Yanditswe na Remezo Rodriguez
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Kigasa, Akagari ka Mulinja, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, baravuga ko bagiye kugurisha utwabo bagahunga Umukuru w’Umudugudu wabo bahawe na FPR. Bavuga ko batigeze bamutora, ahubwo yazanywe na FPR, none abageze ku buce.
Aba baturage bavuga ko bazashaka ahandi bimukira kuko Umukuru w’Umudugudu abatoteza kandi akabahoza ku nkeke. Bavuga ko bamwe muri bo batangiye kwimuka kuko batatse ibibazo baterwa n’iyi nyangabirama, ariko abamukuriye bakomeza kumukingira ikibaba kuko nabo bamutinya, bitewe n’uko yazanywe na FPR.
Ibi babitangaje ubwo bari mu gikorwa cyo kwamagana isenyerwa ry’umwe mu batuye muri uyu Mudugudu, bagaragaza ko yarenganye kuko ngo yabujijwe guhindura inzugi z’inzu asanzwe atuyemo. Aba baturage bavuga ko intandaro ya byose ari uko uyu washakaga guhindura inzugi atabyumvikanye n’Umukuru w’Umudugudu wangaga ko inzu yabo igira agaciro maze bazajya kumwimura bigahenda ubutegetsi.
Uwitwa Ndacyayisenga Gustave ni umuturage wubatse muri uyu Mudugudu kuva mu 1998, avuga ko inzugi zamusaziyeho agashaka kuzisimbuza izikoze mu byuma, ahanini agamije kongerera agaciro inzu ye. Gusa akibikoza Mudugudu yamuteye utwatsi, amwereka ko ntaho bahuriye, yitabaje Akagari kamubwira ko ntacyo kamufasha no ku Murenge biba uko. Ubu ari mu gihirahiro gikomeye kuko yabuze ahandi hakemukira ikibazo cye. Mu magambo ye yagize ati “Sinshaka kuzabona abana abanjye bangizwa n’amadirishya ashaje, kandi mfite ubushobozi bwo kuyasimbuza”. Akomeza avuga ko ubwo yari amaze gusimbuza amadirishya n’inzugi, Umukuru w’Umudugudu wabazengereje yahise ajya kuzana imodoka y’Umurenge n’abanyerondo baza kumusenyera. Gusa basanze abaturage barambiwe akarengane maze imyigaragambyo itangira ubwo.
Ndacyayisenga ufite umugore n’abana batatu (3) yibaza ukuntu azakomeza kuba mu kirangarira mu gihe Umukuru w’Umudugudu wigize akamana gato muri uyu Mudugudu abayeho neza, ahagarikiwe n’ingwe yitwa FPR. Ntazi aho yabariza ikibazo cye, kandi si we wenyine ukihariye, agisangiye n’abandi benshi cyane.
Abaturanyi ba Ndacyayisenga bavuga ko guhindura inzugi bisanzwe bikorwa nta yandi mananiza cyangwa gusaba icyangombwa, kandi ko aya mategeko yashyizweho na Mudugudu wabo badashobora kuyihanganira. Ikibabaje gusa kikaba ko akandamiza abaturage nyamara abamukuriye bagasa n’abamushyigikiye bigaragara.
Aka karengane si ubwa mbere kavuzwe muri Kicukiro kuko kuva babaho ntibazi gutora ababayobora. Buri gihe iyo amatora ageze babona abantu bashya bazanirwa na FPR, ikabakodeshereza, ubundi bagatangira akazi ko kuneka no kubuza uburyo abaturage basanzwe bahatuye, cyane cyane aba kavukire. Amaherezo yabyo ntazwi. Bibaza niba hari inyungu FPR ibona mu kubatoteza bikabayobera, mu gihe baba bayihaye imisanzu.
Umusaza witwa Mutabazi Gratien nawe atuye muri uyu Mudugudu. Yemeza ibivugwa na bagenzi be, agashimangira ko Umukuru w’Umudugudu abamereye nabi bakaba bashaka kwimuka bakamusigira Umudugudu we, kuko babonye ko adakorwaho. Ngo yageze naho ababwira ko ahagarariye Kagame mu Mudugudu, ko aho bamurega hose ntacyo byatanga. Ntiyumva impamvu hari abantu bakimeze gutya magingo aya. Mu magambo ye yagize ati “uyu mugabo urimo kudukorera ibi yazanywe muri 2019, asanga dutuye, ariko kubera abanyabubasha bamuzanye, arica agakiza, ntatinya no kwadukira abaturage, akarambika hasi agakubita”. Kuri we ntiyumva icyo ya mvugo bavuga ngo “umuturage ku isonga” ivuze. Asanga aka karengane kamaze kugezwa kuri Minisitiri JMV Gatabazi akakananirwa nta kindi bagakoraho, uretse kukajyana kwa Perezida Kagame, ariko ntibabikoze kuko bumva ntacyo yabafasha. Bakaboneraho gusaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kubatabariza ngo barenganurwe.
Uyu Mukuru w’Umudugudu yari aherutse kandi gufata isambu y’abana b’imfubyi zirera ayinyuzamo umuhanda, zigize ngo zirabaza ku Kagari, zisanga yazishinje ko zikorana n’imitwe y’iterabwoba, na n’ubu zirafunze. Kuba Akagari n’Umurenge bamutinya byatumye abaturage bafata umwanzuro wo kugurisha aho bari batuye bakajya gushaka amasambu ahandi. Ukibaza rero aho u Rwanda rwaba rugana, niba hari abantu bumva bari hejuru y’amategeko. Kandi iyo usesenguye neza usanga nta kindi kibiri inyuma uretse FPR imukingira ikibaba.
Uyu mugabo umenyereweho gukata amasambu y’abandi akabakangisha gufungwa, yamaze kwadukira inzirakarengane akazifungisha kwa Kabuga muri transit center, abandi yabamariye muri Gereza ya Nyarugenge, iri i Mageragere. Abaturage rero baratakambira inzego zo hejuru ngo zikemure ibibazo biri mu Mudugudu wa Kigasa, niba atari ibyo abaturage bose bazimuka baharakere Mudugudu wazanywe na FPR.
Uyu muryango wa Mutabazi uratabaza ngo urenganurwe ariko si wo wonyine kuko abaturage bose muri rusange bazengerejwe n’uyu Mukuru w’Umudugudu. Hakibazwa impamvu ikibazo kigomba kugera kwa Minisitiri nkaho Umukuru w’Umudugudu ari hejuru y’amategeko. Akagari n’Umurenge yabaciye amazi, Akarere nako gatinya kwivanga mu mikorere ya FPR. Ese FPR yungukira he iyo ihemukiye abaturage barengana.
Uwitwa Musabyemariya Vestine, nawe utuye muri uyu Mudugudu, avuga ko yahavukiye akaba ahabyariye gatanu ariko atigeze abona akarengane nk’ako barimo gukorerwa uyu munsi. Avuga kandi ko mbere ya 2019 bari baratoye Umukuru w’Umudugudu, ariko batungurwa no kubona bayoborwa n’umuntu batazi aho yavuye, we akababwira ko yaturutse ibukuru kandi ko uzagerageza kumwitambika azafungwa ubutazavamo.
Musabyemariya avuga ko uwitwa Liberakurora Jean de Dieu nawe yarenganyijwe arafungwa, kugeza magingo aya abo mu muryango we ntibazi aho afungiye. Gusa yashinjwaga n’uyu Mukuru w’Umudugudu ko yimanye umuhanda mu isambu ye. Hari n’abakeka ko yishwe kugira ngo hatwarwe isambu ye yiguriye.
Abanyarwanda iyo bava bakagera barambiwe akarengane. Kuba abaturage baratoye Umukuru w’Umudugudu FPR ikamukuraho ikazana umwambari wayo, none akaba yicira abaturage ku rwara. Birababaje kuba abaturage bose batakamba kubera ubwoba baterwa n’umuntu umwe ariko Leta ikarebera, abaturage bagakomeza bakarenganywa, bakamburwa ibyabo ku maherere, nta na kivurira bafite.
Turashimira bikomeye abaturage bo mu Kagari ka Kigasa bamenye uburenganzira bwabo bakanabuharanira. Turasaba n’abandi Banyarwanda barengana guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo. Kuba barashyize hamwe bakamagana izi ngirwabayobozi ni igikorwa cy’indashyikirwa. Nibakomereze aho n’abandi barebereho.
Abanyarwanda iyo bava bakagera barambiwe gutotezwa n’abambari ba FPR. Aba bambari barenzwe n’ubugome kugeza ubwo bashinja inzirakarengane ibyaha bikomeye birimo ingengabitekerezo ya jenoside, kwangisha ubutegetsi abaturage, kugumura rubanda, kunywa urumogi, gukorana n’imitwe y’iterabwoba, n’ibindi izi ngirwabayobozi ziba zizi ko bifungirwa imyaka myinshi, maze zikabikoresha mu kwikiza abo zidashaka. Aka karengane gakwiye kwamaganwa na buri wese ukunda ukuri, kandi aho kari kakavugwa.
Remezo Rodriguez
Kigali