IKIBAZO CY’ABATURAGE BO MU KAGARI KA GIHAYA: ABATEGETSI BARUCIYE BARARUMIRA

Yanditswe na Nyaminani David

Gihaya ni kamwe mu Tugari dutandatu (6) tugize Umurenge wa Gihundwe, umwe mu Mirenge itatu (3) igize Umujyi w’Akarere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Akagari ka Gihaya kagizwe n’ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu, kikaba cyaratuwe kera cyane kuko hari abahatuye bamaze kuhagirira ibisekuru birenga bitandatu. Gusa abambari ba FPR bagiteye imboni bumva bagihindura ahantu ho gukorerwa ubukerarugendo, maze ba kavukire bakameneshwa badahawe ingurane cyangwa bagahabwa udufaranga tw’intica ntikize.

Ikibazo cy’abimurwa badahawe ingurane ikwiye kimaze gufata intera nini mu Rwanda. Byatangiye twumva abaturage bo mu Majyaruguru bagiye bimurwa n’abashoramari bashamikiye kuri FPR, bikomereza mu Midugu ya Kangondo na Kibiraro yo mu Kagari ka Nyarutarama, ahazwi nka Bannyahe, none byatangiye no kototera abaturage bamaze imyaka n’imyaniko bitungiwe n’uburobyi ku kirwa cya Gihaya, Imana yabihereye.

Hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara abimurwa batarabariwe imitungo yabo, bagahabwa ingurane y’ubufindo, idafite aho ihuriye n’agaciro k’imitungo abimurwa baba basanganywe, hakiyongeraho ikibazo cy’abahatirwa guhabwa ingurane y’icumbi ridafite agaciro nk’ak’imitungo banyazwe. Hakaba n’abimurwa badahawe ingurane habe na mba. Ikibabaje ni uko Leta ibeshya ngo abimurwa bimurwa kubera inyungu rusange, ariko wabireba neza ugasanga ni inyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa agatsiko k’abantu bake bahagarikiwe na FPR. Ni ikibazo gikomeye cyahagurukije Ijisho ry’Abaryankuna maze rijya gukora icukumbura kugira ngo rimenye neza ikibazo cy’abaturage batuye ku kirwa cya Gihaya kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu.

Mu icukumbura twakoze twasanze muri buri Karere k’u Rwanda uko ari 30 hari ibibazo biteye bitya, uretse ko ibyinshi bidakunda kuvugwa. Iyo ari abaturage batuye kure y’imijyi bahohotewe ntibivugwa, ibindi bikavugwa amazi yararenze inkombe, abarenganyijwe bakabura uruvugiro barabaye benshi ku buryo bukabije.

Uretse Kangondo na Kibiraro bamaze imyaka isaga 5 basiragizwa mu nkiko, ariko guhabwa ingurane z’imitungo yabo bikaba byarabaye amagorane, mu Ntara zose z’igihugu no mu Turere uhasanga ibibazo nk’ibi ngibi. Ikibazo kikaba kwibaza amaherezo y’ubu bugome n’impamvu Leta irebera abaturage barenganywa.

Uyu munsi rero ikibazo gisa neza neza nk’intobo n’icya Bannyahe kirimo kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bibaza abaturage bavukiye mu kirwa cya Gihaya, bagatozwa umwuga w’uburobyi gusa, akaba ari nawo wari ubatunze, aho bimurwa bajyanwa, mu gihe batahawe ingurane ngo byibuza bajye ahandi.

Aba baturage bo mu kirwa cya Gihaya bahabwa ingurane itajyanye n’imitungo bari basanganywe kuko idashobora kugura ikibanza ahandi cyangwa ngo ibe yakodesha akazu gaciriritse byibuze mu gihe kitagera ku gice cy’umwaka umwe. Aba baturage baratabaza batakamba ngo bareke guhuguzwa utwabo, maze niba bashaka ubutaka bwabo babahe ingurane ikwiye bajye gushaka ahandi batura, bari mu gihirahiro gikaze.

Abaturage ba Gihaya bababajwe bikomeye n’uko ikirwa batuyeho kitiriwe umujyi, bituma batabona inkunga z’ingoboka nk’uko bikorerwa bagenzi babo batuye ku kirwa cya Nkombo. Bumva ari akarengane kuko abatuye ibi birwa byombi badafatwa kimwe, kandi byitwa ngo barareshya imbere y’amategeko. Ni abo gutabarizwa.

Noneho hejuru y’ibyo, mu minsi ya vuba batangiye kumeneshwa ku butaka gakondo bwa ba sekuruza babo, bagahobagizwa batazi amerekezo baganishwamo. Ni agahinda kumenesha abaturage bamaze imyaka amagana batuye ku butaka bwabo, warangiza ngo umushoramari yaje, nibahaguruke bagende, bomongane, bazagwe igihugu igicuri. Nyamara za nzego z’ibanze zirirwa zivuga imyato ngo “umuturage ku isonga”, zararuciye zirarumira, abaturage zari zishinzwe barakomeza bararenganywa, ntacyo bazira mu by’ukuri.

Gihaya ituweho n’imiryango igera kuri 215 igizwe n’abaturage barenga gato 1400, bose batunzwe n’uburobyi. Ikivu nicyo sambu yabo, bakuramo ibibatunga bya buri munsi. Usanga abataroba bacuruza amafi ku buryo nta wundi mwuga batojwe. Iyo bamaze kubona amafaranga bagura ibyo bakeneye byose i Kamembe baturanye.

Igitangaje kuri Gihaya ni uko inzego z’ubuyobozi zirengagiza ko abaturage bashinzwe kureberera bari mu kaga k’akangaratete karenze urugero. Izi nzego ngo ntizizi ko abaturage bazo batangiye kwimurwa ku gahato. Ni igikorwa kirimo umushoramari nk’uko bimeze muri Kangondo na Kibiraro, ahazwi nka Bannyahe.

Uyu mushoramari akoresha uburyarya akabwira abaturage ko ikirwa cyose yakiguze, bityo bagomba kwimuka nta yandi mananiza. Uwitwa Johnson M. Bigwi aherutse kwandika kuri twitter ye amagambo yuzuyemo ubwishongozi agira ati “Boat like hotel we designed and is to be built in Rusizi on Gihaya island, the lake Kivu, to become an iconic structure and a touristic attraction in the region”, ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Hotel iri mu ishusho y’ubwato twashushanyije kandi igomba kubakwa muri Rusizi, ku kirwa cya Gihaya kiri mu kiyaga cya Kivu, izaba inyubako y’icyitegererezo kandi izakurura abakerarugendo muri aka Karere”. Ibi akabivuga yirengagije ko bene ho batahawe ingurane.

Ubundi bijya gutangira iyi miryango ituye kuri iki kirwa yabwiwe ko izimurwa n’umushoramari, ariko bananiranwa kumvikana mu biciro, kuko uyu mushoramari yashakaga kubakubitira mu gafuka, akabaha ubuhendabana bw’amafaranga, atanashobora kugura ikibanza ahandi. Aba baturage bashinja umushoramari kubateshereza agaciro imitungo, abaha ingurane idakwiye, bagatabaza inzego zose ngo zibarengere ariko nta gisubizo kizima bizeye, kuko Leta yagiye ijya ku ruhande rw’abashoramari, hirya no hino mu gihugu.

Inkuru dukesha Ijwi ry’Amerika ivuga ko ikirwa cya Gihaya, kiri ku buso bwa 68 Ha, kikaba ari kimwe mu birwa bitoya bituwe bibarirwa mu kiyaga cya Kivu, ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi. Abaturage bose barenga 1400 bibumbiye mu miryango 215 nibo barimo kurenganywa n’umushoramari yitwaje ko ahagarikiwe n’ingwe yitwa FPR. Akarere, mu bigaragara kigize nk’akatazi iki kibazo. Bikaba bihangayikishije abatuye muri aka Kagari. Basanga badahawe ingurane ikwiye batakwigondera amasambu ahandi kuko nayo akosha.

Aba baturage babona ibyo barya babikuye mu buryobyi no mu buhinzi bukorerwa ku butaka buto cyane busaguka ku bwo batuyeho. Umusaza imyaka 60 atuye kuri iki kirwa yagize ati “Nta kindi gishobora kutubeshaho uretse uburobyi n’ubucuruzi bw’amafi buciriritse”. Yongeyeho ati “Niba bashaka gutwara gakondo twasigiwe n’abakurambere bacu bazaze babanze batwice, kuko kutwimura ntaho bitaniye n’urupfu”. Ntiyumva ukuntu ikigo kitwa Kigali View Hotel and Appartments Ltd, cyabyuka mu gitondo kikigabiza amasambu yabo kitabanje kubaha ingurane ikwiye ngo bimukire ahandi.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2021, nibwo inkuru zatangiye gucaracara mu itangazamakuru zivuga ko ku kirwa cya Gihaya hagiye kubakwa hoteli y’akataraboneka izajya igwaho kajugujugu. Abaturage bahatuye babyumvaga nk’ibihuha ariko guhera mu kwezi kwakurikiyeho, babona abanyamategeko bahagarariye Kigali View Hotel and Appartments Ltd batangiye kuzenguruka ikirwa babwira abaturage ko bakiguze, bityo bakwiye kwimuka nta yandi mananiza. Abaturage babwiwe ko bazabarirwa imitungo bafite ku butaka, naho ubutaka bwo ari ubwa Leta kandi yamaze kubugurisha umushoramari. Bahise bakubitwa n’inkuba, aho usanga umuturage ufite ubutaka burenga 1 Ha akabwirwa ko imyaka n’inzu iburiho byose ari 500,000 FRW, amafaranga atagura na 15 m kuri 20 m mu midugudu baturanye itari ku kirwa. Basanga iki giciro ari gito cyane ari ukubica bahagaze.

Undi musaza uhatuye yavuze ko afite abana batanu n’umugore n’imitungo ifatika ariko umushoramari yamubariye udufaranga tutari na kimwe cya cumi cy’imitungo afite. Yagize ati “700,000FRW bambariye sibyo byankura iwanjye, ku butaka navukiyeho ngo ngiye gutura ahandi”. Barababaye mu by’ukuri!

Aba baturage bavuga ko batanze ishoramari ku butaka bwabo, ariko bagasaba Leta ko yabavuganira bakabarirwa imitungo yabo, igizwe n’ubutaka n’ibiburiho, ku buryo buboneye, maze bakabona amafaranga akwiranye n’agaciro k’imitungo yabo, bakajya kugura ahandi ho kubaka cyangwa se bakubakirwa amazu ahandi bashaka, ariko ntibabatwarire imitungo yabo mu buriganya bwihekesheje igitugu na Leta ishyigikiye.

Ku ruhande rwa Kigali View Hotel and Appartments Ltd, ibivugwa n’aba baturage byo kubahenda, babiteye utwatsi, bahakana n’ibyo kubimura ku ngufu, ahubwo bakavuga ko bagirana ubwumvikane n’abaturage bakabaha amafaranga, bakajya gutura ahandi bayamara bakagaruka mu mitungo yabo guteza amahane.

Me Habimana Alphonse ushinzwe ibikorwa bijyanye no kugura ubu butaka avuga ko abadashaka kugurisha ari uburenganzira bwabo, ariko agahita yivuguruza akavuga ko bateguye umushinga wo kubaka hoteli ifite ishusho y’ubwato, kandi uyu mushinga ukazakenera ubuso bwose bwa 68 Ha ikirwa gifite. Ugahita wibaza ukuntu kugurisha byaba ubushake kandi abazanga kugurisha bazahambirizwa riva, badahawe n’ingurane.

Me Habimana yavuze ko abaturage basabwa gutanga ubutaka, ibikorwa bari babufiteho birimo inyubako bakabitwara. Iyo rero wumvise ibivugwa n’uyu munyamategeko wibaza niba inzu zabo zifite amapine ku buryo bazazisunika bakazijyana aho bazimukira. Akomeza avuga ko amafaranga bahabwa ahagije, nta buriganya.

Inzego z’ubutegetsi mu Karere ka Rusizi zivuga ko zitazi neza iby’iki kibazo, dore ko benshi mu bazikuriye ari bashya, baheruka gutorwa mu mwaka ushize. Ibi ariko ntibikwiye kuba urwitwazo kuko ubutegetsi busimburana, ariko butemerewe kwitwaza ko ari bushya, ngo abaturage barengane burebera. Ndagijimana Louis Munyemanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye Ijwi ry’Amerika ati “Mbere na mbere uko kwimurwa ntabwo tukuzi, ntituzi n’abarimo kubikora abo ari bo, ariko ikiriho ni uko iki kirwa twifuza ko cyakorerwaho ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye. Ariko na none abaturage baho akaba ari bo biyumvikanira n’umushoramari, kandi akaba ari bo babyungukiramo”. Yongeyeho ko icyo abayobozi b’Akarere bagiye kumvikanisha impande zombi kugira ngo abaturage batabihutariramo. Gusa yahise avuguruzwa na ba nyir’umushinga kuko bo bemeza ko Akarere kabizi, ko batari kwishora mu Karere badaciye ku bayobozi bako.

 Aha rero ntiwamenya uvuga ukuri hagati y’Akarere na Rwiyemezamirimo, ariko ikigaragara ni uko Akarere kirengangije iki kibazo.

Me Alphonse Habimana ati “Akarere karimo kwigiza nkana. Ni gute kavuga ko katazi uwo mushinga kandi ku ikubitiro ariko kabagurishije ubutaka bw’ibanze? Icya kabiri ni uko uyu mushinga ukorera mu ifasi Akarere kagenzura, ndetse kahafite inzego z’ibanze zihora zitanga raporo. Nta kuntu Akarere kaba katabizi! ”.Uku kuvuguruzanya kw’Akarere na Rwiyemezamirimo ni ko guteye impungenge, kuko niba Akarere kavuga ko katazi iki kibazo, bivuze ko nta n’icyo kafasha umuturage.

Tugana kumusozo, mu gihe Akarere n’umushoramari bakitana bamwana ku igurishwa ry’ikirwa cya Gihaya, dusanga umuturage yarahindutse ikibuga cyo gukorerwaho akarengane, mu gihe Akarere katinyutse kugurisha ubutaka bw’abaturage, bafitiye ibya ngombwa. Dusanga rero aka karengane atari ako kwihanganirwa, kuko inzego z’imitegekere zakagombye kurengera abaturage zamaze kubigarika, zijya ku rundi ruhande. Aba baturage barababaye cyane kuko batagenerwa amafaranga angana nayo abandi batuye muri uyu mujyi bahabwa. Ibibazo nk’ibi bishingiye ku baturage bimurwa badahawe ingurane ikwiye si umwihariko wa Rusizi, kuko bigenda bigaruka hirya no hino kandi ugasanga abambari ba FPR bafitemo akaboko.

Nyaminani David

Intara y’Uburengerazuba