babaho nk’abadafite icyo bishoboreye, kugeza no kubashyiriraho abategetsi.

8.Kutigirira icyizere (Sous estimation de soi ): Birababaje kubona Abanyarwanda, mu 2015, barikoreye ibiseke bajya gusaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa kugira ngo Paul Kagame agume ku butegetsi, ngo kuko nta wundi wari kubishobora. Byageze n’aho abafungiye muri Gereza ya Nyakiriba, bandika basaba ko iyo ngingo ihinduka, kandi bizwi ko bo batemerewe gutora.

9.Kutagira amakuru (Manque d’information): Mu bihugu bikennye usanga akenshi biyoborwa n’abanyagitugu kandi mwene aba bategetsi ntibaba bashaka gutangaza amakuru y’ibyo bakora. Aha rero niho uzabona abanyagihugu bazindukira ku Kicukiro bajya kwamagana film ya BBC yitwa “Rwanda: untold story”, nyamara mu bigaragambya 99.9% batazi ibikubiye muri iyo film, bari mu kigari gusa!

10.Inama z’urudaca zitagira icyo zigeraho (Réunions incessantes et sans issues): Mu bihugu bikennye usanga abategetsi bahora mu nama zimara umunsi wose, ukazategereza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ugaheba. Uzumva na none izindi nama zihuza igihugu kimwe gikize n’ibihugu by’Afurika zizwi na France-Africa Summit, Turkey-Africa Summit, n’izindi. Izi zose ntizibera muri Africa, nta n’icyo zimarira abaturage, ahubwo abanyagitugu bikundisha ku bikomerezwa kugira bakomeze kugira ijambo.

Mu kwanzura rero twavuga ko izi mpamvu zose ndetse n’izindi tutabashije kuvuga hano ari zo zituma gutekereza ubwigenge bw’ibihugu bikennye bukiri kure nk’ukwezi. Ibi ibihugu byose bibihuriyeho ariko buri gihugu kikagira umwihariko wacyo. Mu Rwanda bihumira ku mirari kuko umunyagitugu Kagame, yitwaza ubuzima bubi yabayeho mu nkambi za Uganda, akumva ubutunzi bwose bwaba ubwe n’agatsiko ke, ibyapa byo ku mihanda bikandikwa mu cyongereza, Abanyarwanda barenga 33% batazi gusoma no kwandika.

Nema Ange