IKIGIRWAMANA FPR KIGEZE KURI ZION TEMPLE YA GITWAZA

Nyuma yo gusenya Islam, ADEPR, Kiliziya Gatolika, FPR yahagurukiye ZION TEMPLE ya Gitwaza. Bimaze kumenyerwa ko kuva FPR yafata ubutegetsi itigeze ishaka ko abantu bashyira hamwe, kuko umunsi bashyize hamwe bizaba ari ryo herezo ry’ikinyoma cyayo. Ni muri urwo rwego idashobora na rimwe kwihanganira ahantu hatari imiryane mu baturage, ihereye ku madini kuko izi neza ko ari yo yonyine ashobora guhuriza abantu hamwe, bakarenga amacakubiri, bagahuzwa n’imyemerere abayarimo baba bahuriyeho.

Nyuma yo gucagaguramo ibice amadini y’ibigugu arimo ADEPR aho yazanye imiryane mu bayobozi bakuru, FPR yagiye ikuraho ubuyobozi bwashyizweho n’abayoboke b’aya madini, igashyiraho abo yumva ko bazayikorera, ikitwaza Rwanda Governance Board (RGB) yivanga mu micungire y’amadini, hagamijwe kuyaconganisha no gushaka icyatuma abayoboke bayo bacikamo ibice bakaryana.

Ubu noneho kuri iyi nshuro, FPR yamaze kwinjira mu Itorero rya Zion Temple ryatangijwe n’abakozi b’Imana 7 bari barangajwe imbere na Apôtre Dr Paul Gitwaza. Uyu ni nawe Muvugizi Mukuru w’Umuryango witwa “Auntenthic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center” ariko ku matiku akomeye iri torero ryashowemo n’abambari ba FPR batashakaga ko abantu bashyira hamwe maze nyuma bacikamo ibice baratandukana, bamwe bajya ukwabo, ariko ntibyaciraho bamwe bashinga irindi torero ryitwa “World Revival Centre”. Aba ni Bishop Claude Djessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa na Bishop Paul Daniel Kukimunu.

Nyuma yo kwinjirwamo na FPR, aba baje gutandukana ariko nyuma basabana imbabazi ntiyabyishimira, ikomeza kugenda ibagonganisha yifashije bamwe muri aba bagabo biganjemo ababishops baba mu Rwanda no hanze yarwo, cyane cyane mu Bubiligi no muri Canada, kugeza aho mu minsi ishize banditse ibaruwa basaba Apôtre Gitwaza kwegura. Ibi rero byasakaye ku wa mbere, ubwo abandi bizihizaga Saint Valentin.

Muri make ngo bamweguje bamushinja kuyobora nabi umuryango batakibarizwamo. Uretse ya macenga ya FPR se ninde wakumva ko abantu beguza umuvugizi batagifite aho bahuriye nawe? Aba bagabo banashinja Gitwaza imiyoborere mibi no gushaka gufata umuryango akawugira akarima ke.

Aba bafatanyije na Gitwaza gushing Zion Temple babikubiye mu ibaruwa bamwandikiye ku wa 14/02/2022, bamenyesha Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Ubutabera, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Uwa Polisi y’Igihugu, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro n’abayoboke ba Zion Temple.

Muri iyo baruwa bariya bavugabutumwa uko ari batandatu basabye Apôtre Dr Paul Gitwaza kwegura bamushinja amakosa atandakunye. Bagize bati: ’’Mwe nk’umuvugizi mukuru, mwirengagije nkana abo mwawushinganye mushaka kuwuhindura uwanyu bwite, mugafata ibyemezo muhonyora amategeko y’umuryango ndetse n’ay’igihugu’’.

Apôtre Dr Gitwaza yabwiwe ko nk’umuvugizi mukuru wa Zion Temple yaranzwe n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza imitungo inyuranye y’umuryango no kugurisha indi, imwe akayikoresha mu nyungu ze bwite ku buryo hari n’iyo yimuriye mu mahanga yirengagije amategeko shingiro y’umuryango, yemwe nta n’umwe mu bo bawushinganye agishije inama. Banamushinja kandi kugira Zion Temple nk’akarima ke kugeza aranzwe n’imyitwarire mibi idakwiye kuranga umukozi w’Imana yo “kwikiza abo batavuga rumwe” mu rwego rwo kwegukana burundu imitungo y’uriya muryango. Bavuga ko Gitwaza amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo.

Babwiye Gitwaza ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple. Bati: ’’ Inama imaze kubona ko ibyemezo mwafashe ku giti cyanyu bidakurikije amategeko byatumye abakirisito benshi bava mu gakiza, batatana, ndetse murangwa no kubiba amacakubiri n’urwango mu nzu y’Imana tutibagiwe n’umuco mubi w’itonesha n’ubwibone’’.

Basoza bamubwira ko kubera izo mpamvu berekanye […] mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, akuwe ku buyobozi bw’umuryango bamushinze.

Amakuru avuga ko ibikubiye mu ibaruwa y’aba ba bishop ari ibitekerezo byatangiye mu myaka ya 2014, mbere y’uko Gitwaza abahagarika kubera kutumvikana na bo ku ngingo zimwe na zimwe. Bagize n’igihe cyo gushinjanya ibinyoma inzego za FPR zibyivangamo, birahosha. Uku rero niko FPR ibigenza: guteza intambara ikaza kuzihosha, kugira ngo yigaragaze nk’intwari, ikemura ibyananiranye, kandi ntaho bihuriye na busa.

Umuvugizi wa Zion temple, Tuyizere Jean Baptiste, yatangaje ko abanditse beguza Apôtre Paul Gitwaza bataba muri Zion Temple. Ati: ’’Bariya bantu ntabwo baba muri Zion Temple, baba mu itorero ryitwa World Revival Centre. Uko basinye kuri iriya baruwa bamaze imyaka itandatu barashinze itorero ryabo’’. Uyu yavuze ko nk’itorero batazi niba iriya baruwa aribo bayanditse kuko bitumvikana uko umuntu wo mu itorero rimwe yajya kweguza uwo mu rindi. Yongeraho ko batazi ikibyihishe inyuma cyangwa batakivuga.

Yagaragaje ko mu gihe byaramuka bigaragaye ko aribo bayanditse ubuyobozi bwa Zion Temple butabifata nk’ibintu bikomeye cyane ahubwo bubona byaba ari ugusiga icyasha itorero. Yasobanuye ko batandatu bayanditse batangiye ari abanyamuryango shingiro batangiranye na Zion Temple kandi bari no mu banyamuryango bahagaririye abandi ariko ko atari bo bayitangije. Bivugwa ko bamwe muri bariya bavugabutumwa batari mu Rwanda kuko babiri bari mu Bubiligi, undi umwe akaba aba muri Canada.

Ibi rero kimwe n’ibibera mu yandi madini no mu miryango itagengwa na Leta, aho FPR yinjiramo ahanini igamije ibintu 2: kubanyaga imitungo no kubacamo ibice kugira ngo ibone uko ibayoboresha inkoni y’icyuma, kuko ibizi neza ko umunsi Abanyarwanda bashyize hamwe, bazayimenesha, ibyayo bikaba amateka.

Ibi rero nta wakomeza kubyihanganira. Abanyarwanda bakwiye guhaguruka, bagasenyera umugozi umwe, bakamagana amacakubiri FPR yabashoyemo. Ijambo ry’Imana riti “MUZAMENYA UKURI, NIKO KUZABABATURA”. Ibyo FPR yakoraga yihishe byamaze kugaragara ko ari ikinyoma gikwiye gukubitirwa ahakubuye n’ahakoropye, Abanyarwanda bakabana mu gihugu kizira intambara Umunyarwanda arwana n’undi, bakabaho bazira imyiryane no gutatanywa twazaniwe na FPR, ikabyubakiraho politiki yayo yose.

Ndabaga TV